Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Kuki Yesu wazutse yasabye Toma kumukoraho, kandi mbere y’aho yari yanze ko Mariya Magadalena amukoraho?

Ubuhinduzi bumwe na bumwe bwa Bibiliya bwa kera bwumvikanisha ko Yesu yabujije Mariya Magadalena kumukoraho. Urugero, Bibiliya Yera ihindura amagambo ya Yesu igira iti “ntunkoreho kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data” (Yohana 20:17). Icyakora, inshinga y’Ikigiriki iryo jambo ryakomotseho rimwe na rimwe ijya ihindurwamo “gukoraho,” isobanura “gufata ugakomeza, kwizirika ku kintu, gucakira ukagundira, kugumana ikintu, gusuzuma ikintu ukigaragura mu ntoki.” Mu buryo buhuje n’ubwenge rero, Yesu ntiyangiye Mariya Magadalena kumukoraho ibi byo kumukoraho gusa, kuko mu gihe gito nyuma y’aho yemereye abandi bagore bari bavuye ku gituro ‘kumufata ku birenge.’​—Matayo 28:9.

Ubuhinduzi bwinshi bwo mu ndimi zo muri iki gihe, urugero nka Les Saintes Écritures — Traduction du monde nouveau, Inkuru Nziza ku Muntu Wese na Bibiliya Ntagatifu, budufasha gusobanukirwa icyo mu by’ukuri ayo magambo ya Yesu asobanura, buyahindura bugira buti “ntushake kungumana.” Kuki Yesu yabwiye Mariya Magadalena atyo kandi yari incuti ye ya bugufi?​—Luka 8:1-3.

Uko bigaragara Mariya Magadalena yatinyaga ko Yesu yari agiye kubasiga akajya mu ijuru. Ubwo rero kuba Mariya Magadalena yarifuzaga cyane kugumana n’Umwami, byatumye afata Yesu ashaka kumugumana, ntiyamurekura ngo agende. Kugira ngo Yesu amwizeze ko igihe cyo kubasiga cyari kitaragera yabwiye Mariya ko yareka kumugumana, ahubwo ko yagenda akabwira abigishwa ba Yesu inkuru y’uko yazutse.​—Yohana 20:17.

Ariko kandi, ikiganiro Yesu yagiranye na Toma cyo cyari gitandukanye n’ibyo. Igihe Yesu yabonekeraga bamwe mu bigishwa be, Toma ntiyari ahari. Nyuma y’aho, Toma yashidikanyije ku muzuko wa Yesu, avuga ko atari kwemera atabonye inkovu z’aho bateye Yesu imisumari kandi ngo ashyire ikiganza cye aho bateye Yesu icumu. Iminsi umunani ishize, Yesu yongeye kubonekera abigishwa be. Icyo gihe noneho Toma yari ahari, maze Yesu amutumirira gukora mu nkovu ze.​—Yohana 20:24-27.

Bityo rero, mu birebana n’uko byagenze kuri Mariya Magadalena, Yesu yamufashaga kwikuramo icyifuzo kidakwiriye cyo kumubuza kugenda; mu gihe Toma we, Yesu yamufashaga kumva neza ibintu yashidikanyagaho. Aho hombi ariko, Yesu yari afite impamvu zumvikana zo gukora ibyo yakoze.