Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twaratojwe kugira ngo tubwirize mu buryo bunonosoye

Twaratojwe kugira ngo tubwirize mu buryo bunonosoye

Twaratojwe kugira ngo tubwirize mu buryo bunonosoye

“Muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi.”​—IBYAKOZWE 1:8.

1, 2. Ni iyihe nshingano Petero yari afite kandi se ni nde wayimuhaye?

“YESU w’i Nazareti . . . adutegeka kubwiriza abantu no guhamya ko ari we Imana yategetse kuba Umucamanza w’abazima n’uw’abapfuye” (Ibyakozwe 10:38, 42). Ngayo amagambo intumwa Petero yakoresheje asobanurira Koruneliyo n’abo mu muryango we inshingano yari yarahawe yo kuba umubwirizabutumwa.

2 Iyo nshingano Yesu yayitanze ryari? Birashoboka ko Petero yaba yaratekerezaga ibyo Yesu yababwiye amaze kuzuka, mbere gato y’uko azamuka asubira mu ijuru. Icyo gihe, Yesu yabwiye abigishwa be b’indahemuka ati “muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi” (Ibyakozwe 1:8). Icyakora, na mbere y’icyo gihe Petero yari yaramenye ko yagombaga kubwira abandi ibyo yizeraga kuri Yesu, kuko yari umwigishwa wa Yesu.

Bamaze imyaka itatu batozwa

3. Ni ikihe gitangaza Yesu yakoze, kandi se yahise asaba Petero na Andereya gukora iki?

3 Hashize amezi runaka nyuma y’uko Yesu abatizwa mu mwaka wa 29 I.C., yagiye kubwiriza aho Petero na mwene se Andereya barobaga ku nyanja ya Galilaya. Bari bakesheje ijoro bakora ariko nta cyo bafashe. Ariko kandi, Yesu yarababwiye ati ‘mwigire imuhengeri, mujugunye inshundura murobe.’ Bakoze ibyo Yesu yababwiye, “bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika.” Petero abonye icyo gitangaza yahiye ubwoba, ariko Yesu yaramuhumurije ati “witinya, uhereye none uzajya uroba abantu.”—Luka 5:4-10.

4. (a) Ni gute Yesu yatoje abigishwa be kubwiriza? (b) Ni gute wagereranya umurimo w’abigishwa ba Yesu n’uwo Yesu ubwe yakoze?

4 Uwo mwanya, Petero na Andereya, hamwe na Yakobo na Yohana bene Zebedayo, bahise basiga ubwato bwabo bakurikira Yesu. Bamaze imyaka igera hafi kuri itatu baherekeza Yesu mu ngendo yakoraga abwiriza, kandi yabatoje kuzaba ababwirizabutumwa (Matayo 10:7; Mariko 1:16, 18, 20, 38; Luka 4:43; 10:9). Icyo gihe cyo gutozwa kirangiye, ku itariki ya 14 Nisani 33 I.C., Yesu yarababwiye ati “unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta” (Yohana 14:12). Abigishwa ba Yesu bari kuzabwiriza mu buryo bunonosoye nk’uko Yesu yabwirije, ariko bo bari kubwiriza mu rugero rwagutse kurushaho. Nk’uko bidatinze baje kubimenyeshwa, bo n’abandi nyuma bari kuzahinduka abigishwa bari kuzabwiriza “mu mahanga yose,” bagakomeza kubwiriza “kugeza ku mperuka y’isi.”—Matayo 28:19, 20.

5. Ni mu buhe buryo dushobora kungukirwa n’imyitozo Yesu yahaye abigishwa be?

5 Ubu turi mu gihe “cy’imperuka y’isi” (Matayo 24:3). Twe dutandukanye n’abo bigishwa ba mbere: ntidushobora kujyana na Yesu ngo twitegereze uko abwiriza abantu. Icyakora, dushobora kungukirwa n’imyitozo Yesu yatanze turamutse dusomye muri Bibiliya ukuntu yabwirizaga n’amabwiriza yahaye abigishwa be (Luka 10:1-11). Ariko muri iki gice turasuzuma ikindi kintu cy’ingirakamaro cyane Yesu yerekereye abigishwa be: kugira imyifatire ikwiriye mu murimo wo kubwiriza.

Kwita ku bantu

6, 7. Ni uwuhe muco wa Yesu watumye agera kuri byinshi mu murimo we, kandi se ni gute twamwigana kuri iyo ngingo?

6 Ni iki cyatumye Yesu agera kuri byinshi mu murimo wo kubwiriza? Impamvu imwe ni uko yitaga cyane ku bantu. Umwanditsi wa zaburi yahanuye ko Yesu yari ‘kuzababarira uworoheje n’umukene’ (Zaburi 72:13). Nta gushidikanya, yashohoje ubwo buhanuzi. Bibiliya ivuga ko igihe kimwe ‘yabonye abantu uko ari benshi akabababarira, kuko bari barushye cyane basandaye nk’intama zitagira umwungeri’ (Matayo 9:36). Ndetse n’abanyabyaha ruharwa bumvaga ko abitaho bakamwegera.—Matayo 9:9-13; Luka 7:36-38; 19:1-10.

7 Natwe muri iki gihe, nitugaragaza ko twita ku bantu nk’uko Yesu yabitagaho, tuzagira icyo tugeraho. Mbere yo kujya kubwiriza, kuki utafata akanya ko gutekereza ukuntu abantu bakeneye cyane kumva ibyo ugiye kubabwira? Tekereza ibibazo bashobora kuba bafite bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’Imana. Kubera ko utazi ushobora kwakira neza ubwo butumwa, iyemeze kujya urangwa n’icyizere igihe uhuye n’umuntu uwo ari we wese. Nta wamenya, wenda ushobora gusanga umuntu wa mbere muhuye yahoze asenga asaba ko umuntu nkawe yaza akamufasha!

Basunikwa n’urukundo

8. Ni iki gishishikariza abigishwa ba Yesu kubwiriza ubutumwa bwiza bamwigana?

8 Ubutumwa bwiza Yesu yabwirizaga bwari bufitanye isano n’isohozwa ry’umugambi wa Yehova wo kweza izina rye no kugaragaza ko ari we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga, ibyo akaba ari byo bibazo by’ingenzi cyane kurusha ibindi abantu bagomba kugaragazamo uruhande baherereyeho (Matayo 6:9, 10). Kubera ko Yesu yakundaga Se, yumvise agomba gukomeza kuba indahemuka kugeza ku iherezo no kubwiriza mu buryo bunonosoye iby’Ubwami buzakemura ibyo bibazo (Yohana 14:31). Abigishwa ba Yesu muri iki gihe bagira umwete mu murimo wo kubwiriza, kubera ko na bo iyo mpamvu ari yo ibashishikariza kugira icyo bakora. Intumwa Yohana yaravuze ati ‘gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya.’ Ayo mategeko akubiyemo n’itegeko ryo kubwiriza ubutumwa bwiza no guhindura abantu abigishwa.—1 Yohana 5:3; Matayo 28:19, 20.

9, 10. Uretse urukundo dukunda Imana, ni uruhe rukundo rundi rudusunikira kubwiriza mu buryo bunonosoye?

9 Yesu yabwiye abigishwa be ati “nimunkunda muzitondera amategeko yanjye. Ufite amategeko yanjye akayitondera ni we unkunda” (Yohana 14:15, 21). Bityo rero, urukundo dukunda Yesu ni rwo rudushishikariza kubwiriza ukuri no kwitondera ibindi bintu Yesu yategetse. Igihe kimwe ubwo Yesu yabonekeraga abigishwa be amaze kuzuka, yabwiye Petero ati “ragira abana b’intama banjye. . . . Ragira intama zanjye. . . . Ragira intama zanjye.” Ni iki cyari gushishikariza Petero kubikora? Yesu yarakigaragaje ubwo yabazaga Petero yiyungikanya ati “urusha aba kunkunda? . . . Urankunda? . . . Urankunda?” Koko rero, urukundo Petero yakundaga Yesu ni rwo rwari kumushishikariza kubwiriza mu buryo bunonosoye, agashaka “abana b’intama” ba Yesu, hanyuma akababera umwungeri wo mu buryo bw’umwuka.—Yohana 21:15-17.

10 Muri iki gihe, ntituziranye na Yesu ngo tubonane imbonankubone nk’uko Petero bari baziranye. Icyakora, dusobanukiwe neza cyane ibyo Yesu yadukoreye. Urukundo rukomeye rwatumye ‘asogongerera abantu bose urupfu’ ni rwo rushishikariza imitima yacu kugira icyo uikora (Abaheburayo 2:9; Yohana 15:13). Dufite ibyiyumvo nk’ibyo Pawulo yari afite, igihe yandikaga ati “urukundo rwa Kristo ruraduhata . . . Yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye” (2 Abakorinto 5:14, 15). Tugaragaza ko duha agaciro kenshi urukundo Yesu yadukunze kandi ko natwe tumukunda, iyo dufatana uburemere inshingano yaduhaye yo kubwiriza mu buryo bunonosoye (1 Yohana 2:3-5). Ntitwifuza kujya mu murimo wo kubwiriza duseta ibirenge, nk’aho twaba tubona ko igitambo cya Yesu gifite agaciro gasanzwe.—Abaheburayo 10:29.

Ntitukemere ko hagira ikiturangaza

11, 12. Kuki Yesu yaje mu isi, kandi se ni gute yakomeje kwibanda ku murimo we?

11 Igihe Yesu yari imbere ya Ponsiyo Pilato, yaravuze ati “iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri” (Yohana 18:37). Yesu ntiyemeye ko hagira ikintu kimurangaza ngo ateshuke ku ntego ye yo guhamya ukuri. Ibyo ni byo Imana yashakaga ko akora.

12 Satani yagerageje Yesu kuri iyo ngingo. Nyuma gato y’uko Yesu abatizwa, Satani yamubwiye ko yari kumugira umuntu ukomeye mu isi, akamuha “ubwami bwose bwo mu isi n’ubwiza bwabwo” (Matayo 4:8, 9). Nyuma y’aho, Abayahudi bashatse kumwimika (Yohana 6:15). Hari abashobora kwibaza niba iyo yemera bitarashoboraga kuzanira abantu inyungu nyinshi kurushaho. Wenda batekereza ko igihe Yesu yari umuntu, iyo yemera akaba umwami ari bwo yari gushobora kugeza abantu ku bintu byinshi byiza. Icyakora Yesu yamaganiye kure bene iyo mitekerereze. Yakomeje kwibanda ku murimo wo guhamya ukuri.

13, 14. (a) Ni iki kitashoboye kurangaza Yesu ngo ateshuke ku murimo we w’ingenzi? (b) N’ubwo Yesu atari yarigwijeho ubutunzi, ni iki yagezeho?

13 Byongeye kandi, Yesu ntiyigeze arangazwa no kwiruka inyuma y’ubutunzi. Ibyo byatumye atabaho nk’umuherwe. Ndetse ntiyari anafite inzu ye bwite. Igihe kimwe yaravuze ati “ingunzu zifite imyobo n’ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w’umuntu ntafite aho kurambika umusaya” (Matayo 8:20). Igihe Yesu yapfaga, ikintu kimwe rukumbi cyanditswe cy’agaciro yari atunze ni ikanzu ye abasirikare b’Abaroma bafindiye (Yohana 19:23, 24). None se wavuga ko nta cyo Yesu yaba yaragezeho mu buzima? Reka da!

14 Yesu yakoze ibintu byinshi byiza cyane, kurusha ibyo umuherwe w’umugiraneza ukize kurusha abandi bose yashoboraga gukora. Pawulo yagize ati “muzi ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo uko yari umutunzi, maze agahinduka umukene ku bwanyu kugira ngo ubukene bwe bubatungishe” (2 Abakorinto 8:9; Abafilipi 2:5-8). N’ubwo Yesu atari yarigwijeho ubutunzi, yatumye abantu bicisha bugufi bazashobora kwishimira ubuzima bw’iteka butunganye. Mbega ukuntu tumushimira cyane ibyo yadukoreye! Kandi se mbega ukuntu twishimira ingororano yaheshejwe no kuba yarakomeje kwibanda ku gukora ibyo Imana ishaka!—Zaburi 40:9; Ibyakozwe 2:32, 33, 36.

15. Ni iki gifite agaciro kenshi cyane kurusha ubutunzi?

15 Muri iki gihe, Abakristo bihatira kwigana Yesu na bo banga kurangazwa no kwiruka inyuma y’ubutunzi (1 Timoteyo 6:9, 10). Bemera ko ubutunzi bushobora gutuma umuntu abaho neza, ariko bazi ko ubutunzi budashobora kubaha ubuzima bw’iteka. Iyo Umukristo apfuye, ubutunzi bwe nta cyo buba bukimumariye, kimwe n’uko ya kanzu ya Yesu nta cyo yari ikimumariye igihe yapfaga (Umubwiriza 2:10, 11, 17-19; 7:12). Iyo Umukristo apfuye, ikintu kimwe rudori gifite agaciro nyakuri aba asigaranye, ni imishyikirano yari afitanye na Yehova hamwe na Yesu Kristo.—Matayo 6:19-21; Luka 16:9.

Ntiducibwa intege n’abaturwanya

16. Igihe Yesu yarwanywaga yabyifashemo ate?

16 Kuba Yesu yararwanyijwe ntibyatumye arangara ngo areke umurimo wo guhamya ukuri. N’ubwo yari azi ko umurimo we wo ku isi wari kuzarangira apfuye agatanga ubuzima bwe ho igitambo, ibyo ntibyamuciye intege. Pawulo yavuze ko Yesu ‘yihanganiye [“igiti cy’umubabaro,” NW] ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zacyo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana’ (Abaheburayo 12:2). Zirikana ko Yesu ‘atitaye ku isoni.’ Ntiyabujijwe amahwemo n’ibyo abanzi be bamutekerezagaho. Yakomeje kwibanda ku gukora ibyo Imana ishaka.

17. Ni iki dushobora kwigira ku rugero rwa Yesu rwo kwihangana?

17 Pawulo yagaragaje isomo tugomba kuvana ku kwihangana kwa Yesu, maze atera Abakristo inkunga ati “muzirikane uwo wihanganiye ubwanzi bw’abanyabyaha bukomeye butyo, kugira ngo mudacogora mukagwa isari mu mitima yanyu” (Abaheburayo 12:3). Ni iby’ukuri ko dushobora kumva tunanijwe no guhangana n’abaturwanya cyangwa abadukoba uko bwije n’uko bukeye. Gukomeza guhangana n’ibishuko by’isi, wenda hakiyongeraho na bene wacu batujora batubwira ko twagombye kugira icyo twigezaho, bishobora kutunaniza. Icyakora, kimwe na Yesu, twishingikiriza kuri Yehova kugira ngo adushyigikire, ari na ko dukomeza kwiyemeza gushyira Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu.—Matayo 6:33; Abaroma 15:13; 1 Abakorinto 2:4.

18. Ni irihe somo ryiza cyane dushobora kuvana ku magambo Yesu yabwiye Petero?

18 Kuba Yesu yaranze ko hagira ikimurangaza byagaragaye igihe yatangiraga kubwira abigishwa be ko urupfu rwe rwari rwegereje. Petero yamuteye inkunga amubwira ko atagomba kwivugaho ibintu bibi nk’ibyo, kandi amwizeza ko ‘bitari kuzamubaho na hato.’ Yesu yanze kumva ikintu icyo ari cyo cyose cyashoboraga kumugamburuza ku cyemezo yafashe cyo gukora ibyo Yehova ashaka. Yateye Petero umugongo, maze aramubwira ati “subira inyuma yanjye Satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby’Imana, ahubwo utekereza iby’abantu” (Matayo 16:21-23). Nimucyo rero natwe tujye duhora twiyemeje kwamaganira kure ibitekerezo by’abantu. Ahubwo, buri gihe tujye tuyoborwa n’ibitekerezo by’Imana.

Ubwami buzazana inyungu nyakuri

19. N’ubwo Yesu yakoze ibitangaza byinshi, ni iki yibanzeho mbere na mbere mu murimo we?

19 Yesu yakoze ibitangaza byinshi kugira ngo agaragaze ko yari Mesiya. Ndetse yazuye n’abapfuye. Ibyo bitangaza byashishikazaga abantu cyane, ariko kandi Yesu ntiyaje mu isi azanywe gusa no gufasha abatishoboye. Yaje guhamya ukuri. Yari azi ko inyungu z’iby’umubiri yatangaga zari iz’igihe gito. Ndetse n’abantu yazuye barongeye barapfa. Binyuriye ku murimo wo guhamya ukuri, ni bwo gusa yashoboraga gufasha bamwe kuzabona ubuzima bw’iteka.—Luka 18:28-30.

20, 21. Ni mu buhe buryo Abakristo b’ukuri bakomeza gushyira mu gaciro mu birebana no kugirira abandi neza?

20 Muri iki gihe, hari abantu bagerageza kwigana ibikorwa byiza Yesu yakoze, bubaka ibitaro cyangwa bagakora indi mishinga yo kuzahura abakene. Rimwe na rimwe, ibyo bibasaba kwigomwa cyane, kandi rwose tubashimira ko baba babikuye ku mutima. Ariko kandi, ubufasha bwose batanga ni ubw’igihe gito gusa. Ubwami ni bwo bwonyine buzazana ihumure rirambye. Kubera iyo mpamvu, Abahamya ba Yehova bibanda ku murimo wo kubwiriza ukuri k’Ubwami nk’uko Yesu yabigenje.

21 Birumvikana ariko ko Abakristo b’ukuri bakora n’ibikorwa byo kugira neza. Pawulo yaranditse ati “nuko rero tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera” (Abagalatiya 6:10). Iyo habayeho amakuba cyangwa hari umuntu ukeneye imfashanyo, ntitujijinganya ‘kugirira neza’ abaturanyi bacu cyangwa abavandimwe bacu b’Abakristo. N’ubwo bimeze bityo ariko, dukomeza kwibanda ku byo tugomba kwimiriza imbere, ni ukuvuga umurimo wo guhamya ukuri.

Tuvane isomo ku rugero rwa Yesu

22. Kuki Abakristo babwiriza abaturanyi babo?

22 Pawulo yaranditse ati “ntavuze ubutumwa nabona ishyano” (1 Abakorinto 9:16). Ntiyajyaga kubwiriza ubutumwa bwiza aseta ibirenge, kubera ko kububwiriza byari kuzakiza ubuzima bwe n’ubw’abamutegaga amatwi (1 Timoteyo 4:16). Natwe ni uko tubona umurimo wacu wo kubwiriza. Twifuza gufasha abaturanyi bacu. Twifuza kugaragariza Yehova ko tumukunda. Twifuza kugaragariza Yesu ko tumukunda kandi ko tumushimira urukundo rwinshi yadukunze. Ku bw’ibyo rero, tubwiriza ubutumwa bwiza kandi muri ubwo buryo tuba tugaragaza ko ‘tutakigengwa n’irari rya kamere y’abantu, ahubwo ko dukora ibyo Imana ishaka.’—1 Petero 4:1, 2.

23, 24. (a) Ni irihe somo tuvana ku gitangaza cy’amafi? (b) Ni bande muri iki gihe babwiriza mu buryo bunonosoye?

23 Kimwe na Yesu, ntiturangara ngo tureke kwibanda ku murimo wacu w’ingenzi iyo abandi badukoba cyangwa bakanga ubutumwa tubagezaho barakaye. Hari isomo tuvana ku gitangaza Yesu yakoze igihe yahamagaraga Petero na Andereya ngo bamukurikire. Tuzi ko iyo twumviye Yesu kandi mu buryo bw’ikigereranyo tukajugunya inshundura mu mazi asa n’aho atarimo amafi, turoba amafi menshi. Abakristo benshi bafashe amafi atubutse nyuma y’imyaka n’imyaka bamaze baroba mu mazi yasaga n’aho nta mafi arimo. Hari abandi bimutse bajya aho uburobyi burumbuka, maze bafatayo amafi menshi. Ibyo dukora byose, ntituzarorera kujugunya inshundura zacu. Tuzi ko Yesu ataratangaza ko umurimo wo kubwiriza warangiye mu gace ako ari ko kose ko mu isi.—Matayo 24:14.

24 Ubu hari Abahamya ba Yehova basaga miriyoni esheshatu bakorera mu bihugu bisaga 230. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gashyantare 2005 uzaba urimo raporo y’ibyo bakoze ku isi hose mu mwaka w’umurimo wa 2004. Iyo raporo izagaragaza ukuntu Yehova yabahaye imigisha ikungahaye mu murimo wo kubwiriza. Mu gihe iyi si ishigaje, nimucyo dukomeze kuzirikana amagambo ya Pawulo ashishikaje, agira ati “ubwirize abantu ijambo ry’Imana ugire umwete” (2 Timoteyo 4:2). Nimucyo dukomeze kubwiriza mu buryo bunonosoye kugeza igihe Yehova azavugira ko umurimo urangiye.

Guhera uyu mwaka, Raporo y’Isi Yose y’Abahamya ba Yehova y’Umwaka w’Umurimo ntizongera gusohoka mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama. Ahubwo izajya isohoka mu wo ku itariki ya 1 Gashyantare.

Ushobora gusubiza?

• Ni gute twakungukirwa n’imyitozo Yesu yahaye abigishwa be?

• Yesu yabonaga ate abantu yabwirizaga?

• Ni iki kidusunikira kubwiriza mu buryo bunonosoye?

• Ni mu buhe buryo dukomeza kwibanda ku gukora ibyo Imana ishaka, nk’uko Yesu yabigenje?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Tuzagira icyo tugeraho mu murimo nitwita ku bantu nk’uko Yesu yabitagaho

[Ifoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]

Yesu yazanywe mu isi mbere na mbere no guhamya ukuri

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Abahamya ba Yehova bibanda ku murimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye