Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igihe gusaza biba “ikamba ry’icyubahiro”

Igihe gusaza biba “ikamba ry’icyubahiro”

“Gutabarwa kwanjye kuva kuri Yehova”

Igihe gusaza biba “ikamba ry’icyubahiro”

UMUKECURU w’imyaka 101 witwa Muriel yaravuze ati “ni bwo buzima bwiza kuruta ubundi bwose bushoboka.” Uwitwa Theodoros ufite imyaka 70 yavuze ko kuba umuntu yarakoreye Yehova ubuzima bwe bwose, “mu by’ukuri ari igikundiro!” Maria ufite imyaka 73, yagize ati “nakoresheje ubuzima bwanjye mu buryo bwiza kuruta ubundi.” Abo bose bakomeza gukoresha ubuzima bwabo bwose ari indahemuka mu murimo wa Yehova Imana.

Abo bantu bageze mu za bukuru ni bamwe mu bantu benshi barangwa n’ishyaka basenga Yehova hirya no hino ku isi. N’ubwo baba bashaje, bafite ibibazo by’uburwayi n’indi mimerere mibi, baracyakorera Imana n’ubugingo bwabo bwose. Mu itorero rya gikristo, abantu bakuze nk’abo barubahwa kandi batanga urugero rwiza rwo kubaha Imana. Yehova aha agaciro kenshi umurimo ukorwa n’abageze mu za bukuru, n’ubwo imimerere baba barimo ishobora kubabera inzitizi mu byo baba biteze gukora. *2 Abakorinto 8:12.

Hari ikintu cyihariye igitabo cya Zaburi kivuga ku buzima bwiza abantu b’indahemuka bageze mu za bukuru bashobora kwitega kugira. Bashobora kumera nk’igiti cy’inganzamarumbo gikomeza kwera. Umwanditsi wa Zaburi yaririmbye yerekeza ku bantu b’indahemuka bageze mu za bukuru, agira ati “bazagumya kwera no mu busaza, bazagira amakakama menshi n’itoto.”—Zaburi 92:15.

Hariho bamwe bashobora kumva ko nibasaza imbaraga zabo zigashira, bazatereranwa kandi bakirengagizwa. Dawidi yatakambiye Imana agira ati “ntunte mu gihe cy’ubusaza, ntundeke mu gihe intege zanjye zishize” (Zaburi 71:9). Ni iki gituma bamwe basaza bagatakaza intege abandi basaza bagashisha? Kugaragaza umuco w’Imana wo gukiranuka ni byo bizatuma mu gihe cy’ubusaza dushisha aho gutakaza intege. Umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati “umukiranutsi azashisha nk’umukindo.”—Zaburi 92:13.

Abantu bakoresheje mu budahemuka imibereho yabo yose mu murimo w’Imana bakomeza kwera imbuto nziza iyo bageze mu za bukuru. Kandi koko ibyinshi mu bintu bakoze mu mibereho yabo kugira ngo bibafashe cyangwa bifashe abandi byatanze umusaruro mwiza, nk’uko imbuto zimera zigakura maze zigatanga umusaruro ushimishije (Abagalatiya 6:7-10; Abakolosayi 1:10). Birumvikana ko abantu baba barakoresheje nabi ubuzima bwabo bakurikirana inyungu zishingiye ku bwikunde zituma birengagiza inzira z’Imana, akenshi usanga nta kintu kigaragara bibamarira iyo bamaze gusaza.

Kuba gukiranuka ari ikamba ry’abageze mu za bukuru, nanone bitsindagirizwa mu gitabo cy’Imigani. Aho dusoma ngo ‘uruyenzi rw’imvi ni ikamba ry’icyubahiro, ribonekeshwa no kujya mu nzira yo gukiranuka’ (Imigani 16:31). Ni koko gukiranuka ni umuco ugaragaza ubwiza bw’imbere. Iyo umuntu akomeza inzira yo gukiranuka ubuzima bwe bwose bituma yubahwa (Abalewi 19:32). Nanone iyo umuntu afite imvi kubera gusaza, akagira ubwenge n’ingeso nziza bituma yubahwa.—Yobu 12:12.

Yehova yishimira cyane umuntu umara ubuzima bwe bwose amukorera ari umukiranutsi. Ibyanditswe bigira biti “nkabageza mu za bukuru, ndi We [Yehova]. Muzarinda imvi ziba uruyenzi nkibaheka, ni jye waremye, ni jye uzaheka. Ni koko nzaheka kandi nzajya nkiza” (Yesaya 46:4). Mbega ukuntu bihumuriza, kumenya ko Data wo mu ijuru wuje urukundo asezeranya gufasha abageze mu za bukuru bakiri indahemuka no kubashyigikira!—Zaburi 48:15.

Mbese kuba Yehova ashimishwa no kubona umuntu umara ubuzima bwe bwose mu murimo We ari indahemuka, abandi na bo ntibagombye kubishima? Iyo dutekereje ku kuntu Imana ibona abageze mu za bukuru bituma duha agaciro bagenzi bacu duhuje ukwizera bageze mu za bukuru (1 Timoteyo 5:1, 2). Nimucyo rero dushakishe uburyo bushoboka bwo kubagaragariza urukundo rwa gikristo twita ku byo bakeneye.

Gukomeza kugendera mu nzira yo gukiranuka umuntu ageze mu za bukuru

Salomo yatwijeje ko “mu nzira yo gukiranuka hari ubugingo” (Imigani 12:28). Iza bukuru ntizibuza umuntu kujya muri iyo nzira mu gihe cy’amarembera y’ubuzima bwe. Urugero, muri Moldavie hari umusaza w’imyaka 99 wari warakoresheje ubuto bwe bwose mu guharanira amatwara ya gikomunisiti. Yumvaga afite ishema ryo kuba yari yaraganiriye n’abayobozi bakomeye ba gikomunisiti, twavuga nka V. I. Lénine. Icyakora igihe Ubukomunisiti bwagendaga busubira inyuma amaherezo bukaza guhirima, imibereho y’uwo musaza yabuze intego n’ubuyobozi. Ariko Abahamya ba Yehova bamweretse ko Ubwami bw’Imana ari bwo muti rukumbi w’ibibazo by’abantu, yahise yemera ukuri kwa Bibiliya kandi yiga Ibyanditswe ashishikaye. Urupfu ni rwo rwamubujije kuba umugaragu wa Yehova wabatijwe.

Igihe umukecuru w’imyaka 81 wo muri Hongiriya yamenyaga icyo Imana ishaka ku bihereranye n’amahame mbwirizamuco, yasanze agomba gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko n’umugabo bari bamaze igihe kirekire babana. Uwo mukecuru yagize ubutwari maze asobanurira uwo mugabo we uko yabonaga ibintu ashingiye kuri Bibiliya. Yatangajwe n’uko uwo mugabo yemeye ko bashyingiranwa. Iryo shyingiranwa rimaze kwandikishwa mu buryo bwemewe n’amategeko, yagize amajyambere yo mu buryo bw’umwuka yihuse. Mu mezi umunani gusa atangiye kwiga Bibiliya yabaye umubwiriza utarabatizwa, kandi yaje kubatizwa bidatinze nyuma y’aho. Mu by’ukuri, gukiranuka bishobora gutuma abageze mu za bukuru baba beza koko.

Ni koko, Abakristo bageze mu za bukuru bakiri indahemuka bashobora kwizera rwose ko Imana ibitaho. Yehova ntazatererana abakomeza kumubera indahemuka. Ahubwo yasezeranyije ko azabaha ubuyobozi, akabafasha kandi akabashyigikira ndetse no mu za bukuru. Bemeranya n’amagambo y’umwanditsi wa Zaburi agira ati “gutabarwa kwanjye kuva kuri Yehova.”—Zaburi 121:2, NW.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Reba Calendrier des Témoins de Jéhovah 2005, janvier/février.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 9]

‘Uruyenzi rw’imvi ni ikamba ry’icyubahiro, ribonekeshwa no kujya mu nzira yo gukiranuka.’—IMIGANI 16:31.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 8]

YEHOVA YITA KU BAGARAGU BE BAGEZE MU ZA BUKURU

“Ujye uhagurukira umeze imvi, wubahe umusaza, utinye Imana yawe.” —Abalewi 19:32.

“Nkabageza mu za bukuru, ndi We. Muzarinda imvi ziba uruyenzi nkibaheka.”​—Yesaya 46:4.