Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko warinda abana bawe wifashishije ubwenge buva ku Mana

Uko warinda abana bawe wifashishije ubwenge buva ku Mana

Uko warinda abana bawe wifashishije ubwenge buva ku Mana

BURI munsi umubiri wacu uba urwana intambara. Uba ugomba kurwana na za mikorobe, indiririzi na za virusi. Igishimishije ariko, ni uko kuri benshi muri twe umubiri wacu ufite ubushobozi twavukanye bwo kuturinda ibyo bitero kandi ugatuma tutibasirwa n’indwara nyinshi zanduza.

Mu buryo nk’ubwo, Abakristo bagomba kurwanya imitekerereze n’amahame bidahuje n’Ibyanditswe kandi bagahangana n’imihangayiko, bishobora kwangiza ubuzima bwabo bwo mu buryo bw’umwuka (2 Abakorinto 11:3). Kugira ngo tubashe guhangana n’ibyo bitero byibasira buri munsi ubwenge bwacu n’imitima yacu, ni ngombwa ko twitoza kwirwanaho mu buryo bw’umwuka.

Ubwo buryo bwo kwirwanaho mu buryo bw’umwuka burakenewe cyane cyane ku bana bacu, kubera ko batavukana ubushobozi bwabafasha kurwanya umwuka w’isi (Abefeso 2:2). Uko abana bagenda bakura, ni iby’ingenzi ko ababyeyi babafasha kwitoza kwirwanaho ku giti cyabo. Ubwo buryo bwo kwirwanaho bushingiye ku ki? Bibiliya isobanura igira iti ‘Uwiteka ni we utanga ubwenge, azarinda inzira z’abera be’ (Imigani 2:6, 8). Ubwenge buva ku Mana bushobora kurinda inzira z’abakiri bato. Baramutse batayobowe n’ubwo bwenge buva ku Mana, abakiri bato bashobora kwifatanya n’incuti mbi, bakagwa mu moshya y’urungano cyangwa bakajya mu myidagaduro ikemangwa. Ni gute ababyeyi bashobora gukurikiza ubuyobozi bwa Yehova kandi bagacengeza mu bana babo ubwenge buva ku Mana?

Shakisha incuti zitera inkunga

Kuba abakiri bato bakunda kuba incuti n’abo mu rungano rwabo ni ibintu byumvikana. Ariko kandi, gushaka kuba incuti gusa n’abantu bataramenya byinshi mu buzima, ntibizabafasha kubona ubwenge buva ku Mana. Mu Migani hatanga umuburo uvuga ko “ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana” (Imigani 22:15). Ku bw’ibyo se, ni gute ababyeyi bamwe na bamwe bashyize mu bikorwa ubwenge buva ku Mana ku bihereranye no gushakira abana babo incuti?

Umubyeyi witwa Don * yagize ati “abana bacu b’abahungu bakundaga kumarana igihe kirekire n’incuti zabo bari mu kigero kimwe. Ariko incuro nyinshi bahuriraga mu rugo iwacu natwe duhari. Twahoraga twiteguye kubakira ku buryo buri gihe iwacu hahoraga huzuye urubyiruko, tukabagaburira kandi tugatuma bumva baguwe neza. Twishimiraga kwihanganira urusaku ndetse n’akaduruvayo mu nzu yacu kugira ngo dukunde tubone ahantu heza abana bacu bashoboraga kwidagadurira.”

Brian na Mary bafite abana batatu. Ariko na bo ubwabo biyemerera ko kubarera atari ko buri gihe byabaga byoroshye. Bagira bati “mu itorero ryacu, mu rubyiruko abari bari hafi kugeza ku myaka 20 bashoboraga kuba incuti n’umukobwa wacu Jane bari bake. Icyakora yari afite incuti yitwaga Susan, wari umukobwa ukiri muto wakundaga gusabana n’abantu kandi agahora yishimye. Ariko ababyeyi be bakabyaga kumuha uburenganzira bwinshi kurusha ubwo twahaga abana bacu. Susan bamwemereraga gutaha nijoro cyane kurusha Jane, bakamwemerera kwambara amajipo magufi, kumva imizika ikemangwa hamwe no kureba filimi zidakwiriye. Hashize igihe kinini cyane Jane atari yasobanukirwa impamvu tumurera dutyo. Yabonaga ababyeyi ba Susan bo basa n’abumva umwana wabo kurushaho, mu gihe twe yabonaga ko twakabyaga kumubuza uburenganzira bwe. Igihe Susan yagiraga ibibazo, ni bwo Jane yasobanukiwe ko kuba twaramushyiragaho igitsure ari byo byamurinze. Dushimishwa cyane no kuba tutarigeze tujenjeka ku byo twatekerezaga ko ari byo byiza ku mukobwa wacu.”

Kimwe na Jane, abakiri bato benshi baje kumenya ko gukurikiza ubuyobozi bw’ababyeyi babo mu bijyana no gushaka incuti ari ingirakamaro. Mu Migani havuga ko “utegera ugutwi igihano kiyobora mu bugingo, azaba mu banyabwenge” (Imigani 15:31). Ubwenge buturuka ku Mana butuma abakiri bato bifatanya n’incuti zitera inkunga.

Mubarinde umwuka wo gushaka kumera nk’abandi

Ikindi kintu gifitanye isano rya bugufi n’incuti ni amoshya y’urungano. Buri gihe abana bacu baba bibasiwe n’umwuka wo gushaka kumera nk’abandi. Kubera ko ubusanzwe abakiri bato baba bashaka kwemerwa n’urungano, amoshya y’urwo rungano ashobora gutuma bagira imyifatire n’imitekerereze iyi isi ibona ko ari yo myiza.—Imigani 29:25.

Bibiliya itwibutsa ko ‘isi ishirana no kwifuza kwayo’ (1 Yohana 2:17). Ku bw’ibyo, ababyeyi ntibagombye kwemera ko uko isi ibona ibintu bigira ingaruka cyane ku bana babo. Ni gute bashobora gufasha abana babo kugira imitekerereze ikwiriye Abakristo?

Richard yagize ati “buri gihe umukobwa wanjye yashakaga kwambara ibyo urundi rubyiruko rwambaraga. Twaganiraga na we twihanganye kuri buri kintu cyose yasabaga, tukareba ibyiza n’ibibi byacyo. N’iyo twabonaga ko imideri runaka nta cyo itwaye, twakurikizaga inama twari twarumvise mu myaka yo hambere, yagiraga iti ‘umunyabwenge si we uba uwa mbere mu gukurikiza umuderi wadutse cyangwa ngo abe uwa nyuma mu kuwureka.’”

Umubyeyi witwa Pauline yarwanyije amoshya y’urungano mu bundi buryo. Yagize ati “nashishikazwaga n’ibyashishikazaga abana banjye kandi buri gihe najyaga mu cyumba cyabo kuganira na bo. Ibyo biganiro birebire twagiranaga byamfashije kugorora ibitekerezo byabo kandi bituma mbafasha kwiyumvisha ibintu mu bundi buryo.”

Amoshya y’urungano ntazigera ashira, ni yo mpamvu ababyeyi na bo bagomba guhora barwana intambara yo ‘gukubita hasi imitekerereze’ y’isi, kandi bagafasha abana babo ‘gufata mpiri ibitekerezo [byabo] ngo byumvire Kristo’ (2 Abakorinto 10:5, NW). Ariko ‘nibakomeza gusenga bashikamye,’ ababyeyi hamwe n’abana bazahabwa imbaraga zo gusohoza mu buryo bwuzuye iyo nshingano y’ingenzi cyane.—Abaroma 12:12; Zaburi 65:3.

Imyidagaduro igira ingaruka zikomeye ku bana

Ikindi kintu cya gatatu ababyeyi bashobora kubona ko kigoye guhangana na cyo, ni imyidagaduro. Ubusanzwe abana bakunda kwidagadura. Abenshi mu bana bakuru na bo baba bashaka cyane kwishimisha (2 Timoteyo 2:22). Ariko iyo bahagije icyo cyifuzo cyo kwishimisha mu buryo budahuje n’ubwenge, bishobora kugabanya ubushobozi bwabo bwo kwirwanaho mu buryo bw’umwuka. Akaga gakunze kubageraho mu buryo bubiri.

Uburyo bwa mbere: imyinshi mu myidagaduro igaragaramo amahame y’isi yangiritse mu rwego rw’umuco (Abefeso 4:17-19). Imyidagaduro y’isi ikunze kugaragazwa mu buryo bushishikaza kandi bukurura abantu. Ibyo biteza akaga katoroshye abakiri bato bashobora kutabona iyo mitego.

Uburyo bwa kabiri: igihe bamara muri iyo myidagaduro na cyo gishobora kubateza ibibazo. Kuri bamwe, kwishimisha babigira ikintu cy’ingenzi cyane mu buzima, bikabatwara igihe kinini cyane ndetse n’imbaraga nyinshi. Mu Migani hatanga umuburo ugira uti “si byiza kurya ubuki bwinshi” (Imigani 25:27). Mu buryo nk’ubwo, gukabya kwidagadura bituma ipfa umuntu yagiriraga amafunguro yo mu buryo bw’umwuka rigabanuka kandi bigatuma umuntu ahwekera mu bwenge (Imigani 21:17; 24:30-34). Gukoresha iyi si mu buryo burenze urugero bishobora gutuma abakiri bato ‘badasingira ubugingo nyakuri,’ ari bwo buzima bw’iteka mu isi nshya y’Imana (1 Timoteyo 6:12, 19). Ni mu buhe buryo ababyeyi bahanganye n’icyo kibazo?

Mari Carmen, umubyeyi ufite abakobwa batatu yagize ati “twifuzaga ko abakobwa bacu bakwidagadura mu buryo bwiza kandi bakishimisha. Ku bw’ibyo, buri gihe twese twajyanaga gutembera mu rwego rw’umuryango, kandi bakagira n’igihe bamarana n’incuti zo mu itorero. Ariko kandi, twashyiraga mu gaciro mu bijyanye n’imyidagaduro. Twayigereranyaga n’utwokurya tworoheje umuntu arenza ku byo yariye. Tuba turyohereye ariko si two funguro ry’ingenzi. Twabatoje gukorana umwete mu rugo, ku ishuri ndetse no mu itorero.”

Don na Ruth na bo bashyiragaho imihati yihariye kugira ngo abana babo babone uko bidagadura. Basobanura bagira bati “twari tumenyereye ko ku wa Gatandatu wari umunsi twari twarahariye umuryango. Mu gitondo twajyaga kubwiriza, nyuma ya saa sita tukajya koga, hanyuma ku mugoroba tugategura ifunguro ryihariye.”

Ibyo aba babyeyi bavuze bigaragaza ko ari iby’ingenzi gushyira mu gaciro mu birebana no gutuma abana bidagadura mu buryo bwiza, kandi ko bigomba kugenerwa umwanya wabyo mu buzima bwa gikristo.—Umubwiriza 3:4; Abafilipi 4:5.

Mwiringire Yehova

Koko rero, bisaba imyaka kugira ngo umuntu yitoze kandi amenye kwirwanaho mu buryo bw’umwuka. Nta muti ubaho wagira ubushobozi bwo gutera mu bana ubwenge buva ku Mana, kandi ukabashishikariza kwiringira Se wo mu ijuru. Ahubwo, ababyeyi bagomba ‘kubarera babahana, babigisha iby’Umwami wacu’ (Abefeso 6:4). Uko gukomeza kubarera ‘babigisha’ bisobanura gufasha abana kubona ibintu nk’uko Imana ibibona. Ibyo ababyeyi babigeraho bate?

Ikintu cy’ingenzi cyabafasha kubigeraho ni gahunda ihoraho y’icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango. Icyo cyigisho ‘gihwejesha amaso yabo, kugira ngo arebe ibitangaza byo mu mategeko [y’Imana]’ (Zaburi 119:18). Diego yafatanaga uburemere icyigisho cy’umuryango ku buryo yafashije abana be kwegera Yehova. Agira ati “icyo cyigisho nagiteguraga nitonze cyane. Gukora ubushakashatsi mu bitabo bishingiye ku Byanditswe byatumye menya uko nafasha abana kumenya ko abantu bavugwa muri Bibiliya babayeho koko. Nateraga abana inkunga yo kureba aho ubuzima bwabo buhuriye n’ubw’abo bantu b’indahemuka. Ibyo byabafashaga kwibuka neza ibishimisha Yehova.”

Nanone abana bagenda bigira mu bintu bitandukanye babona. Mose yateye ababyeyi inkunga yo kujya bavuga ibyo Yehova atwibutsa ‘bicaye mu nzu zabo, n’uko bagenda mu nzira n’uko baryamye n’uko babyutse’ (Gutegeka 6:7). Hari umubyeyi wasobanuye agira ati “bifata igihe kugira ngo umuhungu wanjye avuge akari ku mutima we. Iyo tujyanye gutembera cyangwa tukagira akarimo dukorana, amaherezo aza kugera aho akambwira nta cyo yishisha. Mu bihe nk’ibyo, tugirana ibiganiro byiza cyane twese tukungukirwa.”

Amasengesho ababyeyi bavuga na yo agira ingaruka zikomeye ku bana. Iyo abana bumvise ukuntu ababyeyi babo begera Imana mu isengesho bicishije bugufi bayisaba kubafasha no kubababarira ibyaha, bituma ‘bizera yuko iriho’ (Abaheburayo 11:6). Ababyeyi bareze neza abana babo bahamya akamaro amasengesho yo mu muryango afite; aba akubiyemo ibibazo byo ku ishuri hamwe n’ibindi bintu biba bihangayikishije abana babo. Hari umubyeyi umwe wavuze ko buri gihe umugore we yafatanyaga n’abana gusenga mbere y’uko bajya ku ishuri.—Zaburi 62:9; 112:7.

“Twe gucogorera gukora neza”

Ababyeyi bose bakora amakosa kandi bashobora kubabazwa n’imyanzuro bafashe mu mimerere imwe n’imwe. Icyakora, Bibiliya idutera inkunga yo gukomeza kugerageza, ‘ntiducogorere gukora neza.’—Abagalatiya 6:9.

Ariko kandi, hari igihe ababyeyi baba bumva bacogora ntibagire icyo bakora iyo rimwe na rimwe badashoboye kumva ibyo abana babo bakora. Icyo gihe byaba byoroshye gufata umwanzuro w’uko abana b’iki gihe bateye ukwabo kandi ko baruhije. Ariko mu by’ukuri, abana b’iki gihe bafite intege nke nk’izo abababanjirije bari bafite, kandi bahangana n’ibishuko bimwe; gusa imbaraga zibatera gukora ibibi zishobora kuba zariyongereye. Ni yo mpamvu, igihe umubyeyi umwe yari amaze guhana umuhungu we, yoroheje amagambo ye amubwira mu bugwaneza ati “ibyo umutima wawe ushaka ko ukora ni byo umutima wanjye washakaga ko nkora igihe nari ndi mu kigero cyawe.” Ababyeyi bashobora kuba batazi byinshi kuri orudinateri, ariko bazi neza uko kamere ibogamira ku cyaha igira ingaruka ku bakiri bato.—Matayo 26:41; 2 Abakorinto 2:11.

Birashoboka ko abana bamwe na bamwe bitabira bagononwa ubuyobozi bw’ababyeyi ndetse bakanivumbura ku burere bahabwa. Icyakora nanone ni ngombwa kwihangana. N’ubwo hari igihe bajyaga bumvira bangira cyangwa ntibumvire ababyeyi babo, abenshi mu bana bagera aho bakumvira (Imigani 22:6; 23:22-25). Matthew, Umukristo ukiri muto ubu ukorera kuri bimwe mu biro by’amashami by’Abahamya ba Yehova, yagize ati “igihe nari nkiri ingimbi, numvaga ababyeyi banjye bakabya kunshyiriraho imipaka. Naratekerezaga nti ‘ubundi se, niba ababyeyi b’abana b’incuti zanjye babemerera gukora ikintu runaka, kuki abanjye batabinyemerera?’ Najyaga numva mbabaye cyane iyo rimwe na rimwe bampanaga bakanga ko njya gutembera mu bwato kandi narabikundaga cyane. Iyo nshubije amaso inyuma ariko, mbona neza ko uburere ababyeyi banjye bampaye bwari bukwiriye kandi ari ngombwa. Nshimishwa no kubona ko bampaye ubuyobozi nari nkeneye igihe nari mbukeneye.”

Hari ikintu tudashobora gushidikanyaho: n’ubwo rimwe na rimwe abana bacu bashobora kuba bari ahantu hatari imimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka, ibyo ntibyababuza gukura ngo bavemo Abakristo beza. Nk’uko Bibiliya ibisezeranya, ubwenge buva ku Mana bushobora gutuma bagira ubushobozi bwo kwirwanaho mu buryo bw’umwuka. “Nuko ubwenge buzinjira mu mutima wawe, kandi kumenya kuzanezeza ubugingo bwawe. Amakenga azakubera umurinzi, kujijuka kuzagukiza. Kugira ngo bigukure mu nzira y’ibibi, no mu bantu bavuga iby’ubugoryi.”—Imigani 2:10-12.

Kumara amezi icyenda utwite ni akazi katoroshye. Kandi imyaka 20 ikurikiraho ishobora guteza akababaro hamwe n’ibyishimo. Ariko kubera ko ababyeyi b’Abakristo bakunda abana babo, bakora ibishoboka byose kugira ngo babarinde bifashishije ubwenge buva ku Mana. Bumva bafitiye abana babo ibyiyumvo nk’ibyo intumwa Yohana wari ushaje yari afitiye abana be bo mu buryo bw’umwuka, igihe yagiraga ati “nta cyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri.”—3 Yohana 4.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

“Twahoraga twiteguye kubakira, ku buryo buri gihe iwacu hahoraga huzuye urubyiruko”

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Jya ushishikazwa n’ibishishikaza abana bawe

[Amafoto yo ku ipaji ya 26]

“Icyo cyigisho nagiteguraga nitonze cyane”