Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, abadayimoni bazaba bari he?

Bibiliya ntisubiza mu buryo bweruye icyo kibazo. Icyakora, dushobora kugera ku mwanzuro wumvikana uhereranye n’aho abadayimoni bazaba bari mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi.

Igihe intumwa Yohana yavugaga ibizaba mu itangira ry’ubwo Butegetsi bw’Imyaka Igihumbi no ku iherezo ryabwo, yagize ati “mbona marayika amanuka ava mu ijuru afite urufunguzo rufungura ikuzimu, afite n’umunyururu munini mu ntoki ze. Afata cya kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera, ari yo Mwanzi na Satani, akibohera kugira ngo kimare imyaka igihumbi, akijugunya ikuzimu arahakinga, ashyiraho ikimenyetso gifatanya, kugira ngo kitongera kuyobya amahanga kugeza aho iyo myaka igihumbi izashirira, icyakora nishira gikwiriye kubohorerwa kugira ngo kimare igihe gito” (Ibyahishuwe 20:1-3). Iyo mirongo ivuga gusa ku bihereranye n’ukuntu Satani azajugunywa ikuzimu n’uko amaherezo azabohorerwa kumara igihe gito. N’ubwo abadayimoni batavuzwe muri iyo mirongo, birasa n’aho bihuje n’ubwenge gutekereza ko igihe uwo marayika ufite urufunguzo rufungura ikuzimu, ari we Yesu Kristo wahawe ikuzo, azafata Satani akamujugunya ikuzimu, ari na ko azabigenza ku badayimoni.—Ibyahishuwe 9:11.

Yesu Kristo akimara kuba Umwami mu ijuru mu mwaka wa 1914, hari ikintu yahise akora cyagize ingaruka zikomeye kuri Satani n’abadayimoni be. Mu Byahishuwe 12:7-9, habivuga hagira hati “mu ijuru habaho intambara. Mikayeli n’abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka, ikiyoka kirwanana n’abamarayika bacyo [abadayimoni]. Ntibanesha kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka. Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo.” Kuva icyo gihe, Satani n’abadayimoni be bajugunywe ahahereranye n’isi. Mu buryo buhuje n’ukuri rero, dushobora kwemera ko igihe Yesu Kristo azafatira Satani ingamba zikaze kurusha iza mbere zo kumukumira kugira ngo amubuze kuyobya abantu, ari na ko azabigenza ku badayimoni.

Reka turebe nanone ubuhanuzi buvugwa mbere na mbere muri Bibiliya. Buvuga ko ‘[Imana] izashyira urwango hagati ya [Satani] n’umugore [umuteguro wa Yehova wo mu ijuru], no hagati y’urubyaro [rwa Satani] n’urwe [Yesu Kristo], [urubyaro rwa Satani] ruzamukomeretsa umutwe na we arukomeretse agatsinsino’ (Itangiriro 3:15). Gukomeretsa inzoka umutwe bikubiyemo gufunga Satani mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi. Ubwo buhanuzi bukomeza buvuga ko hazaba urwango hagati y’Uzakomeretsa umutwe n’urubyaro rwa Satani. Urwo rubyaro, cyangwa umuteguro, rugizwe n’igice kitagaragara cy’abamarayika babi, ari bo Badayimoni. Bityo rero, bihuje n’ubwenge kuvuga ko igihe Yesu azashyira Satani ikuzimu, azaboha n’abadayimoni na bo ahabashyire. Kuba abadayimoni baratinye cyane kujya ikuzimu bigaragaza ko bazi neza ko bategereje kuzamburwa ububasha.—Luka 8:31.

None se birashoboka ko kuba mu Byahishuwe 20:1-3 hatavugwamo abadayimoni, ari ukubera ko bazaba barimburiwe hamwe n’ikindi gice kigaragara kigize urubyaro rwa Satani kuri Harimagedoni? Bibiliya igaragaza ko ibyo bidashobora kuba byo. Bibiliya ivuga ibizagera kuri Satani ku iherezo igira iti “Satani wabayobyaga ajugunywe muri ya nyanja yaka umuriro n’amazuku, irimo ya nyamaswa na wa muhanuzi w’ibinyoma. Bazababazwa ku manywa na nijoro iteka ryose” (Ibyahishuwe 20:10). Iyo nyamaswa n’uwo muhanuzi w’ibinyoma bigize ubutegetsi bwa politiki kandi ni bimwe mu bigize umuteguro wa Satani ugaragara (Ibyahishuwe 13:1, 2, 11-14; 16:13, 14). Bizakurwaho kuri Harimagedoni, igihe Ubwami bw’Imana buzamenagura kandi bugakuraho ubwami bwose bwo ku isi (Daniyeli 2:44). Bibiliya ivuga ko hari ‘umuriro w’iteka watunganirijwe Umwanzi n’abamarayika be’ (Matayo 25:41). Satani n’abadayimoni be bazajugunywa muri ya “nyanja yaka umuriro n’amazuku,” kimwe n’inyamaswa n’umuhanuzi w’ibinyoma, bityo na bo barimbukiremo iteka ryose. Igice kitagaragara kigize urubyaro rwa Satani kandi gifite imbaraga kurusha igice kigaragara, ni abadayimoni. Iyo baza kuba bari kuzarimburwa kuri Harimagedoni, mu by’ukuri Bibiliya iba yarabavuze nk’aho bamaze kugera muri ya nyanja y’ikigereranyo irimo ya nyamaswa na wa muhanuzi w’ibinyoma. Kuba rero batavugwa mu Byahishuwe 20:10, bigaragaza ko abadayimoni batazarimburwa kuri Harimagedoni.

Kuba Bibiliya itavuga mu buryo busobanutse neza uko abadayimoni bajugunywe ikuzimu, ni na yo mpamvu itavuga mu buryo bweruye uko bazabohorwa bakava ikuzimu. Ariko kandi, ikizagera kuri abo badayimoni ni na cyo kizagera kuri Satani. Nibamara kubohorwa bari kumwe n’Umwanzi, bagafatanya na we mu kigeragezo cya nyuma kizagera ku bantu ku mpera y’imyaka igihumbi, abadayimoni bazajugunywa mu nyanja yaka umuriro, nuko barimburwe batyo.—Ibyahishuwe 20:7-9.

Ku bw’ibyo rero, n’ubwo mu Byahishuwe 20:1-3 havuga gusa ku kuntu Satani azafatwa kandi agashyirwa mu mimerere ituma nta cyo yabasha gukora, dushobora gufata umwanzuro wumvikana ko abamarayika be na bo bazabohwa kandi bakajugunywa ikuzimu. Yaba Satani cyangwa ingabo ze z’abadayimoni, nta n’umwe uzemererwa kubuza isohozwa ry’umugambi w’Imana wo guhindura isi paradizo no gusubiza abantu ubutungane mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi.