Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo umuntu yakumva mu nama irangwa n’ubwenge yatanzwe na Salomo

Icyo umuntu yakumva mu nama irangwa n’ubwenge yatanzwe na Salomo

Icyo umuntu yakumva mu nama irangwa n’ubwenge yatanzwe na Salomo

“KWANDIKA ibitabo byinshi ntibigira iherezo, kandi kwiga cyane binaniza umubiri” (Umubwiriza 12:12). Igihe Umwami w’umunyabwenge Salomo wa Isirayeli yandikaga ayo magambo, ubu hakaba hashize imyaka igera hafi ku 3.000, ntiyacaga intege abasomyi. Ahubwo yavugaga ku bihereranye n’impamvu abantu bagombye kumenya guhitamo ibyo basoma. Mbega ukuntu kwibutswa ayo magambo bihuje n’iki gihe, aho za miriyari z’amapaji y’inyandiko zigomba gusomwa zikwirakwizwa hirya no hino ku isi buri mwaka!

Biragaragara ko “ibitabo byinshi” Salomo yavugaga, byari ibitabo bitagiraga icyo byungura abantu cyangwa ngo bibagarurire ubuyanja. Bityo, yafashaga abantu gutekereza bakiyumvisha ko kumara igihe kinini babisoma, aho gusoma ibizatuma bagira ingororano zirambye, “binaniza umubiri.”

Ariko se Salomo yaba yaravugaga ko nta bitabo byaboneka bitanga ubuyobozi bwiza kandi bwiringirwa bishobora kungura umusomyi? Oya, kuko yongeye kwandika ati “amagambo y’abanyabwenge ameze nk’ibihosho, n’amagambo y’abakuru b’amateraniro ameze nk’imbereri zishimangiwe cyane, yatanzwe n’umwungeri umwe” (Umubwiriza 12:11). Koko rero, hariho amagambo yanditse ameze “nk’ibihosho” ashobora gutuma umuntu agambirira ibintu byiza. Ashobora gutuma umuntu anyura inzira nziza. Byongeye kandi, kimwe n’“imbereri zishimangiwe cyane,” ashobora gutuma umuntu akomera ku mwanzuro yafashe kandi bigatuma adahungabana.

Ni hehe dushobora kubona bene ayo magambo arangwa n’ubwenge? Duhereye ku byo Salomo yavuze, ay’ingenzi muri ayo ni ava ku mwungeri, Yehova (Zaburi 23:1). Ku bw’ibyo, igitabo cyiza cyane umuntu ashobora guhitamo, ni icyahumetswe n’Imana ari cyo Bibiliya. Gusoma bene icyo gitabo buri gihe bishobora gufasha umuntu “[kugira] ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.”​—2 Timoteyo 3:16, 17.