Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Itorero rya gikristo ribona rite ibihereranye no kugira inda nini?

Ijambo ry’Imana riciraho iteka ingeso y’ubusinzi no kugira inda nini kubera ko ari imico idakwiriye abantu bakorera Imana. Ni yo mpamvu itorero rya gikristo rifata umunyandanini udashaka kwihana kimwe n’umusinzi wabigize akamenyero. Itorero rya gikristo ntirigomba kubamo umusinzi cyangwa umunyandanini.

Mu Migani 23:20, 21 hagira hati “ntukabe mu iteraniro ry’abanywi b’inzoga, no mu ry’abanyandanini bagira amerwe y’inyama. Kuko umusinzi n’umunyandanini bazakena, kandi umunyabitotsi bizamwambika ubushwambagara.” Mu Gutegeka kwa Kabiri 21:20, tuhasoma ibihereranye n’umuntu ‘wananiranye kandi w’umugome’ wagombaga kwicwa nk’uko Amategeko ya Mose yabivugaga. Dukurikije uyu murongo, ibintu bibiri byarangaga uwo muntu wananiranye kandi utihana, ni ukuba yari “umunyandanini n’umusinzi.” Biragaragara ko muri Isirayeli ya kera kugira inda nini bitari byemewe ku bantu bifuzaga gukorera Imana.—Gereranya na NW.

Ariko se ni iki kiranga umunyandanini kandi se ni iki Ibyanditswe bya Gikristo bya Kigiriki bivuga kuri iyo ngingo? Umunyandanini ni “umuntu uhora afite umururumba, akarya akanywa ntahage.” Bityo rero, kugira inda nini ni ikimenyetso kiranga umururumba kandi Ijambo ry’Imana ritubwira ko “abifuza” cyangwa abanyamururumba batazaragwa Ubwami bw’Imana (1 Abakorinto 6:9, 10; Abafilipi 3:18, 19; 1 Petero 4:3). Nanone kandi, mu gihe intumwa Pawulo yahaga Abakristo umuburo wo kwirinda “imirimo ya kamere” yavuzemo no “gusinda, ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo” (Abagalatiya 5:19-21). Akenshi, kugwa ivutu bijyana no gusinda n’ibiganiro bibi birimo urusaku. Ikindi kandi, kugira inda nini bikubiye mu byo Pawulo yita “n’ibindi bisa bityo.” Kimwe n’indi “mirimo ya kamere,” Umukristo uzwi hose ko ari umunyandanini kandi winangira akanga kureka ingeso ye yo kugira umururumba, agomba kuvanwa mu itorero.—1 Abakorinto 5:11, 13. *

N’ubwo ijambo ry’Imana rishyira umusinzi n’umunyandanini mu rwego rumwe, gutahura umusinzi biroroshye kuruta gutahura umunyandanini. Ubusanzwe, ibimenyetso biranga umusinzi bihita byigaragaza. Icyakora, kumenya ko umuntu yabaye umunyandanini wabigize akamenyero biragoye cyane kuko utapfa kureba umuntu gusa ngo uvuge ko ari umunyandanini. Bityo rero, mu gihe abasaza mu itorero bakemura ibibazo nk’ibyo, bisaba ko bitonda cyane kandi bakagira ubushishozi.

Urugero, umubyibuho ukabije ushobora kuba ikimenyetso kiranga umunyandanini, ariko si buri gihe. Hari igihe umuntu agira umubyibuho ukabije ari uburwayi. Nanone, umuntu ashobora kubyibuha bikabije bitewe n’akoko k’iwabo. Twagombye kuzirikana kandi ko umubyibuho ukabije ari ikibazo cyo mu mubiri mu gihe kuba umunyandanini byo ari ikibazo cyo mu bwenge. Kugira umubyibuho ukabije bavuga ko biterwa n’uko umubiri wabitse ibinure byinshi cyane mu gihe kuba umunyandanini bigaragazwa n’umururumba cyangwa gushukura. Ku bw’ibyo, nta wavuga ko umuntu ari umunyandanini ahereye ku bunini bwe, ahubwo ni ukureba imyifatire agira iyo abonye ibiryo. Umuntu ashobora kuba atabyibushye cyane cyangwa akaba ananutse ariko akaba umunyandanini. Byongeye kandi, ibiro bikwiriye umuntu yagombye kugira bigenda bitandukana cyane bitewe n’akarere.

Ibimenyetso biranga umunyandanini ni ibihe? Umunyandanini buri gihe ananirwa kwifata, ndetse akarya birenze urugero kugeza ubwo abuya cyangwa bikamuviramo n’uburwayi. Kutagira umuco wo kwirinda, bigaragaza mu by’ukuri ko adahangayikishijwe n’ukuntu ibyo bishobora gushyira umugayo kuri Yehova bikanatukisha ubwoko Bwe (1 Abakorinto 10:31). Ku rundi ruhande, umuntu ugwa ivutu rimwe na rimwe byanze bikunze ntaba ari “urarikira” cyangwa umunyamururumba (Abefeso 5:5). Ariko rero, dukurikije ibivugwa mu Bagalatiya 6:1 Umukristo nk’uwo aba akeneye ubufasha. Pawulo agira ati “bene Data, umuntu niyadukwaho n’icyaha, mwebwe ab’umwuka mugaruze uwo muntu umwuka w’ubugwaneza.”

Kuki inama ya Bibiliya ihereranye no kwirinda kurya birenze urugero ari iy’ingenzi mu buryo bwihariye muri iki gihe? Ni ukubera ko Yesu yatanze umuburo, by’umwihariko urebana n’igihe turimo, agira ati “ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura” (Luka 21:34, 35). Kwirinda kugwa ivutu ni bwo buryo bw’ingenzi bwo guca ukubiri n’imibereho ishobora kutwangiza mu buryo bw’umwuka.

Gushyira mu gaciro ni umuco uranga Umukristo (1 Timoteyo 3:2, 11). Bityo rero, nta gushidikanya ko Yehova azafasha abantu bose bashyiraho imihati kugira ngo bashyire mu bikorwa inama ya Bibiliya yo kudakabya mu birebana no kurya no kunywa.—Abaheburayo 4:16.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Reba “Ibibazo by’abasomyi” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 1986.​—Mu Gifaransa.