Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Urubanza Yehova azasohoreza ku babi

Urubanza Yehova azasohoreza ku babi

Urubanza Yehova azasohoreza ku babi

“Itegure gusanganira Imana yawe.”​—AMOSI 4:12.

1, 2. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko Imana izakuraho ububi?

MBESE hari igihe Yehova azakuraho ububi n’imibabaro hano ku isi? Mu ntangiriro z’iki kinyejana cya 21, birakwiriye cyane rwose ko twibaza icyo kibazo. Aho wareba hose ku isi, uhabona ibikorwa bya kinyamaswa abantu bakorera abandi. Mbega ukuntu twese twifuza kuba mu isi itavugwamo ubugizi bwa nabi, iterabwoba na ruswa!

2 Icyakora hari inkuru nziza: dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azakuraho ububi. Imico y’Imana ubwayo itwemeza ko izahagurukira ababi. Yehova arakiranuka kandi akunda imanza zitabera. Muri Zaburi ya 33:5, Ijambo rye ritubwira ko “akunda gukiranuka n’imanza zitabera.” Hari n’indi zaburi ivuga ko ‘ukunda urugomo umutima [wa Yehova] umwanga’ (Zaburi 11:5). Koko rero, Yehova we Mana ishobora byose kandi ikunda gukiranuka n’imanza zitabera, ntazakomeza kwihanganira ubuziraherezo ibyo yanga.

3. Ni ibihe bintu turi bubone nidukomeza gusuzuma ubuhanuzi bwa Amosi?

3 Hari n’indi mpamvu itwizeza ko Yehova azakuraho ububi. Inkuru z’ibyo yagiye akora mu gihe cya kera na zo zirabitwemeza. Mu gitabo cya Bibiliya cya Amosi hakubiyemo ingero zishishikaje z’ibyo Yehova yagiye akorera abantu babi. Nidukomeza gusuzuma ubuhanuzi bwa Amosi turi buze kubona ibintu bitatu birebana n’imanza z’Imana. Icya mbere, iteka ziba zikwiriye. Icya kabiri, nta wushobora kuzicika. Icya gatatu, ziratoranya, kuko Yehova asohoreza urubanza rwe ku bakora nabi, ariko akababarira abantu bihana kandi bari mu mimerere ikwiriye.—Abaroma 9:17-26.

Iteka imanza z’Imana ziba zikwiriye

4. Ni hehe Yehova yohereje Amosi, kandi se yari agiye gukorayo iki?

4 Mu gihe cya Amosi, ishyanga rya Isirayeli ryari ryaramaze kwigabanyamo ubwami bubiri. Hari ubwami bw’u Buyuda bw’imiryango ibiri bwari mu majyepfo. Hari n’ubwami bwa Isirayeli bw’imiryango icumi bwari mu majyaruguru. Yehova yahagurukije Amosi, amusaba kuva mu gihugu cye kavukire cy’u Buyuda amwohereza kuba umuhanuzi muri Isirayeli. Aho ngaho, Imana yari gukoresha Amosi agatangazayo imanza zayo.

5. Ni ayahe mahanga Amosi yabanje guhanurira urubanza yaciriwe n’Imana, kandi se ni iyihe mpamvu imwe ituma yari arukwiriye?

5 Amosi ntiyahereye ku rubanza Yehova yaciriye ubwami bwo mu majyaruguru bwa Isirayeli bwari bwarayobye. Ahubwo yabanje gutangaza imanza Imana yari yaraciriye amahanga atandatu yari akikije Isirayeli. Ayo ni Siriya, u Bufilisitiya, Tiro, Edomu, Amoni na Mowabu. Ese koko ayo mahanga yari akwiriye guhanwa n’Imana? Cyane rwose. Impamvu imwe ni uko yose yari yariyemeje kuba abanzi b’ubwoko bwa Yehova.

6. Kuki Imana yari igiye guteza amakuba Siriya, u Bufilisitiya na Tiro?

6 Urugero, Yehova yaciriyeho iteka Abasiriya abahora ko “bahurishije i Galeyadi ibibando” (Amosi 1:3). Abasiriya bigaruriye intara ya Galeyadi, ikaba yari intara ya Isirayeli yari iburasirazuba bw’Uruzi rwa Yorodani, maze batangira gukandamiza cyane ubwoko bw’Imana bwari buhatuye. Naho se u Bufilisitiya na Tiro byo byazize iki? Abafilisitiya baryozwaga ko bafashe imbohe z’Abisirayeli bakazigurisha Abedomu, kandi hari Abisirayeli baje kugwa mu maboko y’Abanyatiro bacuruzaga abacakara (Amosi 1:6, 9). Ngaho tekereza nawe, kugurisha ubwoko bw’Imana mu bucakara! Hari igitangaje kirimo se kuba Yehova yari agiye guteza amakuba mu bihugu bya Siriya, u Bufilisitiya na Tiro?

7. Ni iki Abanyedomu, Abamoni n’Abamowabu bapfanaga n’Abisirayeli, ariko se bafashe bate Abisirayeli?

7 Amahanga ya Edomu, Amoni na Mowabu yari afite ikintu ahuriyeho, afite n’icyo ahuriyeho na Isirayeli. Ayo mahanga uko ari atatu yari bene wabo b’Abisirayeli. Abanyedomu bari abuzukuruza ba Aburahamu bakomokaga kuri Esawu wari impanga na Yakobo. Mu buryo runaka rero, Abanyedomu bari abavandimwe b’Abisirayeli. Abamoni n’Abamowabu bo bakomokaga kuri Loti wari muhungu wabo wa Aburahamu. Ariko se, Abanyedomu, Abamoni n’Abamowabu baba barafashe Abisirayeli nk’abavandimwe babo? Reka da! Edomu yanze kugirira “mwene se” imbabazi, ahubwo imwirukanisha inkota, naho Abamoni bagiriye ibya mfura mbi imbohe z’Abisirayeli (Amosi 1:11, 13). Ariko n’ubwo nta kintu Amosi avuga ku bibi Abamowabu bagiriye ubwoko bw’Imana, birazwi mu mateka ko kuva kera kose bagiye barwanya Abisirayeli. Ayo mahanga yose akomoka ku muntu umwe yari guhabwa igihano gikaze. Yehova yari agiye kuyarimbura akayatsembaho.

Nta wacika urubanza rw’Imana

8. Kuki nta wari kubona aho acikira imanza Imana yaciriye amahanga atandatu yari akikije Isirayeli?

8 Biragaragara rero ko ayo mahanga atandatu yabanje kuvugwa mu buhanuzi bwa Amosi yari akwiriye rwose urubanza Imana yayaciriye. Kandi nta hantu na hamwe bari gucikira. Kuva muri Amosi igice cya 1, umurongo wa 3 gukomeza kugeza ku gice cya 2 umurongo wa 1, Yehova asubiramo incuro esheshatu zose amagambo agira ati “bizantera kutabakuraho igihano.” Mu buryo buhuje n’ayo magambo, Yehova yahannye ayo mahanga yose. Birazwi mu mateka ko nyuma y’aho, ayo mahanga yose yahuye n’amakuba akomeye. Ndetse rwose nibura ane muri yo, ari yo u Bufilisitiya, Mowabu, Amoni na Edomu, yarazimangatanye burundu!

9. Ni iki abaturage b’i Buyuda bari bakwiriye, kandi kuki?

9 Ubuhanuzi bwa Amosi bwibanze noneho ku ishyanga rya karindwi ry’u Buyuda, ari na ryo yakomokagamo. Abari bamuteze amatwi bo mu bwami bwo mu majyaruguru bwa Isirayeli bashobora kuba baratangajwe no kumwumva atangaza urubanza ubwami bw’u Buyuda bwaciriwe. Kuki abaturage b’i Buyuda bari bakwiriye gucirwa urubanza? Muri Amosi 2:4 hagira hati “kuko banze amategeko y’Uwiteka.” Yehova ntiyirengagije uko kwica Amategeko ye nkana. Ni yo mpamvu muri Amosi 2:5, yahanuye ati “nzohereza inkongi i Buyuda zitwike amanyumba y’i Yerusalemu.”

10. Kuki u Buyuda butari kubona aho buhungira icyago cyari hafi kubugeraho?

10 U Buyuda bwahemutse nta ho bwari guhungira icyo cyago cyari hafi kubugeraho. Ku ncuro ya karindwi, Yehova yaravuze ati “bizantera kutabakuraho igihano” (Amosi 2:4). Icyo gihano cyari cyarahanuwe cyaje kugera ku Buyuda igihe Abanyababuloni babuhinduraga umusaka mu mwaka wa 607 M.I.C. Aha nanone turabona ko nta muntu mubi n’umwe wasimbuka urubanza rw’Imana.

11-13. Ni irihe shyanga Amosi yagombaga guhanurira mbere na mbere, kandi se ni ibihe bikorwa byo gukandamiza abandi byari muri iryo shyanga?

11 Umuhanuzi Amosi yari amaze gutangariza amahanga arindwi urubanza Yehova yayaciriye. Icyakora, niba hari abatekerezaga ko Amosi yari arangije ubuhanuzi bwe, baribeshyaga cyane. Nta ho Amosi yari yakageza! Ubundi Amosi yari yoherejwe mbere na mbere gutangaza ubutumwa bw’urubanza rukaze Imana yari yaciriye ubwami bwo mu majyaruguru bwa Isirayeli. Kandi Isirayeli yari ikwiriye urubanza Imana yayiciriye kubera ko iryo shyanga ryari ryarataye umuco kandi ryarononekaye cyane mu buryo bw’umwuka.

12 Ubuhanuzi bwa Amosi bwashyize ahagaragara ibyaha byo gukandamiza abandi byari byiganje mu bwami bwa Isirayeli. Muri Amosi 2:6, 7 hagira hati “Uwiteka aravuga ati ‘ibicumuro bitatu bya Isirayeli, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko baguze umukiranutsi ifeza, n’umutindi bakamugura inkweto. Bifuza kureba abakene birenza umukungugu ku mutwe, bakagoreka n’inzira y’umugwaneza.’”

13 Abakiranutsi bagurishwaga “ifeza,” ibyo bikaba bishobora kuba byumvikanisha ko abacamanza bemeraga ruswa bakagereka ibyaha ku bantu barengana. Hari abagurizaga abakene, ariko bananirwa kwishyura bakabagurisha mu bucakara igiciro cy’“inkweto,” kandi wenda barabagurije udufaranga duke. Abo bantu batagiraga impuhwe, ‘bifuzaga’ gukandamiza “abakene” kugeza aho abo bakene birenza umukungugu bagaragaza akababaro, agahinda n’ipfunwe bafite. Abantu bari baramunzwe na ruswa ku buryo ‘abagwaneza’ bari batacyizera ko ubutabera bushobora kuzongera kubaho.

14. Ni bande bagirirwaga nabi mu bwami bwa Isirayeli bw’imiryango icumi?

14 Zirikana abagirirwaga nabi abo ari bo. Bari abakiranutsi, abakene, aboroheje n’abagwaneza bo mu gihugu. Isezerano ry’Amategeko Yehova yagiranye n’Abisirayeli ryasabaga ko bagirira impuhwe bene abo bantu batagira kirengera kandi b’abakene. Nyamara, mu bwami bwa Isirayeli bw’imiryango icumi, bene abo bantu ni bo bari bamerewe nabi cyane kurusha abandi.

“Itegure gusanganira Imana yawe”

15, 16. (a) Kuki Abisirayeli bahawe umuburo uvuga ngo “itegure gusanganira Imana yawe”? (b) Ni gute muri Amosi 9:1, 2 hagaragaza ko ababi batashoboraga kubona aho bahungira isohozwa ry’urubanza rw’Imana? (c) Byagendekeye bite ubwami bwa Isirayeli bw’imiryango icumi mu mwaka wa 740 M.I.C.?

15 Kubera ko ubwiyandarike hamwe n’ibindi byaha byari byarahawe intebe muri Isirayeli, byari bikwiriye ko umuhanuzi Amosi aburira iryo shyanga ry’ibyigomeke ibyari bigiye kuba agira ati “itegure gusanganira Imana yawe” (Amosi 4:12). Isirayeli y’abahemu ntiyashoboraga gusimbuka isohozwa ry’urubanza rw’Imana rwari rwegereje, kubera ko Yehova yavuze ku ncuro ya munani ati “bizantera kutabakuraho igihano” (Amosi 2:6). Naho ku birebana n’ababi bari kugerageza kwihisha, Imana yarababwiye iti “nta n’umwe muri bo uzabona uko ahunga, ndetse nta n’umwe muri bo uzarokoka. N’aho bakwiyimbira ngo bajye ikuzimu, aho na ho ukuboko kwanjye kwahabafatira, n’aho bakurira ngo bajye mu ijuru, aho na ho nabamanurayo.”—Amosi 9:1, 2.

16 Abantu babi ntibashoboraga guhungira isohozwa ry’urubanza rwa Yehova “ikuzimu,” mu buryo bw’ikigereranyo bikaba byumvikanisha kugerageza kumwihisha aho ari ho hose munsi y’ubutaka. Yewe, nta n’ubwo bashobora guhungira urubanza rw’Imana “mu ijuru,” ni ukuvuga kugerageza gushakira ubuhungiro mu misozi miremire. Umuburo Yehova yabahaye urumvikana neza: nta hantu na hamwe bashoboraga guhungira ngo ye kuhagera. Kubera ko Imana ica imanza zitabera, ubwami bwa Isirayeli bwagombaga kuryozwa ibikorwa byabwo bibi. Kandi ibyo byarabaye. Mu mwaka wa 740 M.I.C., hashize imyaka igera kuri 60 Amosi yanditse ubuhanuzi bwe, Abashuri bigaruriye ubwami bwa Isirayeli.

Imanza z’Imana ziratoranya

17, 18. Muri Amosi igice cya 9 hatubwira iki ku birebana n’imbabazi z’Imana?

17 Ubuhanuzi bwa Amosi bwadufashije kubona ko imanza z’Imana iteka ziba zikwiriye kandi ko nta wushobora kuzicika. Icyakora, igitabo cya Amosi kinatwigisha ko Yehova atoranya iyo asohoza urubanza rwe. Imana ishobora kubona abantu babi aho bihishe hose ikabasohorezaho urubanza rwayo. Nanone ishobora kubona aho abantu bicuza kandi b’abakiranutsi bari, ni ukuvuga abo yahisemo kugaragariza imbabazi. Ibyo bigaragazwa neza mu gice cya nyuma cyo mu gitabo cya Amosi.

18 Muri Amosi igice cya 9, ku murongo wa 8, Yehova yagize ati “inzu ya Yakobo ni yo ntazarimbura rwose.” Dukurikije ibivugwa kuva ku murongo wa 13 kugeza ku wa 15, Yehova yasezeranyije ubwoko bwe ko ‘yari kuzabugarura akabukura aho bwajyanywe ari imbohe.’ Abo bo yari kuzabababarira, maze akabaha umutekano n’uburumbuke. Yehova yasezeranyije ko “umuhinzi azakurikirana n’umusaruzi.” Bitekerezeho nawe, hari kuzaba uburumbuke bwinshi cyane ku buryo igihe cyo guhinga no kubiba cyari kuzajya kigera batararangiza gusarura iby’ihinga riheruka!

19. Byagendekeye bite abasigaye bihannye bo mu Bisirayeli no mu Bayuda?

19 Dushobora kuvuga ko urubanza Yehova yaciriye ababi bo mu Buyuda no muri Isirayeli rwatoranyije kubera ko abantu bicujije kandi bari mu mimerere ikwiriye bababariwe. Ubuhanuzi bwanditswe muri Amosi igice cya 9 bwavugaga ko bari kuzasubira mu bihugu byabo, bwasohoye igihe abari basigaye bihannye bo mu Bisirayeli no mu Bayuda bavaga mu bunyage bw’i Babuloni mu mwaka wa 537 M.I.C. Bamaze kugera mu bihugu byabo bakundaga, bashubijeho ugusenga k’ukuri. Bongeye no gusana amazu yabo, kandi bahinga imizabibu bafite umutekano.

Urubanza rwa Yehova ruzasohorezwa ku babi!

20. Ubutumwa tumaze gusuzuma bw’imanza Amosi yatangaje butwizeza iki?

20 Ubutumwa bw’imanza z’Imana Amosi yatangaje tumaze gusuzuma, bwagombye kutwemeza ko nta kabuza Yehova azavanaho ububi muri iki gihe. Ibyo tubyemezwa n’iki? Icya mbere, ingero tumaze gusuzuma z’imanza Imana yaciriye abantu babi mu bihe bya kera zigaragaza icyo izakora muri iki gihe. Icya kabiri, urubanza Imana yasohoreje ku bwami bw’abahakanyi bwa Isirayeli, rutuma twemera tudashidikanya ko Imana izarimbura amadini yiyita aya gikristo, akaba ari na yo aryozwa byinshi mu bice bigize “Babuloni Ikomeye,” ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma.—Ibyahishuwe 18:2.

21. Kuki amadini yiyita aya gikristo akwiriye urubanza Imana yayaciriye?

21 Nta washidikanya ko amadini yiyita aya gikristo akwiriye urubanza Imana yayaciriye. Imimerere ibabaje abayoboke bayo barimo mu by’idini no mu by’umuco, ubwayo irabigaragaza neza. Urubanza Yehova yaciriye ayo madini yiyita aya gikristo, ndetse n’ibindi bice byose bigize isi ya Satani, rurakwiriye rwose. Nanone kandi nta wuzabasha kururokoka kubera ko Yehova naza gusohoza urwo rubanza rwe, amagambo aboneka muri Amosi igice cya 9 umurongo wa 1, azasohora: hagira hati “nta n’umwe muri bo uzabona uko ahunga, ndetse nta n’umwe muri bo uzarokoka.” Koko rero, aho ababi bazajya kwihisha hose, Yehova azabasangayo.

22. Ni izihe ngingo zirebana n’urubanza rw’Imana zisobanuka neza iyo dusuzumye ibivuga mu 2 Abatesalonike 1:6-8?

22 Urubanza rw’Imana iteka ruba rukwiriye, nta wabona aho arucikira kandi ruratoranya. Ibyo tubibonera mu magambo y’intumwa Pawulo agira ati “kuko ari ibitunganiye Imana kwitura ababababaza kubabazwa, kandi namwe abababazwa kubitura kuzaruhukana natwe, ubwo Umwami Yesu azahishurwa ava mu ijuru, azanye n’abamarayika b’ubutware bwe hagati y’umuriro waka, ahōre inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu” (2 Abatesalonike 1:6-8). “Bitunganiye Imana” kwitura abo bantu bakwiriye gusohorezwaho urubanza bazira ko barenganyije abagaragu bayo basizwe. Urwo rubanza ntibazabasha kururokoka, kubera ko ababi batazarokoka igihe “Yesu azahishurwa ava mu ijuru, azanye n’abamarayika b’ubutware bwe hagati y’umuriro waka.” Nanone kandi urubanza rw’Imana ruzarobanura mu buryo bw’uko Yesu azahora inzigo “abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza.” Kandi isohozwa ry’urubanza rw’Imana rizahumuriza abantu batinya Imana bababazwa.

Ibyiringiro by’abakiranutsi

23. Ni ibihe byiringiro n’ihumure duhabwa n’igitabo cya Amosi?

23 Ubuhanuzi bwa Amosi bukubiyemo n’ubutumwa buhebuje bw’ihumure n’ibyiringiro ku bantu bari mu mimerere ikwiriye. Nk’uko byahanuwe mu gitabo cya Amosi, Yehova ntiyatsembyeho burundu ubwoko bwe bwa kera. Amaherezo yakusanyije imbohe z’Abisirayeli n’Abayuda zari zisigaye, azisubiza mu gihugu cyazo maze aziha umutekano n’uburumbuke bisesuye. Ibyo bisobanura iki muri iki gihe? Bituma twizera tudashidikanya ko mu gihe cy’isohozwa ry’urubanza rw’Imana, Yehova azasanga ababi aho bazaba bihishe hose, kandi ko azabona abo akwiriye kugaragariza imbabazi aho bazaba bari hose ku isi.

24. Ni mu buhe buryo abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe bafite imigisha?

24 Mu gihe tugitegereje urubanza Yehova yaciriye ababi, ni iki aduha twe abagaragu be b’indahemuka? Yehova aduha uburumbuke mu buryo bw’umwuka. Ugusenga kwacu ntikurangwamo ibinyoma n’inyigisho zigoretse zo mu madini yiyita aya gikristo. Nanone Yehova aduha ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka. Icyakora, dore icyo tugomba kuzirikana: imigisha myinshi Yehova aduha ituma tugira n’inshingano iremereye. Imana itwitezeho ko dutangariza abandi iby’urubanza rwayo rwegereje. Twifuza gukora uko dushoboye kose kugira ngo tugere ku bantu “bari mu mimerere ikwiriye yatuma babona ubuzima bw’iteka” (Ibyakozwe 13:48, NW). Koko rero, twifuza gufasha abantu benshi uko bishoboka kose kugira ngo na bo babone ku burumbuke bwo mu buryo bw’umwuka dufite ubu. Twifuza kandi ko bazabasha kurokoka isohozwa ry’urubanza rwegereje Imana yaciriye ababi. Nk’uko byumvikana ariko, kugira ngo tuzabone kuri iyo migisha dusabwa kugira umutima ukwiriye. Ibyo na byo bitsindagirizwa mu buhanuzi bwa Amosi nk’uko tuzabibona mu gice gikurikira.

Ni gute wasubiza?

• Ni gute ubuhanuzi bwa Amosi bugaragaza ko imanza za Yehova iteka ziba zikwiriye?

• Ni ikihe gihamya Amosi yaduhaye kitugaragariza ko nta wabona aho acikira urubanza rw’Imana?

• Ni gute igitabo cya Amosi kigaragaza ko urubanza rw’Imana rurobanura?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]

Ubwami bwa Isirayeli ntibwarokotse urubanza rw’Imana

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Mu mwaka wa 537 M.I.C., abasigaye bo muri Isirayeli n’u Buyuda bavuye mu bunyage i Babuloni