Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Urukundo bakunda Imana rutuma bunga ubumwe

Urukundo bakunda Imana rutuma bunga ubumwe

Urukundo bakunda Imana rutuma bunga ubumwe

IGIHE itorero rya gikristo ryashingwaga mu kinyejana cya mbere Igihe Cyacu, kimwe mu bimenyetso by’ingenzi byarirangaga ni uko abayoboke baryo bari bunze ubumwe n’ubwo bakomokaga mu mimerere itandukanye. Abo bayoboke b’Imana y’ukuri bari baraturutse mu bihugu byo muri Aziya, mu Burayi no muri Afurika. Bari barakuriye mu mimerere itandukanye: harimo abahoze ari abatambyi, abasirikare, abagaragu, impunzi, abanyamyuga, abakoresha b’ikoro hamwe n’abacuruzi. Bamwe bari Abayahudi naho abandi ari Abanyamahanga. Abenshi bari barahoze ari abasambanyi, abagabo bendana, abasinzi, abajura cyangwa abanyazi. Icyakora bamaze guhinduka Abakristo, baciye ukubiri n’ingeso mbi bari bafite maze bunga ubumwe mu kwizera.

Ni iki cyatumye Ubukristo bwo mu kinyejana cya mbere bushobora gutuma abo bantu bose bunga ubumwe? Kuki babanaga mu mahoro n’abandi bantu muri rusange ndetse no hagati yabo ubwabo? Kuki bativangaga mu myigaragambyo no mu makimbirane? Kuki Ubukristo bwa mbere bwari butandukanye n’amadini y’ibigugu yo muri iki gihe?

Ni iki cyatumye abayoboke b’itorero rya gikristo bunga ubumwe?

Ikintu cy’ingenzi cyatumye abizera bo mu kinyejana cya mbere bunga ubumwe ni urukundo bakundaga Imana. Abo Bakristo bari bazi ko mbere na mbere bagombaga gukunda Yehova Imana n’umutima wabo wose, n’ubugingo bwabo bwose n’ubwenge bwabo bwose. Urugero, intumwa Petero wari Umuyahudi yasabwe kujya gusura urugo rw’umunyamahanga, kandi ubusanzwe bataragombaga kugirana imishyikirano ya bugufi. Ikintu cy’ingenzi cyatumye yemera kujyayo ni urukundo yakundaga Yehova. Petero n’abandi Bakristo ba mbere bari bafitanye n’Imana imishyikirano ya bugufi yari ishingiye ku kugira ubumenyi nyakuri kuri kamere yayo, ibyo ikunda ndetse n’ibyo yanga. Icyo gihe, abasengaga Yehova bose basobanukiwe ko icyo Yehova yashakaga ari uko ‘bahuriza hamwe bahuje imitima n’inama.’—1 Abakorinto 1:10; Matayo 22:37; Ibyakozwe 10:1-35.

Kwizera Yesu Kristo na byo byatumye abigishwa bunga ubumwe. Bifuzaga kugera ikirenge mu cye nta guteshuka. Yabahaye itegeko rigira riti “mukundane nk’uko nabakunze . . . Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:34, 35). Ibyo ntibyavugaga gukundana urumamo ahubwo rwari urukundo rurangwa no kwigomwa. Ibyo byari kugira izihe ngaruka? Yesu yasenze asabira abamwizeraga agira ati ‘ndasabira bose ngo babe umwe nk’uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe ngo na bo babe umwe muri twe.’—Yohana 17:20, 21; 1 Petero 2:21.

Yehova yasutse umwuka wera cyangwa imbaraga ze ku bagaragu nyakuri be. Uwo mwuka watumye bunga ubumwe. Wabafashije gusobanukirwa neza inyigisho za Bibiliya amatorero yose yemeraga. Abasengaga Yehova babwirizaga ubutumwa bumwe buvuga ukuntu Yehova azeza izina rye akoresheje Ubwami bwe bwa kimesiya, ari bwo butegetsi bwo mu ijuru buzategeka abantu bose. Abakristo ba mbere bari basobanukiwe neza ko bagomba ‘kutaba ab’isi.’ Bityo, igihe cyose havukaga amakimbirane yaba aya gisirikare cyangwa aya gisivili, Abakristo bakomezaga kutagira aho babogamira. Babanaga mu mahoro n’abantu bose.—Yohana 14:26; 18:36; Matayo 6:9, 10; Ibyakozwe 2:1-4; Abaroma 12:17-21.

Abizera bose basohozaga neza inshingano yabo yo kwimakaza ubumwe. Mu buhe buryo? Bihatiraga kugira imyifatire ihuje n’ibyo Bibiliya ivuga. Bityo, intumwa Pawulo yandikiye Abakristo ati “mukwiriye kwiyambura umuntu wa kera” ukurikiza ingeso zanyu, maze “mukambara umuntu mushya.”—Abefeso 4:22-32.

Bakomeje kubumbatira ubumwe

Birumvikana ko abizera bo mu kinyejana cya mbere batari batunganye kandi hari igihe ubumwe bwabo bwazagamo agatotsi. Urugero, mu Byakozwe 6:1-6 havuga ubwumvikane buke bwavutse hagati y’Abakristo b’Abayahudi bavugaga Ikigiriki n’abavugaga Igiheburayo. Abavugaga Ikigiriki bumvaga ko batafatwaga kimwe n’abandi. Icyakora intumwa zikimara kumenya icyo kibazo, zahise zigikemura nta ho zibogamiye. Nyuma yaho, ikibazo gihereranye n’inyigisho cyatumye batavuga rumwe ku birebana n’ibyo abatari Abayahudi bari mu itorero rya gikristo basabwaga. Hafashwe umwanzuro ushingiye ku mahame ya Bibiliya kandi amatorero yose yarawemeye.—Ibyakozwe 15:1-29.

Izo ngero zigaragaza ko mu itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere kutavuga rumwe bitatumye havuka amacakubiri ashingiye ku moko cyangwa ngo bitume bajya impaka za ngo turwane bapfa inyigisho. Kuki bitagenze bityo? Ni ukubera ko ibintu byatumaga bunga ubumwe, ni ukuvuga urukundo bakundaga Yehova, kuba barizeraga Yesu Kristo, bakundana urukundo rurangwa no kwigomwa, bemera kuyoborwa n’umwuka wera, bumva inyigisho za Bibiliya kimwe, hamwe no kuba bari biteguye guhindura imyifatire yabo, byari bifite ubushobozi buhagije bwo gutuma itorero rya mbere rikomeza kubumbatira ubumwe n’amahoro.

Bunze ubumwe mu gusenga muri iki gihe

Mbese no muri iki gihe ubumwe bushobora kugerwaho muri ubwo buryo? Mbese ibyo bintu byatumaga abantu bunga ubumwe biracyafite ubushobozi bwo gutuma abantu bahuje ukwizera bunga ubumwe, kandi bigatuma babana mu mahoro n’abantu b’amoko yose bo mu mpande zose z’isi? Yego rwose! Abahamya ba Yehova bibumbiye mu muryango w’abavandimwe bunze ubumwe ku isi hose mu bihugu birenga 230. Ibyatumaga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bunga ubumwe ni na byo bituma Abahamya ba Yehova bunga ubumwe.

Ikintu cy’ibanze gituma Abahamya ba Yehova bunga ubumwe ni uko biyeguriye Yehova Imana. Ni ukuvuga ko bihatira kumubaho indahemuka mu mimerere yose. Nanone kandi, Abahamya ba Yehova bizera Yesu Kristo n’inyigisho ze. Abo Bakristo bagaragariza bagenzi babo bahuje ukwizera urukundo rurangwa no kwigomwa kandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana babwiriza ni bumwe mu bihugu bakoreramo byose. Bishimira kubwira abantu bo mu madini yose, amoko yose, ibihugu byose n’inzego zose z’imibereho ibihereranye n’ubwo Bwami. Ikindi kandi, Abahamya ba Yehova bakomeza kutagira aho babogamira mu bibazo by’isi, ibyo bikaba bibafasha guhangana n’ibigeragezo bizana mu bantu amacakubiri akomeye ashingiye kuri politiki, umuco, ubukungu, inzego z’imibereho n’ubucuruzi. Abahamya bose basohoza inshingano yabo yo kwimakaza ubumwe bihatira kugira imyifatire ihuje n’amahame ya Bibiliya.

Ubumwe bureshya abandi

Ubwo bumwe burangwa mu Bahamya bwagiye bushishikaza abatari Abahamya. Dufate urugero rwa Ilse * wahoze ari umubikira mu kigo cy’Abagatolika cyo mu Budage. Ni iki cyatumye akunda Abahamya ba Yehova? Ilse yagize ati “nta bantu nigeze mbona bameze nka bo. Ntibajya mu ntambara, kandi nta muntu bagirira nabi. Bifuza gufasha abantu kuzabaho bishimye mu Bwami bw’Imana buzategeka iyi si izahinduka paradizo.”

Urundi rugero ni urwa Günther wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Budage zari zikambitse mu Bufaransa mu ntambara ya kabiri y’isi yose. Umunsi umwe, umupasiteri w’Umuporotesitanti yaje kuyobora amasengesho mu mutwe w’ingabo Günther yarimo. Uwo mupasiteri yasenze Imana ayisaba kubaha imigisha, kubarinda no kubafasha gutsinda. Nyuma y’ayo masengesho Günther yagiye ku izamu. Yarebeye muri jumeli abona ingabo z’umwanzi hakurya y’aho urugamba rwaremeraga, na zo ziri mu masengesho yari ayobowe na padiri. Nyuma y’aho, Günther yaravuze ati “birashoboka rwose ko uwo mupadiri na we yasengaga asaba Imana kubaha imigisha, kubarinda no kubafasha gutsinda. Nibazaga ukuntu amadini ya gikristo ari mu mpande zishyamiranye mu ntambara bikanyobera.” Ibyo Günther yabonye ntibyigeze bimuva mu bwenge. Nyuma yaho ubwo Günther yaganiraga n’Abahamya ba Yehova, bo batifatanya mu ntambara, yabaye umwe mu bagize umuryango wabo w’abavandimwe ku isi hose.

Ashok na Feema bahoze mu idini ryo mu burasirazuba. Mu nzu yabo harimo ingoro bari barubakiye ikigirwamana. Indwara ikomeye imaze kuzahaza umuryango wabo, bongeye gusuzuma idini barimo. Ashok na Feema baganiriye n’Abahamya ba Yehova, bashishikazwa n’inyigisho zabo zishingiye kuri Bibiliya ndetse n’urukundo rurangwa mu Bahamya. Ubu ni ababwiriza b’ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwa Yehova barangwa n’ishyaka.

Ilse, Günther, Ashok na Feema bunze ubumwe n’abandi Bahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni bagize umuryango w’abavandimwe ku isi hose. Biringira isezerano rya Bibiliya rivuga ko ibintu bituma bunga ubumwe mu gusenga muri iki gihe, vuba aha bizatuma n’abantu bose bumvira bunga ubumwe. Icyo gihe ntihazongera kubaho ibikorwa by’agahomamunwa, amacakubiri n’ivangura bikorwa mu izina ry’idini. Isi yose izaba yunze ubumwe mu kuyoboka Imana y’ukuri Yehova.—Ibyahishuwe 21:4, 5.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 16 Amazina amwe n’amwe avugwa muri iyi ngingo yarahinduwe.

[Amafoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]

N’ubwo Abakristo ba mbere bari barakuriye mu mimerere itandukanye, bari bunze ubumwe