Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Abacamanza

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Abacamanza

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Abacamanza

YEHOVA abigenza ate iyo abagize ubwoko bwe bamuteye umugongo bagatangira gusenga imana z’ikinyoma? Bigenda bite se iyo incuro nyinshi batamwumviye bakamwiyambaza gusa ari uko bagezweho n’akaga? Mbese no muri iyo mimerere, hari uburyo Yehova ateganya bwo kubakiza? Igitabo cy’Abacamanza gisubiza ibyo bibazo hamwe n’ibindi by’ingenzi. Umuhanuzi Samweli yarangije kwandika icyo gitabo ahagana mu mwaka wa 1100 M.I.C. *; kivuga ibintu byabayeho mu gihe cy’imyaka 330, ni ukuvuga kuva ku rupfu rwa Yosuwa kugeza aho bimikiye umwami wa mbere wa Isirayeli.

Kubera ko igitabo cy’Abacamanza ari kimwe mu bice bigize ijambo ry’Imana rifite imbaraga, ni icy’agaciro kenshi kuri twe (Abaheburayo 4:12). Inkuru zishishikaje zikirimo zituma turushaho gusobanukirwa kamere y’Imana. Amasomo dukuramo akomeza ukwizera kwacu kandi akadufasha gusingira “ubugingo nyakuri,” ari bwo buzima bw’iteka mu isi nshya Imana yasezeranyije (1 Timoteyo 6:12, 19; 2 Petero 3:13). Ibyo Yehova yakoze akiza ubwoko bwe biduha umusogongero w’uko Umwana we Yesu Kristo azakiza abantu mu gihe kizaza.

KUKI ABACAMANZA BARI BAKENEWE?

(Abacamanza 1:1–3:6)

Abami b’i Kanaani bamaze gutsindwa mu gihe Yosuwa yari ayoboye abagize imiryango y’Abisirayeli, abari bayigize bagiye muri gakondo zabo kandi bigarurira icyo gihugu. Icyakora, Abisirayeli bananiwe kwirukana abari batuye muri icyo gihugu. Ibyo byababereye umutego ukomeye.

Abantu baje kuvuka Yosuwa atakiriho ‘bakuze batazi Imana haba no kumenya imirimo yakoreraga Abisirayeli’ (Abacamanza 2:10). Byongeye kandi, abantu batangiye gushyingiranwa n’Abanyakanaanikazi, batangira no gukorera imana zabo. Nuko bituma Yehova areka abanzi babo barabakandamiza. Ariko kandi, igihe Abisirayeli bumvaga ingoyi y’ababakandamizaga ibarembeje batakambiye Imana y’ukuri ngo ibafashe. Inkuru ivuga iby’uruhererekane rw’abacamanza bagiye bashyirwaho na Yehova kugira ngo bakize abari bagize ubwoko bwe, yatangiye muri iyo mimerere yo mu rwego rw’idini, urw’imibanire y’abantu n’urw’ubutegetsi.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:2, 4—Kuki umuryango w’Abayuda ari wo watoranyijwe ngo ube ari wo ubanza guhabwa umugabane wawugenewe muri icyo gihugu? Ubusanzwe icyo gikundiro cyari guhabwa umuryango w’Abarubeni, kubera ko Rubeni yari imfura ya Yakobo. Mu byo Yakobo yahanuye agiye gupfa, yavuze ko Rubeni atari kuzabona ubutware kubera ko yari yaratakaje uburenganzira bwo kuba umwana w’imfura. Kubera ko Simeyoni na Lewi bari barakoze ibikorwa by’urugomo, abari kuzabakomokaho bagombaga kuzatatanirizwa muri Isirayeli (Itangiriro 49:3-5, 7). Ku bw’ibyo, uwari gukurikiraho mu guhabwa icyo gikundiro ni Yuda, umuhungu wa kane wa Yakobo. Abasimeyoni bajyanye n’Abayuda bagiye bahabwa uduce duto tw’icyo gihugu, twari hirya no hino muri gakondo nini cyane yari yahawe Abayuda. *Yosuwa 19:9.

1:6, 7—Kuki ibikumwe n’amano manini by’abami babaga batsinzwe byagombaga gucibwa? Umuntu utari afite amano manini n’ibikumwe, uko bigaragara ntiyashoboraga imirimo ya gisirikare. Umusirikare yari gushobora ate gukoresha inkota cyangwa icumu nta bikumwe afite? Kandi kutagira amano manini byari gutuma atakaza ubushobozi bwo guhagarara agakomera.

Icyo ibyo bitwigisha:

2:10-12. Tugomba kugira gahunda ihoraho yo kwiga Bibiliya kugira ngo ‘tutibagirwa ibyo [Yehova] yatugiriye’ (Zaburi 103:2). Ababyeyi bagomba gucengeza mu mitima y’abana babo ukuri ko mu Ijambo ry’Imana.—Gutegeka 6:6-9.

2:14, 21, 22. Icyatumye Yehova areka ibintu bibi bikagera ku bwoko bwe butumviraga kwari ukugira ngo abucyahe, abugorore kandi abushishikarize kumuhindukirira.

YEHOVA ASHYIRAHO ABACAMANZA

(Abacamanza 3:7–16:31)

Inkuru ishishikaje y’ibyo Abacamanza bakoze, itangirana n’umucamanza Otiniyeli wakuye Abisirayeli mu bubata bw’umwami wa Mezopotamiya bari bamazemo imyaka umunani. Umucamanza Ehudi yagize ubutwari kandi akoresha amayeri maze yica Eguloni umwami w’Abamowabu wari ubyibushye cyane. Umucamanza w’intwari Shamugari we ubwe yiyiciye Abafilisitiya 600, abicisha igihosho. Debora wari umuhanuzikazi yateye inkunga Baraki n’ingabo ze ibihumbi icumi zitari zifite intwaro zikomeye cyane, maze Yehova arabashyigikira batsinda ingabo za Sisera zari zikomeye cyane. Yehova yashyizeho Gideyoni kandi amufasha gutsinda Abamidiyani ari kumwe n’ingabo ze 300.

Yehova yakoresheje Yefuta maze akura Abisirayeli mu maboko y’Abamoni. Tola, Yayiri, Ibusani, Eloni na Abudoni na bo bari mu bagabo 12 babaye Abacamanza ba Isirayeli. Igihe cy’Abacamanza cyarangiranye na Samusoni warwanyije Abafilisitiya.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

4:8—Kuki Baraki yakomeje kwinginga umuhanuzikazi Debora amusaba ko bajyana ku rugamba? Uko bigaragara, Baraki yumvaga ubwe atihagije ku buryo yajya guhangana n’ingabo za Sisera wenyine. Kujyana n’umuhanuzikazi byari kwizeza Baraki n’abantu be ko bari bafite ubuyobozi bw’Imana kandi byari gutuma bumva bafite icyizere. Kuba rero Baraki yaringinze Debora amusaba ko bajyana si ikimenyetso cy’uko Baraki yaba yari ikigwari, ahubwo byerekana ko yari afite ukwizera gukomeye.

5:20—Ni gute inyenyeri zo ku ijuru zarwaniriye Baraki? Bibiliya ntivuga ko yafashijwe n’abamarayika. Ntinavuga kandi ko yafashijwe n’imibumbe yo mu kirere yaba yaramanyaguritse ikagwa ku isi, iyo abapfumu ba Sisera babonaga ko yasuraga amakuba; cyangwa se ko byaba bisobanura ko indagu z’abapfumu ba Sisera baragurishaga inyenyeri nta cyo zagezeho. Icyakora nta washidikanya ko Imana yafashije Baraki mu buryo runaka.

7:1-3; 8:10—Kuki Yehova yavuze ko abantu 32.000 bari kumwe na Gideyoni bari benshi cyane kandi abanzi babo bari bafite ingabo 135.000? Ibyo byatewe n’uko Yehova ari we wari gutuma Gideyoni n’abantu be batsinda. Imana ntiyashakaga ko bumva ko batsinze Abamidiyani kubera imbaraga zabo.

11:30, 31—Igihe Yefuta yahigaga umuhigo, yaba yaratekerezaga kuza gutanga umuntu ho igitambo? Yefuta ntiyari gutekereza ibintu nk’ibyo, kubera ko mu Mategeko ya Mose harimo iryagiraga riti “ntihazaboneke ucisha umuhungu we cyangwa umukobwa we mu muriro” (Gutegeka 18:10). Ariko kandi, igihe Yefuta yahigaga uwo muhigo yatekerezaga ku muntu, nta bwo ari itungo. Birashoboka ko amatungo yabaga akwiriye gutambwaho ibitambo atabaga yidegembya aho mu ngo z’Abisirayeli. Kandi gutanga itungo ho igitambo ntibyari kuba ari ikintu kidasanzwe. Yefuta yari azi neza ko uwari gusohoka mu nzu ye aza kumusanganira yashoboraga kuba umukobwa we. Yari gutambwaho ‘igitambo cyoswa,’ mu buryo bw’uko yari kwitangira gukora gusa umurimo wa Yehova wari ufitanye isano n’ihema ry’ibonaniro.

Icyo ibyo bitwigisha:

3:10. Kugira icyo umuntu ageraho mu buryo bw’umwuka ntibiterwa n’ubwenge bw’abantu ahubwo biterwa n’umwuka wa Yehova.—Zaburi 127:1.

3:21. Ehudi yakoresheje inkota ye neza kandi abigirana ubutwari bwinshi. Tugomba kugira ubushobozi bwo gukoresha ‘inkota y’umwuka ari yo Jambo ry’Imana.’ Ibyo bisobanura ko tugomba gukoresha Ibyanditswe dufite ishyaka mu murimo dukora wo kubwiriza.—Abefeso 6:17; 2 Timoteyo 2:15.

6:11-15; 8:1-3, 22, 23. Hari amasomo atatu y’ingenzi tuvana mu kwicisha bugufi kwa Gideyoni: (1) Igihe duhawe inshingano, twagombye gutekereza ku kuntu tuzayisohoza aho gutekereza ku kuntu igiye gutuma tumenyekana cyangwa duhabwa icyubahiro. (2) Mu gihe dushyikirana n’abantu bakunda kugira amahane, kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi ni bwo buryo bwo kugira ubwenge. (3) Kwicisha bugufi bituma tudahangayikishwa cyane no gushaka imyanya y’ibyubahiro.

6:17-22, 36-40. Natwe tugomba kugira amakenga kandi ‘ntitwizere imyuka yose.’ Ahubwo dukeneye ‘kugerageza imyuka ko yavuye ku Mana’ (1 Yohana 4:1). Kugira ngo umusaza ukiri mushya yizere ko inama agiye gutanga ishingiye koko ku Ijambo ry’Imana, ni iby’ubwenge ko abaza umusaza w’inararibonye.

6:25-27. Gideyoni yagize amakenga kugira ngo atarakaza bitari ngombwa abamurwanyaga. Mu gihe tubwiriza ubutumwa bwiza, tugomba kugira amakenga kugira ngo tutagira uwo dukomeretsa bitari ngombwa bitewe n’uko tuvuga.

7:6. Ku birebana no gukorera Yehova, twagombye kuba nk’abagabo 300 ba Gideyoni, tugahora turi maso kandi twiteguye.

9:8-15. Byaba ari ubupfu kuba umwibone cyangwa kurarikira mu mutima inshingano y’ubuyobozi.

11:35-37. Nta gushidikanya ko urugero rwiza rwa Yefuta rwagize ingaruka zikomeye mu gufasha umukobwa we kugira ukwizera gukomeye n’umwuka wo kwitanga. Ababyeyi na bo muri iki gihe bashobora guha abana babo urugero nk’urwo.

11:40. Gushimira umuntu ugaragaza umwuka wo gushaka gukora umurimo wa Yehova bimutera inkunga.

13:8. Mu gihe ababyeyi bigisha abana babo, bagombye gusenga Yehova bamusaba ko yabaha ubuyobozi kandi akabafasha kubukurikiza.—2 Timoteyo 3:16.

14:16, 17; 16:16. Guhoza umuntu ku nkeke urira bishobora kwangiza imishyikirano mufitanye.—Imigani 19:13; 21:19.

IBINDI BYAHA BYAKOREWE MURI ISIRAYELI

(Abacamanza 17:1–21:25)

Igice cya nyuma cy’igitabo cy’Abacamanza kirimo inkuru ebyiri zishishikaje. Iya mbere ihereranye n’umugabo witwa Mika washyize igishushanyo mu nzu ye kandi agakoresha Umulewi ngo amubere umutambyi. Abadani bamaze kurimbura umudugudu wa Layishi cyangwa Leshemu, bahise bubaka umudugudu wabo bawita Dani. Bakoresheje igishushanyo cya Mika n’umutambyi we, bashyira i Dani ubundi buryo bwabo bwo gusenga. Uko bigaragara, Yosuwa yapfuye Layishi yarafashwe.—Yosuwa 19:47.

Indi nkuru ya kabiri yabayeho nyuma gato y’urupfu rwa Yosuwa. Hari itsinda ry’abantu bo mu Babenyamini b’i Gibeya bakoze urugomo basambanya umugore, bituma umuryango wa Benyamini hafi ya wose urimburwa. Hasigaye abagabo 600 bonyine. Icyakora, bateganyije uburyo bwatumye babonera abo bagabo abagore kandi umubare wabo wariyongereye ugera ku ngabo 60.000 mu gihe Dawidi yari Umwami.—1 Ngoma 7:6-11.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

17:6; 21:25—Niba ‘umuntu wese yarakoraga icyo ashatse,’ ese ibyo ntibyatumaga habaho akaduruvayo? Si ko byari biri byanze bikunze, kubera ko Yehova yari yarashyizeho uburyo buhagije bwo kuyobora ubwoko bwe. Yari yarabahaye Amategeko n’abatambyi kugira ngo babigishe inzira ze. Umutambyi mukuru yakoreshaga Urimu na Tumimu kugira ngo abaze Imana ibintu byabaga bikomeye (Kuva 28:30). Nanone kandi, buri mudugudu wari ufite abakuru bashoboraga gutanga inama nziza. Iyo Umwisirayeli yakoreshaga ubwo buryo yabaga afite ubuyobozi bwiza bw’umutimanama we. Gukora “icyo ashatse” muri ubwo buryo byatumaga agera ku bintu byiza. Ku rundi ruhande, iyo umuntu yirengagizaga Amategeko kandi akifatira iye myanzuro yarebanaga n’uko yagombaga kwitwara no gusenga, ingaruka zabaga mbi.

20:17-48—Kuki Yehova yaretse Ababenyamini bagatsinda indi miryango incuro ebyiri, n’ubwo uw’Ababenyamini wagombaga guhanwa? Icyatumye Yehova yemera ko imiryango yari imubereye indahemuka itsindwa mu mizo ya mbere, yagiraga ngo arebe ko bari bakomeye ku cyemezo bari bafashe cyo gukura ikibi muri Isirayeli.

Icyo ibyo bitwigisha:

19:14, 15. Kuba abantu b’i Gibeya bataremeye gutanga icumbi, byagaragazaga ko bari barataye umuco. Abakristo baterwa inkunga yo ‘gushishikarira gucumbikira abashyitsi.”—Abaroma 12:13.

Dutegereje gucungurwa

Vuba aha cyane, Ubwami bw’Imana buyobowe na Yesu Kristo buzarimbura isi mbi kandi bucungure abakiranutsi n’intungane (Imigani 2:21, 22; Daniyeli 2:44). ‘Ababisha b’Uwiteka bazarimbuka, ariko abamukunda bazaba nk’izuba rirashe ritangaje’ (Abacamanza 5:31). Nimucyo tugaragaze ko turi mu bakunda Yehova binyuze mu gushyira mu bikorwa ibyo twize mu gitabo cy’Abacamanza.

Ukuri kw’ibanze kwagiye kugaragazwa incuro nyinshi mu nkuru zo mu gitabo cy’Abacamanza ni uku: kumvira Yehova bihesha imigisha ikungahaye, kutumvira bigateza ingaruka mbi cyane (Gutegeka 11:26-28). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko ‘twumvira tubikuye ku mutima’ ibyo Imana ishaka twahishuriwe!—Abaroma 6:17; 1 Yohana 2:17.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 1 Mbere y’Igihe Cyacu.

^ par. 5 Abalewi nta murage bahawe mu Gihugu cy’Isezerano, uretse imidugudu 48 yari hirya no hino muri Isirayeli.

[Ikarita yo ku ipaji ya 25]

“Uwiteka ahagurutsa abacamanza, babakiza amaboko y’ababanyagaga.”—Abacamanza 2:16

ABACAMANZA

1. Otiniyeli

2. Ehudi

3. Shamugari

4. Baraki

5. Gideyoni

6. Tola

7. Yayiri

8. Yefuta

9. Ibusani

10. Eloni

11. Abudoni

12. Samusoni

DANI

MANASE

NAFUTALI

ASHERI

ZEBULUNI

ISAKARI

MANASE

GAD

EFURAYIMU

DANI

BENYAMINI

RUBENI

YUDA

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ni irihe somo wakuye ku kuba Baraki yaringinze Debora amusaba ko bajyana ku rugamba?