Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ihema ry’umukiranutsi rizakomera”

“Ihema ry’umukiranutsi rizakomera”

“Ihema ry’umukiranutsi rizakomera”

IGIHE intambara ya Harimagedoni izatera maze ikarimbura iyi si mbi ya Satani, “urugo rw’umunyabyaha ruzasenywa.” Ariko se bizagendekera bite “ihema ry’umukiranutsi”? Mu isi nshya Imana izashyiraho, ihema ry’umukiranutsi ryo “rizakomera.”​—Imigani 14:11.

Icyakora, kugeza igihe ‘inkozi z’ibibi zizacibwa mu isi, kandi abariganya bakazayirandurwamo,’ indakemwa zigomba gukomeza guturana n’izo nkozi z’ibibi (Imigani 2:21, 22). Mbese abakiranutsi bashobora kumererwa neza bari muri iyo mimerere? Kuva ku murongo wa 1 kugeza ku wa 11 w’igice cya 14 cy’igitabo cya Bibiliya cy’Imigani, hagaragaza ko nitureka ubwenge bukayobora ibyo tuvuga n’ibyo dukora, no muri iki gihe dushobora kumererwa neza mu rugero runaka kandi ntiduhungabane.

Igihe ubwenge ari bwo bwubatse urugo

Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera yavuze ibihereranye n’ingaruka umugore agira mu gutuma umuryango umera neza, agira ati “umugore w’umutima [“w’umunyabwenge,” “NW”] wese yubaka urugo, ariko umupfu we ubwe ararusenya” (Imigani 14:1). Ni gute umugore w’umunyabwenge yubaka urugo rwe? Umugore w’umunyabwenge yubaha gahunda y’ubutware yashyizweho n’Imana (1 Abakorinto 11:3). Ntatwarwa n’umwuka w’ubwigenge wuzuye muri iyi si ya Satani (Abefeso 2:2). Agandukira umugabo we kandi akamuvuga neza, agatuma icyubahiro abandi bashobora guha umugabo we cyiyongera. Umugore w’umunyabwenge agira uruhare rugaragara mu guha abana uburere bwo mu buryo bw’umwuka kandi akabatoza imirimo. Akorana umwete kugira ngo yungure urugo, agatuma iwe haba ahantu hashimishije abagize umuryango bishimira kuba. Agira amakenga mu gucunga umutungo kandi ntasesagura. Umugore w’umunyabwenge koko agira uruhare mu gutuma urugo rwe rukomera kandi ntiruhungabane.

Umugore w’umupfu we, ntiyubaha gahunda y’ubutware yashyizweho n’Imana. Ntatinya kuvuga nabi umugabo we. Kubera ko aba atazi gucunga umutungo, asesagura umutungo w’urugo baba babonye biyushye akuya. Nanone kandi, apfusha ubusa igihe. Ibyo bituma inzu ye ihorana umwanda n’akajagari, kandi abana be bicwa n’inzara y’ibyokurya n’iyo mu buryo bw’umwuka. Ni koko, umugore w’umupfu yisenyera urugo.

None se ni iki kigaragaza ko umuntu ari umunyabwenge cyangwa ko ari umupfu? Mu Migani 14:2, hagira hati “ugenda atunganye yubaha Uwiteka, ariko ugoreka inzira ze aba amusuzuguye.” Umuntu w’umukiranutsi atinya Imana, kandi “kubaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge” (Zaburi 111:10). Umunyabwenge aba azi ko agomba ‘kubaha Imana no gukomeza amategeko yayo’ (Umubwiriza 12:13). Ku rundi ruhande, umupfapfa we akurikira inzira idahuje n’amahame y’Imana agenga gukiranuka. Inzira ze ziba zigoramye. Bene uwo muntu asuzugura Imana, akibwira mu mutima we ati “nta Mana iriho.”—Zaburi 14:1.

Igihe ubwenge ari bwo buyoboye ibyo tuvuga

Umuntu yavuga iki ku bihereranye n’amagambo avugwa n’umuntu utinya Yehova kimwe n’avugwa n’umusuzugura? “Akarimi k’umupfu w’umwibone gasemera umusaya ariko ururimi rw’abanyabwenge rurabakiza” (Imigani 14:3). Kubera ko umupfapfa aba abuze ubwenge buva mu ijuru, nta bwo arangwa n’amahoro kandi ntashyira mu gaciro. Ubwenge buyobora intambwe ze ni ubw’isi, ni ubwa kinyamaswa kandi ni n’ubwa kidayimoni. Avuga amagambo atyaye kandi arimo ubwirasi. Amagambo y’ubwibone avuga amuteza ingorane cyane kandi akaziteza n’abandi.—Yakobo 3:13-18.

Iminwa y’umunyabwenge iramurinda, bityo akagira umunezero n’ibyishimo. Mu buhe buryo? Ibyanditswe bigira biti “habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk’inkota, ariko ururimi rw’umunyabwenge rurakiza” (Imigani 12:18). Nta bwo umunyabwenge avuga amagambo atatekerejeho cyangwa asesereza. Umutima we utekereza icyo ari busubize (Imigani 15:28). Amagambo avuga yabanje kuyatekerezaho arakiza, agatera inkunga abihebye kandi akagarurira ubuyanja abantu bakandamizwa. Aho kugira ngo ibyo avuga bibabaze abandi, ahubwo bituma bagira amahoro n’umutuzo.

Igihe ubwenge ari bwo buyoboye ibyo abantu bakorana umwete

Salomo yakomeje avuga umugani ushishikaje, usa n’aho wibanda ku mpamvu ari ngombwa kubanza kureba inyungu cyangwa igihombo byaterwa no gukora ikintu runaka. Yagize ati “urugo rutarimo inka rubamo isuku, ariko intege z’inka zihinga zitera kunguka.”Imigani 14:4.

Hari igitabo cyavuze ku bihereranye n’ibisobanuro by’uwo mugani kigira kiti “iyo umuvure inka ziriramo urimo ubusa, biba bigaragaza ko nta nka zo kugaburira zihari, bityo umuntu akaba aruhutse imirimo yo kuzikukira no kuzitaho, ibyo bigatuma igihombo kiba gike. Ariko umurongo wa 4b ugaragaza ko izo ‘nyungu’ abona nta cyo ziba zimumariye, kubera ko iyo nta nka afite umusaruro we ugabanuka.” Umuhinzi agomba kugira ubwenge mu gihe ahitamo.

Mbese ihame riri muri uwo mugani ntiryanakoreshwa mu gihe dutekereza ku kazi tugiye guhindura, ku nzu dushaka kubamo, ku murima tugiye kugura, ku matungo tugiye korora n’ibindi bintu nk’ibyo? Umuntu w’umunyabwenge agomba kureba inyungu n’igihombo by’ikintu agiye gukora, maze akareba niba icyo kintu gikwiriye kwitabwaho koko no kugira icyo gitangwaho.

Igihe umuhamya ari umunyabwenge

Salomo yakomeje agira ati “umuhamya w’ukuri ntabeshya, ariko umugabo w’indarikwa arabeshya” (Imigani 14:5). Mu by’ukuri, ibinyoma by’umugabo w’indarikwa bishobora guteza akaga gakomeye. Naboti w’i Yezereli yatewe amabuye kugeza apfuye kubera ko abagabo babiri b’ibigoryi bamushinje ibinyoma (1 Abami 21:7-13). None se abahamya b’ibinyoma si bo baje gushinja Yesu bagatuma yicwa (Matayo 26:59-61)? Nanone abahamya b’ibinyoma bashinje Sitefano, ari we mwigishwa wa mbere wa Yesu wishwe azira ukwizera kwe.—Ibyakozwe 6:10, 11.

Bajya baca umugani ngo ‘intebe y’ikinyoma uyicaraho rimwe ntuyicaraho kabiri.’ Bibiliya ivuga ko Yehova yanga “umugabo w’indarikwa uvuga ibinyoma” (Imigani 6:16-19). Umugabane w’uwo muntu uzaba mu nyanja yaka umuriro n’amazuku, ni ukuvuga urupfu rwa kabiri, hamwe n’abakora ibibi nk’ibi: kwica, gusambana no gusenga ibishushanyo.—Ibyahishuwe 21:8.

Umuhamya w’indahemuka nta bwo arenga ku ndahiro mu gihe atanga ubuhamya. Ibihamya atanga ntibibamo ibinyoma. Icyakora, ibyo ntibivuga ko agomba kubwira ibintu byose abashaka kugirira nabi ubwoko bwa Yehova mu buryo runaka. Hari ibintu abakurambere Aburahamu na Isaka banze kubwira abantu batasengaga Yehova (Itangiriro 12:10-19; 20:1-18; 26:1-10). Rahabu w’i Yeriko yayobeje abantu bari batumwe n’umwami (Yosuwa 2:1-7). Yesu Kristo ubwe yarifashe ntiyavuga ibintu byose igihe yabonaga ko kubivuga byashoboraga guteza akaga katari ngombwa (Yohana 7:1-10). Yaravuze ati “ibyejejwe by’Imana ntimukabihe imbwa.” Kuki yavuze atyo? Ni ukugira ngo ‘zitabiribata zikabahindukirana zikabarya.’—Matayo 7:6.

Igihe ‘kumenya kubangutse’

Mbese ubwenge bufitwe n’abantu bose? Mu Migani 14:6, hasubiza hagira hati “umukobanyi ashaka ubwenge ntabubone, ariko kumenya kubangukira umunyabwenge.” Umukobanyi ashobora gushakisha ubwenge, ariko ubwenge nyakuri buramwihisha. Kubera ko ubwirasi butuma umukobanyi ahinyura ibintu by’Imana, ntashobora kubona ibintu by’ibanze bituma agira ubwenge, ibyo bikaba ari ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana y’ukuri. Ubwirasi bwe n’ubwibone bwe bimubuza kwiga ibyerekeye Imana no kugira ubwenge (Imigani 11:2). Kuki atajya ahangayikishwa no gushakisha ubwenge? Nta cyo uwo mugani ubivugaho, ariko wenda abigenza atyo ashaka kwereka abandi ko hari icyo azi.

“Kumenya kubangukira” umuhanga. Bavuga ko ubuhanga ari “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu: kubisobanukirwa.” Ko ari “ubushobozi butuma umuntu abasha kubona isano riri hagati y’ibintu bitandukanye.” Ni ubushobozi bwo guhuza ibice byinshi bigize ikintu maze ukakibona cyose uko cyakabaye, atari ukubona buri gice ukwacyo. Uwo mugani uvuga ko ubumenyi bubangukira umuntu ufite ubwo bushobozi.

Ku bihereranye n’ibyo, tekereza nawe uko wagiye ugira ubumenyi bw’ukuri kw’Ibyanditswe. Igihe watangiraga kwiga Bibiliya, birashoboka cyane ko mu kuri kw’ibanze wabanje kwiga harimo inyigisho z’ibanze ku byerekeye Imana, amasezerano yayo, n’inyigisho zirebana n’Umwana w’Imana. Mu mizo ya mbere, wumvaga buri nyigisho nta sano ifitanye n’izindi. Ariko uko wakomezaga kwiga, watangiye kujya ubona ukuntu za nyigisho zifitanye isano kandi ubona neza aho zihuriye n’umugambi rusange Yehova afitiye abantu n’iyi si. Kwa kuri kwa Bibiliya kuba kurasobanutse neza kandi ubona ukuntu kugiye gufitanye isano. Ubwo noneho kwiga no kwibuka ibintu bishyashya bitangira kukorohera, kubera ko washoboraga kubona isano bifitanye n’umugambi w’Imana.

Umwami w’umunyabwenge yatanze umuburo w’aho ukuri kudashobora kuboneka. Yagize ati “nusanga umupfapfa, nta jambo ry’ubwenge uzamwumvana” (Imigani 14:7). Umupfapfa nta bumenyi nyakuri aba afite. Nta bumenyi buba mu byo avuga. Ibyiza ni uguhungira kure bene uwo muntu. “Mugenzi w’abapfu azabihanirwa.”—Imigani 13:20.

Salomo yakomeje agira ati “ubwenge bw’umunyamakenga ni ukumenya inzira ye, ariko ubupfu bw’abapfapfa ni ukuriganya” (Imigani 14:8). Umunyabwenge atekereza ku byo akora. Atekereza ku buryo butandukanye afite bwo gukora ikintu runaka, agatekereza no ku ngaruka zishobora kubaho aramutse ahisemo kugikora mu buryo ubu n’ubu. Akoresha ubwenge mu gihe ahitamo inzira ye. Bite se ku bihereranye n’umupfapfa? Ahitamo inzira y’ubupfu, yibwira ko azi ibyo akora kandi ko ahisemo inzira nziza cyane. Ubupfapfa bwe buramuyobya.

Igihe ubwenge ari bwo buyoboye imishyikirano tugirana n’abandi

Umuntu uyobowe n’ubwenge agirana n’abandi imishyikirano irangwa n’amahoro. Umwami wa Isirayeli yaravuze ati “abapfapfa bahinyura igitambo cy’ibyaha, ariko mu bakiranutsi ho hariho gushimwa n’Imana” (Imigani 14:9). Umupfapfa ntagira umutimanama wicira urubanza. Aba yarangije imishyikirano agirana n’abo mu rugo ndetse n’ab’ahandi, kubera ko aba ari “umwibone cyane ku buryo atemera gutanga icyiru” kandi ngo ashakishe amahoro (The New English Bible). Umukiranutsi we aba yiteguye kwemera intege nke z’abandi. Aba yiteguye gusaba imbabazi no gutanga icyiru igihe we ubwe yakosheje. Kubera ko ashakisha amahoro, agira ibyishimo kandi imishyikirano agirana n’abandi ntijegajega.—Abaheburayo 12:14.

Salomo yakomeje yerekana aho imishyikirano abantu bagirana idashobora kurenga. Yagize ati “umutima wiyiziho uwawo mubabaro, kandi umunezero wawo nta mushyitsi wawujyamo” (Imigani 14:10). Mbese ni ko buri gihe dushobora kubwira abandi ibituri ku mutima, byaba ibitubabaje cyangwa ibidushimishije, kandi tukababwira uko twumva tumerewe nta cyo tubakinze? Kandi se, buri gihe ni ko umuntu aba ashobora gusobanukirwa mu buryo bwuzuye uko undi amerewe? Igisubizo cy’ibyo bibazo byombi ni oya.

Reka dufate urugero rw’abantu bumva bakwiyahura. Akenshi, umuntu wumva ameze atyo ntashobora kubiganiraho n’umwe mu bagize umuryango cyangwa incuti ye mu buryo bwumvikana neza. Kandi abagendana na we si ko buri gihe bashobora kumenya ibimenyetso by’ibyo byiyumvo aba afite. Ntitukagire umutimanama uducira urubanza igihe tutabimenye ngo tube twagize icyo dukora ngo dufashe uwo muntu. Uwo mugani wigisha kandi ko n’ubwo kwisunga incuti izi kwishyira mu mwanya w’abandi tukayibwira ibyiyumvo byacu bijya bihumuriza, ubushobozi abantu bafite bufite aho bugarukira. Bishobora kuba ngombwa ko twishingikiriza kuri Yehova wenyine mu gihe duhanganye n’ingorane zimwe na zimwe.

“Ubutunzi n’ubukire biri mu rugo rwe”

Umwami wa Isirayeli yagize ati “urugo rw’umunyabyaha ruzasenywa, ariko ihema ry’umukiranutsi rizakomera” (Imigani 14:11). Umuntu mubi ashobora gukomera muri iyi si kandi akaba mu nzu nziza, ariko se ibyo bizamumarira iki igihe azaba atakiriho (Zaburi 37:10)? Ku rundi ruhande, urugo rw’umukiranutsi rushobora kuba ruciriritse. Ariko Zaburi 112:3 ivuga ko “ubutunzi n’ubukire biri mu rugo rwe.” Ubwo butunzi ni ubuhe?

Iyo amagambo n’ibikorwa byacu biyobowe n’ubwenge, bituma tugira “ubutunzi n’ubukire” duheshwa no kugira ubwenge (Imigani 8:18). Muri ubwo butunzi harimo kandi imishyikirano irangwa n’amahoro tugirana n’Imana na bagenzi bacu, ubuzima bwiza n’ibyishimo, hamwe no kudahungabana mu rugero runaka. Koko rero, “ihema ry’umukiranutsi” rishobora gukomera no muri iki gihe.

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Umugore w’umunyabwenge wese yubaka urugo

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

“Ururimi rw’umunyabwenge rurakiza”