Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igihe cy’amafunguro si igihe cyo kurya gusa!

Igihe cy’amafunguro si igihe cyo kurya gusa!

Igihe cy’amafunguro si igihe cyo kurya gusa!

BURI wese yishimira ibyokurya biryoshye. Ibyo biryo byongereho ibiganiro byiza hamwe n’imishyikirano isusurutsa ugirana n’abantu ukunda maze wirebere ngo iryo funguro riraba ikintu gishimishije cyane kandi gikora ibirenze kukumara inzara. Mu miryango myinshi, abayigize bafite akamenyero ko guhurira hamwe byibura rimwe mu munsi bagasangira ibyokurya. Igihe cyo gufungura giha abagize umuryango uburyo bwiza bwo kuganira ku bintu byabaye muri uwo munsi. Ababyeyi batega amatwi ibyo abana babo bavuga n’uburyo babivugamo, basobanukirwa imitekerereze n’ibyiyumvo byabo. Uko igihe kigenda gihita, ya mishyikirano irangwa n’ibyishimo kandi ituje mwagiye mugirana mu gihe cy’amafunguro ituma mu muryango haba umutekano, kwizerana n’urukundo ibyo bigatuma haba ubumwe burambye.

Muri iki gihe kubera ko abenshi mu bagize umuryango baba bahuze, kubona igihe cyo gusangira ntibiborohera. Mu duce tumwe na tumwe tw’isi, usanga umuco waho utemera ko abantu basangirira hamwe cyangwa ko baganira mu gihe cy’amafunguro. Indi miryango yo ifite akamenyero ko kureba televiziyo mu gihe cyo kurya, ibyo bikaba bibatwara uburyo bwiza bwo kugirana ibiganiro by’ingirakamaro.

Icyakora, ababyeyi b’Abakristo bo buri gihe baba biteguye gukoresha uburyo babonye kugira ngo batere inkunga abo mu ngo zabo (Imigani 24:27). Mu gihe cya kera, ababyeyi bari barabwiwe ko igihe cyiza cyo kuganira n’abana babo ku ijambo ry’Imana, ari igihe bari kuba ‘bicaye mu nzu yabo’ (Gutegeka 6:7). Gusangirira hamwe buri munsi, biha ababyeyi uburyo buhebuje bwo kwigisha abana babo gukunda Yehova n’amahame ye akiranuka mu buryo bwimbitse. Nukora ku buryo igihe cy’amafunguro kirangwa n’ibyishimo n’umwuka mwiza, uzatuma kiba igihe cyiza kandi cyubaka umuryango wawe. Rwose, kora ku buryo igihe cy’amafunguro kitaba igihe cyo kurya gusa!