Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dukomeze gushyira mu gaciro ku birebana no kunywa inzoga

Dukomeze gushyira mu gaciro ku birebana no kunywa inzoga

Dukomeze gushyira mu gaciro ku birebana no kunywa inzoga

“Vino ni umukobanyi, inzoga zirakubaganisha, kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge.”​—IMIGANI 20:1.

1. Ni gute umwanditsi wa zaburi yashimiye ku bw’impano zimwe Yehova yaduhaye?

UMWIGISHWA Yakobo yaranditse ati “gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka” (Yakobo 1:17). Kubera ko umwanditsi wa zaburi yashakaga gushimira Imana ku bw’impano nziza nyinshi yaduhaye, yararirimbye ati “amereza inka ubwatsi, ameza imboga zo kugaburira abantu, kugira ngo abakurire umutsima mu butaka, na vino yishimisha imitima y’abantu, ngo aboneranishe mu maso habo amavuta, kandi ngo umutsima uhe imitima y’abantu gukomera” (Zaburi 104:14, 15). Vino hamwe n’ibindi binyobwa bisindisha, kimwe n’ubwatsi, umutsima n’amavuta, na byo ni impano nziza ziva ku Mana. Ni gute twagombye kubikoresha?

2. Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma birebana no kunywa inzoga?

2 Impano umuntu ashobora kwishimira iba nziza ari uko gusa ikoreshejwe neza. Urugero, ubuki ‘buraryoha,’ ariko “si byiza kurya ubuki bwinshi” (Imigani 24:13; 25:27). Mu gihe kunywa “vino nke” bishobora kuba byiza, kunywa inzoga nyinshi ni ikibazo kitoroshye (1 Timoteyo 5:23). Bibiliya ituburira igira iti “vino ni umukobanyi, inzoga zirakubaganisha, kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge” (Imigani 20:1). Ariko se, umuntu yasobanura ate ukuntu inzoga zishukana? * Inzoga nyinshi ni izingana zite? Ni gute dushobora kubona ibirebana n’iki kibazo mu buryo bushyize mu gaciro?

Ni gute umuntu ashobora ‘gushukwa’ n’inzoga?

3, 4. (a) Ni iki kigaragaza ko kunywa kugeza ubwo umuntu asinda binyuranyije n’Ibyanditswe? (b) Bimwe mu bimenyetso biranga umusinzi ni ibihe?

3 Muri Isirayeli ya kera, umuhungu wabaga yarananiranye ari umunyandanini n’umusinzi bagombaga kumutera amabuye agapfa (Gutegeka 21:18-21). Intumwa Pawulo yateye inkunga Abakristo agira ati “ntimwifatanye n’uwitwa mwene Data, niba ari umusambanyi cyangwa uwifuza ibibi, cyangwa usenga ibishushanyo cyangwa utukana, cyangwa umusinzi cyangwa umunyazi, umeze atyo ntimugasangire na we.” Biragaragara neza ko kunywa kugeza ubwo umuntu asinda, binyuranyije n’Ibyanditswe.—1 Abakorinto 5:11; 6:9, 10.

4 Bibiliya ivuga ibimenyetso biranga umusinzi igira iti “ntukarebe vino uko itukura, igihe ibirira mu gikombe, ikamanuka neza. Amaherezo iryana nk’inzoka igatema nk’impiri. Amaso yawe ukayahanga ku by’inzaduka, kandi umutima wawe ukavuga ibigoramye” (Imigani 23:31-33). Kunywa inzoga nyinshi biryana nk’inzoka y’ubumara, bigatera uburwayi, bigatuma umuntu ajijwa, bikagera n’aho umuntu ata ubwenge. Umusinzi ashobora no kubona ‘iby’inzaduka,’ akabona ibintu bitabaho ariko we agakeka ko ari iby’ukuri. Ashobora no kuvuga amagambo agaragaza ibitekerezo hamwe n’ibyiyumvo bigoramye ubusanzwe atashoboraga kuvuga atanyoye.

5. Ni mu buhe buryo kunywa inzoga nyinshi bigira ingaruka mbi?

5 Hari icyo se byaba bitwaye umuntu aramutse anyoye inzoga, ariko akirinda kunywa nyinshi ku buryo abandi babona ko yasinze? Hari abantu bamwe udashobora guhita ubona ko basinze n’aho baba banyoye inzoga nyinshi. Icyakora gutekereza ko ibyo nta cyo bitwaye ni ukwishuka rwose (Yeremiya 17:9). Buhoro buhoro, umuntu ashobora gutangira gutegekwa n’inzoga bityo ‘agatwarwa umutima n’inzoga nyinshi’ (Tito 2:3). Ku birebana n’uko umuntu agenda asabikwa n’inzoga, umwanditsi witwa Caroline Knapp agira ati “bigenda biza gahoro gahoro ku buryo umuntu atapfa kubimenya.” Mbega ukuntu kunywa inzoga nyinshi ari umutego mutindi!

6. Kuki umuntu agomba kwirinda kunywa inzoga nyinshi cyangwa kugwa ivutu?

6 Zirikana nanone umuburo Yesu yatanze agira ati “mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura, kuko uzatungura abantu bose bari mu isi yose, umeze nk’umutego” (Luka 21:34, 35). Ntibisaba ko umuntu aba yanyoye inzoga nyinshi zishobora kumusindisha, kugira ngo atangire guhwekera no gucika intege haba mu mubiri no mu buryo bw’umwuka. Ubwo se byagenda bite umunsi wa Yehova usanze ari muri iyo mimerere?

Ingaruka ziterwa no kunywa inzoga nyinshi

7. Kuki kunywa inzoga nyinshi binyuranyije n’inama dusanga mu 2 Abakorinto 7:1?

7 Kudashyira mu gaciro mu birebana n’uko tunywa inzoga bishobora guteza akaga, haba mu buryo bw’umubiri cyangwa mu buryo bw’umwuka. Zimwe mu ndwara ziterwa no kunywa inzoga nyinshi ni izi: indwara z’umwijima, ndetse n’izindi ndwara zifata imyakura nk’isusumira. Iyo umuntu amaze igihe kirekire anywa inzoga nyinshi bishobora no gutuma arwara kanseri, diyabete hamwe n’izindi ndwara z’umutima n’iz’igifu. Biragaragara neza ko kunywa inzoga nyinshi bidahuje n’iyi nama yo mu Byanditswe igira iti “twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana.”—2 Abakorinto 7:1.

8. Dukurikije ibivugwa mu Migani 23:20, 21, ni izihe ngaruka ziterwa no kunywa inzoga nyinshi?

8 Kunywa inzoga nyinshi bishobora nanone gutuma umuntu asesagura amafaranga, akaba yanatakaza akazi. Salomo Umwami wa Isirayeli ya kera yaratuburiye ati “ntukabe mu iteraniro ry’abanywi b’inzoga, no mu ry’abanyandanini bagira amerwe y’inyama.” Kubera iki? Yabisobanuye agira ati “kuko umusinzi n’umunyandanini bazakena, kandi umunyabitotsi bizamwambika ubushwambagara.”—Imigani 23:20, 21.

9. Kuki ari iby’ubwenge kwirinda kunywa ibinyobwa bisindisha mu gihe uri butware imodoka?

9 Hari igitabo cyavuze ku kandi kaga kigira kiti “ubushakashatsi bwagaragaje ko inzoga zituma ubushobozi bwo gutwara imodoka bugabanuka. Ubwo bushobozi bukubiyemo gufata imyanzuro vuba, kumenya guhuza n’imimerere iri mu muhanda, kuba maso, kureba neza no kumenya gushishoza” (The Encyclopedia of Alcoholism). Gutwara imodoka umuntu yanyoye bigira ingaruka mbi cyane. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika honyine, buri mwaka impanuka zitewe n’abantu batwara imodoka banyoye zihitana abantu barenga ibihumbi makumyabiri, abandi babarirwa mu bihumbi amagana bagakomereka. Urubyiruko ni rwo rwibasirwa cyane n’izo mpanuka, kubera ko ruba rutamenyereye gutwara imodoka ndetse no kunywa inzoga. None se hari umuntu ushobora gutwara imodoka kandi amaze kunywa inzoga nyinshi, watinyuka kuvuga ko yubaha impano y’ubuzima ikomoka kuri Yehova Imana (Zaburi 36:10)? Umuntu azirikanye ko ubuzima ari ubwera, byaba byiza yirinze kugira ibinyobwa bisindisha anywa, n’aho kaba gake, igihe azi ko ari butware imodoka.

10. Ni gute inzoga zigira ingaruka ku bwenge bwacu, kandi se kuki ibyo bishobora guteza akaga?

10 Kudashyira mu gaciro mu birebana no kunywa inzoga ntibiteza abantu akaga ko mu buryo bw’umubiri gusa, ahubwo nanone bibateza n’ako mu buryo bw’umwuka. Bibiliya igira iti “vino y’umuce, na vino y’ihira byica umutima” (Hoseya 4:11). Inzoga zigira ingaruka ku bwenge. Ikinyamakuru cyanditswe n’Ikigo cyo muri Amerika Gishinzwe Kurwanya Ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge kigira kiti “iyo umuntu yanyoye, inzoga zinyura mu rwungano ngogozi zikajya mu mijyana y’amaraso, zigahita zigera mu bwonko vuba. Zituma igice cy’ubwonko kigenga ibitekerezo n’ibyiyumvo gitangira gukora buhoro. Umuntu atangira kumva atakibasha kwitegeka.” Muri iyo mimerere, ubwo tuba dushobora ‘gushukwa,’ tukisanzura ku bantu mu buryo budasanzwe, kandi tukaba twagwa mu bishuko byinshi.—Imigani 20:1.

11, 12. Ni akahe kaga ko mu buryo bw’umwuka gashobora guterwa no kudashyira mu gaciro mu birebana no kunywa inzoga?

11 Byongeye kandi, Bibiliya igira iti “iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana” (1 Abakorinto 10:31). Hari ubwo se kunywa inzoga nyinshi byigeze na rimwe bihesha Imana icyubahiro? Nta gushidikanya, nta Mukristo wifuza kuba yakwitwa kanyota! Kwitwa kanyota byagayisha izina rya Yehova aho kurihesha ikuzo.

12 Byagenda bite se niba Umukristo adashyira mu gaciro mu bihereranye no kunywa inzoga, ku buryo yabera igisitaza mugenzi we bahuje ukwizera, wenda nk’umwigishwa mushya (Abaroma 14:21)? Yesu yatanze umuburo agira ati “ushuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, ikiruta ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi rye, akazikwa imuhengeri mu nyanja” (Matayo 18:6). Kunywa inzoga nyinshi bishobora no gutuma umuntu atakaza inshingano mu itorero (1 Timoteyo 3:1-3, 8). Ikindi tutakwibagirwa ni ingaruka mbi kunywa inzoga nyinshi bishobora kugira mu muryango.

Ni gute twakwirinda ako kaga?

13. Ni ikihe kintu cy’ingenzi cyafasha umuntu kwirinda kunywa inzoga nyinshi?

13 Ikintu cy’ingenzi cyadufasha kwirinda akaga gaterwa no kunywa inzoga nyinshi, si ukumenya aho kunywa ukarenza urugero bitandukaniye no gusinda, ahubwo ni ukumenya aho kunywa ushyize mu gaciro bitandukaniye no kunywa ukarenza urugero. Ni nde ushobora kukumenyera urugero rw’inzoga wanywa ukaba ushyize mu gaciro, warurenza ukaba ukabije? Kubera ko hari ibintu byinshi umuntu aba agomba gutekerezaho, nta tegeko ridakuka rihari rigaragaza uko inzoga umuntu atagomba kurenza ziba zingana. Buri muntu ku giti cye agomba kumenya urugero rw’inzoga atagomba kurenza kandi akabyubahiriza. Ni iki gishobora kugufasha kumenya urugero rw’inzoga wowe ku giti cyawe utagomba kurenza? Mbese haba hari ihame rishobora kukuyobora?

14. Ni irihe hame rizagufasha kumenya aho kunywa ushyize mu gaciro bitandukaniye no kunywa ukarenza urugero?

14 Bibiliya igira iti ‘komeza ubwenge nyakuri no kwitonda, bizaramisha ubugingo bwawe, kandi bizabera ijosi ryawe umurimbo’ (Imigani 3:21, 22). Ku bw’ibyo, ihame twakurikiza rikatuyobora ni iri: inzoga izo ari zo zose zishobora gutuma ujijinganya mu gufata imyanzuro kandi zigatuma ubushobozi bwawe bwo gutekereza budakora neza; izo kuri wowe zirengeje urugero. Ariko kandi, ntugomba kwibera mu gihe wishyiriraho urugero utagomba kurenza!

15. Ni ryari bishobora kuba ngombwa ko umuntu yakwirinda no gusoma ku nzoga?

15 Mu mimerere imwe n’imwe, byaba byiza umuntu yirinze no gusoma ku nzoga. Kubera ko umugore utwite aba azi akaga bishobora guteza umwana ukiri mu nda, ashobora guhitamo kudasoma ku nzoga. Ntibyaba ari byiza se twirinze kunywa inzoga, mu gihe turi kumwe n’umuntu wigeze kugira ikibazo cyo kunywa inzoga nyinshi cyangwa ufite umutimanama utamwemerera kunywa inzoga? Yehova yari yarahaye abantu bakoraga imirimo y’ubutambyi itegeko rigira riti ‘ntimukanywe vino cyangwa igisindisha kindi mugiye kwinjira mu ihema ry’ibonaniro mudapfa’ (Abalewi 10:8, 9). Bityo rero, twirinde kunywa ibinyobwa bisindisha mbere yo kujya mu materaniro ya gikristo, ndetse no mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza cyangwa dusohoza izindi nshingano zo mu buryo bw’umwuka. Ikindi kandi, mu bihugu usanga kunywa inzoga bitemewe cyangwa byemererwa abantu bafite imyaka runaka gusa, Abakristo bagombye gukurikiza amategeko y’icyo gihugu.—Abaroma 13:1.

16. Ni gute ushobora gufata umwanzuro w’icyo wakora igihe baguhaye ikinyobwa gisindisha?

16 Mu gihe abantu bashatse kuguha ikinyobwa gisindisha cyangwa bakiguteretse imbere, ikibazo cya mbere wagombye kwibaza ni iki: ‘nyinywe cyangwa nyireke?’ Niba wiyemeje kuyinywa, zirikana neza urugero utagomba kurenza kandi ntuze kururenza. Ntukemere ko incuti ikwakirana urugwiro ituma urenza urwo rugero. Ujye kandi wirinda ahantu habereye iminsi mikuru, urugero nko mu makwe, aho usanga batanga inzoga nyinshi. Mu bihugu byinshi usanga abana bemererwa kunywa inzoga. Ababyeyi bafite inshingano yo guha abana babo amabwiriza arebana no kunywa inzoga kandi bakagenzura uko bazinywa.—Imigani 22:6.

Ushobora guhangana n’icyo kibazo

17. Ni iki gishobora kugufasha kumenya niba ufite ikibazo cyo kunywa inzoga nyinshi?

17 Mbese ufite ikibazo cyo kunywa vino nyinshi hamwe n’izindi nzoga zikaze? Ntiwishuke, niba ujya unywa inzoga nyinshi mu ibanga, kera kabaye bizakugiraho ingaruka. Fata igihe gihagije cyo kwigenzura utibereye. Ibaze ibibazo byo kwigenzura nk’ibi ngo: ‘ese naba nsigaye nywa kenshi kurusha uko nari nsanzwe nywa? Naba se nsigaye nywa inzoga zikaze? Mbese naba nywa kugira ngo niyibagize ibibazo mfite? Haba se hari umuntu wo mu muryango wanjye cyangwa incuti yanjye waba warambwiye ko ahangayikishijwe n’inzoga nywa? Ese kuba nywa ntibyaba byarateje ibibazo mu muryango? Mbese kumara icyumweru, ukwezi cyangwa amezi menshi ntanyoye inzoga, bijya bingora? Mbese njya mpisha abandi vino cyangwa inzoga zikaze nywa uko zingana?’ Byagenda bite se niba igisubizo cya bimwe muri ibyo bibazo ari yego? Ntukamere nk’umuntu ‘ureba mu maso he mu ndorerwamo, yamara kwireba akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa’ (Yakobo 1:22-24). Fata ingamba zo gukemura icyo kibazo. Ni iki ushobora gukora?

18, 19. Ni gute ushobora kureka kunywa inzoga mu buryo budashyize mu gaciro?

18 Intumwa Pawulo yateye Abakristo inkunga agira ati “ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure umwuka” (Abefeso 5:18). Menya neza urugero rw’inzoga utagomba kurenza kandi wishyirireho imipaka utagomba kurenga. Iyemeze kutarenga iyo mipaka; itoze kwirinda (Abagalatiya 5:22, 23). Mbese hari abantu wifatanya na bo baba bagushishikariza kunywa izirenze urugero? Urabe maso. Bibiliya igira iti “ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we, ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa.”—Imigani 13:20.

19 Niba ujya unywa inzoga kugira ngo wiyibagize ikibazo runaka, gira ubutwari bwo guhangana n’icyo kibazo. Ibibazo bishobora gukemurwa no gushyira mu bikorwa inama zo mu Ijambo ry’Imana (Zaburi 119:105). Ntugatinye kujya kubwira umusaza w’Umukristo wizerwa ngo agufashe. Koresha neza uburyo bwose Yehova aduteganyiriza kugira ngo ukomere mu buryo bw’umwuka. Shimangira imishyikirano ufitanye n’Imana. Ujye uyisenga buri gihe, uyereka cyane cyane intege nke zawe. Inginga Imana ‘igerageze umutima wawe n’ubwenge bwawe’ (Zaburi 26:2). Nk’uko twabibonye mu ngingo ibanziriza iyi, kora uko ushoboye ugendere mu nzira yo gukiranuka.

20. Ni izihe ngamba bishobora kuba ngombwa ko ufata kugira ngo uhangane n’ikibazo kidakemuka cyo kunywa ukarenza urugero?

20 Bite se mu gihe ukomeje gushyiraho imihati ariko ikibazo ufite cyo kunywa inzoga nyinshi kikaba kitarakemuka? Ubwo ugomba gukurikiza inama ya Yesu igira iti “ukuboko kwawe nikugucumuza uguce. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ukuboko kumwe, biruta ko wajya muri Gehinomu y’umuriro utazima ufite amaboko yombi” (Mariko 9:43). Igisubizo ni iki: reka inzoga. Ibyo ni byo umugore turi bwite Irene yiyemeje gukora. Agira ati “maze imyaka hafi ibiri n’igice ntanywa inzoga, natangiye gutekereza ko wenda kunywa gake nta cyo bitwaye, kugira ngo ndebe gusa niba hari icyo kantwara. Ariko iyo icyo gitekerezo gitangiye kunzamo, ako kanya mpita nsenga Yehova nkamwereka icyo kibazo. Niyemeje kutazongera kunywa inzoga kugeza mu isi nshya, ndetse na ho nshobora kutazazinywa.” Kureka inzoga burundu ntikwaba ari ukwigomwa cyane ku muntu ushaka kuzabaho mu isi nshya ikiranuka y’Imana.—2 Petero 3:13.

“Namwe abe ari ko mwiruka kugira ngo mugororerwe”

21, 22. Ni iyihe nzitizi ishobora gutuma tutarangiza isiganwa ry’ubuzima, kandi se twayitsinda dute?

21 Igihe Pawulo yagereranyaga ubuzima bw’Umukristo n’isiganwa cyangwa irushanwa, yagize ati “ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka kugira ngo mugororerwe. Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika. Nuko nanjye ndiruka ariko si nk’utazi aho ajya, nkubitana ibipfunsi ariko si nk’uhusha. Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nywukoza uburetwa, ngo ahari ubwo maze kubwiriza abandi nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe.”—1 Abakorinto 9:24-27.

22 Abarangije isiganwa batsinze ni bo bonyine bahabwa ibihembo. Mu isiganwa ry’ubuzima, kunywa inzoga nyinshi bishobora gutuma tutagera aho dusiganirwa kugera. Tugomba kwitoza kwirinda. Kwiruka dufite icyizere bisaba ko twirinda kwirundumurira mu “kunywa inzoga nyinshi” (1 Petero 4:3). Ibinyuranye n’ibyo, tugomba kwitoza kwirinda muri byose. Ku birebana no kunywa ibinyobwa bisindisha, twagombye kugira ubwenge bwo ‘kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, tukajya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana.’—Tito 2:12.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Mu ‘nzoga’ zivugwa muri iyi ngingo harimo za byeri, divayi cyangwa vino, hamwe n’izindi nzoga zikaze.

Mbese uribuka?

• Kunywa inzoga nyinshi bisobanura iki?

• Ni izihe ngaruka ziterwa no kunywa inzoga nyinshi?

• Ni gute ushobora kwirinda akaga gaterwa no kunywa inzoga nyinshi?

• Ni gute umuntu ashobora guhangana n’ikibazo cyo kunywa inzoga nyinshi?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Vino “yishimisha imitima y’abantu”

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Twagombye kumenya imipaka tudakwiriye kurenga kandi tukayubahiriza

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Fata imyanzuro ihereranye n’urugero utagomba kurenza hakiri kare

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Jya usenga Yehova buri gihe umwereka intege nke zawe

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ababyeyi bafite inshingano yo guha abana babo amabwiriza arebana n’uko bakoresha inzoga