Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mushake Yehova, we ugenzura imitima

Mushake Yehova, we ugenzura imitima

Mushake Yehova, we ugenzura imitima

“Nimunshake mubone kubaho.”​—AMOSI 5:4.

1, 2. Iyo Ibyanditswe bivuga ko Yehova “areba mu mutima,” biba bishaka kuvuga iki?

YEHOVA IMANA yabwiye umuhanuzi Samweli ati “abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima” (1 Samweli 16:7). Ariko se, Yehova “areba mu mutima” ate?

2 Mu Byanditswe, ijambo umutima rikunze gukoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo rivuga umuntu w’imbere, ni ukuvuga ibyo yifuza, ibyo atekereza, ibyiyumvo agira n’ibyo akunda. Ku bw’ibyo rero, iyo Bibiliya ivuga ko Imana ireba mu mutima, iba ishaka kuvuga ko Imana itareba isura igaragara inyuma, ahubwo ko yibanda ku cyo umuntu ari cyo koko.

Imana yagenzuye Isirayeli

3, 4. Dukurikije ibivugwa muri Amosi 6:4-6, ibintu byari byifashe bite mu bwami bwa Isirayeli bw’imiryango icumi?

3 Igihe Ugenzura ibiri mu mitima yitegerezaga ubwami bwa Isirayeli bw’imiryango icumi mu gihe cya Amosi, yabonye iki? Muri Amosi 6:4-6 havuga iby’“abaryama ku mariri y’amahembe y’inzovu, bakinanurira ku magodora yabo.” Baryaga “abana b’intama bo mu mukumbi n’ibimasa by’imishishe bivanywe mu kiraro.” Abo bantu ‘bihimbiraga inanga z’indirimbo,’ kandi ‘banyweraga vino mu nzuho.’

4 Ubitekerejeho wihitira gusa, wagira ngo kubitegereza byari ibintu bishimishije. Abakire bari badamaraye mu mazu y’imitamenwa arimo ibintu byiza, bafite ibyokurya byiza cyane n’amayoga y’akataraboneka, kandi biyumviraga umuzika ucurangishwa ibikoresho byari bigezweho. Nanone bari bafite ‘amariri y’amahembe y’inzovu.’ Abahanga mu bushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo basanze ibintu byinshi byiza cyane bibajwe mu mahembe y’inzovu i Samariya, umurwa mukuru w’ubwami bwa Isirayeli (1 Abami 10:22). Birashoboka cyane ko ibyinshi muri byo byari bitatse ku bikoresho byo mu nzu, ibindi bitatse inkuta.

5. Kuki Imana itishimiye Abisirayeli bo mu gihe cya Amosi?

5 Mbese Yehova Imana yaba yarababajwe n’uko Abisirayeli bari babayeho neza, barya ibiryo biryoshye, banywa inzoga nziza kandi bumva umuzika mwiza? Oya rwose! Ubundi se, si we uha abantu ibibanezeza kandi akabibaha atitangiriye itama (1 Timoteyo 6:17)? Icyababaje Yehova ni imitima mibi y’abo bantu, ibyifuzo bibi bagiraga n’ukuntu basuzuguraga Imana, kandi ntibakunde bagenzi babo b’Abisirayeli.

6. Abisirayeli bo mu gihe cya Amosi bari mu yihe mimerere yo mu buryo bw’umwuka?

6 ‘Abinanuriraga ku magodora yabo, bakarya abana b’intama bo mu mukumbi, bakanywa vino, bakihimbira inanga z’indirimbo,’ bari bagiye gutungurwa. Abo bantu ‘bashyiraga kure iminsi y’amakuba.’ Bagombaga kuba barababajwe cyane n’imimerere Isirayeli yari irimo, ‘ariko ntibababazwaga n’ibyago bya Yosefu’ (Amosi 6:3-6). N’ubwo ishyanga ryari rifite uburumbuke mu by’ubukungu, Imana yo yabonaga ko mu buryo bw’umwuka, Yozefu (cyangwa se Isirayeli), yari mu mimerere ibabaje. Nyamara abantu bikomerezaga ubuzima nk’aho nta kibazo cyari gihari. No muri iki gihe, abantu benshi ni uko bimereye. Bashobora kuba bemera ko turi mu bihe birushya, ariko kubera ko wenda bo nta kibazo bafite, ntibahangayikishwa na gato n’amakuba agera ku bandi, kandi ntibashishikazwa na busa n’ibintu by’umwuka.

Isirayeli: ishyanga ryononekaye

7. Ni iki cyari kugera ku Bisirayeli iyo batumvira umuburo w’Imana?

7 Igitabo cya Amosi kitwereka neza ukuntu ishyanga ryose ryari ryarononekaye, n’ubwo bwose urirebye ryasaga n’aho rihagaze neza. Kubera ko bananiwe kumvira umuburo w’Imana ngo bakosore imitekerereze yabo, Yehova yari kubahana mu maboko y’abanzi babo. Abashuri bari kuzaza bakabahubuza kuri ya mariri yabo meza y’amahembe y’inzovu, bakabakurubana babajyana mu bunyage. Hehe no kuzongera kudamarara!

8. Byagenze bite kugira ngo Abisirayeli bagere mu mimerere yo mu buryo bw’umwuka ibabaje?

8 Ariko se byagenze bite kugira ngo Abisirayeli bagere muri iyo mimerere? Byose byatangiye mu mwaka wa 997 M.I.C., igihe Umwami Salomo yari amaze kuzungurwa n’umuhungu we Rehobowamu, hanyuma imiryango icumi ya Isirayeli ikitandukanya n’umuryango wa Yuda n’uwa Benyamini. Umwami wa mbere w’ubwami bwa Isirayeli bw’imiryango icumi yari Yerobowamu wa I “mwene Nebati” (1 Abami 11:26). Yerobowamu yemeje abaturage bo mu bwami bwe ko kujya gusengera Yehova i Yerusalemu byabananizaga cyane. Ariko ubundi, mu by’ukuri ntiyari ahangayikishijwe n’icyatuma abaturage be bagira imibereho myiza. Nta kindi yari agamije kitari ukurengera inyungu ze bwite (1 Abami 12:26). Yerobowamu yari afite impungenge ko Abisirayeli nibakomeza kujya bajya mu rusengero i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Yehova yabaga buri mwaka, bari kuzagera aho bakagarukira ubwami bw’u Buyuda. Kugira ngo rero Abisirayeli batazamucika, Yerobowamu yacurishije inyana ebyiri za zahabu, imwe ayishyira i Dani indi ayishyira i Beteli. Kuva ubwo, gusenga inyana ni ryo ryabaye idini ryemewe n’ubutegetsi mu bwami bwa Isirayeli.—2 Ngoma 11:13-15.

9, 10. (a) Ni iyihe minsi mikuru y’idini Umwami Yerobowamu wa I yashyizeho? (b) Imana yabonaga ite iminsi mikuru yizihizwaga muri Isirayeli ku ngoma y’Umwami Yerobowamu wa II?

9 Yerobowamu yashatse uko iryo dini rye rishya ryagaragara ko ryiyubashye. Yategetse ko bazajya bizihiza iminsi mikuru ijya gusa n’iyizihizwaga i Yerusalemu. Mu 1 Abami 12:32, hagira hati “Yerobowamu ategeka ko haba ibirori by’iminsi mikuru mu kwezi kwa munani ku munsi wa cumi n’itanu, ngo bise n’iby’i Buyuda, nuko arazamuka ajya ku gicaniro. N’i Beteli yabigenzaga atyo.”

10 Yehova ntiyigeze yemera iyo minsi mikuru y’idini ry’ikinyoma. Hashize imyaka isaga ijana nyuma y’aho, ku ngoma ya Yerobowamu wa II, wabaye umwami mu bwami bwa Isirayeli bw’imiryango icumi ahagana mu mwaka wa 844 M.I.C., Yehova yagaragaje neza icyo atekereza abinyujije kuri Amosi (Amosi 1:1). Muri Amosi 5:21-24, Imana yagize iti “nanga ibirori byanyu, ndabigaya, kandi ntabwo nezezwa no guterana kwanyu kwera. Naho mwantambira ibitambo byoswa, mukantura amaturo y’amafu sinzabyemera, kandi sinzita ku bitambo byanyu by’uko ari amahoro by’amatungo yanyu abyibushye. Nkuraho urusaku rw’indirimbo zawe, kuko ntashaka kumva ijwi ry’inanga zawe. Ahubwo ureke imanza zitabera zigende nk’amazi, no gukiranuka gukwire hose nk’uruzi rusandaye.”

Bihuje neza n’ibyo muri iki gihe

11, 12. Imisengere yo muri Isirayeli ya kera ihuriye he n’iyo mu madini yiyita aya gikristo?

11 Uko bigaragara, Yehova yagenzuye imitima y’abari mu minsi mikuru yo muri Isirayeli, arabagaya yanga no kwakira ibitambo byabo. Muri iki gihe na bwo, Imana igaya iminsi mikuru yizihizwa n’amadini yiyita aya gikristo, urugero nka Noheli na Pasika. Abasenga Yehova ntibashobora kubangikanya gukiranuka no gukiranirwa, kandi nta kuntu umwijima n’umucyo byabana.—2 Abakorinto 6:14-16.

12 Hari ibindi bintu imisengere y’amadini yiyita aya gikristo ihuriyeho n’iy’Abisirayeli basengaga inyana. N’ubwo bamwe mu biyita Abakristo bemera ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, imisengere yo mu madini yiyita aya gikristo ntituruka ku rukundo nyakuri bakunda Imana. Iyo iza kuba ituruka ku rukundo, ayo madini aba atsindagiriza ko Yehova agomba gusengwa ‘mu mwuka no mu kuri,’ kuko ari bwo buryo bwo gusenga bumushimisha (Yohana 4:24). Nanone amadini yiyita aya gikristo ‘ntareka ngo imanza zitabera zigende nk’amazi, no gukiranuka gukwire hose nk’uruzi rusandaye.’ Aho kubigenza atyo, usanga buri gihe yoroshya amahame mbwirizamuco y’Imana. Ayo madini yihanganira ubusambanyi n’ibindi byaha bikomeye, ndetse akagera n’aho ashyingiranya abantu bahuje ibitsina!

“Mukunde ibyiza”

13. Kuki tugomba gukora ibihuje n’ibivugwa muri Amosi 5:15?

13 Yehova abwira abantu bose bifuza kumusenga mu buryo yemera ati “mwange ibibi mukunde ibyiza” (Amosi 5:15). Urukundo n’urwango ni ibyiyumvo bikomeye bituruka mu mutima w’ikigereranyo. Icyakora, kubera ko umutima urusha ibindi byose gushukana, tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo tuwurinde (Imigani 4:23; Yeremiya 17:9). Turamutse twemereye ibyifuzo bibi gushinga imizi mu mutima wacu, dushobora gusanga dusigaye dukunda ibibi tukanga ibyiza. Kandi turamutse dukoze ibihuje n’ibyo byifuzo bibi, tugakora ibyaha ntitwicuze, n’iyo twagira ishyaka ringana rite, ntibyatuma twemerwa n’Imana. Nimucyo rero tujye dusenga Imana tuyisaba kudufasha ‘kwanga ibibi tugakunda ibyiza.’

14, 15. (a) Muri Isirayeli ni ba nde bakoraga ibyiza, ariko se bamwe muri bo bafatwaga bate? (b) Ni gute twatera inkunga abari mu murimo w’igihe cyose muri iki gihe?

14 Icyakora, Abisirayeli bose si ko bakoraga ibibi mu maso ya Yehova. Urugero, nka Hoseya na Amosi ‘bakundaga ibyiza,’ kandi bakomeje gukorera Imana mu budahemuka ari abahanuzi. Hari n’abandi bari barahize umuhigo wo kuba Abanaziri. Mu gihe cy’Ubunaziri bwabo cyose, nta kintu cyose gikomoka ku muzabibu cyabageraga mu kanwa, cyane cyane vino (Kubara 6:1-4). Ariko se, abandi Bisirayeli babonaga bate abo bantu bakoraga ibyiza bafite umwuka wo kwigomwa? Igisubizo kibabaje cy’icyo kibazo kigaragaza ko ishyanga ryari rigeze habi ryangirika mu buryo bw’umwuka. Muri Amosi 2:12, hagira hati “mwanywesheje Abanaziri vino, mutegeka abahanuzi muti ‘ntimugahanure.’”

15 Urugero rw’abo Banaziri n’abahanuzi bizerwa rwagombaga nibura gutuma abo Bisirayeli bari baratwawe n’iraha bakorwa n’isoni maze bagahindura imibereho yabo. Aho kubigenza batyo, mu buryo butarangwa n’urukundo bashatse uko baca intege izo ndahemuka kugira ngo zidakomeza guhesha Imana icyubahiro. Ntituzigere na rimwe dushishikariza bagenzi bacu b’Abakristo b’abapayiniya, abamisiyonari, abagenzuzi basura amatorero cyangwa abagize umuryango wa Beteli kureka umurimo wabo ngo aha ni ukugira ngo bisubirire mu buzima abantu bita ko busanzwe. Ahubwo, nimucyo tujye tubatera inkunga yo gukomeza umurimo mwiza bakora!

16. Kuki Abisirayeli bari bameze neza mu gihe cya Mose kuruta uko bari bameze mu gihe cya Amosi?

16 N’ubwo Abisirayeli benshi bari bafite ubutunzi bwinshi mu gihe cya Amosi, ‘ntibari abatunzi mu by’Imana’ (Luka 12:13-21). Ba sekuruza bari baramaze imyaka 40 mu butayu batunzwe na manu nsa. Ntibaryaga ibimasa by’imishishe bavanye mu biraro cyangwa ngo binanurire ku mariri y’amahembe y’inzovu badamaraye. Nyamara, Mose yavuze neza uko ibintu byari byifashe ababwira ati “Uwiteka Imana yawe iguhera umugisha imirimo yose ikuva mu maboko, . . . Uwiteka Imana yawe ikabana nawe iyi myaka uko ari mirongo ine, ntihagire icyo ubura” (Gutegeka 2:7). Koko rero, igihe Abisirayeli bari mu butayu, buri gihe babonaga ibintu bari bakeneye koko. Kandi ikiruta byose, Imana yarabakundaga, ikabarinda kandi ikabaha umugisha!

17. Kuki Yehova yinjije Abisirayeli mu Gihugu cy’Isezerano?

17 Yehova yibukije abantu bo mu gihe cya Amosi ko yinjije ba sekuruza babo mu Gihugu cy’Isezerano, kandi akabafasha kucyirukanamo abanzi babo bose (Amosi 2:9, 10). Ariko se, ni iki cyatumye Imana ikura Abisirayeli mu Misiri ikabajyana mu Gihugu cy’Isezerano? Mbese kwari ukugira ngo bazidamararire maze umurengwe ubatere kwibagirwa Umuremyi wabo? Reka da! Ahubwo, kwari ukugira ngo bajye basenga Yehova bafite umudendezo, kandi batanduye mu buryo bw’umwuka. None dore abaturage bo mu bwami bwa Isirayeli bw’imiryango icumi banze kwanga ibibi ngo bakunde ibyiza. Ahubwo, baheshaga ikuzo ibishushanyo bibajwe, aho kurihesha Yehova Imana. Biteye agahinda!

Yehova azabibaryoza

18. Ni iki cyatumye Yehova atubatura mu buryo bw’umwuka?

18 Imana ntiyari kwirengagiza iyo myifatire iteye isoni y’Abisirayeli. Yagaragaje neza uko ibona ibintu ubwo yagiraga iti “nzabahanira ibicumuro byanyu byose” (Amosi 3:2). Ayo magambo atwibutsa ukuntu natwe ubwacu twabatuwe mu bubata bwa Egiputa y’ubu, ari yo iyi si mbi. Yehova ntiyatubatuye mu buryo bw’umwuka ngo twikurikiranire inyungu zacu z’ubwikunde. Ahubwo, Yehova yatubaturiye kugira ngo tumusingize tubikuye ku mutima turi ubwoko bufite umudendezo bumusenga mu buryo butanduye. Ni cyo gituma buri wese muri twe azabazwa ibyo yakoresheje umudendezo Imana yamuhaye.—Abaroma 14:12.

19. Nk’uko bivugwa muri Amosi 4:4, 5, abenshi mu Bisirayeli bakundaga iki?

19 Ikibabaje ariko, ni uko abenshi mu Bisirayeli banze kumvira ubutumwa bukomeye bwa Amosi. Muri Amosi 4:4, 5, uwo muhanuzi ashyira ahagaragara ukuntu imitima yabo yari yaraboze mu buryo bw’umwuka, agira ati “nimuze i Beteli mucumure, mujye n’i Gilugali muhagwirize ibicumuro, . . . kuko ari byo mushima, Bisirayeli mwe.” Abisirayeli bagiraga ibyifuzo bibi gusa. Ntibarinze imitima yabo. Byatumye rero abenshi muri bo bagera ubwo bakunda ibibi bakanga ibyiza. Abo bayoboke b’inyana b’intagondwa ntibari biteguye guhinduka. Ku bw’ibyo, Yehova yari kuzabibaryoza, kandi nta kabuza bari kuzapfira mu byaha byabo!

20. Ni gute umuntu yakurikiza ibivugwa muri Amosi 5:4?

20 Ntibyari byoroshye ku muntu wari utuye muri Isirayeli icyo gihe kugira ngo akomeze kubera Yehova indahemuka. Nk’uko Abakristo muri iki gihe baba abakiri bato n’abakuze babizi, ntibyoroshye kuba umuntu utandukanye n’iyi si. Icyakora, urukundo bamwe mu Bisirayeli bakundaga Imana no kuba barashakaga kuyishimisha byabateye gushikama mu gusenga k’ukuri. Abo ni bo Yehova yabwiraga amagambo arangwa n’ubwuzu yanditswe muri Amosi 5:4 agira ati “nimunshake mubone kubaho.” Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, Imana ibabarira abihana bakayishaka binyuriye mu kuronka ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ryayo hanyuma bagakora ibyo ishaka. Ntibyoroshye kugendera muri iyo nzira, ariko abayigenderamo izabageza mu buzima bw’iteka.—Yohana 17:3.

Dufite uburumbuke n’ubwo inzara yo mu buryo bw’umwuka inuma

21. Ni iyihe nzara imereye nabi abanga kuyoboka ugusenga k’ukuri?

21 Ariko se, abanze gushyigikira ugusenga k’ukuri bo byari kuzabagendekera bite? Bari kuzagira inzara ikaze cyane, inzara yo mu buryo bw’umwuka! Umwami akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga Yehova yaravuze ati “dore iminsi izaza, . . . nzateza inzara mu gihugu, ntizaba ari inzara y’ibyokurya cyangwa inyota yo gushaka amazi, ahubwo izaba ari iyo kumva amagambo y’Uwiteka” (Amosi 8:11). Amadini yiyita aya gikristo, na yo ubu yayogojwe n’inzara nk’iyo yo mu buryo bw’umwuka. Icyakora, abantu bafite imitima itaryarya bari muri ayo madini, bo babona uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka ubwoko bw’Imana bufite, kandi bakomeje kwisukiranya bagana umuteguro wa Yehova. Itandukaniro riri hagati y’imimerere abayoboke b’ayo madini barimo n’iyo abagaragu b’Imana barimo, rigaragarira neza mu magambo Yehova yavuze agira ati “dore abagaragu banjye bazarya naho mwebwe muzicwa n’inzara, abagaragu banjye bazanywa naho mwebwe muzicwa n’inyota, abagaragu banjye bazaririmbishwa n’umunezero wo mu mitima, naho mwebwe muzarizwa n’agahinda ko mu mutima.”—Yesaya 65:13.

22. Kuki dufite impamvu zo kwishima?

22 Ese twebwe abagaragu ba Yehova twaba dufatana uburemere ubutunzi n’imigisha dufite mu buryo bw’umwuka? Iyo twiga Bibiliya n’ibitabo bishingiye kuri Bibiliya, kandi tukajya mu materaniro y’itorero no mu makoraniro yacu, twumva rwose dufite umunezero mwinshi cyane ku mutima. Tunezezwa n’uko twe dusobanukiwe neza ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, hakubiyemo n’ubuhanuzi bwa Amosi bwahumetswe n’Imana.

23. Ni iki abahesha Imana icyubahiro bafite?

23 Ku bantu bose bakunda Imana kandi bifuza kuyihesha icyubahiro, ubuhanuzi bwa Amosi bukubiyemo ubutumwa bw’ibyiringiro. Uko ubukungu bwacu bwaba bwifashe kose, cyangwa ibigeragezo twahura na byo muri iyi si ivurunganye, twe abakunda Imana iduha imigisha n’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka byiza kuruta ibindi byose bishobora kuboneka (Imigani 10:22; Matayo 24:45-47). Ubwo rero, ikuzo ryose nta wundi turiha utari Imana, yo iduha byose ititangiriye itama kugira ngo bitunezeze! Nimucyo rero twese twiyemeze gukomeza kumusingiza n’umutima wacu wose uhereye none ukageza iteka ryose! Iyo ni yo ngororano ishimishije tuzahabwa nidushaka Yehova, we Ugenzura imitima.

Ni gute wasubiza?

• Ni iyihe mimerere yari muri Isirayeli mu gihe cya Amosi?

• Imimerere yariho mu bwami bwa Isirayeli bw’imiryango icumi ihuriye he n’iriho muri iki gihe?

• Ni iyihe nzara yari yarahanuwe iriho muri iki gihe, ariko se ni ba nde itageraho?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 21]

Abisirayeli benshi biberaga mu iraha, ariko ntibari bafite uburumbuke mu buryo bw’umwuka

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Jya utera abari mu murimo w’igihe cyose inkunga yo gukomeza umurimo wabo mwiza

[Amafoto yo ku ipaji ya 24 n’iya 25]

Nta nzara yo mu buryo bw’umwuka irangwa mu bwoko bwa Yehova bwishimye