Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese ufite ibyishimo bibonerwa mu gutanga?

Mbese ufite ibyishimo bibonerwa mu gutanga?

Mbese ufite ibyishimo bibonerwa mu gutanga?

HARI mushiki wacu wari umaze imyaka igera hafi kuri 50 akorana umwete umurimo wa gikristo mu budahemuka. N’ubwo yari afite intege nke bitewe n’iza bukuru, yiyemeje kujya mu Nzu y’Ubwami yari iherutse kubakwa. Umuvandimwe w’Umukristo yamufashe akaboko, yinjira mu Nzu y’Ubwami, ahita agenda buhoro buhoro agana aho agasanduku k’impano kari kugira ngo akore icyamuzanye. Yashyize mu gasanduku udufaranga yari yaragiye abika aduteganyiriza iyo Nzu y’Ubwami. N’ubwo nta mbaraga yari afite zo kubaka kuri iyo nzu, yifuzaga gutanga inkunga ye.

Uwo Mukristokazi ashobora kuba akwibukije undi mugore wizerwa. Atwibukije “umupfakazi wari umukene” Yesu yabonye ashyira amasenge abiri mu isanduku y’amaturo yo mu rusengero. Ntituzi imimerere uwo mupfakazi yari arimo, ariko kutagira umugabo muri icyo gihe byashoboraga gutuma umugore agira ibibazo by’ubukungu. Yesu yumvise ibyo uwo mupfakazi akoze bimukoze ku mutima kubera ko yari asobanukiwe neza imimerere igoye yari arimo. Igihe Yesu yamutangagaho urugero abwira abigishwa be, yavuze ko n’ubwo yatanze impano iciriritse, yatanze “icyo yari asigaranye, ari cyo yari atezeho amakiriro.”—Mariko 12:41-44.

Kuki uwo mugore w’umupfakazi kandi w’umukene yigomwe bene ako kageni? Nk’uko bigaragara, yabitewe n’uko yari yariyeguriye Yehova Imana atizigamye, kandi gahunda yose yo gusenga Yehova yari ishingiye ku rusengero rw’i Yerusalemu. N’ubwo atashoboraga gutanga byinshi, yashakaga guteza imbere umurimo wera. Kandi agomba kuba yarishyimye by’ukuri bitewe n’uko yatanze ibyo yashoboraga kubona.

Gutanga impano zo gushyigikira umurimo wa Yehova

Gutanga impano z’ibintu n’iz’amafaranga kuva kera byari ngombwa mu gusenga k’ukuri kandi buri gihe byatumaga abatanga babona ibyishimo byinshi (1 Ngoma 29:9). Muri Isirayeli ya kera, impano ntizakoreshwaga mu gutunganya urusengero barugira rwiza gusa, ahubwo zanakoreshwaga no mu bindi bintu byose bihereranye no gusenga Yehova byakorwaga mu rusengero buri munsi. Amategeko yavugaga ko Abisirayeli bagombaga gutanga kimwe mu icumi cy’ibyo bejeje kugira ngo bitunge Abalewi bakoraga imirimo yo mu rusengero. Icyakora, Abalewi na bo bagombaga gutura Yehova kimwe mu icumi cy’ibyo babaga bahawe.—Kubara 18:21-29.

N’ubwo Abakristo babatuwe ku byasabwaga n’isezerano ry’Amategeko, ihame rivuga ko abagaragu b’Imana bagomba gutanga ubutunzi bwabo kugira ngo bashyigikire ugusenga k’ukuri ntiryahindutse (Abagalatiya 5:1). Nanone kandi, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere baboneraga ibyishimo mu guha abavandimwe babo ibyo babaga bakeneye (Ibyakozwe 2:45, 46). Intumwa Pawulo yibukije Abakristo ko bagombaga kugirira abandi ubuntu nk’uko Imana yabubagiriye ibaha ibintu byiza. Yaranditse ati “wihanangirize abatunzi bo mu by’iki gihe, kugira ngo be kwibona cyangwa kwiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana iduha byose itimana ngo tubinezererwe, kandi bakore ibyiza babe abatunzi ku mirimo myiza, babe abanyabuntu bakunda gutanga, bibikire ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugira ngo babone uko basingira ubugingo nyakuri” (1 Timoteyo 6:17-19; 2 Abakorinto 9:11). Koko rero, Pawulo ahereye ku byo yiboneye, yashoboraga kwemeza ukuri kw’amagambo ya Yesu agira ati “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.

Impano Abakristo batanga muri iki gihe

Muri iki gihe, abagaragu ba Yehova baracyakomeza gukoresha ubutunzi bwabo bafasha bagenzi babo kandi bashyigikira umurimo w’Imana. Ndetse n’abakennye na bo batanga uko bifite. “Umugaragu ukiranuka w’ubwenge” yumva ko afite inshingano imbere ya Yehova yo gukoresha neza uko bishoboka kose izo mpano zose zitangwa (Matayo 24:45). Amafaranga atangwa akoreshwa mu bikorwa byose bikorerwa ku biro by’amashami, mu guhindura no gucapa za Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, gutegura amakoraniro ya gikristo, guhugura no kohereza abagenzuzi basura amatorero n’abamisiyonari, gufasha abagwiriwe n’impanuka kamere n’ibindi bintu byinshi biba bigomba gukorwa. Reka twibande kuri kimwe muri ibyo bintu biba bikenewe: kubaka ahantu ho gusengera.

Abahamya ba Yehova bahurira mu Nzu y’Ubwami incuro nyinshi mu cyumweru kugira ngo bungukirwe n’inyigisho zo mu buryo bw’umwuka kandi basabane. Icyakora, mu bihugu byinshi aho ubukungu bwifashe nabi, Abahamya bo muri ibyo bihugu ntibabasha kubona amafaranga yo kubaka Amazu y’Ubwami batabonye indi nkunga. Ni yo mpamvu mu mwaka wa 1999 Abahamya ba Yehova batangije gahunda yo gukoresha amafaranga aturuka mu bihugu bikize kugira ngo bubake Amazu y’Ubwami mu bihugu bikennye. Nanone kandi, Abavandimwe babarirwa mu bihumbi batanga igihe cyabo n’ubuhanga bwabo, akenshi bagakorera mu turere twitaruye two muri ibyo bihugu. Mu gihe cy’imirimo y’ubwubatsi, Abahamya ba Yehova bo mu karere iyo mirimo ikorerwamo bahigira ubuhanga bwo kubaka no kwita ku Mazu y’Ubwami kandi Ikigega Kigenewe Amazu y’Ubwami gituma hashobora kugurwa ibikoresho bikenerwa mu Mazu y’Ubwami n’ibyo kubakisha. Abahamya bakoresha ayo Mazu y’Ubwami mashya muri iki gihe, bishimira cyane igihe n’ubutunzi bitangwa na bagenzi babo bahuje ukwizera. Nanone kandi, buri kwezi abavandimwe bo muri ibyo bihugu batanga impano zikoreshwa mu kwita ku Nzu y’Ubwami nshya no kwishyura ibiba byarakoreshejwe mu kuyubaka, bityo hakaboneka amafaranga yo kubaka andi Mazu y’Ubwami menshi.

Amazu y’Ubwami yubakwa hakurikijwe imyubakire n’ibikoresho biboneka mu karere yubakwamo. N’ubwo ayo mazu adahambaye, usanga ari meza, ahuje n’ibikenewe kandi agatuma abayateraniyemo bumva baguwe neza. Igihe iyo gahunda yo kubaka yatangiraga mu wa 1999, yatangiriye mu bihugu bigera kuri 40 bidafite amikoro. Kuva icyo gihe, iyo gahunda imaze kugera mu bihugu 116, ikaba ifasha amatorero arenga kimwe cya kabiri cy’amatorero yose y’Abahamya ba Yehova ari ku isi. Mu myaka itanu ishize, iyo gahunda yatumye hubakwa Amazu y’ubwami agera ku 9.000, ni ukuvuga ko ukoze mwayeni hubakwa amazu asaga 5 buri munsi! Icyakora, muri ibyo bihugu uko ari 116, haracyakenewe andi Mazu y’Ubwami 14.500. Twizeye ko imigisha ituruka kuri Yehova, ubushake n’ubuntu by’Abahamya bo hirya no hino ku isi bizatuma haboneka amafaranga yo kubaka ayo mazu akenewe.—Zaburi 127:1.

Amazu y’Ubwami atuma habaho ukwiyongera

Ni izihe ngaruka iyo mihati ikomeye yagize ku Bahamya bo muri ibyo bihugu amazu yubakwamo no ku murimo wo kubwiriza iby’Ubwami? Mu turere twinshi, nyuma yo kubaka Inzu y’Ubwami nshya, abaterana bariyongereye bidasanzwe. Ibyo bigaragazwa neza n’iyi raporo yaturutse mu Burundi igira iti “mu gihe Inzu y’Ubwami yabaga irangije kubakwa, abantu bahitaga bayuzura. Urugero, hari Inzu y’Ubwami yubakiwe itorero ryari risanzwe riteranamo abantu 100 ukoze mwayeni. Inzu y’Ubwami nshya yubatswe ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 150. Yagiye kuzura umubare w’abaterana warageze kuri 250.”

Kuki habayeho ukwiyongera nk’uko? Impamvu ni uko hari amatsinda y’ababwiriza b’Ubwami atari afite ahantu hakwiriye ho guteranira, ahubwo yateraniraga munsi y’igiti cyangwa mu gisambu bigatuma rimwe na rimwe bakekwa amababa. Hari igihugu cyabayemo urugomo rushingiye ku bwoko, bakaba baravugaga ko rukorwa n’utwo tudini duto tutari dufite aho dusengera, kandi itegeko rikaba ryaravugaga ko amateraniro yose yo mu rwego rw’idini agomba kubera mu nsengero.

Nanone iyo Abahamya ba Yehova bafite amazu bateraniramo bituma abantu batabitiranya n’abayoboke ba pasiteri runaka. Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri Zimbabwe byaranditse biti “mu gihe cyashize, abavandimwe b’ino bateraniraga mu mazu y’abantu, kandi abaturage bavugaga ko itorero ari irya nyir’inzu bateraniragamo. Bavugaga ko abavandimwe ari abo mu idini rya ‘runaka.’ Ubu ibyo byose biragenda bihinduka kuko abantu basigaye babona buri nzu ifite icyapa kiyiranga kivuga ngo ‘Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova.’”

Abatanga banezerewe

Intumwa Pawulo yaranditse ati “Imana ikunda abatanga banezerewe” (2 Abakorinto 9:7). Birumvikana ko impano zitubutse ari ingirakamaro cyane. Icyakora igice kinini cy’amafaranga akoreshwa mu murimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova, aturuka mu dusanduku tw’impano tuba mu Nzu y’Ubwami. Impano zose, zibe nke zibe nyinshi ni iz’ingenzi kandi ntizirengagizwa. Wibuke ko Yesu yahagaze aho yashoboraga kureba umupfakazi w’umukene atura amasenge abiri. Yehova n’abamarayika na bo baramubonye. Yego ntituzi izina ry’uwo mupfakazi, ariko Yehova yakoze ku buryo igikorwa nk’icyo cyo kwigomwa cyandikwa muri Bibiliya kugira ngo kitazibagirana.

Impano dutanga ntizikoreshwa mu bwubatsi bw’Amazu y’Ubwami gusa, ahubwo zinashyigikira izindi gahunda zose zo guteza imbere umurimo w’ingenzi wo kubwiriza iby’Ubwami. Gufatanya n’abandi muri ubwo buryo, bituma tugira ibyishimo kandi bikadutera “guhimbaza Imana” (2 Abakorinto 9:12). Abavandimwe bacu b’Abakristo bo muri Bénin bagira bati “buri munsi dusenga Yehova tumushimira ku bw’iyo mfashanyo y’amafaranga ituruka ku muryango mpuzamahanga w’abavandimwe.” Natwe twese abagira uruhare mu gutera inkunga umurimo w’Ubwami dutanga ubutunzi bwacu, tubona ibyishimo Abakristo babonera mu gutanga.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 22 n’iya 23]

Uburyo bamwe bahitamo gukoresha mu kugira icyo batanga

IMPANO ZO GUSHYIGIKIRA UMURIMO UKORERWA KU ISI HOSE

Hari abantu benshi bazigama, cyangwa bakagena mu ngengo yabo y’imari, umubare runaka w’amafaranga bashyira mu dusanduku tw’impano tuba twanditsweho ngo “Impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose—Matayo 24:14.”

Buri kwezi, amatorero yohereza ayo mafaranga ku biro by’Abahamya ba Yehova bikorera mu bihugu barimo. Impano z’amafaranga zitanzwe ku bushake, zishobora no guhita zohererezwa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania, c/o Office of the Secretary and Treasurer, 25 Columbia Heights, Brooklyn, New York 11201-2483, cyangwa ku biro by’ishami by’igihugu cyanyu. Ushobora no koherereza “Watch Tower” sheki. Ibintu by’umurimbo bikozwe mu mabuye y’agaciro cyangwa ibindi bintu by’agaciro, na byo bishobora gutangwaho impano. Bene izo mpano zagombye guherekezwa n’akandiko kagufi gasobanura neza ko zitanzwe burundu.

IMPANO ZIDATANZWE BURUNDU

Amafaranga ashobora gutangwa agakoreshwa na Watch Tower. Icyakora iyo uwayatanze abisabye, arayasubizwa. Niba ukeneye ibisobanuro by’inyongera, bariza ku Biro by’Umucungamari, kuri aderesi yavuzwe haruguru.

GUTEGANYA KU BW’IMIBEREHO MYIZA Y’ABANDI

Uretse impano z’amafaranga atanzwe burundu, hari n’ubundi buryo bwo gutanga kugira ngo umuntu ateze imbere umurimo w’Ubwami ukorerwa ku isi hose. Ubwo buryo bukubiyemo ibi bikurikira:

Ubwishingizi: Watch Tower ishobora gushyirwa ku nyandiko y’amasezerano y’ubwishingizi bw’ubuzima, cyangwa mu masezerano arebana n’ikiruhuko cy’iza bukuru hamwe n’amafaranga ajyana na cyo, ikazaba ari yo iyahabwa.

Konti zo muri banki: Konti zo muri banki, impapuro zabikirijweho amafaranga yunguka, cyangwa konti z’umuntu zigenewe kuzamugoboka mu gihe cy’iza bukuru, zishobora kwandikwaho ngo “byeguriwe” cyangwa ngo “nindamuka mfuye bizahabwe” Watch Tower, ibyo bigakorwa hakurikijwe ibisabwa na banki izo konti zirimo.

Amafaranga yatanzweho inguzanyo zunguka n’imigabane: Amafaranga yatanzweho inguzanyo zunguka n’imigabane, bishobora kwegurirwa Watch Tower mu buryo bw’impano itanzwe burundu.

Isambu n’amazu: Isambu n’amazu ayirimo bishobora kugurishwa, bishobora gutangwa burundu cyangwa, haba ari ahantu hatuwe, hagasigara agapande kazakomeza gutunga ubitanze igihe cyose azaba akiriho. Banza ubiganireho n’ibiro by’ishami bikorera mu gihugu utuyemo mbere yo gukora inyandiko yemewe n’amategeko igaragaza ko utanze isambu cyangwa inzu.

Impano za buri mwaka: Muri gahunda y’impano za buri mwaka, umuntu aha umuryango wa Watchtower inyungu z’amafaranga cyangwa imigabane ya buri mwaka. Utanga izo mpano cyangwa umuntu ushyizweho na we, buri mwaka ahabwa amafaranga yumvikanyweho yo kumutunga igihe cyose akiriho. Utanze impano agabanyirizwa imisoro ku nyungu zo muri uwo mwaka.

Impapuro z’umurage n’umutungo ubikijwe: Umuntu ashobora kuraga Watch Tower amasambu n’amazu cyangwa amafaranga, binyuriye ku nyandiko y’umurage yemewe n’amategeko, cyangwa akaba yagena ko Watch Tower ari yo igomba kuzahabwa umutungo wabikijwe ahandi binyuriye ku masezerano yakozwe. Umutungo ubikijwe kandi uzanira inyungu umuteguro wo mu rwego rw’idini, ushobora gutuma umuntu asonerwa imisoro imwe n’imwe.

Nk’uko amagambo ngo “guteganya gutanga ku bw’imibereho myiza y’abandi” abyumvikanisha, bene izo mpano zisaba ko nyir’ukuzitanga abanza kugira ibyo ateganya. Hateguwe agatabo kanditswe mu rurimi rw’Icyongereza n’Igihisipaniya gafite umutwe uvuga ngo Charitable Planning to Benefit Kingdom Service Worldwide, kugira ngo kunganire abantu bifuza gutera inkunga umurimo ukorerwa ku isi hose w’Abahamya ba Yehova binyuriye mu buryo runaka bwo guteganya gutanga ku bw’inyungu z’abandi. Ako gatabo kanditswe kugira ngo gatange ibisobanuro ku buryo bunyuranye umuntu ashobora gutangamo impano haba muri iki gihe, cyangwa umurage azasiga amaze gupfa. Abantu benshi bamaze gusoma ako gatabo no kuganira n’abajyanama babo mu by’amategeko n’imisoro, bashoboye gufasha Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi, kandi ibyo byatumye basonerwa imisoro. Ushobora kubona ako gatabo uramutse ugatumije Ku Biro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi.

Niba wifuza ibisobanuro by’inyongera wabaza ku Biro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi, ukoresheje inyandiko cyangwa telefoni kuri aderesi iri muri paragarafu ya kabiri, cyangwa ku biro by’Abahamya ba Yehova bikorera mu gihugu urimo.

Charitable Planning Office

Abahamya ba Yehova

B.P. 529 Kigali-Rwanda

Telefoni: (250) 589936

[Amafoto yo ku ipaji ya 20, 21]

Aho Abahamya ba Yehova bateraniraga kera n’aho bateranira ubu

Zambiya

République Centrafricaine