Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Nishimira imyitozo nahawe’

‘Nishimira imyitozo nahawe’

‘Nishimira imyitozo nahawe’

UMUKOBWA witwa Kazuna yabaye nk’ukubiswe n’inkuba, igihe mwarimu wabo yamusabaga kuzitabira irushanwa ryo kuvuga mu Cyongereza. Irushanwa ryagombaga guhuza ibigo by’amashuri yisumbuye byose byo mu kirwa kinini cy’u Buyapani kiri mu majyaruguru cyitwa Hokkaido, ariko bwari ubwa mbere ikigo cya Kazuna cyohereza umunyeshuri muri ayo marushanwa. Ku munsi wo kurushanwa, Kazuna yari yahiye ubwoba kuko yagombaga guhangana n’abandi banyeshuri bagera kuri 50. Amaze kubona ko abatanga amanota babiri ururimi rwabo kavukire ari Icyongereza, yarushijeho kugira ubwoba.

Abatsinze batangajwe uhereye ku wabonye igihembo cyo hasi. Kazuna yaratangaye cyane yumvise amaherezo izina rye rihamagawe. We na mwarimu wabo wari wicaye iruhande rwe, barebanye batangaye. Mu gihe yari atariyumvisha neza ibibaye, Kazuna yagiye kuri podiyumu, bamushyikiriza igikombe cye ari na cyo cyari igihembo cya mbere.

Kazuna yasobanuye yishimye ati “gutsinda kwanjye nta kindi mbikesha uretse imyitozo naherewe mu muteguro wa Yehova, itangirwa mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Nishimira cyane iyo myitozo nahawe.” Iryo shuri Kazuna yatangiye kujyamo kuva akiri muto, ni rimwe mu materaniro y’amatorero y’Abahamya ba Yehova. Mu gihe Kazuna yiteguraga iryo rushanwa, yitaye by’umwihariko ku mikoreshereze ya mikoro, kuvugana ibyishimo no guhimbarwa, gukoresha ibimenyetso by’umubiri, gushyikirana n’abo ubwira n’izindi ngingo zigishwa mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi.

Turagutumirira kuzaza ukirebera uko iryo shuri ribera mu Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova buri cyumweru rimeze. Uzibonera ukuntu abakiri bato ndetse n’abakuze bungukirwa. Umuntu wese ushaka ashobora kuza muri ayo materaniro. Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku birebana n’ahantu hakwegereye iryo shuri ribera, ushobora kubiganiraho n’Abahamya ba Yehova b’iwanyu.