Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twitoje kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye

Twitoje kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Twitoje kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye

BYAVUZWE NA NATALIE HOLTORF

Hari muri Kamena 1945. Umunsi umwe muri uko kwezi, mu rugo iwacu haje umugabo unanutse ubona afite amagara make maze ahagarara imbere y’umuryango arategereza. Umukobwa wanjye w’umuhererezi witwa Ruth yarikanze agira ubwoba, maze arahamagara mu ijwi riranguruye ati “mama, aha ku muryango hari umugabo ntazi!” Ntiyari azi ko uwo mugabo yari se, ari we mugabo wanjye nkunda cyane, Ferdinand. Imyaka ibiri mbere yaho, Ruth amaze iminsi itatu gusa avutse, Ferdinand yavuye mu rugo, arafatwa arafungwa kandi amaherezo aza koherezwa mu kigo Abanazi bakoranyirizagamo imfungwa. Ariko ubwo noneho, nyuma y’icyo gihe kirekire cyose, Ruth yari abonanye na se kandi umuryango wacu wari wongeye guhurira hamwe. Jye na Ferdinand twari dufite ibintu byinshi cyane byo kubwirana!

FERDINAND yavukiye mu Budage mu mwaka wa 1909, mu mujyi wa Kiel naho jye mvukira mu mujyi wa Dresden na wo wo mu Budage mu mwaka wa 1907. Igihe nari mfite imyaka 12, ni bwo umuryango wanjye wamenyanye bwa mbere n’Abigishwa ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe. Ngeze ku myaka 19, navuye muri Église évangélique maze niyegurira Yehova.

Hagati aho, Ferdinand yabonye impamyabumenyi mu ishuri ryigishaga gutwara amato maze aba umusare. Mu ngendo yakoraga, yajyaga yibaza niba Umuremyi abaho. Igihe yari agarutse mu Budage avuye mu rugendo, Ferdinand yasuye mukuru we wari Umwigishwa wa Bibiliya. Urwo ruzinduko rwari ruhagije kugira ngo yemere ko Bibiliya ifite ibisubizo by’ibibazo byari bimuhangayikishije. Yavuye muri Kiliziya y’Abaluteriyani kandi afata umwanzuro wo kureka akazi ko gutwara amato. Nyuma y’umunsi wa mbere yamaze abwiriza, yumvise yifuza cyane gukora uwo murimo ubuzima bwe bwose. Iryo joro, Ferdinand yeguriye ubuzima bwe Yehova. Yabatijwe muri Kanama 1931.

Yari umusare akaba n’umubwiriza

Mu kwezi k’Ugushyingo 1931, Ferdinand yafashe gari ya moshi ajya mu Buholandi gufasha mu murimo wo kubwiriza muri icyo gihugu. Igihe Ferdinand yabwiraga umuvandimwe wagenzuraga umurimo muri icyo gihugu ko yigeze kuba umusare, uwo muvandimwe yaratangaye aravuga ati “usanze rwose twari dukeneye umuntu nkawe!” Abavandimwe bari bakodesheje ubwato kugira ngo itsinda ry’abapayiniya (ababwiriza b’igihe cyose) rishobore kujya kubwiriza ku nkombe z’imigezi yo mu majyaruguru y’icyo gihugu. Ubwo bwato bwari bufite itsinda ry’abasare batanu, ariko nta n’umwe muri bo wari uzi kubutwara. Ubwo Ferdinand ni we wabaye umusare mukuru.

Amezi atandatu nyuma yaho, Ferdinand bamusabye kuba umupayiniya mu karere ka Tilburg, mu majyepfo y’u Buholandi. Muri icyo gihe nanjye ni bwo nageze i Tilburg ngiye kuhakorera umurimo w’ubupayiniya, menyana na Ferdinand. Bahise badusaba kwimukira mu ntara ya Groningen yo mu majyaruguru y’icyo gihugu. Tuhageze, mu kwezi k’Ukwakira 1932 twarashyingiranywe, kandi twamaze igihe cyacu cy’ubugeni tuba mu nzu yabagamo abandi bapayiniya benshi, ari na ko dukora umurimo w’ubupayiniya.

Mu mwaka wa 1935, umukobwa wacu witwa Esther yaravutse. N’ubwo twari dukennye, twari twariyemeje gukomeza gukora umurimo w’ubupayiniya. Twimukiye mu mudugudu aho twagiye gutura mu kazu gato cyane. Iyo jye nabaga nasigaye mu rugo ndera umwana, umugabo wanjye yamaraga umunsi wose abwiriza. Umunsi ukurikiyeho najyaga kubwiriza na we agasigara arera umwana. Byakomeje bityo kugeza aho Esther amariye gukura bihagije ku buryo twashoboraga kujyana na we kubwiriza.

Igihe gito nyuma yaho, mu Burayi hatangiye gututumba imidugararo ishingiye kuri politiki. Twumvise uko Abahamya batotezwaga mu Budage, ubwo tumenya ko natwe bitari gutinda kutugeraho. Twibazaga niba twari kuzabasha gushikama mu gihe cy’ibitotezo bikaze. Mu wa 1938, abategetsi b’u Buholandi basohoye itegeko ryabuzaga abanyamahanga gukora umurimo wo kugenda bagurisha ibitabo byari bishingiye ku idini. Kugira ngo badufashe gukomeza kubwiriza, Abahamya bo mu Buholandi baduhaga amazina y’abantu babaga bagaragaje ko bashimishijwe, bityo tukabasha kujya twigana Bibiliya na bamwe muri bo.

Muri icyo gihe hari ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ryari riteganyijwe kuba. N’ubwo nta mafaranga twari dufite yo kugura amatike ya gari ya moshi yari kutujyana aho ikoraniro ryagombaga kubera, twifuzaga kujya muri iryo koraniro. Ubwo twakoze urugendo rw’iminsi itatu tugenda ku magare, Esther wari ukiri umwana yicaye mu gatebe k’abana kari kaziritse ku mahembe y’igare. Twararaga mu ngo z’Abahamya bari batuye hafi y’umuhanda. Mbega ukuntu twishimiye kugera ku ncuro ya mbere mu ikoraniro ryahuje Abahamya bose bo mu gihugu! Ibiganiro byo muri iryo koraniro byaradukomeje, bidutegurira ibitotezo byari bigiye kutugeraho. Ikirenze ibyo byose, twongeye kwibutswa kwiringira Imana. Amagambo yo muri Zaburi 31:7 agira ati “ku bwanjye niringira Uwiteka,” ni yo twagenderagaho.

Abanazi baduhiga

Muri Gicurasi 1940, Abanazi bateye u Buholandi. Igihe gito nyuma yaho, Gestapo cyangwa abapolisi bari bashinzwe iby’ubutasi, baje iwacu badutunguye mu gihe twarimo dutondeka neza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Bahise bajyana Ferdinand ku biro bikuru bya Gestapo. Buri gihe jye na Esther twajyaga kumusura aho yari afungiye, kandi rimwe na rimwe bajyaga bamubaza bakanamukubitira mu maso yacu. Mu kwezi k’Ukuboza, Ferdinand yarekuwe mu buryo butunguranye ariko uwo mudendezo ntiyawumaranye igihe. Igihe kimwe ari nimugoroba ubwo twari tugarutse mu rugo, twabonye imodoka ya Gestapo hafi y’inzu yacu. Igihe jye na Esther twinjiraga mu nzu, Ferdinand we yaranyereye aragenda. Abapolisi ba Gestapo bari badutegereje bashaka Ferdinand. Muri iryo joro Abapolisi ba Gestapo bamaze kugenda, abapolisi b’Abaholandi baraje baramfata bajya kumpata ibibazo. Bukeye, jye na Esther twagiye kwihisha mu nzu y’Umuhamya witwa Norder, we n’umugore we bakaba bari bamaze igihe gito babatijwe, baraduhisha kandi baraturinda.

Ahagana mu mpera z’ukwezi kwa mbere mu wa 1941, umugabo n’umugore b’abapayiniya babaga mu bwato bari baragize inzu, barafashwe barafungwa. Bukeye bwaho, umugenzuzi w’akarere (umugenzuzi usura amatorero) hamwe n’umugabo wanjye bagiye kuri ubwo bwato gufata bimwe mu bintu abo bapayiniya bari batunze, ariko abantu bakoranaga na Gestapo barabafata. Ferdinand yahise abacika yurira igare aragenda. Icyakora uwo mugenzuzi w’akarere we bamujyanye kumufunga.

Abavandimwe bari bafite inshingano basabye Ferdinand gusimbura umugenzuzi w’akarere. Ibyo byasobanuraga ko yari kuzajya aboneka mu rugo iminsi itatu gusa buri kwezi. Icyo cyari ikindi kigeragezo twari duhuye na cyo, ariko nakomeje gukora umurimo w’ubupayiniya. Twahoraga twimuka kubera ko abapolisi ba Gestapo bashakishaga Abahamya uruhindu. Mu mwaka wa 1942 twimutse incuro eshatu. Amaherezo, twaje kugera mu mujyi wa Rotterdam wari kure y’aho Ferdinand yakoreraga umurimo wo kubwiriza rwihishwa. Icyo gihe nari ntwite umwana wa kabiri. Umuryango wa Kamp, wari ufite abana babiri b’abahungu bari bamaze igihe gito bajyanywe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, watwakiranye ubugwaneza mu nzu yabo.

Abapolisi ba Gestapo batwotsa igitutu

Umwana wacu wa kabiri witwa Ruth yavutse muri Nyakanga 1943. Ruth amaze kuvuka, Ferdinand yagumye mu rugo iminsi itatu ariko biba ngombwa ko yongera kugenda, kandi kuva ubwo hashize igihe kirekire cyane tutongeye kumubona. Hashize nk’ibyumweru bitatu Ferdinand yafatiwe i Amsterdam. Yajyanywe ku biro bya Gestapo bamenya neza uwo ari we n’aho akomoka. Abapolisi ba Gestapo bamuhase ibibazo bashaka ko yagira icyo ababwira cyerekeranye n’umurimo wo kubwiriza. Ariko icyo Ferdinand yababwiye gusa ni uko yari Umuhamya wa Yehova kandi akaba atarivangaga muri politiki. Abo bapolisi barakajwe cyane n’uko Ferdinand wari Umudage, atigeze ajya mu gisirikare maze bamukangisha ko bamwica ngo kubera ko yari umugambanyi.

Mu mezi atanu yakurikiyeho, Ferdinand yafungiwe muri kasho aho yihanganiye iterabwoba bamushyiragaho bamubwira ko bazamurasa. Nyamara ntiyigeze atezuka mu kubera Yehova indahemuka. Ni iki cyamufashije gukomeza gushikama mu buryo bw’umwuka? Ni Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Kubera ko Ferdinand yari Umuhamya, birumvikana ko atari yemerewe gutunga Bibiliya. Icyakora izindi mfungwa zo zari zemerewe kuyaka. Ku bw’ibyo, Ferdinand yemeje uwo bari bafunganywe gusaba umuryango we ukamwoherereza Bibiliya, maze uwo mugabo arabikora. Imyaka runaka nyuma yaho, iyo Ferdinand yavugaga iyo nkuru, mu maso habaga hagaragaramo ibyishimo maze akiyamirira ati “mbega ukuntu Bibiliya yampumurije!”

Mu ntangiriro za Mutarama 1944, Ferdinand bamujyanye mu buryo butunguranye mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’ahitwa Vught mu Buholandi. Mu buryo atari yiteze, yagize umugisha kuba baramwimuye kuko yahasanze abandi Bahamya 46. Nkimara kumenya ko bamwimuye, byaranshimishije cyane kubera ko namenye ko akiriho!

Babwirizaga badacogora mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa

Muri ibyo bigo babagaho nabi cyane. Baryaga nabi cyane, nta myenda yo kwifubika bari bafite kandi buri munsi bicwaga n’imbeho ikabije. Ferdinand yarwaye gapfura ikomeye cyane. Nyuma yo guhagarara igihe kirekire mu mbeho ategereje ko barangiza kubahamagara, yahise ajya aho babavuriraga. Abarwayi babaga bafite umuriro wa dogere 40 cyangwa zirenga ni bo bemererwaga kuhaguma. Ariko Ferdinand we ntibamwereye kubera ko yari afite umuriro wa dogere 39 gusa! Baramubwiye ngo nasubire ku kazi. Icyakora, izindi mfungwa zari zifite umutima mwiza zaramufashije, zikajya zimara igihe gito zimuhishe ahantu hashyushye. Yongeye kurushaho kumererwa neza igihe hatangiraga kuza ibihe by’ubushyuhe. Ikindi kandi, iyo bamwe mu bavandimwe babagemuriraga basangiraga n’abandi, kandi ibyo byatumye Ferdinand yongera gutora agatege.

Mbere y’uko umugabo wanjye afungwa, kubwiriza yari yarabigize umwuga kandi no mu kigo yari afungiwemo yakomeje kugeza ku bandi ibyo yizeraga. Abategetsi b’icyo kigo bakundaga kumunnyega cyane bitewe na mpandeshatu y’isine yabaga yambaye. Iyo mpandeshatu yari ikimenyetso cyarangaga Abahamya bafunze. Ariko Ferdinand yabonaga ko amagambo bamubwiraga bwari uburyo bwiza yabaga abonye bwo gutangiza ibiganiro. Mu mizo ya mbere, ifasi abavandimwe babwirizagamo yari igizwe n’amazu yabaga ahanini atuwemo n’Abahamya. Abavandimwe na bo ubwabo baribazaga bati ‘tuzagera dute ku zindi mfungwa?’ Mu buryo batari biteze, abategetsi b’icyo kigo ni bo batanze umuti w’icyo kibazo. Bawutanze bate?

Abavandimwe bari batunze rwihishwa ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya hamwe na Bibiliya 12. Umunsi umwe abarinzi babonye ibitabo bimwe ariko ntibashobora kumenya nyirabyo. Ubwo abategetsi b’icyo kigo bafashe umwanzuro wo gutandukanya Abahamya. Ku bw’ibyo, mu rwego rwo kubahana, abavandimwe bose bimuriwe mu mazu yari afungiwemo abantu batari Abahamya. Ikindi kandi, abavandimwe bagombaga kwicarana n’abatari Abahamya igihe cyo kurya. Iyo gahunda yabagiriye akamaro cyane. Icyo gihe abavandimwe bashoboraga gukora ikintu cya mbere bifuzaga gukora, ari cyo kubwiriza imfungwa nyinshi uko byashobokaga kose.

Nareze abana babiri b’abakobwa jyenyine

Hagati aho, jye n’abana banjye babiri b’abakobwa twari tukiba i Rotterdam. Itumba ryo mu wa 1943 rishyira mu wa 1944 ryari rikaze cyane. Inyuma y’inzu yacu hari ibibunda bihanura indege byakoreshwaga n’abasirikare b’Abadage. Imbere yacu hari icyambu cya Waal cyakundaga kwibasirwa cyane n’ibisasu by’ingabo z’ibihugu byari byishyize hamwe. Mu by’ukuri aho ntihari ahantu ho kwihisha. Byongeye kandi, ibyokurya byari byarabaye bike cyane. Icyo gihe ni bwo twitoje kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye kurusha mbere hose.—Imigani 3:5, 6.

Esther wari ufite imyaka umunani yafashaga umuryango wacu muto, akajya gutonda umurongo aho batangiraga imfashanyo y’ibyokurya. Icyakora incuro nyinshi iyo igihe cye cyo gufata ibyokurya cyageraga yasangaga byashize. Umunsi umwe igihe yari yagiye gushaka ibyokurya, habaye igitero cy’indege. Igihe numvaga ibisasu biturika nagize ubwoba cyane, ariko nyuma yaho gato ubwoba bwanjye bwasimbuwe n’amarira y’ibyishimo igihe yagarukaga atakomeretse ndetse afite za beterave nkeya zivamo isukari. Nahise mubaza nti “byagenze bite?” Yanshubije yitonze ati “igihe ibisasu byisukaga, nahise nkora ibyo Papa yambwiye kujya nkora, ari byo ‘kuryama hasi nkubika inda, ngakomeza kurambarara hasi kandi ngasenga.’ Ni byo nakoze kandi byagenze neza!”

Kubera ko imvugo yanjye yumvikanagamo Ikidage, nabonye ibyiza ari uko Esther yari kujya ahaha n’uduke twashoboraga kuboneka. Ibyo abasirikare b’Abadage barabibonye batangira kujya bahata ibibazo Esther. Ariko nta banga na rimwe yigeze abamenera. Esther namwigishirizaga Bibiliya mu rugo, kandi kubera ko atashoboraga kujya ku ishuri, namwigishije gusoma no kwandika hamwe n’indi mirimo.

Nanone Esther yamfashaga mu murimo wo kubwiriza. Mbere y’uko njya kuyoborera umuntu icyigisho cya Bibiliya, Esther yagendaga mbere yanjye akabanza kureba niba nta muntu wabaga atwitegereza. Yagenzuraga niba umwigishwa wa Bibiliya yashyize ibimenyetso twabaga twarumvikanyeho mu mwanya wabyo. Urugero, umuntu nagombaga kujya gusura yagombaga gutereka igikombe bateramo indabo mu ruhande runaka rw’idirishya kugira ngo amenyeshe ko nshobora kwinjira. Mu gihe nabaga nyobora icyigisho, Esther yagumaga hanze acunga akagare batwaramo abana Ruth yabaga yicayemo, azamuka umuhanda yongera awumanuka, akagenzura niba nta cyashoboraga kutubangamira.

Ajyanwa i Sachsenhausen

Hagati aho se, Ferdinand yari amerewe ate? Muri Nzeri 1944, we hamwe n’abandi benshi bajyanywe ku ngufu aho bategeraga gari ya moshi. Bahageze babapakiye mu bintu bimeze nk’ibisanduku binini byakururwaga na gari ya moshi yari itegereje, buri gisanduku bakagipakiramo abantu 80 babyigana. Buri gisanduku cyabaga kirimo indobo yo kwitumamo n’indi yarimo amazi yo kunywa. Urugendo rwamaze iminsi itatu n’amajoro atatu kandi buzuye, bahagaze babyigana cyane. Byari bigoye kubona aho bahumekera. Ibyo bisanduku byabaga bifunze hose bifite gusa utwenge dutoya hirya no hino. Icyokere, inzara ndetse n’inyota, tutavuze umunuko bagombaga kwihanganira, byari birenze ibyo umuntu ashobora gutekereza.

Gari ya moshi yagabanyije umurego maze ihagarara mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa kizwi cyane cyitwa Sachsenhausen. Imfungwa zose bazicuje ibintu byose zari zisigaranye, uretse gusa Bibiliya 12 Abahamya bari bitwaje muri urwo rugendo rwose.

Ferdinand hamwe n’abandi bavandimwe 8 boherejwe i Rathenow mu kindi kigo cyakoraga ibikoresho bya gisirikare, cyagenzurwaga n’icyo cya Sachsenhausen. N’ubwo incuro nyinshi babateraga ubwoba ngo barabarasa, abavandimwe banze gukora ako kazi. Kugira ngo baterane inkunga yo gukomeza gushikama, mu gitondo basomeraga hamwe umurongo wa Bibiliya, urugero nka Zaburi 18:3, kugira ngo baze kwirirwa bawutekerezaho umunsi wose. Ibyo byabafashaga gutekereza ku bintu byo mu buryo bw’umwuka.

Amaherezo urusaku rw’ibibunda by’imizinga rwatumenyesheje ko ingabo z’Ibihugu byari byishyize hamwe ndetse n’iz’Abarusiya zagendaga zigira hafi. Abarusiya ni bo bageze bwa mbere mu kigo Ferdinand na bagenzi be bari barimo. Bahaye imfungwa ibyokurya bike maze bazitegeka kuva muri icyo kigo. Mu mpera za Mata 1945, izo ngabo z’Abarusiya zabemereye gusubira iwabo.

Umuryango wacu wongera guhurira hamwe

Ku itariki ya 15 Kamena ni bwo Ferdinand yageze mu Buholandi. Abavandimwe bo mu ntara ya Groningen bamwakiranye urugwiro. Yahise amenya ko tukiriho kandi ko twari twarimukiye ahandi hantu, adutumaho atubwira ko yagarutse. Igihe twamaze dutegereje ko aza twabonaga ari kirekire cyane. Ariko amaherezo umunsi umwe, Ruth wari ukiri umwana muto yarampamagaye ati “mama, aha ku muryango hari umugabo ntazi!” Yari umugabo wanjye nkunda cyane akaba na se w’abo bana.

Hari ibibazo byinshi byagombaga kubanza gukemurwa mbere y’uko ubuzima bwo mu muryango bwongera gukomeza nk’ibisanzwe. Nta hantu twari dufite ho kuba, kandi ikindi kibazo cy’ingutu twari dufite cyari uguhabwa uburenganzira bwo gutura burundu mu Buholandi. Kubera ko twari Abadage, hashize imyaka myinshi abategetsi bo mu Buholandi badufata nk’ibicibwa. Icyakora amaherezo twaje kubona aho dutura kandi twongera gutangira ubuzima twifuzaga cyane kwiberamo, ari bwo gukorera Yehova twese hamwe mu muryango.

“Niringira Uwiteka”

Mu myaka yakurikiyeho, ahantu hose jye na Ferdinand twahuriraga na bamwe mu ncuti zacu babaye kimwe natwe muri iyo minsi igoranye cyane, twibukaga ukuntu Yehova yaduhaye ubuyobozi bwe bwuje urukundo muri ibyo bihe by’akaga (Zaburi 7:2). Twashimishijwe n’uko muri iyo myaka yose, Yehova yatwemereye kugira uruhare mu guteza imbere inyungu z’Ubwami. Nanone kandi, incuro nyinshi twagiye tuvuga ukuntu twashimishijwe no kuba twarakoresheje ubusore bwacu mu murimo wera wa Yehova.—Umubwiriza 12:1.

Nyuma y’icyo gihe cy’itotezwa twakorewe n’Abanazi, jye na Ferdinand twakoreye Yehova imyaka irenga 50 mbere y’uko arangiza isiganwa rye ryo ku isi ku ya 20 Ukuboza 1995. Mu gihe gito nzaba nujuje imyaka 98. Buri munsi, nshimira Yehova ko abana bacu bakomeje kudushyigikira cyane muri icyo gihe cyari kigoye kandi nanjye ndacyashobora gukora ibyo nshoboye mu murimo we, kugira ngo mpeshe ikuzo izina rye. Nshimira Yehova ku bw’ibintu byose yankoreye, kandi nifuza mbikuye ku mutima gukomeza kugendera kuri aya magambo agira ati “ku bwanjye niringira Uwiteka.”—Zaburi 31:7.

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Ndi kumwe na Ferdinand, mu kwezi k’Ukwakira 1932

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Ubwato bajyanaga kubwiriza bwitwa “Almina” hamwe n’abasare babwo

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Ndi kumwe na Ferdinand hamwe n’abana