Mbese hari igihe tuzagira umutekano nyakuri?
Mbese hari igihe tuzagira umutekano nyakuri?
NI NDE utishima iyo abonye abana bishimye, bakina n’ababyeyi babo babakunda? Iyo abo bana bari kumwe n’ababyeyi babo babitaho, bumva bafite umutekano usesuye. Icyakora, hari abakiri bato benshi batajya bagira ibihe nk’ibyo byo kwishima. Ahubwo usanga hari n’abana buri munsi bahangayikishwa no gushaka aho bari burambike umusaya nijoro. Haba se hari ibyiringiro kuri abo bana badafite aho baba hamwe n’abandi bantu babaho nta mutekano bafite?
N’ubwo igihe kizaza gisa n’aho nta cyizere gitanga, Ijambo ry’Imana ryo riduha icyizere. Umuhanuzi Yesaya yahanuye ko hari igihe abantu bose bazabaho mu mutekano usesuye. Yaranditse ati “bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n’abandi.”—Yesaya 65:21, 22.
Ariko se, ibyo byiringiro bifite ishingiro? N’ubundi kandi, ijambo “ibyiringiro” ntirivuga buri gihe ko ibintu bizabaho nta kabuza. Urugero, muri Brezili hari umugani uvuga ngo “A esperança é a última que morre.” Ni ukuvuga ngo “ibyiringiro ni cyo kintu cya nyuma gipfa.” Ibyo bishaka kuvuga ko abantu benshi bakomeza kugira ibyiringiro n’ubwo nta mpamvu ifatika baba bafite ituma bakomeza kubigira. Icyakora, ibyiringiro duhabwa n’Imana ihoraho bitandukanye n’ibyo. Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘uwizera [Imana] wese ntazakorwa n’isoni’ (Abaroma 10:11). Ubuhanuzi bwa Bibiliya bwasohoye buduha icyizere cy’uko n’andi masezerano yose ya Yehova Imana azasohora. Igihe ayo masezerano azasohorera, imimerere yose ituma hari abana baba mu muhanda izaba itakiriho.
Ndetse no muri iki gihe, inama z’ingirakamaro dusanga muri Bibiliya zishobora gufasha abantu badafite ibyiringiro kugira icyo bakora ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza kandi babone umutekano nyakuri. Ibyo bishoboka bite? Abahamya ba Yehova bo mu gace utuyemo bazishimira kugufasha kumenya igisubizo cy’icyo kibazo.