Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo kuba Yehova yicisha bugufi bisobanura kuri twe

Icyo kuba Yehova yicisha bugufi bisobanura kuri twe

Icyo kuba Yehova yicisha bugufi bisobanura kuri twe

DAWIDI yahuye n’amakuba. Yahohotewe na sebukwe, Umwami Sawuli wamugiriraga ishyari. Sawuli yagerageje kwicisha Dawidi icumu incuro eshatu zose, ndetse amara imyaka myinshi amuhiga bukware, bituma Dawidi ahunga (1 Samweli 18:11; 19:10; 26:20). Icyakora, Yehova yakomeje kubana na Dawidi. Yehova ntiyamukijije Sawuli gusa, ahubwo yamukijije n’abandi banzi. Ku bw’ibyo, dushobora kwiyumvisha ibyiyumvo Dawidi yari afite ubwo yaririmbaga ati “Uwiteka ni igitare cyanjye, ni igihome cyanjye, ni umukiza wanjye ubwanjye. . . . [Yehova] wampaye ingabo inkingira, ni yo gakiza kawe, ubugwaneza bwawe bwampinduye ukomeye” (2 Samweli 22:2, 36). Dawidi yageze aho aba umuntu ukomeye muri Isirayeli. None se, ni gute kwicisha bugufi kwa Yehova kwabigizemo uruhare?

Iyo Ibyanditswe bivuga ko Yehova yicisha bugufi, ntibiba bishaka kuvuga ko ubushobozi bwe bufite aho bugarukira cyangwa ko hari abamusumba. Ahubwo, uwo muco we uhebuje ugaragaza ko agirira impuhwe za kibyeyi abantu bihatira nta buryarya kwemerwa na we, akabagirira imbabazi mu rugero rwagutse. Muri Zaburi 113:6, 7 dusoma ngo ‘[Yehova] yicishiriza bugufi kureba, ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi, akura uworoheje mu mukungugu.’ “Kwicisha bugufi” kwa Yehova bisobanura ko “aca bugufi kugira ngo arebe” cyangwa “yunama kugira ngo yitegereze” (Bibiliya Ntagatifu). Bityo rero, Yehova ‘yarunamye’ cyangwa ‘yaciye bugufi’ ari mu ijuru kugira ngo yite kuri Dawidi utari utunganye ariko wicishaga bugufi, akaba yarifuzaga gukorera Imana. Ku bw’ibyo, Dawidi atwizeza ko “nubwo Uwiteka akomeye, yita ku bicisha bugufi n’aboroheje, ariko abibone abamenyera kure” (Zaburi 138:6). Uburyo Yehova yitaga kuri Dawidi, akamugaragariza imbabazi, akamwihanganira kandi akamugirira impuhwe, bishobora gutera inkunga abantu bose bagerageza gukora ibyo Imana ishaka.

N’ubwo Yehova afite umwanya w’ikirenga mu ijuru no mu isi, yifuza kwita kuri buri wese muri twe. Ibyo biduha icyizere cy’uko dushobora kumwishingikirizaho twiringiye ko atazabura kudufasha ndetse no mu mimerere igoranye kurusha iyindi. Nta mpamvu rero yo gutinya ko azatwibagirwa. Dukurikije uburyo Yehova yitaga ku bwoko bwe bwo muri Isirayeli ya kera, birakwiriye kuba avugwaho ngo ‘yarabibutse ubwo bari bacishijwe bugufi, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.’​—Zaburi 136:23.

Twebwe abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe dushobora guhura n’amakuba nk’uko byagendekeye Dawidi. Abatazi Imana bashobora kudukoba, dushobora kuba duhanganye n’indwara cyangwa se tugapfusha uwo twakundaga. Uko imimerere twaba turimo yaba imeze kose, niba dufite imitima itaryarya dushobora gusenga Yehova tumusaba imbabazi. Yehova ‘azicisha bugufi’ kugira ngo atwiteho kandi yumve amasengesho yacu. Umwanditsi wa zaburi yarahumekewe maze arandika ati “amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye ari ku gutaka kwabo” (Zaburi 34:16). Mbese iyo utekereje kuri uwo muco wa Yehova wo kwicisha bugufi umutureherezaho ntiwumva bigukoze ku mutima?

[Amafoto yo ku ipaji ya 30]

Nk’uko Yehova yumvaga amasengesho ya Dawidi, yiteguye no kumva amasengesho yacu muri iki gihe