Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya ugendera mu nzira yo gukiranuka

Jya ugendera mu nzira yo gukiranuka

Jya ugendera mu nzira yo gukiranuka

“Ariko jyeweho gukiranuka kwanjye ni ko nzagenderamo.”​—ZABURI 26:11.

1, 2. (a) Kuki gukiranuka cyangwa ubudahemuka bw’abantu bifitanye isano rya bugufi n’ikibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana? (b) Ni gute ibiremwa bifite ubwenge bishobora kugaragaza ko bishyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova?

IGIHE Satani yigomekaga mu busitani bwa Edeni, yatumye havuka ikibazo gihereranye no kumenya niba Imana ifite uburenganzira bwo gutegeka ibiremwa byayo byose. Nyuma yaho, yaje no kuvuga ko abantu badashobora gukorera Imana, keretse gusa mu gihe bazi ko kuyikorera hari inyungu bishobora kubazanira (Yobu 1:9-11; 2:4). Kubera iyo mpamvu, gukiranuka cyangwa ubudahemuka bw’abantu bifitanye isano rya bugufi n’ikibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova.

2 N’ubwo uburenganzira Imana ifite bwo kuba umutegetsi w’ikirenga budashingiye ku gukiranuka cyangwa ubudahemuka bw’ibiremwa byayo, abantu hamwe n’abana b’Imana bo mu buryo bw’umwuka bashobora kugaragaza uruhande bahagazemo kuri icyo kibazo. Babigaragaza bate? Binyuze mu guhitamo kugendera mu nzira yo gukiranuka cyangwa kutayigenderamo. Ku bw’ibyo, gukiranuka cyangwa ubudahemuka bw’umuntu ku giti cye ni ikintu cy’ingenzi gishingirwaho acirwa urubanza.

3. (a) Ni iki Yobu na Dawidi bifuzaga ko Yehova agenzura kandi akabacira urubanza? (b) Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza birebana no gukiranuka?

3 Yobu yavuganye icyizere ati ‘[Yehova] azampimira ku minzani ireshya, kugira ngo Imana imenye gutungana kwanjye’ (Yobu 31:6). Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera yasabye Yehova kugenzura niba akiranuka, igihe yasengaga ati “Uwiteka uncire urubanza, kuko gukiranuka kwanjye ari ko ngenderamo, kandi niringira Uwiteka ntashidikanya” (Zaburi 26:1). Ni iby’ingenzi cyane ko natwe tugendera mu nzira yo gukiranuka. Ariko se gukiranuka ni iki, kandi se kugendera mu nzira yo gukiranuka bisobanura iki? Ni iki gishobora kudufasha kuguma mu nzira yo gukiranuka?

‘Gukiranuka kwanjye ni ko ngenderamo’

4. Gukiranuka ni iki?

4 Gukiranuka bikubiyemo igitekerezo cyo kuba umuntu atunganye, ari inyangamugayo kandi azira amakemwa. Ariko kandi, gukiranuka bikubiyemo ibirenze ibyo gukora ibyiza. Ni ukutagira amakemwa mu by’umuco cyangwa gukundisha Imana umutima wose. Igihe Satani yabwiraga Imana ati ‘noneho rambura ukuboko kwawe, ukore ku magufwa ya [Yobu] no ku mubiri we, azakwihakana ari imbere yawe,’ yashidikanyije ku mpamvu yatumaga Yobu akorera Imana (Yobu 2:5). Gukiranuka ntibisaba umuntu gukora gusa ibikorwa bikwiriye, ahubwo n’ibyo yari agambiriye mu mutima na byo bigomba kuba ari byiza.

5. Ni iki kigaragaza ko gukomeza gukiranuka bidasaba ko tuba abantu batunganye?

5 Icyakora, gukomeza gukiranuka ntibisaba ko umuntu aba atunganye. Umwami Dawidi ntiyari atunganye kandi mu buzima bwe yakoze ibyaha byinshi bikomeye. Nyamara Bibiliya ivuga ko ari umuntu wagendanye n’Imana ‘afite umutima ukiranutse’ (1 Abami 9:4). Kubera iki? Kubera ko Dawidi yakundaga Yehova. Umutima we yari yaraweguriye Imana. Yemeraga amakosa ye ataruhanyije, akemera guhanwa kandi agakosora inzira ze. Koko rero, gukiranuka kwa Dawidi kugaragarira mu kuntu yakundaga Yehova Imana ye n’umutima we wose kandi akayitangira.—Gutegeka 6:5, 6.

6, 7. Kugendera mu nzira yo gukiranuka bikubiyemo iki?

6 Gukiranuka ntibireba gusa igice runaka cy’imyifatire y’umuntu, wenda nk’umuntu wiyeguriye iby’idini. Bikubiyemo imibereho yacu yose. Dawidi ‘yagendeye’ mu gukiranuka kwe. Hari inkoranyamagambo ivuga ko “inshinga ‘kugendera’ yumvikanisha ‘uburyo bwo kubaho’ cyangwa ‘imyitwarire’” (The New Interpreter’s Bible). Igihe umwanditsi wa zaburi yavugaga ku bihereranye n’abantu ‘bagenda batunganye,’ yararirimbye ati ‘hahirwa abitondera ibyo [Imana] yahamije, bakayishakisha umutima wose. Ni koko nta cy’ubugoryi bakora, bagendera mu nzira zayo’ (Zaburi 119:1-3). Gukiranuka bisaba guhora umuntu ashakisha uko yakora ibyo Imana ishaka kandi akagendera mu nzira zayo.

7 Kugendera mu nzira yo gukiranuka bisaba gukomeza kuba indahemuka ku Mana, ndetse no mu mimerere igoranye. Iyo twihanganiye ibigeragezo, tugakomeza gushikama n’ubwo baba baturwanya, cyangwa tukananira ibishuko byo muri iyi si y’abatubaha Imana, gukiranuka kwacu kuragaragara. Icyo gihe ‘tunezeza umutima’ wa Yehova kuko aba ashobora kubona icyo asubiza umutuka (Imigani 27:11). Kubera iyo mpamvu rero, dushobora gufata umwanzuro nk’uwo Yobu yafashe agira ati “kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo” (Yobu 27:5). Zaburi ya 26 itwereka ikizadufasha kugendera mu nzira yo gukiranuka.

“Gerageza umutima wanjye n’ubwenge bwanjye”

8. Kuba Dawidi yaringinze Yehova amusaba kwitegereza impyiko ze n’umutima we, bikwigisha iki?

8 Dawidi yarasenze ati “Uwiteka, unyitegereze ungerageze, gerageza umutima wanjye n’ubwenge bwanjye [“impyiko zanjye,” “NW”]” (Zaburi 26:2). Impyiko ziba mu mubiri w’umuntu imbere. Mu buryo bw’ikigereranyo, impyiko zigereranya ibitekerezo n’ibyiyumvo byimbitse by’umuntu. Umutima w’ikigereranyo wo ni umuntu wese w’imbere; ni ukuvuga ikimutera kugira icyo akora, ibyiyumvo bye n’ubushobozi bwo gutekereza no gusobanukirwa. Igihe Dawidi yasabaga Yehova kumwitegereza, yamusabaga ko yasuzuma kandi akagenzura ibitekerezo bye ndetse n’ibyiyumvo bye byimbitse.

9. Ni mu buhe buryo Yehova atunganya umutima wacu hamwe n’impyiko zacu by’ikigereranyo?

9 Dawidi yinginze asaba ko impyiko ze n’umutima we byatunganywa. Ni gute Yehova atunganya abo turi bo imbere? Dawidi yararirimbye ati “ndahimbaza Uwiteka umujyanama wanjye, ni koko umutima wanjye [“impyiko zanjye,” NW] umpugura nijoro” (Zaburi 16:7). Ibyo bisobanura iki? Bisobanura ko inama zituruka ku Mana zari zarageze Dawidi ku mutima kandi zikawugumamo, zigakosora ibitekerezo bye n’ibyiyumvo bye byimbitse. Uko ni ko natwe bishobora kutugendekera niba dutekereza kandi tukishimira inama duhabwa binyuze mu Ijambo ry’Imana, ku bayihagarariye no ku muteguro wayo, kandi tukemera ko izo nama zishinga imizi cyane muri twe. Gusenga Yehova buri gihe tumusaba kudutunganya bizadufasha kugendera mu nzira yo gukiranuka.

“Ineza yawe yuje urukundo nyireba mu maso yanjye”

10. Ni iki cyafashije Dawidi kugendera mu kuri kw’Imana?

10 Dawidi yakomeje agira ati “imbabazi [“ineza yuje urukundo,” “NW”] zawe nzireba mu maso yanjye, kandi ngendera mu murava wawe” (Zaburi 26:3). Dawidi yari azi neza ibikorwa birangwa n’ineza yuje urukundo Imana yakoze, kandi yajyaga abitekerezaho akabyishimira. Yararirimbye ati “mutima wanjye himbaza Uwiteka, ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose.” Dawidi yibutse kimwe mu ‘byiza’ Imana yakoze maze akomeza agira ati “Uwiteka akora ibyo gukiranuka, aca imanza zitabera zirenganura abarenganywa. Yamenyesheje Mose inzira ze, imirimo ye yayimenyesheje abana ba Isirayeli” (Zaburi 103:2, 6, 7). Birashoboka ko Dawidi yatekerezaga uko Abanyamisiri barenganyaga Abisirayeli mu gihe cya Mose. Niba ari ibyo Dawidi yatekerezagaho koko, kwibuka ukuntu Yehova yamenyesheje Mose uko yari kuzacungura Abisirayeli bishobora kuba byaramukoze ku mutima kandi bigatuma arushaho kwiyemeza kugendera mu kuri kw’Imana.

11. Ni iki gishobora kudufasha kugendera mu nzira yo gukiranuka?

11 Kwiga Ijambo ry’Imana buri gihe kandi tugatekereza ku byo ritwigisha, bizadufasha kugendera mu nzira yo gukiranuka. Urugero, kwibuka ukuntu Yozefu yirutse agahunga umugore wa Potifari washakaga ko baryamana, nta kabuza bizadutera inkunga yo kuzibukira amoshya nk’ayo haba ku kazi, ku ishuri cyangwa n’ahandi hose (Itangiriro 39:7-12). Bite se mu gihe twumva dukururwa n’uburyo tubonye bwo kubona ubutunzi, kuba icyamamare cyangwa kuba umuntu ukomeye muri iyi si? Dufite urugero rwa Mose wanze ibyubahiro byo mu Misiri (Abaheburayo 11:24-26). Gukomeza kuzirikana ugushikama kwa Yobu bizadufasha rwose kudatezuka ku mwanzuro twafashe wo gukomeza kuba indahemuka kuri Yehova, n’ubwo duhura n’ibibazo by’uburwayi hamwe n’izindi ngorane (Yakobo 5:11). Byagenda bite se turamutse dutotejwe? Kwibuka ibyabaye kuri Daniyeli igihe yari mu rwobo rw’intare bizatuma tugira ubutwari.—Daniyeli 6:17-23.

“Sinicarana n’abatagira umumaro”

12, 13. Ni abahe bantu tudakwiriye kwifatanya na bo?

12 Igiye Dawidi yavugaga ikindi kintu cyamufashije gukomeza gukiranuka, yaravuze ati “sinicarana n’abatagira umumaro, kandi sinzagenderera indyarya. Nanga iteraniro ry’inkozi z’ibibi, kandi sinzicarana n’abanyabyaha” (Zaburi 26:4, 5). Dawidi ntiyicaranaga na rimwe n’abanyabyaha. Yangaga incuti mbi.

13 Bite se kuri twe? Mbese twanga kwicarana n’abatagira umumaro bo muri za porogaramu za televiziyo, videwo, filimi, ku miyoboro ya internet cyangwa mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose? Ese tugendera kure abantu b’indyarya? Hari bamwe ku ishuri cyangwa ku kazi bigira incuti zacu ariko bafite indi migambi y’uburiganya bahishe. Mu by’ukuri se turashaka kugira inkoramutima abantu batagendera mu kuri kw’Imana? N’ubwo abahakanyi babeshya ko bavugisha ukuri, na bo bashobora guhisha imigambi yabo yo gutuma tureka gukorera Yehova. Byagenda bite se mu itorero rya gikristo haramutse harimo abantu bafite imibereho y’amaharakubiri? Na bo bahisha abo bari bo mu by’ukuri. Jayson, ubu akaba ari umukozi w’imirimo, yari afite incuti zimeze zityo igihe yari akiri muto. Avuga iby’izo ncuti ze agira ati “umunsi umwe, umwe muri bo yarambwiye ati ‘ibyo dukora muri iki gihe nta cyo bitwaye kubera ko isi nshya nitangira tuzipfira bikaba birangiye. Ntituzigera tumenya ko hari icyo twahombye.’ Ayo magambo yatumye ngira amakenga. Sinshaka gupfa igihe hazabaho isi nshya.” Jayson yagize amakenga yitandukanya n’izo ncuti ze. Intumwa Pawulo yatanze umuburo agira ati “ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza” (1 Abakorinto 15:33). Mbega ukuntu ari ngombwa cyane kwirinda incuti mbi!

‘Nzavuga imirimo yose itangaje wakoze’

14, 15. Ni gute dushobora ‘kuzenguruka igicaniro cya [Yehova]’?

14 Dawidi yakomeje agira ati “nzakaraba ntafite igicumuro, ni ko nzazenguruka igicaniro cyawe Uwiteka.” Kubera iki? “Kugira ngo numvikanishe ijwi ry’ishimwe, mvuge imirimo yose itangaza wakoze” (Zaburi 26:6, 7). Dawidi yifuzaga gukomeza kutandura mu by’umuco kugira ngo abone uko asenga Yehova kandi atangaze ko yiyeguriye Imana.

15 Ibintu byose byari bifitanye isano n’ugusenga k’ukuri byabaga mu ihema ry’ibonaniro nyuma y’aho bikaza gushyirwa mu rusengero, byari “igishushanyo n’igicucu cy’ibyo mu ijuru” (Heb 8:5; 9:23). Igicaniro cyashushanyaga ukuntu Yehova yari kuzemera igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo kugira ngo kibe incungu y’abantu (Abaheburayo 10:5-10). Nitwizera icyo gitambo cy’incungu, tuzakaraba ibiganza byacu tutagira igicumuro kandi ‘tuzenguruke igicaniro cya [Yehova].’—Yohana 3:16-18.

16. Ni mu buhe buryo kubwira abandi imirimo itangaje y’Imana bituma twungukirwa?

16 Iyo dutekereje ku bintu byose dukesha igitambo cy’incungu, umutima wacu udutera gushimira cyane Yehova n’Umwana we w’ikinege. Ubwo rero dufite uwo mutima ushimira, nimucyo tumenyeshe abandi imirimo itangaje y’Imana, kuva igihe yaremaga umuntu mu busitani bwa Edeni kugeza igihe izongera gutunganyiriza ibintu byose mu isi nshya yayo (Itangiriro 2:7; Ibyakozwe 3:21). Nta gushidikanya kandi, umurimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa ni uburinzi bwo mu buryo bw’umwuka (Matayo 24:14; 28:19, 20). Guhugira muri uwo murimo bidufasha gukomeza ibyiringiro byacu byo mu gihe kizaza, tukarushaho kwiringira amasezerano y’Imana kandi urukundo dukunda Yehova n’urwo dukunda bagenzi bacu rukarushaho gukomera.

“Nkunda ubuturo ari bwo nzu yawe”

17, 18. Twagombye kubona dute amateraniro ya gikristo?

17 Ubuturo, hamwe n’igicaniro cyabwo batambiragaho amaturo, bwari ihuriro ryo gusenga Yehova muri Isirayeli. Igihe Dawidi yavugaga ukuntu yishimiraga aho hantu, yarasenze ati “Uwiteka, nkunda ubuturo ari bwo nzu yawe, n’ahantu ubwiza bwawe buba.”Zaburi 26:8.

18 Mbese twishimira cyane guteranira ahantu dushobora kwigira ibyerekeye Yehova? Buri Nzu y’Ubwami, ikorerwamo buri gihe porogaramu zirebana n’inyigisho zo mu buryo bw’umwuka, iba ari ihuriro ryo gusenga k’ukuri mu gace irimo. Ikindi kandi, dufite amakoraniro y’intara, amakoraniro y’akarere n’amakoraniro yihariye y’umunsi umwe, yose aba buri mwaka. Ibyo Yehova ‘yahamije’ cyangwa se atwibutsa ni byo biba bivugwa muri ayo materaniro. Nitwitoza ‘kubikunda rwose,’ tuzajya twumva twifuza kujya mu materaniro kandi dutege amatwi mu gihe tuyarimo (Zaburi 119:167). Kuba hamwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera bashishikajwe n’icyatuma imibereho yacu irushaho kuba myiza, kandi bakadufasha gukomeza kugendera mu nzira yo gukiranuka, bitugarurira ubuyanja.—Abaheburayo 10:24, 25.

‘Ntukureho ubugingo bwanjye’

19. Ni ibihe byaha Dawidi atifuzaga ko byamubarwaho?

19 Kubera ko Dawidi yari azi neza ingaruka zo kureka kugendera mu kuri kw’Imana, yaringinze ati “ntukureho umwuka wanjye ubwo uzakuraho abanyabyaha, cyangwa ubugingo bwanjye nk’abavusha amaraso. Amaboko yabo arimo igomwa, ukuboko kwabo kw’iburyo kuzuye impongano” (Zaburi 26:9, 10). Dawidi ntiyifuzaga kuba mu bantu batubahaga Imana bari bafite amaboko yuzuye igomwa cyangwa bakoraga iby’isoni nke kandi bakundaga impongano.

20, 21. Ni ibihe bintu bishobora gutuma tugendera mu nzira y’abatubaha Imana?

20 Muri iki gihe, isi yuzuyemo ibikorwa by’ubwiyandarike. Televiziyo, ibinyamakuru ndetse na za filimi bishishikariza abantu kujya mu bwiyandarike, nko “gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke” (Abagalatiya 5:19). Hari bamwe babaswe na porunogarafiya, akenshi bigatuma bishora mu bwiyandarike. Abakiri bato ni bo cyane cyane bakunze kwibasirwa n’ibyo bintu. Mu bihugu bimwe na bimwe, gucudika n’uwo mudahuje igitsina biramenyerewe, bityo ugasanga ingimbi n’abangavu bumvishwa ko bagomba kugira abo bacudika na bo. Abenshi mu rubyiruko usanga bacudika n’abo badahuje igitsina, n’ubwo baba batarageza igihe cyo gushaka. Kugira ngo bahaze irari ry’ibitsina riba rigenda ryiyongera muri bo, batangira kwishora mu myifatire yanduye ku buryo bagera n’aho basambana.

21 Abantu bakuru na bo ntibabura kugerwaho n’ibyo bintu byangiza. Guhemuka mu by’ubucuruzi no gufata imyanzuro yirengagiza inyungu z’abandi bigaragaza ko umuntu adakiranuka. Kugendera mu nzira z’isi nta kindi byatugezaho uretse kudutandukanya na Yehova. Nimucyo ‘twange ibibi dukunde ibyiza’ kandi dukomeze kugendera mu nzira yo gukiranuka.—Amosi 5:15.

“Uncungure, umbabarire”

22-24. (a) Ni iyihe nkunga ukuye mu magambo asoza Zaburi ya 26? (b) Ni uwuhe mutego tuzasuzuma mu gice gikurikira?

22 Dawidi yashoje amagambo yabwiraga Imana agira ati “ariko jyeweho gukiranuka kwanjye ni ko nzagenderamo, uncungure, umbabarire. Ikirenge cyanjye gihagaze aharinganiye, mu materaniro nzashimiramo Uwiteka” (Zaburi 26:11, 12). Umwanzuro Dawidi yari yafashe wo gukomeza gukiranuka wari ufitanye isano rya bugufi n’ukuntu yingingaga asaba gucungurwa. Mbega ukuntu ibyo bintu biteye inkunga! N’ubwo turi abanyabyaha, Yehova azadufasha niba twariyemeje kugendera mu nzira yo gukiranuka.

23 Turifuza ko imibereho yacu yose yagaragaza ko twubaha ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana kandi ko ari ubw’agaciro kuri twe. Buri wese muri twe yagombye gusenga Yehova amusaba kugenzura no gutunganya ibitekerezo n’ibyiyumvo byacu byimbitse. Dushobora gukomeza gutekereza ku kuri kwe binyuze mu kwiyigisha Ijambo ry’Imana dushyizeho umwete. Nanone, nimucyo dukore uko dushoboye kose twirinde incuti mbi, ahubwo duhimbarize Yehova mu materaniro. Nimucyo tugire ishyaka mu murimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa. Ntituzigere na rimwe twemera ko isi ihungabanya imishyikirano y’agaciro dufitanye n’Imana. Mu gihe dukora uko dushoboye kugira ngo tugendere mu nzira yo gukiranuka, dushobora kwiringira ko Yehova azatwitaho.

24 Kubera ko gukiranuka bireba imibereho yacu yose, dukeneye kwirinda umutego ukomeye cyane: umutego wo gusabikwa n’inzoga. Ibyo ni byo tuzasuzuma mu gice gikurikira.

Mbese uribuka?

• Kuki bikwiriye ko ibiremwa bifite ubwenge bicirwa urubanza rushingiye ku gukiranuka cyangwa ubudahemuka bwabyo?

• Gukiranuka ni iki, kandi se kugendera mu nzira yo gukiranuka bisobanura iki?

• Ni iki kizadufasha gukomeza kugendera mu nzira yo gukiranuka?

• Kugira ngo dukomeze gukiranuka, ni akahe kaga twagombye kumenya kandi tukakirinda?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Mbese ukomeza kuzirikana ibikorwa birangwa n’ineza yuje urukundo Yehova yakoze?

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Ese buri gihe ujya usaba Yehova kugenzura ibitekerezo byawe byimbitse?

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Iyo dukomeje gushikama mu gihe cy’ibigeragezo bishimisha umutima wa Yehova

[Amafoto yo ku ipaji ya 17]

Mbese wungukirwa n’ibyo Yehova aduteganyiriza bidufasha kugendera mu nzira yo gukiranuka?