Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mbese amagambo Sitefano yavuze mu ijwi rirenga aboneka mu Byakozwe 7:59, agaragaza ko Yesu yagombye gusengwa?

Mu Byakozwe 7:59 hagira hati “bakimutera amabuye, arāmbaza aravuga ati ‘Mwami Yesu, akira umwuka wanjye.’” Ayo magambo yatumye bamwe bibaza ibibazo bitandukanye kubera ko Bibiliya ivuga ko Yehova ari we ‘wumva ibyo asabwa [“amasengesho,” NW]’ (Zaburi 65:3). Mbese koko Sitefano yasengaga Yesu? Niba ari ko biri se, ntibyaba bigaragaza ko Yesu ahwanye na Yehova?

Hari Bibiliya ihindura uwo murongo ivuga ko Sitefano “yambaje Imana” (King James Version). Birumvikana rero ko hari abantu benshi bafata umwanzuro nk’uwa Matthew Henry, umuhanga mu gutanga ibisobanuro kuri Bibiliya, wagize ati “aha Sitefano yasengaga Kristo, bityo natwe tugomba kumusenga.” Ariko kandi, kubona ibintu muri ubwo buryo ni ukwibeshya. Kubera iki?

Uwitwa Albert Barnes wanditse igitabo ku Isezerano Rishya yiyemereye abikuye ku mutima ati “ijambo Imana ntiriboneka mu mwandiko w’umwimerere; ntiryagombye rero kuba muri ubwo buhinduzi. Ntirinaboneka mu [nyandiko z’intoki] za kera cyangwa mu buhinduzi bwa kera” (Barnes’ Notes on the New Testament). Ni gute ijambo “Imana” ryaje gushyirwa muri uwo murongo? Intiti yitwa Abiel Abbot Livermore, we avuga ko urwo ari “urugero rugaragaza ukuntu abahinduzi babogamiye ku gice runaka.” Ku bw’ibyo, ubuhinduzi bwinshi bwo muri iki gihe bukura muri uwo murongo iryo jambo ‘Imana’ abahinduzi biyongereyemo.

Icyakora, hari ubuhinduzi bwinshi buvuga rwose ko Sitefano “yasenze” Yesu. Nanone kandi, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji muri Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau bigaragaza ko ijambo “kwambaza” rishobora gusobanura “kwitabaza imbaraga ndengakamere; gusenga.” Mbese ibyo ntibyaba bigaragaza ko Yesu ari Imana Ishoborabyose? Oya. Hari inkoranyamagambo ivuga ko muri iyo mimerere ijambo ry’umwimerere ry’Ikigiriki (e·pi·ka·leʹo) ryakoreshejwemo, risobanura “kwitabaza imbaraga ndengakamere; . . . kujuririra ubutegetsi” (Vine’s Expository Dictionary of Old and New Testament Words). Pawulo na we yakoresheje iryo jambo igihe yagiraga ati “njuririye kuri Kayisari” (Ibyakozwe 25:11). Ni yo mpamvu rero, mu buryo bukwiriye Bibiliya yitwa The New English Bible ivuga ko Sitefano “yahamagaye cyane” Yesu.

Ni iki cyatumye Sitefano ahamagara atyo? Dukurikije ibivugwa mu Byakozwe 7:55, 56, Sitefano ‘yuzuye umwuka wera arararama, atumbira mu ijuru abona ubwiza bw’Imana na Yesu ahagaze iburyo bw’Imana.’ Ubusanzwe Sitefano aba yarasenze Yehova mu izina rya Yesu. Ariko Sitefano ashobora kuba yarabonye Yesu wazutse mu iyerekwa, akumva nta cyamubuza kuba ari we ahita abwira ati “Mwami Yesu, akira umwuka wanjye.” Sitefano yari azi ko Yesu yahawe ububasha bwo kuzura abapfuye (Yohana 5:27-29). Ku bw’ibyo, yasabye Yesu kurinda umwuka we, cyangwa imbaraga ye y’ubuzima, kugeza umunsi yari kuzamuzura agahabwa ubuzima budapfa bwo mu ijuru.

Mbese amagambo make Sitefano yavuze twayafatiraho icyitegererezo tukajya dusenga Yesu? Si ko biri. Impamvu ya mbere ni uko Sitefano yashyize itandukaniro rigaragara hagati ya Yesu na Yehova, kubera ko iyo nkuru ivuga ko yabonye Yesu “ahagaze iburyo bw’Imana.” Nanone kandi, ibyo bintu byabaye byari byihariye cyane. Ahandi hantu hamwe gusa imvugo nk’iyo yakoreshejwe ari Yesu ubwirwa, ni igihe intumwa Yohana na we yabwiraga Yesu mu buryo butaziguye amubonye mu iyerekwa.—Ibyahishuwe 22:16, 20.

N’ubwo mu buryo bukwiriye muri iki gihe Abakristo bahita batura amasengesho yabo yose Yehova Imana, na bo bafite ukwizera kutajegajega ko Yesu ari we “kuzuka n’ubugingo” (Yohana 11:25). Nk’uko byagenze kuri Sitefano, kwizera ko Yesu afite ubushobozi bwo kuzura abigishwa be mu bapfuye bishobora kudufasha kandi bikadukomeza mu bihe by’ibigeragezo.