Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umunsi wo gutanga impamyabumenyi wari umunsi mwiza cyane

Umunsi wo gutanga impamyabumenyi wari umunsi mwiza cyane

Umunsi wo gutanga impamyabumenyi wari umunsi mwiza cyane

“MBEGA umunsi utagira uko usa! Akazuba kavuye, ijuru rirakeye, ubwatsi buratoshye n’inyoni ziraririmba. Uko bigaragara, turagira umunsi mwiza pe! Nta bwo turi buze kumanjirwa kuko Yehova atari Imana ituma abantu bamanjirwa. Ni Imana itanga imigisha.”

Ayo magambo yavuzwe n’Umuvandimwe Samuel Herd, umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, igihe yatangizaga porogaramu yo gutanga impamyabumenyi mu Ishuri rya 117 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi. Hari ku itariki ya 11 Nzeri 2004. Iyo porogaramu nziza yari ikubiyemo inama zishingiye kuri Bibiliya zubaka ndetse n’inkuru z’ibyabaye ku banyeshuri mu gihe bamaze biga n’igihe babwirizaga. Rwose, wari umunsi mwiza cyane ku bantu 6.974 bari bateraniye mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson muri New York no mu mazu y’i Brooklyn n’i Wallkill, aho bakurikiranaga iyo porogaramu kuri videwo.

Amagambo yo gutera inkunga abanyeshuri

John Kikot, umwe mu bagize Komite y’Ishami ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze amagambo atera inkunga ashingiye kuri disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Komeza kuba umumisiyonari urangwa n’ibyishimo.” Yagaragaje ko abanyeshuri b’i Galeedi basanzwe barangwa n’ibyishimo nk’uko byagaragariraga muri uwo muhango wo gutanga impamyabumenyi. Inyigisho zishingiye ku Byanditswe baherewe mu ishuri, zatumye bagira ibyishimo, bakaba rero bafite ibibakwiriye kugira ngo bafashe abandi kugira ibyishimo nk’ibyabo. Bazabigeraho bate? Bazabigeraho bitanga mu murimo wabo w’ubumisiyonari. Yesu yagize ati “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Abo bamisiyonari bashya nibigana Yehova, “Imana igira ibyishimo” n’ubuntu kandi igaha abandi kumenya ukuri kwayo, bizatuma bakomeza kugira ibyishimo.—1 Timoteyo 1:11, NW.

Hakurikiyeho David Splane, na we akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi. Yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Uzitwara ute kugira ngo ubane neza n’abo usanze?” Nta gushidikanya ko ari byiza kandi ari iby’igikundiro ko abantu baturana bahuje n’ubwo bishobora gusaba umuntu kuba “byose kuri bose” (1 Abakorinto 9:22; Zaburi 133:1). Umuvandimwe Splane yavuze ko abanyeshuri bagiye guhabwa impamyabumenyi bazahura n’abantu benshi mu murimo w’ubumisiyonari: abaturage, abamisiyonari bagenzi babo, abavandimwe na bashiki bacu bo mu matorero boherejwemo n’abayobora umurimo wo kubwiriza no kwigisha ku biro by’amashami. Yabahaye inama z’ingirakamaro z’ukuntu bakwihatira kugirana n’abandi imishyikirano ishimishije uko bishoboka kose, ibyo bikaba bikubiyemo kumenya ururimi ruvugwa mu turere bagiyemo, kwimenyereza imico y’aho, kutivanga mu buzima bwa bwite bw’abamisiyonari bagenzi babo ndetse no kumvira ababayobora.— Abaheburayo 13:17.

Hakurikiyeho Lawrence Bowen umwarimu mu ishuri rya Galeedi, arabaza ati “Ugendera ku bitekerezo bya nde?” Yibukije abanyeshuri ko ‘abacaga imanza ku bigaragara gusa’ batemeraga ko Yesu yari Mesiya (Yohana 7:24). Kubera ko badatunganye, bose bakeneye kwirinda ‘gutekereza iby’abantu’ ahubwo ‘bagatekereza iby’Imana’ (Matayo 16:22, 23). Ndetse n’abantu bakuze mu buryo bw’umwuka bagomba gukomeza kugorora imitekerereze yabo. Uko tugenda tugorora imitekerereze, bishobora gutuma tugera ku ntego zacu cyangwa tutayigorora tukamera nk’inkuge imenetse mu buryo bw’umwuka. Gukomeza kwiyigisha ibikubiye muri Bibiliya bidufasha ‘gutekereza iby’Imana.’

Wallace Liverance, umwarimu mu ishuri rya Galeedi ni we washoje icyo cyiciro cya porogaramu. Yatanze disikuru ishingiye muri Yesaya 55:11, ikaba yari ifite umutwe uvuga ngo “Uzagura iki?” Yateye abanyeshuri inkunga yo “kugura” ihumure, ibyishimo n’ibyokurya bituruka ku butumwa bw’Imana bw’ubuhanuzi burebana n’iki gihe turimo. Ubuhanuzi bwa Yesaya bwagereranyije iryo jambo ry’Imana n’amazi, vino ndetse n’amata. Ni gute ushobora kurigura ‘udatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi?’ Umuvandimwe Liverance yasobanuye ko warigura binyuriye mu kwitondera ubuhanuzi bwa Bibiliya no kureka imitekerereze n’inzira bitari iby’umwuka ukabisimbuza inzira z’Imana n’imitekerereze yayo (Yesaya 55:2, 3, 6, 7). Abo bamisiyonari bashya nibabigenza batyo, bizabafasha mu bihugu by’amahanga boherejwemo. Akenshi, abantu badatunganye bumva ko ibyishimo bituruka ku kwirundanyiriza ubutunzi. Uwatangaga disikuru yabateye inkunga igira iti “ntimukabyemere, iyo mitekerereze ntimukayemere rwose. Ahubwo mujye mwigurira igihe cyo kwiyigisha Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi mu buryo bunonosoye. Bishobora kubagarurira ubuyanja, bikabakomeza kandi bigatuma mugira ibyishimo mu murimo wanyu w’ubumisiyonari.”

Inkuru zishimishije z’ibyabaye ku banyeshuri n’ibyo babajijwe

Abanyeshuri babwirizaga buri gihe. Mark Noumair na we akaba ari umwarimu mu ishuri rya Galeedi, yagiranye na bamwe mu banyeshuri ikiganiro batanga ibyerekanwa bigaragaza ibyababayeho, byari bishingiye kuri disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo ‘Ubutumwa bwiza ntibukoza isoni’ (Abaroma 1:16). Abari bateze amatwi bashimishijwe cyane no kumva ukuntu abo babwiriza b’inararibonye babwirije ku nzu n’inzu, mu mihanda ndetse no mu duce dukorerwamo imirimo y’ubucuruzi. Abanyeshuri bari bazi izindi ndimi bihatiye kugera ku bavuga izo ndimi bo mu ifasi y’itorero bateranagamo. Abandi bakoresheje mu buryo bugira ingaruka nziza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya by’Abahamya ba Yehova basubira gusura ndetse banatangiza ibyigisho bya Bibiliya. Kubwiriza ubutumwa bwiza ‘ntibyabakozaga isoni.’

Umuvandimwe William Nonkes ukora mu Rwego Rushinzwe Umurimo, yagize icyo abaza abamisiyonari b’inararibonye bo mu bihugu bya Burukina Faso, Lativiya n’u Burusiya. Batanze inama z’ingirakamaro zari zishingiye kuri disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Yehova agororera indahemuka ze abigiranye urukundo.” Umwe mu bavandimwe babajijwe yateye abanyeshuri inkunga yo kwibuka abasirikare 300 ba Gideyoni. Buri musirikare yari afite inshingano ye yagize uruhare mu gutuma ingabo za Gideyoni zinesha (Abacamanza 7:19-21). Mu buryo nk’ubwo, abamisiyonari bakomeza gusohoza inshingano yabo nta gutezuka baragororerwa.

Umuvandimwe Samuel Roberson, umwarimu mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson, ni we wakurikiyeho atanga disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Mube byose kuri bose.” Yagize icyo abaza bane mu bagize Komite z’Amashami yo muri Senegali, Guam, Liberiya na Madagasikari. Abamisiyonari bakorera muri ibyo bihugu bose hamwe ni 170. Abanyeshuri bari bagiye guhabwa impamyabumenyi biyumviye ukuntu Komite z’Amashami zifasha abamisiyonari bashya kumenyera inshingano zabo. Ibyo bikubiyemo ahanini kwiga imico ishobora kuba idahuje n’amahame ibihugu by’iburengerazuba bigenderaho. Urugero, mu bihugu bimwe na bimwe usanga abagabo, yemwe n’abagize itorero rya gikristo, batembera bafatanye mu ntoki nk’incuti. Mu turere tugenzurwa n’ishami rya Guam, hari aho barya ibiryo bidasanzwe. Icyakora, nk’uko abandi bamisiyonari bamenyereye, abashya na bo bashobora kumenyera.

Guy Pierce, umwe mu bagize Inteko Nyobozi yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze kuba indahemuka ku ‘Bwami bw’Umwami wacu.’” Yibukije abari bamuteze amatwi ko “Yehova yaremye afite intego. Yari afitiye ibiremwa bye umugambi. Umugambi yari afitiye iyi si ntiwahindutse. Ahubwo uragenda usohozwa nta nkomyi. Nta kintu na kimwe gishobora kuwuhindura” (Itangiriro 1:28). Umuvandimwe Pierce yateye abantu bose inkunga yo kugandukira mu budahemuka ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana, n’ubwo bahura n’ingorane zituruka ku cyaha cyakozwe n’umuntu wa mbere ari we Adamu. Yabateye inkunga agira ati “tugeze ku munsi w’urubanza kandi dusigaranye igihe gito cyo kugera ku bantu bafite imitima itaryarya tukabafasha kumenya ukuri. Dukoreshe neza igihe dusigaranye kugira ngo tugeze ku bandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami.” Abashyigikira Ubwami bw’Imana mu budahemuka bashobora kwiringira ko izabafasha.—Zaburi 18:26.

Mu gusoza, umuvandimwe wari uhagarariye iyo porogaramu yasomeye abari aho intashyo n’ubutumwa bwo kubifuriza umunsi mwiza, byoherejwe n’amashami yo ku isi hose. Nyuma yaho, yashyikirije abanyeshuri impamyabumenyi, hanyuma umwe muri bo asoma ibaruwa banditse bashimira babivanye ku mutima ku bw’imyitozo bahawe. Byari bikwiriye rwose ko uwo munsi w’agahebuzo utazibagirana ku bari bateraniye aho bose, usozwa utyo.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 23]

IMIBARE IVUGA IBIHERERANYE N’ABIZE MURI IRYO SHURI

Umubare w’ibihugu bakomokamo: 11

Umubare w’ibihugu boherejwemo: 22

Umubare w’abanyeshuri: 48

Mwayeni y’imyaka yabo: 34,8

Mwayeni y’imyaka bamaze mu kuri: 18,3

Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 13,4

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Abanyeshuri babonye impamyabumenyi mu ishuri rya 117 rya Watchtower rya Galeedi

Mu rutonde rukurikira, imibare yagaragajwe uhereye imbere ugana inyuma, naho amazina yo yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo.

(1) Thompson, E.; Norvell, G.; Powell, T.; Kozza, M.; McIntyre, T. (2) Reilly, A.; Clayton, C.; Allan, J.; Blanco, A.; Muñoz, L.; Rustad, N. (3) Guerrero, Z.; Garcia, K.; McKerlie, D.; Ishikawa, T.; Blanco, G. (4) McIntyre, S.; Cruz, E.; Guerrero, J.; Ritchie, O.; Avellaneda, L.; Garcia, R. (5) Powell, G.; Fiskå, H.; Muñoz, V.; Baumann, D.; Shaw, S.; Brown, K.; Brown, L. (6) Shaw, C.; Reilly, A.; Peloquin, C.; Münch, N.; McKerlie, D.; Ishikawa, K. (7) Münch, M.; Peloquin, J.; Kozza, T.; Avellaneda, M.; Allan, K.; Ritchie, E.; Norvell, T. (8) Cruz, J.; Baumann, H.; Clayton, Z.; Fiskå, E.; Thompson, M.; Rustad, J.