Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Kuki Samusoni yakoraga ku ntumbi z’abantu yishe agakomeza kuba Umunaziri?

Muri Isirayeli ya kera, umuntu yashoboraga guhiga umuhigo ku bushake bwe akamara igihe runaka ari Umunaziri. * Kimwe mu bintu uwahigaga uwo muhigo yabaga abujijwe, kivugwa muri aya magambo ngo “mu minsi yose yo kwera k’Uwiteka kwe, ntakegere intumbi. Ntakihumanishe urupfu rwa se cyangwa rwa nyina cyangwa rwa mwene se cyangwa rwa mushiki we.” Byagendaga bite se iyo ‘hagiraga umuntu upfa ari iruhande rwe?’ Iyo yakoraga kuri iyo ntumbi mu buryo bw’impanuka, Ubunaziri bwe bwabaga buhumanyijwe. Ni yo mpamvu byari byaravuzwe ngo “iminsi yabanje izaba ipfuye ubusa.” Yagombaga gukora umuhango wo kwiyeza, maze agatangira Ubunaziri bwe bundi bushya.—Kubara 6:6-12.

Ariko kandi, Ubunaziri bwa Samusoni bwari butandukanye n’ubwo. Mbere y’uko avuka Yehova yohereje marayika ngo agende abwire nyina ati “kuko uzasama inda ukabyara umuhungu. Kandi ntihazagire umwogosha kuko uwo mwana azaba Umunaziri ahereye akiva mu nda ya nyina, kandi ni we uzatangira gukiza Abisirayeli amaboko y’Abafilisitiya” (Abacamanza 13:5). Samusoni ntiyigeze ahiga umuhigo wo kuba Umunaziri. Imana ni yo yamugize Umunaziri kandi yagombaga kuba Umunaziri ubuzima bwe bwose. Itegeko ryo kudakora ku ntumbi ntiryamurebaga. None se iyo aza kuba yarasabwaga kuryubahiriza, agakora ku ntumbi ku buryo bw’impanuka, ni gute yashoboraga kongera gutangira bundi bushya Ubunaziri bw’ubuzima bwe bwose yari yaratangiye kuva akivuka? Biragaragara rero ko ibyasabwaga Umunaziri w’ubuzima bwose byari bitandukanye n’ibyasabwaga uwabaga yahize umuhigo w’Ubunaziri ku bushake bwe.

Reka dutekereze ku mategeko Yehova yari yarahaye Abanaziri b’ubuzima bwose bavugwa muri Bibiliya, ari bo Samusoni, Samweli na Yohana Umubatiza. Nk’uko byavuzwe mbere, Samusoni yari yarasabwe kutogosha umusatsi wo ku mutwe we. Mbere y’uko Hana atwita Samweli yari yarahize umuhigo agira ati “nzamutura Uwiteka abe uwe iminsi yose yo kubaho kwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugera ku mutwe” (1 Samweli 1:11). Ku birebana na Yohana Umubatiza, marayika wa Yehova yaravuze ati “ntazanywa vino cyangwa igishindisha cyose” (Luka 1:15). Nanone kandi, ‘Yohana yambaraga umwambaro w’ubwoya bw’ingamiya, abukenyeje umushumi, ibyokurya bye byari inzige n’ubuki bw’ubuhura’ (Matayo 3:4). Muri abo uko ari batatu nta n’umwe wigeze ategekwa kutegera intumbi.

N’ubwo Samusoni yari Umunaziri, yari n’umwe mu bacamanza Yehova yari yarashyizeho kugira ngo bakize Abisirayeli amaboko y’ababanyagaga (Abacamanza 2:16). Kandi rero, mu gusohoza iyo nshingano yakoraga ku ntumbi. Igihe kimwe Samusoni yishe Abafilisitiya 30 anabacuza imyambaro yabo. Nyuma y’aho yakomeje gucocagura abanzi “arabatikiza cyane yica benshi” abarundarunda. Nanone kandi yafashe igufa ry’umusaya w’indogobe aryicisha abantu igihumbi (Abacamanza 14:19; 15:8, 15). Ibyo byose Samusoni yabikoze abyemerewe na Yehova kandi ni na we wabimufashijemo. Ibyanditswe bivuga ko yabaye intangarugero mu kwizera.—Abaheburayo 11:32; 12:1.

Mbese amagambo avuga ko Samusoni yatanyaguje intare “nk’uwatanyaguza umwana w’ihene” agaragaza ko mu gihe cye gutanyaguza abana b’ihene byari ibintu byogeye?

Nta gihamya kigaragaza ko gutanyaguza abana b’ihene byari byogeye mu gihe cy’Abacamanza ba Isirayeli. Mu Bacamanza 14:6 hagira hati ‘umwuka w’Uwiteka uza [kuri Samusoni] cyane, atanyaguza [uwo mugunzu w’intare y’umugara] nk’uwatanyaguza umwana w’ihene, kandi nta ntwaro yari afite mu ntoki.’ Ayo magambo ashobora kuba ari imvugo y’ikigereranyo.

Imvugo ngo “arayitanyaguza” ishobora gusobanurwa mu buryo bubiri. Samusoni ashobora kuba yaratanyaguje inzasaya z’iyo ntare akazirekanya cyangwa akayitanyaguza ingingo z’umubiri. Niba bisobanura ko yatanyaguje inzasaya z’intare akazirekanya, biragaragaza ko umuntu ashobora kugira imbaraga zihagije zatanyaguza umwana w’ihene. Aha ngaha rero, iryo gereranya rishaka kumvikanisha ukuntu Samusoni yishe intare nta ntwaro afite mu ntoki, bitamuruhije na busa, mbese nk’aho iyo ntare yari umwana w’ihene. Ariko se niba yarishe iyo ntare ayitanyaguje ingingo byo byaba bishaka kuvuga iki? Ibyo nta kindi byaba bishaka kuvuga uretse kuba ari imvugo y’ikigereranyo. Ni imvugo y’ikigereranyo isobanura ko umwuka wa Yehova watumye Samusoni abasha gukora igikorwa cyasabaga imbaraga zidasanzwe zo mu buryo bw’umubiri. Uko Samusoni yaba yarishe intare kose, imvugo y’ikigereranyo yo mu Bacamanza 14:6 igaragaza ko ku bw’ubufasha bwa Yehova, kwica iyo ntare y’inkazi byari byoroshye nk’uko kwica umwana w’ihene byorohera umuntu ufite imbaraga zisanzwe.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Uwahize umuhigo ni we wihitiragamo igihe yari kuzamara ari Umunaziri. Icyakora dukurikije imigenzo y’Abayahudi, uwo muhigo ntiwamaraga igihe kiri munsi y’iminsi 30. Batekerezaga ko Ubunaziri bugiye bumara iminsi iri munsi ya 30, byari gutuma abantu basuzugura uwo muhigo bakabona ko ari ikintu gisanzwe.