Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twafashe icyemezo kidakuka cyo gushyigikira ubutegetsi bw’Imana

Twafashe icyemezo kidakuka cyo gushyigikira ubutegetsi bw’Imana

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Twafashe icyemezo kidakuka cyo gushyigikira ubutegetsi bw’Imana

BYAVUZWE NA MICHAL ŽOBRÁK

Maze ukwezi muri kasho ya jyenyine, barankurubanye banjyana ku wagombaga kumpata ibibazo. Bidatinze, yahindurije isura maze arankankamira ati “mwa batasi mwe! Muri abatasi b’Abanyamerika!” Ni iki cyamurakaje bene ako kageni? Yari amaze kumbaza idini ryanjye, maze ndamusubiza nti “ndi umwe mu Bahamya ba Yehova.”

UBU hashize imyaka isaga 50 ibyo bibaye. Icyo gihe, igihugu nari ntuyemo cyategekwaga n’Abakomunisiti. Icyakora na mbere y’icyo gihe twari twararwanyijwe bikomeye mu murimo wacu wa gikristo wo kwigisha abantu.

Duhangana n’ingaruka zibabaje z’intambara

Igihe Intambara ya Mbere y’Isi Yose yarotaga mu mwaka wa 1914, nari mfite imyaka umunani. Icyo gihe umudugudu w’iwacu wa Zálužice watwarwaga n’ubwami bwa Otirishiya na Hongiriya. Intambara ntiyadurumbanyije isi gusa, ahubwo yanatumye nkura imburagihe. Data yari umusirikare, kandi yahise agwa ku rugamba mu mwaka wa mbere w’imirwano. Ibyo byatumye jye na mama hamwe na bashiki banjye babiri dusigara mu bukene bukabije. Kubera ko nari imfura kandi ari jye muhungu jyenyine, bidatinze nari nsigaye mfite inshingano nyinshi mu isambu yacu n’imuhira. Kuva nkiri muto nashishikazwaga n’idini cyane. Ndetse na padiri wo muri Kiliziya Ivuguruye y’abayoboke ba Calvin yansabye kujya musimbura nkigisha abanyeshuri twiganaga igihe yabaga adahari.

Mu mwaka wa 1918, Intambara ya Mbere y’Isi Yose yararangiye, maze turiruhutsa. Ubwami bwa Otirishiya na Hongiriya bwari bwarahiritswe, maze tuba abaturage ba Repubulika ya Tchécoslovaquie. Bidatinze abantu benshi bo mu karere k’iwacu bari barimukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika baragarutse. Muri bo harimo Michal Petrík wageze mu mudugudu wacu mu mwaka wa 1922. Igihe yasuraga umuryango twari duturanye, jye na mama natwe twaratumiwe.

Dusobanukirwa ko ubutegetsi bw’Imana buriho

Michal yari Umwigishwa wa Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe, kandi yavuze ku bibazo by’ingenzi bishingiye kuri Bibiliya byanshishikaje cyane. Icyanshishikaje kurusha ibindi muri ibyo ni ukuntu Ubwami bw’Imana buzaza (Daniyeli 2:44). Ubwo yavugaga ko ku Cyumweru gikurikiraho hari kuzaba iteraniro rya gikristo mu mudugudu wa Záhor, niyemeje kuzarijyamo. Nabyutse i saa kumi z’ijoro maze nkora urugendo rw’ibirometero 8 ku maguru njya kwa mubyara wanjye gutira igare. Maze guhoma ipine yari yatobotse, nakomeje urugendo nkora ibindi birometero 24 ngera i Záhor. Sinari nzi aho amateraniro yari kubera, bityo nakomeje ngenda buhoro buhoro mu muhanda umwe. Hanyuma numvise abantu baririmba indirimbo y’Ubwami mu nzu imwe. Umutima wanjye wasabwe n’ibyishimo. Ninjiye muri iyo nzu maze mbasobanurira icyangenzaga. Bampaye ikaze dusangira ibya mu gitondo, hanyuma banjyana aho amateraniro yari bubere. N’ubwo nagombaga kuza gukora urundi rugendo rw’ibirometero 32 ku igare no ku maguru nsubira imuhira, nta munaniro numvaga.—Yesaya 40:31.

Nashimishijwe cyane n’ukuntu Abahamya ba Yehova batanga ibisobanuro bisobanutse neza kandi bishingiye kuri Bibiliya. Ibyiringiro byo kuzagira imibereho yuzuye kandi irangwa no kunyurwa mu gihe cy’ubutegetsi bw’Imana byankoze ku mutima cyane (Zaburi 104:28). Jye na mama twiyemeje koherereza idini ryacu ibaruwa isezera. Ibyo byavugishije menshi abantu bo mu mudugudu w’iwacu. Hari abantu bamaze igihe baranze no kutuvugisha, ariko twari dufite incuti nziza nyinshi mu Bahamya ba Yehova bo mu karere k’iwacu (Matayo 5:11, 12). Bidatinze nabatirijwe mu ruzi rwa Uh.

Umurimo wo kubwiriza twawugize umwuga

Twakoreshaga uburyo bwose twabonaga kugira ngo tubwirize Iby’Ubwami bwa Yehova (Matayo 24:14). Twibandaga cyane cyane kuri gahunda ziteguwe neza zo kubwiriza buri Cyumweru. Abantu bo muri icyo gihe muri rusange babyukaga kare, bityo natwe twashoboraga gutangira kubwiriza hakiri kare. Ku gicamunsi habaga hateganyijwe disikuru. Abigisha ba Bibiliya hafi ya bose batangaga disikuru badafite urupapuro. Bazirikanaga umubare w’abantu bashimishijwe, amadini bakomokamo n’ibibazo byabaga bibahangayikishije.

Ukuri kwa Bibiliya twigishaga kwatumye abantu benshi b’imitima itaryarya bakanguka. Hashize igihe gito mbatijwe, nagiye kubwiriza mu mudugudu wa Trhovište. Ngeze ku rugo rumwe, naganiriye n’umugore ugwa neza cyane kandi urangwa n’urugwiro witwaga Zuzana Moskal. We n’umuryango we bari abayoboke ba Calvin, idini nanjye nari narahozemo. N’ubwo yari asanzwe amenyereye gusoma Bibiliya, yari afite ibibazo byinshi bishingiye kuri Bibiliya yaburiye ibisubizo. Twamaranye isaha yose tuganira, kandi namusigiye igitabo La Harpe de Dieu. *

Abo kwa Moskal bahise batangira gusoma igitabo La Harpe mu gihe cya gahunda yabo ihoraho yo gusoma Bibiliya. Imiryango myinshi yo muri uwo mudugudu yarashimishijwe kandi itangira kuza mu materaniro yacu. Umupadiri wabo w’umuyoboke wa Calvin yababuriye abihanangiriza cyane ngo batwirinde kandi birinde n’ibitabo byacu. Hanyuma bamwe mu bari bashimishijwe basabye padiri ko yaza mu materaniro yacu maze akanyomoza inyigisho zacu mu kiganiro mpaka kirimo abantu bose.

Padiri yaraje, ariko ntiyashobora kugaragaza ikintu na kimwe muri Bibiliya kugira ngo ashyigikire inyigisho ze. Yisobanuye avuga ati “ntidushobora kwemera ibintu byose biri muri Bibiliya. Yanditswe n’abantu, kandi ibibazo bishingiye ku idini bishobora gusobanurwa mu buryo bunyuranye.” Ibyo byatumye benshi mu bari aho bagira ihinduka rikomeye. Hari ababwiye padiri ko batazongera kumva misa ze ukundi niba atemera Bibiliya. Nguko uko baciye ukubiri na Kiliziya y’abayoboke ba Calvin, kandi abantu bagera kuri 30 bo muri uwo mudugudu bashikamye mu kuri kwa Bibiliya.

Umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami twari twarawugize umwuga, bityo nk’uko bisanzwe igihe nashakaga uwo twazabana, namushatse mu muryango ukomeye mu buryo bw’umwuka. Umwe mu bo twafatanyaga mu murimo wo kubwiriza ni Ján Petruška wari waramenyeye ukuri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Umukobwa we Mária yaranshimishije cyane bitewe n’ukuntu yari yarakurikije se; yahoraga yiteguye kubwiriza abantu bose. Mu mwaka wa 1936, twarashyingiranywe, maze Mária tumarana imyaka 50 tubana mu budahemuka kugeza igihe yapfiriye mu mwaka wa 1986. Mu mwaka wa 1938, umuhungu wacu w’ikinege Eduard yaravutse. Ariko icyo gihe, i Burayi byaragaragaraga ko indi ntambara yegereje. Ni izihe ngaruka iyo ntambara yari kugira ku murimo wacu wo kubwiriza?

Duhura n’ibigeragezo bitewe no kutabogama kwa gikristo

Igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yatangiraga, Silovakiya yari igihugu ukwacyo, yagenderaga ku matwara y’Abanazi. Icyakora, nta myanzuro yihariye leta yari yagafatiye Abahamya ba Yehova mu rwego rw’idini. Birumvikana ariko ko twagombaga gukorera umurimo wacu mu ibanga, kandi ibitabo byacu byari bibuzanyijwe. Icyakora twagize amakenga, dukomeza ibikorwa byacu.—Matayo 10:16.

Intambara imaze gukaza umurego, bampamagaje mu gisirikare n’ubwo nari nsagije imyaka 35. Nanze kujya mu ntambara bitewe no kutabogama kwanjye kwa gikristo (Yesaya 2:2-4). Igishimishije ni uko mbere y’uko abategetsi bamfatira umwanzuro, abantu bose bari mu kigero cy’imyaka yanjye barasezerewe.

Twabonye ko abavandimwe bacu bo mu mijyi babonaga ikibatunga bibagoye cyane kurusha twe twabaga mu giturage. Twifuzaga gusangira na bo ibyo twari dufite (2 Abakorinto 8:14). Twafataga ibiribwa dushobora gutwara byose, tugakora urugendo rw’ibirometero bisaga 500 tukajya i Bratislava. Imirunga y’ubucuti n’urukundo rwa gikristo twagiranye mu ntambara ni byo byadukomeje mu myaka y’amagorwa yari idutegereje.

Tubona inkunga twari dukeneye

Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, Silovakiya yongeye komekwa kuri Tchécoslovaquie. Kuva mu mwaka wa 1946 kugeza mu wa 1948, amakoraniro y’Abahamya ba Yehova mu rwego rw’igihugu yaberaga i Brno cyangwa i Prague. Twe abo mu burasirazuba bwa Silovakiya twagendaga muri za gari ya moshi zabaga zagenewe gutwara abagiye mu ikoraniro. Ushatse wazita gari ya moshi ziririmba, kuko twagendaga turirimba inzira yose.—Ibyakozwe 16:25.

Cyane cyane ndibuka ikoraniro ryabereye i Brno mu mwaka wa 1947, ryari ririmo abagenzuzi batatu bari baturutse ku biro bikuru byo mu rwego rw’isi yose, harimo n’Umuvandimwe Nathan H. Knorr. Kugira ngo twamamaze disikuru y’abantu bose, benshi muri twe twazengurukaga mu mujyi twambaye ibyapa bitangaza umutwe w’iyo disikuru. Umuhungu wacu Eduard, icyo gihe wari ufite imyaka icyenda gusa, yarababaye cyane kubera ko batamuhaye icyapa. Abavandimwe bakoze utwapa duto, atari utwe gusa, ahubwo n’abandi bana benshi baratubonye. Abo bana bari bambaye ibyapa bakoze neza cyane bamamaza disikuru!

Muri Gashyantare 1948, Abakomunisiti bafashe ubutegetsi. Twari tuzi ko dufite iminsi mike gusa ubundi leta ikabuzanya umurimo wacu. Twagiriye ikoraniro i Prague muri Nzeri 1948, kandi twari dufite ibyiyumvo bikomeye kubera ko twari twiteguye ko amakoraniro yacu agiye kongera kubuzanywa nyuma y’imyaka itatu gusa dufite umudendezo wo gukoranira mu ruhame. Mbere y’uko tuva mu ikoraniro, twafashe icyemezo cyari gikubiyemo amagambo agira ati “twebwe Abahamya ba Yehova twateraniye hamwe, . . . twiyemeje gukaza umurego muri uyu murimo utera ibyishimo, kandi tukazakomeza gushikama mu gihe cy’ibigeragezo tubifashijwemo n’ubuntu bw’Umwami wacu butagira akagero, kandi tuzarushaho gukaza umurego wo gutangaza iby’Ubwami bw’Imana.”

“Abanzi ba leta”

Hashize amezi abiri gusa nyuma y’ikoraniro ry’i Prague, abapolisi ba maneko bateye ibiro bya Beteli hafi y’i Prague. Bafatiriye umutungo wose n’ibitabo bashoboraga kubona, kandi bafunga abakozi bose ba Beteli hamwe n’abandi bavandimwe. Icyakora ntibyaciriye aho.

Mu ijoro ryo ku wa 3 rishyira uwa 4 Gashyantare 1952, abashinzwe umutekano biraye mu gihugu cyose bafata Abahamya basaga 100. Nari umwe muri abo bafashwe. Bigeze mu ma saa cyenda za nijoro, abapolisi bakanguye abagize umuryango wanjye bose. Nta bindi bisobanuro, barambwiye ngo mbakurikire. Banyambitse amapingu kandi banzirika igitambaro mu maso, hanyuma jye n’abandi benshi batujugunye mu ikamyo. Baranjyanye bamfungira muri kasho ya jyenyine.

Ukwezi kose kwashize nta muntu n’umwe turavugana. Umuntu umwe rukumbi nabonaga ni umurinzi wazanaga uturyo duke akatunjugunyira atunyujije mu mwenge w’urugi. Hanyuma, ni bwo wa mugabo navuze ngitangira wagombaga kumpata ibibazo yampamagaje. Amaze kunyita umutasi, yakomeje agira ati “idini ni ubujiji. Nta Mana ibaho! Ntituzabemerera ko muyobya abaturage bacu b’abakozi. Tuzabanyonga cyangwa se muzagwe muri gereza. Kandi n’Imana yanyu niza hano, na yo tuzayica!”

Kubera ko abategetsi bari bazi ko nta tegeko na rimwe rihana umurimo wacu wa gikristo, bashakaga ukuntu bakongera gusobanura ibikorwa byacu kugira ngo bihuze n’amategeko yariho, bakatwita “abanzi ba leta” n’abatasi b’abanyamahanga. Kugira ngo babigereho, bagombaga kubanza kutunegekaza hanyuma bakatwemeza “kwirega” ibirego by’ibinyoma. Bamaze kumpata ibibazo iryo joro, ntibanyemereye gutora agatotsi. Mu masaha make gusa nyuma y’aho, bongeye kumpata ibibazo. Ubwo bwo uwampataga ibibazo yashakaga ko nshyira umukono ku nyandiko yagiraga iti “jyewe, umwanzi wa leta ya Tchécoslovaquie igendera kuri demokarasi y’abaturage, nanze kwifatanya [mu budehe bw’Abakomunisiti] kubera ko nari ntegereje Abanyamerika.” Maze kwanga gushyira umukono kuri icyo kinyoma cyambaye ubusa, banshyize muri kasho mbi cyane.

Bambujije gusinzira, bambuza kuryama cyangwa kwicara. Nari nemerewe gusa guhagarara no kugendagenda. Maze kugwa agacuho, narambaraye ku isima. Hanyuma abarinzi banshubije mu biro by’uwari ushinzwe kumpata ibibazo. Uwampataga ibibazo yarambajije ati “noneho se uremera gushyira umukono kuri iyi nyandiko?” Maze kongera kumuhakanira, yankubise urushyi mu maso. Natangiye kuvirirana. Hanyuma yabwiye abarinzi akangata ati “arashaka kwiyahura. Mumurinde cyane atiyahura!” Banshubije muri kasho ya njyenyine. Ayo mayeri yo kumpata ibibazo yamaze amezi atandatu, bampamagaza incuro nyinshi. Yaba amayeri yo kunyemeza cyangwa ibyo bakoraga bagerageza kunyumvisha ko ndi umwanzi wa leta, nta na kimwe cyatumye ndohoka ku cyemezo cyanjye cyo gushikama kuri Yehova.

Hasigaye ukwezi kumwe ngo nitabe urukiko, umushinjacyaha yaje aturutse i Prague, maze agenda abaza buri wese muri twe uko twari dufunganwe turi abavandimwe 12. Yarambajije ati “uzakora iki ibihugu by’iburengerazuba nibitera igihugu cyacu?” Naramushubije nti “nakora icyo nakoze igihe iki gihugu cyateraga Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti gifatanyije na Hitileri. Icyo gihe sinarwanye, kandi n’ubu sinarwana kuko ndi Umukristo kandi singira aho mbogamira.” Ni ko kumbwira ati “ntidushobora kwihanganira Abahamya ba Yehova. Dukeneye ingabo zarwanya ibihugu by’iburengerazuba biramutse biduteye, kandi dukeneye ingabo zo kubohoza abaturage bacu bakorera mu bihugu by’iburengerazuba.”

Ku itariki ya 24 Nyakanga 1953, batujyanye mu cyumba cy’urukiko. Uko twari 12, bagiye bahamagara umwe umwe akitaba inteko y’abacamanza. Twaboneyeho uburyo bwo kubwira abantu ibirebana n’ukwizera kwacu. Tumaze kwiregura ku birego byinshi by’ibinyoma batureze, umucamanza yarahagurutse aravuga ati “incuro nyinshi nabaga ndi muri iki cyumba cy’urukiko. Ubusanzwe twumva kenshi abantu bemera icyaha, bakicuza ndetse bakarira. Ariko aba bagabo bazava hano bakomeye kurusha uko baje.” Hanyuma twese uko twari 12 baduhamije icyaha cyo kugambanira leta. Bankatiye imyaka itatu y’igifungo kandi ibyanjye byose leta ikabifata.

Iza bukuru ntizatumye ndohoka

Aho mariye kugaruka imuhira, abapolisi ba maneko bakomeje kunkurikiranira hafi. N’ubwo byari bimeze bityo ariko, nongeye gutangira ibikorwa byanjye bya gitewokarasi, kandi nahawe inshingano y’ubugenzuzi mu itorero ryacu. N’ubwo twari twemerewe kuba mu nzu yacu yafatiriwe na leta, twayishubijwe mu buryo bwemewe n’amategeko nyuma y’imyaka 40, leta y’Abakomunisiti imaze guhirima.

Mu muryango wanjye si jye jyenyine wafunzwe. Nari maze imyaka itatu gusa ngarutse imuhira ubwo Eduard yatumizwaga mu gisirikare. Yarabyanze bitewe n’umutimanama we watojwe na Bibiliya, maze arafungwa. Hashize imyaka myinshi, umwuzukuru wanjye Peter, na we yanyuze mu bigeragezo nk’ibyo n’ubwo yari afite ibibazo by’uburwayi.

Mu mwaka wa 1989, ingoma y’Abakomunisiti yarahirimye muri Tchécoslovaquie. Mbega ukuntu nishimiye cyane kubona nshobora kongera kubwiriza ku nzu n’inzu nta nkomyi nyuma y’imyaka isaga 40 umurimo wacu ubuzanyijwe (Ibyakozwe 20:20)! Igihe cyose amagara yanjye yabaga abinyemerera, nakundaga gukora uwo murimo. Ubu mfite imyaka 98, singifite amagara mazima nka mbere, ariko nshimishwa n’uko ngishobora kubwira abantu amasezerano ya Yehova ahebuje arebana n’igihe kizaza.

Nshobora kubara abantu 12 bari abakuru b’ibihugu bitanu bitandukanye bategetse umujyi w’iwacu. Muri abo harimo abategekeshaga igitugu, abaperezida n’umwami. Nta n’umwe muri bo wigeze abonera umuti urambye ibibazo abaturage babo babaga bahanganye na byo (Zaburi 146:3, 4). Ubu nshimira Yehova ko yanyemereye kumumenya nkiri muto. Muri ubwo buryo nashoboye gusobanukirwa ukuntu azakemura ibibazo by’abantu akoresheje Ubwami bwa Kimesiya, kandi nirinda kwiruka inyuma y’ubusa abatazi Imana bamaranira. Maze imyaka isaga 75 mbwiriza ubutumwa bwiza kurusha ubundi bwose, kandi bwatumye ngira intego mu buzima, ndanyurwa kandi ngira ibyiringiro bizima byo kuzabaho iteka ku isi. None se ni iki kindi nshaka? *

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 14 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova ariko ubu ntikigicapwa.

^ par. 38 Ikibabaje ariko, Umuvandimwe Michal Žobrák yapfuye mu gihe twari tugitegura iyi ngingo. Yapfuye ari indahemuka, yiringiye kuzazuka.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Nyuma gato y’ishyingiranwa ryacu

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ndi kumwe na Eduard mu ntangiriro y’imyaka ya za 40

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Twamamaza ikoraniro i Brno, mu 1947