Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese ushobora kugenga ibizakubaho?

Mbese ushobora kugenga ibizakubaho?

Mbese ushobora kugenga ibizakubaho?

MBESE ibizatubaho byose biba byaranditswe? Ese amahitamo tugira mu buzima bwacu nta ngaruka agira ku bizatubaho mu bihe biri imbere?

Reka tuvuge ko umuntu ashobora kugenga ibizamubaho. Icyo gihe se, birashoboka ko hari umuntu waba yarandikiwe kuzakora umurimo runaka cyangwa kuzagira umwanya runaka mu kazi? None se Imana yazasohoza ite umugambi ifitiye isi niba abantu bafite ubushobozi bwo kugena ibizababaho? Bibiliya itanga ibisubizo bishimishije kuri ibyo bibazo.

Mbese birashoboka ko umuntu yaba yarandikiwe ibizamubaho kandi nanone akagira ubushobozi bwo guhitamo?

Tekereza ukuntu Yehova Imana yaturemye. Bibiliya igira iti “[umuntu] afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye” (Itangiriro 1:27). Kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana, dushobora kugaragaza imico yayo nk’urukundo, ubutabera, ubwenge n’imbaraga. Nanone kandi, Imana yaduhaye impano: dufite ubushobozi bwo kwihitiramo. Ibyo bituma dutandukana n’ibindi biremwa byayo byo ku isi. Dushobora guhitamo niba tuzagendera ku mahame mbwirizamuco y’Imana cyangwa niba tutazayagenderaho. Ni yo mpamvu umuhanuzi Mose yavuze ati “uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, n’umugisha n’umuvumo. Nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho wowe n’urubyaro rwawe, ukunde Uwiteka Imana yawe uyumvire, uyifatanyeho akaramata.”—Gutegeka 30:19, 20.

N’ubwo twahawe impano yo guhitamo, ntibishatse kuvuga ko dufite uburenganzira busesuye. Ntibisobanura ko dufite umudendezo wo kurenga ku mategeko kamere n’amategeko mbwirizamuco Imana yashyizeho, kugira ngo isi n’ijuru bidahungabana kandi birangwe n’amahoro. Ayo mategeko yashyizweho ku bw’inyungu zacu kandi kuyarengaho bishobora kudukururira ingaruka zikomeye. Nawe tekereza uko byatugendekera turamutse duhisemo kwirengagiza itegeko rigenga imbaraga rukuruzi z’isi, maze tugasimbuka tuvuye hejuru y’igisenge cy’inzu ndende!—Abagalatiya 6:7.

Kuba dufite uburenganzira bwo guhitamo bidushyiriraho imipaka itareba ibindi biremwa bidafite umudendezo nk’uwacu. Umwanditsi witwa Corliss Lamont yarabajije ati “ni gute dushobora gushinja abantu ko barenze ku mahame runaka kandi tukabahanira ibibi bakoze, niba twemera . . . ko amahitamo yabo n’ibyo bakora biba byaranditswe mbere y’igihe?” Birumvikana ko tutabibahanira. Inyamaswa ziyoborwa n’ubugenge kamere nta waziryoza ibyo zikora cyangwa ngo agire icyo aryoza orudinateri kubera ko zakoze ibyo zagenewe gukora. Kuba rero dufite uburenganzira bwo guhitamo bituma tugira inshingano iremereye kandi bigatuma tuzabazwa ibyo dukora.

Iyo Yehova Imana aza kuba yaragennye ibyo tuzakora mbere y’uko tuvuka yarangiza akazaturyoza ibyo twakoze, yari kuba atari urukundo kandi akiranirwa. Ibyo ntiyabikoze kubera ko “Imana ari urukundo” kandi ‘ingeso zayo zose ni izo gukiranuka’ (1 Yohana 4:8; Gutegeka 32:4). Kuba yaraduhaye uburenganzira bwo guhitamo byumvikanisha ko itashoboraga nanone ‘kuba yaragennye mbere y’igihe uwo izarokora hamwe n’uwo izarimbura,’ nk’uko abemera ko ibiba ku muntu biba byaranditswe babivuga. Kuba dufite uburenganzira bwo guhitamo byumvikanisha ko Imana itigeze igena mbere y’igihe ibizatubaho.

Bibiliya igaragaza neza ko amahitamo tugira agira ingaruka ku bizatubaho. Urugero, Imana yinginga abakora ibibi igira iti “nimuhindukire ubu, umuntu wese ave mu nzira ye mbi no mu bibi by’imirimo yanyu, . . . sinzabagirira nabi” (Yeremiya 25:5, 6). Iyo Imana iza kuba yararangije kugena ibizababaho, ntiyakwirirwa igira uwo yinginga. Byongeye kandi, Ijambo ry’Imana rigira riti “nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mwami Imana” (Ibyakozwe 3:19). Kuki Imana yasaba abantu kwihana bagahindukira kandi izi neza ko nta kintu na kimwe bashobora guhindura ku bizababaho?

Ibyanditswe bivuga ku bantu bamwe Imana yatumiriye kuzajya gutegekana na Yesu Kristo mu ijuru ari abami (Matayo 22:14; Luka 12:32). Ariko kandi, Bibiliya ivuga ko bazatakaza icyo gikundiro nibatihangana kugeza ku mperuka (Ibyahishuwe 2:10). None se, kuki Imana yakwirirwa ibatumirira kuba abami niba yararangije gufata umwanzuro w’uko itazabahitamo? Zirikana nanone amagambo intumwa Pawulo yabwiye Abakristo bari bahuje ukwizera. Yaranditse ati “niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy’ibyaha” (Abaheburayo 10:26). Uwo muburo nta cyo wari kuba umaze iyo Imana iza kuba yaramaze kugena mbere y’igihe ibyari kuzababaho. Ariko se, nta n’ubwo Imana yagennye mbere y’igihe byibura itsinda ry’abantu bazategekana na Yesu Kristo?

Mbese abagenewe kuzaba abana bˈImana ni abantu ku giti cyabo cyangwa ni itsinda ryˈabantu?

Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘Imana yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru, nk’uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo. Kuko yagambiriye [“yagennye,” NW] kera ku bw’urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo’ (Abefeso 1:3-5). Ni iki Imana yari yaragennye kera, kandi se gutoranywa “isi itararemwa” bisobanura iki?

Iyo mirongo y’Ibyanditswe ivuga ko Imana yatoranyije bamwe mu bantu bakomoka ku muntu wa mbere ari we Adamu, kugira ngo bazategekane na Kristo mu ijuru (Abaroma 8:14-17, 28-30; Ibyahishuwe 5:9, 10). Icyakora, igitekerezo cyo kuvuga ko Yehova Imana yaba yaragennye ko abantu aba n’aba ari bo bazahabwa icyo gikundiro imyaka ibarirwa mu bihumbi mbere y’uko bavuka, gihabanye n’uko abantu bafite uburenganzira bwo guhitamo. Icyo Imana yari yaragennye mbere y’igihe ni itsinda ry’abantu muri rusange, si abantu ubwabo buri muntu ku giti cye.

Reka dufate urugero: dutekereze ko nka guverinoma ifashe umwanzuro wo gushyiraho ikigo runaka cyihariye. Ikagena imirimo icyo kigo kizakora, ubushobozi kizaba gifite ndetse n’umubare w’abakozi kizakoresha. Tekereza noneho icyo kigo kimaze igihe runaka gitangiye gukora, abagikoramo bagasohora itangazo rigira riti “hashize imyaka runaka guverinoma igennye uko akazi kacu kazajya gakorwa. Ubu noneho twatangiye akazi twagenewe.” Ubwo se wahita uvuga ko hagomba kuba hashize imyaka runaka guverinoma igennye buri muntu wese mu bari kuzakora muri icyo kigo? Birumvikana ko atari byo. Mu buryo nk’ubwo, Yehova yagennye mbere y’igihe kuzashyiraho icyo twagereranya n’ikigo cyihariye, kizakuraho ingaruka z’icyaha cya Adamu. Yagennye mbere y’igihe itsinda ry’abantu bari kuzakora muri icyo kigo cyihariye; ariko ntiyagennye buri muntu wese ku giti cye mu bari kuzaba abakozi bacyo. Abo bantu bari kuzatoranywa hanyuma, kandi amahitamo bari kuzagira mu buzima bwabo ni yo yari kuzatuma bemerwa cyangwa ntibemerwe.

Igihe intumwa Pawulo yavugaga ati “[Imana] yadutoranirije muri we isi itararemwa,” ni iyihe si yatekerezagaho? Isi Pawulo avuga hano, nta bwo ari isi Imana yatangije igihe yaremaga Adamu na Eva. Iyo si yari ‘nziza cyane,’ nta cyaha cyangwa ukononekara uko ari ko kose kwayirangwagamo (Itangiriro 1:31). Ntiyari ikeneye “gucungurwa” ngo ivanwe mu cyaha.—Abefeso 1:7.

Iyo si Pawulo yavugaga ni iyabayeho Adamu na Eva bamaze kwigomeka muri Edeni; ikaba ari isi yari itandukanye cyane n’iyo Imana yari yarabateganyirije mu mizo ya mbere. Ni isi yatangiranye n’abana ba Adamu na Eva. Iyo si yari igizwe n’abantu bari baritandukanyije n’Imana kandi bari mu bubata bw’icyaha no kononekara. Ni isi yari igizwe n’abantu bari bakwiriye gucungurwa, batari bameze nka Adamu na Eva bakoze icyaha nkana.—Abaroma 5:12; 8:18-21.

Yehova Imana yahise yiyemeza gukemura ikibazo cyari cyatewe n’ukwigomeka kwabereye muri Edeni. Akimara kubona ko bikenewe, yahise agena mbere y’igihe Ubwami bwa kimesiya twagereranya na cya kigo, buyobowe na Yesu Kristo. Ubwo Bwami yari kuzabukoresha mu mugambi ufitanye isano no gucungura abantu ku cyaha cya Adamu (Matayo 6:10). Ibyo Imana yabikoze “isi [y’abakwiriye gucungurwa] itararemwa,” mbere y’uko Adamu na Eva bari bigometse babyara abana.

Ubusanzwe abantu bakunze kubanza gukora gahunda yanditse y’ibyo bazakora kugira ngo babone uko babishyira mu bikorwa. Kuvuga ko Imana yagennye ibintu byose bizabaho, bifitanye isano no kuvuga ko igomba kuba yari yarakoze gahunda yanditse ikubiyemo ibintu byose yagennye ko bizaba kuri buri kintu cyose cyo mu ijuru no mu isi. Roy Weatherford yanditse mu gitabo cye ati “abahanga benshi mu bya filozofiya bakunze gutekereza ko Imana ibaye idafite gahunda yanditse yakozwe mbere y’igihe ikubiyemo ikintu cyose kizaba kuri buri kintu, ibyo byaba bigaragaza ko nta bushobozi ifite bwo kuba Umutegetsi w’Ikirenga.” Ariko se mu by’ukuri, ni ngombwa ko Imana igena buri kantu kose kazaba mbere y’igihe?

Kubera ko Yehova afite imbaraga zitagira imipaka n’ubwenge butagereranywa, ashobora gukemura ikibazo cyose gitunguranye cyangwa cyihutirwa gishobora kuvuka bitewe n’uko ibiremwa bye byakoresheje uburenganzira bifite bwo guhitamo (Yesaya 40:25, 26; Abaroma 11:33). Ibyo Imana ishobora guhita ibikemura ako kanya bitabaye ngombwa ko igira gahunda yanditse y’uko izabigenza. Mu buryo butandukanye n’abantu badatunganye bafite ubushobozi bufite aho bugarukira, Imana Ishoborabyose ntiba ikeneye gahunda yanditse yateganyijwe mbere y’igihe, igaragaza neza ibizaba byose kuri buri muntu wese wo ku isi (Imigani 19:21). Muri Bibiliya nyinshi zitandukanye, mu Befeso 3:11 havuga ko Imana ifite “umugambi w’iteka” aho kuvuga ko ifite gahunda yanditse yakoze mbere y’igihe y’ibyo izakora.

Ushobora kugira icyo uhindura ku gihe cyawe kizaza

Hari umugambi Imana ifitiye isi, kandi uwo mugambi yawugennye mbere y’igihe. Mu Byahishuwe 21:3, 4 hagira hati “dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo kandi Imana ubwayo izabana na bo ibe Imana yabo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.” Ni koko, iyi si izahinduka paradizo nk’uko Yehova yari yarabiteganyije mu mizo ya mbere (Itangiriro 1:27, 28). Gusa ikibazo ni iki: mbese uzaba uhari? Ibyo bizaterwa n’amahitamo ugira muri iki gihe. Yehova ntiyagennye mbere y’igihe ibizakubaho.

Igitambo cy’incungu cy’Umwana w’Imana, Yesu Kristo, gituma buri muntu wese umwizera ashobora kubona ubuzima bw’iteka (Yohana 3:16, 17; Ibyakozwe 10:34, 35). Bibiliya igira iti “uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo” (Yohana 3:36). Ushobora guhitamo kuzabona ubuzima binyuze mu kwiga ibyerekeye Imana, Umwana wayo ndetse n’umugambi wayo byanditse muri Bibiliya, kandi ukabishyira mu bikorwa. Umuntu ukora ibihuje n’ubwenge nyakuri bwo mu Ijambo ry’Imana aba yizeye adashidikanya ko ‘azaba amahoro, akadendeza kandi atikanga ikibi.’—Imigani 1:20, 33.

[Amafoto yo ku ipaji ya 5]

Abantu batandukanye n’inyamaswa kuko bo bazaryozwa ibyo bakoze

[Aho ifoto yavuye]

Kagoma: Foto: Cortesía de GREFA