Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umusogongero w’Ubwami bw’Imana uragenda uba impamo

Umusogongero w’Ubwami bw’Imana uragenda uba impamo

Umusogongero w’Ubwami bw’Imana uragenda uba impamo

“Muzaba mukoze neza [nimwita ku ijambo ry’ubuhanuzi], kuko rimeze nk’itabaza rimurikira ahacuze umwijima.”—2 PETERO 1:19.

1. Ni irihe tandukaniro tubona mu isi muri iki gihe?

MURI iki gihe imidugararo ntisiba kwiyongera mu isi. Uhereye ku mpanuka kamere n’iziterwa n’abantu bangiza ibidukikije ukagera ku iterabwoba mpuzamahanga, biragaragara ko ibibazo by’abantu bisa n’aho bitagifite igaruriro. Ndetse n’amadini yo muri iyi si yananiwe kugira icyo abikoraho. Mu by’ukuri usanga akenshi ari yo atuma ibintu birushaho kuzamba kuko ari yo akongeza urwikekwe, urwangano no gukunda igihugu by’agakabyo bitanya abantu. Koko rero, nk’uko byahanuwe, “umwijima w’icuraburindi” watwikiriye “amahanga” (Yesaya 60:2). Icyakora nanone hari abantu babarirwa muri za miriyoni bafite icyizere cy’igihe kizaza. Kubera iki? Ni ukubera ko bitondera ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi “rimeze nk’itabaza rimurikira ahacuze umwijima.” Bemera kuyoborwa n’“ijambo” ry’Imana, cyangwa ubutumwa bwayo buboneka muri Bibiliya.—2 Petero 1:19.

2. Dukurikije ubuhanuzi bwa Daniyeli buvuga iby’“igihe cy’imperuka,” ni bande bahabwa ubumenyi bw’ibintu byo mu buryo bw’umwuka bonyine?

2 Ku birebana n’“igihe cy’imperuka,” umuhanuzi Daniyeli yaranditse ati “benshi bazajarajara hirya no hino kandi ubwenge buzagwira. Benshi bazatunganywa bazezwa, bazacishwa mu ruganda, ariko ababi bazakomeza gukora ibibi. Kandi nta n’umwe muri bo uzayamenya, ariko abanyabwenge bazayamenya” (Daniyeli 12:4, 10). Abantu bafite imitima itaryarya ‘bajarajara hirya no hino,’ cyangwa bagira umwete wo gukubita hirya no hino biyigisha Ijambo ry’Imana, bakagandukira amahame yayo kandi bakihatira gukora ibyo ishaka, ni bo bonyine bashobora kubona ubwo bumenyi bw’ibintu byo mu buryo bw’umwuka.—Matayo 13:11-15; 1 Yohana 5:20.

3. Mu myaka ya 1870, ni ukuhe kuri kw’ingenzi abigishwa ba mbere ba Bibiliya bamenye?

3 Mu ntangiriro y’imyaka ya 1870, mbere y’uko ‘iminsi y’imperuka’ itangira, Yehova Imana yatangiye gutanga ibisobanuro birambuye kurushaho ku birebana n’“ubwiru bw’ubwami bwo mu ijuru” (2 Timoteyo 3:1-5; Matayo 13:11). Icyo gihe, itsinda ry’Abigishwa ba Bibiliya ryasobanukiwe ko Kristo yari kugaruka atagaragara, bitandukanye n’uko abantu benshi muri rusange bari babizi. Igihe Yesu yari kuba amaze kwimikwa mu ijuru, yari kugaruka mu buryo bw’uko mu bubasha bwe bwa cyami yari kwerekeza ibitekerezo ku bibera ku isi. Ikimenyetso kigaragara, gikubiyemo ibindi byinshi, ni cyo cyari kumenyesha abigishwa be ko yatangiye kuhaba atagaragara.—Matayo 24:3-14.

Ibyari umusogongero byabaye impamo

4. Ni gute Yehova yakomeje ukwizera kw’abagaragu be bo muri iki gihe?

4 Iyerekwa ryo guhindura isura kwa Yesu ryari umusogongero uhebuje w’ikuzo Kristo yari kuzagira amaze kuba Umwami (Matayo 17:1-9). Iryo yerekwa ryakomeje ukwizera kwa Petero, Yakobo na Yohana mu gihe abantu benshi bari bararetse gukurikira Yesu kubera ko babonaga atarashohoje ibyo bari bamwitezeho. Mu buryo nk’ubwo, muri iyi minsi y’imperuka, Yehova yakomeje ukwizera kw’abagaragu be bo muri iki gihe abafasha gusobanukirwa isohozwa ry’iryo yerekwa rihambaye hamwe n’ubundi buhanuzi bwinshi bufitanye isano na ryo. Reka noneho dusuzume bimwe muri ibyo bintu byo mu buryo bw’umwuka bikomeza ukwizera byabaye impamo.

5. Inyenyeri yo mu ruturuturu ni nde, kandi yabanduye ryari?

5 Petero yanditse iby’iyerekwa ryo guhindura isura kwa Yesu agira ati “nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikira ahacuze umwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu” (2 Petero 1:19). Iyo Nyenyeri yo mu ruturuturu y’ikigereranyo cyangwa ‘Inyenyeri yaka yo mu ruturuturu’ ni Yesu Kristo wahawe ikuzo (Ibyahishuwe 22:16). ‘Yabanduye’ mu mwaka wa 1914 igihe Ubwami bw’Imana bwimikwaga mu ijuru, hagatangira igihe gishya (Ibyahishuwe 11:15). Mu iyerekwa ryo guhindura isura kwa Yesu, Mose na Eliya babonetse bari kumwe na Yesu, baganira na we. Bo bagereranyaga nde?

6, 7. Ni bande bashushanywa na Mose na Eliya mu iyerekwa ryo guhindura isura kwa Yesu, kandi se ni ibihe bisobanuro by’ingenzi Ibyanditswe bitanga kuri abo bantu?

6 Kubera ko Mose na Eliya bagaragaye mu ikuzo rya Kristo, abo bahamya babiri b’indahemuka bagomba kuba bagereranya abazafatanya na Yesu gutegeka mu Bwami bwe. Ibyo bisobanuro by’uko hari abantu bazategekana na Yesu bihuje n’iyerekwa umuhanuzi Daniyeli yabonye, ry’umusogongero w’uko Mesiya yari kuzaba ameze amaze kwimikwa. Daniyeli yabonye “usa n’umwana w’umuntu” aje, maze ‘Umukuru nyir’ibihe byose’ ari we Yehova Imana, amuha “ubutware bw’iteka ryose butazashira.” Ariko zirikana ibyo Daniyeli yabonye nyuma y’aho gato. Yaranditse ati “ubwami n’ubutware n’icyubahiro cy’ubwami bwose buri munsi y’ijuru, bizahabwe ubwoko bw’abera b’Isumbabyose (Daniyeli 7:13, 14, 27). Koko rero, imyaka irenga magana atanu mbere yo guhindura isura kwa Yesu, Imana yari yarahanuye ko hari “abera” bari kuzahabwa ku ikuzo ry’ubwami bwa Kristo.

7 Abo bera Daniyeli yabonye mu iyerekwa ni bande? Intumwa Pawulo yavuze iby’abo bantu agira ati ‘umwuka w’Imana ubwawo uhamanya n’umwuka wacu yuko turi abana b’Imana, kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwa na Kristo niba tubabarana na we ngo duhanwe ubwiza na we (Abaroma 8:16, 17). Abo bera ni abigishwa ba Yesu basizwe. Mu Byahishuwe, Yesu yaravuze ati “unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, nk’uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye.” Umubare w’abo ‘banesheje’ bazutse ni 144.000, kandi bazafatanya na Yesu gutegeka isi yose.—Ibyahishuwe 3:21; 5:9, 10; 14:1, 3, 4; 1 Abakorinto 15:53.

8. Ni mu buhe buryo abigishwa ba Yesu basizwe bakoze umurimo nk’uwa Mose na Eliya, kandi se ibyo byagize izihe ngaruka?

8 Ariko se kuki Abakristo basizwe bashushanywa na Mose na Eliya? Ni ukubera ko iyo abo Bakristo bakiri hano ku isi, bakora umurimo umeze nk’uwo Mose na Eliya bakoze. Urugero, bakorera Yehova ari abahamya be, kabone n’iyo baba batotezwa (Yesaya 43:10; Ibyakozwe 8:1-8; Ibyahishuwe 11:2-12). Kimwe na Mose na Eliya, bagira ubutwari bwo gushyira ahagaragara ibikorwa bibi by’amadini y’ikinyoma, ari na ko bashishikariza abantu b’imitima itaryarya kwiyegurira Imana nta kindi bayibangikanyije na cyo (Kuva 32:19, 20; Gutegeka 4:22-24; 1 Abami 18:18-40). None se umurimo wabo hari icyo wagezeho? Yego rwose! Uretse kuba baragize uruhare mu gukorakoranya abasizwe bari basigaye, bafashije abantu babarirwa muri za miriyoni bagize “izindi ntama” kugaragaza ko biteguye kugandukira Yesu Kristo.—Yohana 10:16; Ibyahishuwe 7:4.

Kristo arangiza burundu igikorwa cye cyo kunesha

9. Ni gute mu Byahishuwe 6:2 hagaragaza Yesu nk’uko ari muri iki gihe?

9 Yesu ntakiri umuntu buntu ugendera ku cyana cy’indogobe, ahubwo ubu ni Umwami ukomeye. Avugwaho ko agendera ku ifarashi, muri Bibiliya ifarashi ikaba isobanura intambara (Imigani 21:31). Mu Byahishuwe 6:2 hagira hati “ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru, kandi uyicayeho yari afite umuheto ahabwa ikamba, nuko agenda anesha kandi ngo ahore anesha [“arangize burundu igikorwa cye cyo kunesha,” NW].” Byongeye kandi, umwanditsi wa zaburi Dawidi yanditse ibya Yesu agira ati “Uwiteka ari i Siyoni azasingiriza kure inkoni y’ubutware bwawe, tegeka hagati y’abanzi bawe.”—Zaburi 110:2.

10. (a) Ni gute kugendera ku ifarashi kwa Yesu ajya kunesha kwatangiranye ikuzo? (b) Igikorwa cya mbere cya Yesu cyo gutsinda cyagize izihe ngaruka ku isi muri rusange?

10 Yesu yabanje gutsinda abanzi be bakomeye kurusha abandi, ari bo Satani n’abadayimoni. Yabirukanye mu ijuru abahananturira ku isi. Kubera ko iyo myuka mibi izi ko isigaranye igihe gito, umujinya wayo urimo urugomo iwutura abantu, ibateza ibyago byinshi cyane. Mu gitabo cy’Ibyahishuwe, ibyo byago bishushanywa n’abantu batatu bagendera ku mafarashi (Ibyahishuwe 6:3-8; 12:7-12). Nk’uko Yesu yabihanuye mu buhanuzi bwe buvuga iby’‘ikimenyetso cyo kuza kwe n’icy’imperuka y’isi,’ abo bantu bagendera ku mafarashi batumye habaho intambara, inzara n’icyorezo cyica (Matayo 24:3, 7; Luka 21:7-11). Kimwe n’ibise nyabise by’umugore uramukwa, nta kabuza imibabaro yo muri iki gihe cyo “kuramukwa” izakomeza kwiyongera kugeza igihe Kristo ‘azaneshereza burundu’ arimbura ibisigisigi byose by’umuteguro ugaragara wa Satani. *Matayo 24:8.

11. Amateka y’itorero rya gikristo agaragaza ate ko Kristo afite ububasha bwa cyami?

11 Nanone ububasha bwa cyami bwa Yesu bugaragarira mu kuba yararinze itorero rya gikristo none rikaba rishobora gusohoza umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ku isi hose. N’ubwo umurimo wo kubwiriza warwanyijwe cyane na Babuloni Ikomeye, ni ukuvuga ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, ukarwanywa na za leta z’inyamahane, ntiwakomeje gukorwa gusa ahubwo wanageze ku ntera utari wari warigeze ugeraho mu mateka y’isi (Ibyahishuwe 17:5, 6). Icyo ni igihamya gikomeye rwose cy’uko ubwami bwa Kristo bwabaye impamo!—Zaburi 110:3.

12. Kuki abantu benshi muri rusange batamenye ko Kristo ahari mu buryo butagaragara?

12 Ikibabaje ariko, ni uko abantu benshi ndetse n’abiyita Abakristo babarirwa muri za miriyoni, bananirwa kwiyumvisha ko ibintu bikomeye bibera ku isi bifitanye isano n’ibintu bitabonwa n’amaso byamaze kuba impamo. Ndetse banakoba abatangaza Ubwami bw’Imana (2 Petero 3:3, 4). Kubera iki? Ni ukubera ko Satani yabahumye imitima (2 Abakorinto 4:3, 4). Mu by’ukuri, hashize ibinyejana byinshi atangiye gushyira igihu cyo mu buryo bw’umwuka mu maso y’abiyita Abakristo, kandi yatumye bareka ibyiringiro bihebuje by’Ubwami.

Baretse ibyiringiro by’Ubwami

13. Igihu cy’umwijima wo mu buryo bw’umwuka cyagize izihe ngaruka?

13 Yesu yahanuye ko abahakanyi bari kuzinjira mu itorero rya gikristo bameze nk’urukungu mu masaka, bakayobya benshi (Matayo 13:24-30, 36-43; Ibyakozwe 20:29-31; Yuda 4). Byageze aho abo biyitaga Abakristo batangiye kujya bizihiza iminsi mikuru y’abapagani, bayoboka ibikorwa n’inyigisho byabo, ndetse bagera n’aho bavuga ko iyo minsi mikuru, ibikorwa n’inyigisho by’abapagani ari ibya “gikristo.” Urugero, Noheli ikomoka mu mihango y’abasengaga imana z’abapagani za Mithra na Saturune. Ariko se ni iki cyatumye abiyitaga Abakristo bizihiza iyo minsi mikuru? Hari igitabo kigira kiti “Noheli, umunsi mukuru w’ivuka rya Yesu Kristo, watangiye kwizihizwa bitewe n’uko batari bacyumva ko Kristo ari hafi kugaruka.”—The New Encyclopædia Britannica (1974).

14. Ni gute inyigisho za Origène na Augustin zapfukiranye ukuri ku birebana n’Ubwami?

14 Zirikana nanone ukuntu bagoretse ibisobanuro by’ijambo “ubwami.” Hari igitabo kigira kiti “Origène [umuhanga mu bya tewolojiya wo mu kinyejana cya gatatu] ni we wahinduye uko Abakristo bari basanzwe bakoresha ijambo ‘ubwami,’ yigisha ko ubwami bw’Imana ari ubw’imbere, bishaka kuvuga ko ubutegetsi bw’Imana buba mu mutima.” Ni iki Origène yashingiyeho izo nyigisho ze? Ibyo yavuze ntiyabishingiye ku Byanditswe, ahubwo yashingiye “ku nyigisho za filozofiya ndetse n’ukuntu isi ibona ibintu, bitandukanye cyane n’uko Yesu hamwe n’itorero rya mbere babonaga ibintu” (The Kingdom of God in 20th-Century Interpretation). Mu nyandiko Augustin d’Hippone (354-430 I.C.) yanditse yitwa De Civitate Dei (Umurwa w’Imana), yavuze ko kiliziya ubwayo ari Ubwami bw’Imana. Iyo mitekerereze idashingiye ku Byanditswe ni yo amadini yiyita aya gikristo yashingiyeho tewolojiya zayo kugira ngo abone uko yigarurira ubutegetsi muri politiki. Kandi ayo madini yamaze ibinyejana byinshi afite ubwo butegetsi, akenshi akaba yaranahutazaga abantu.—Ibyahishuwe 17:5, 18.

15. Ni gute ibivugwa mu Bagalatiya 6:7 byasohoreye ku madini menshi yiyita aya gikristo?

15 Icyakora muri iki gihe, amadini arimo arasarura ibyo yabibye (Abagalatiya 6:7). Amenshi usanga agenda atakaza ububasha bwayo n’abayoboke bayo. Ibyo bigaragara cyane i Burayi. Hari ikinyamakuru cyavuze kiti “ubu za katederali zikomeye zo mu Burayi ntizikiri amazu yo gusengeramo, ahubwo zahindutse amazu ndangamurage; nta bandi bayazamo uretse ba mukerarugendo” (Christianity Today). Ibyo ushobora no kubisanga ahandi ku isi. Ibyo birasurira iki idini ry’ikinyoma? Mbese rizasenywa n’uko ritagifite abayoboke barishyigikira? Kandi se ni izihe ngaruka bigira ku gusenga k’ukuri?

Itegure umunsi ukomeye wa Yehova

16. Kuki kuba abantu barushaho kwikoma Babuloni Ikomeye bifite icyo bisobanura?

16 Kimwe n’uko iyo ikirunga cyazimye gitangiye gucumba umwotsi no kujugunya ivu mu kirere bishobora kuba bigaragaza ko kiri hafi kongera kuruka, kuba mu turere twinshi tw’isi abantu bagenda barushaho kwikoma idini bigaragaza ko iminsi y’idini ry’ikinyoma ibaze. Vuba aha, Yehova azatuma ibice by’isi bya politiki bishyira hamwe kugira ngo binyage maraya wo mu buryo bw’umwuka, Babuloni Ikomeye, kandi bimurimbure (Ibyahishuwe 17:15-17; 18:21). Mbese Abakristo b’ukuri bagombye gutinya ibyo bintu hamwe n’ibindi bintu bifitanye isano n’“umubabaro mwinshi” bizakurikiraho (Matayo 24:21)? Oya rwose! Ahubwo bazishima igihe Imana izibasira ababi (Ibyahishuwe 18:20; 19:1, 2). Reka dufate urugero rwa Yerusalemu yo mu kinyejana cya mbere hamwe n’Abakristo bari bayituyemo.

17. Kuki abagaragu b’indahemuka ba Yehova bategereje imperuka y’iyi si bafite icyizere?

17 Igihe ingabo z’Abaroma zagotaga Yerusalemu mu mwaka wa 66 I.C., Abakristo bari maso mu buryo bw’umwuka ntibyabatangaje cyangwa ngo bo bibakure umutima. Kubera ko bagiraga umwete wo kwiyigisha Ijambo ry’Imana, bamenye ko “kurimbuka kwaho kwendaga gusohora” (Luka 21:20). Nanone bari bazi ko Imana yari kubacira akanzu. Igihe yabaciraga akanzu, Abakristo barahunze (Daniyeli 9:26; Matayo 24:15-19; Luka 21:21). Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, abazi Imana kandi bubaha Umwana wayo, bategereje imperuka y’iyi si bafite icyizere (2 Abatesalonike 1:6-9). Koko rero, igihe umubabaro ukomeye uzaba utangiye, bazishima, ‘bararame, bubure imitwe yabo, kuko gucungurwa kwabo kuzaba kwenda gusohora.’—Luka 21:28.

18. Bizagenda bite Gogi nagaba igitero simusiga ku bagaragu ba Yehova?

18 Babuloni Ikomeye nimara kurimburwa, Gogi wo mu gihugu cya Magogi, ari we Satani, azagaba igitero simusiga ku Bahamya ba Yehova b’abanyamahoro. Ingabo za Gogi zizaza ‘zimeze nk’igicu gitwikiriye igihugu,’ zizeye ko zigiye gutsinda bitazigoye. Ariko se mbega ukuntu zizatungurwa (Ezekiyeli 38:14-16, 18-23)! Intumwa Yohana yaranditse ati “mbona ijuru rikinguye kandi ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru. Uhetswe na yo yitwa Uwo kwizerwa, kandi Uw’ukuri . . . Mu kanwa ke havamo inkota ityaye kugira ngo ayikubite amahanga.” Uwo ‘Mwami w’abami’ udashobora gutsindwa azatabara abasenga Yehova mu budahemuka maze atsembeho abanzi babo bose (Ibyahishuwe 19:11-21). Iyo rwose izaba ari indunduro ihambaye y’isohozwa ry’iyerekwa ryo guhindura isura kwa Yesu!

19. Gutsinda burundu kwa Kristo kuzagira izihe ngaruka ku bigishwa be b’indahemuka, kandi bagombye kwihatira gukora iki uhereye ubu?

19 Icyo gihe Yesu ‘azatangarirwa ku bw’abamwizeye bose’ (2 Abatesalonike 1:10). Mbese urifuza kuzaba uri mu bazahagarara batangariye ugutsinda k’Umwana w’Imana? Niba ubyifuza, komeza wubake ukwizera kwawe kandi ‘witegure, kuko igihe udatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo.’—Matayo 24:43, 44.

Komeza kuba muzima mu bwenge

20. (a) Twagaragaza dute ko dushimira ibyo Imana iduha ibinyujije ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge”? (b) Ni ibihe bibazo twari dukwiriye kwibaza?

20 ‘Umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ ahora ashishikariza abagize ubwoko bw’Imana gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka no kuba bazima mu bwenge (Matayo 24:45, 46; 1 Abatesalonike 5:6). Mbese wishimira ibyo bintu twibutswa mu gihe gikwiriye? Mbese ubishingiraho ugena ibikwiriye kuza mu mwanya wa mbere mu buzima? Kuki utakwibaza uti ‘mbese mbona neza ibintu byo mu buryo bw’umwuka ku buryo nshobora kubona ko Umwana w’Imana ategeka mu ijuru? Mbese mubona yiteguye gusohoreza urubanza rw’Imana kuri Babuloni Ikomeye n’ibindi bice bigize isi ya Satani?’

21. Ni iki gishobora kuba cyaratumye amaso yo mu buryo bw’umwuka ya bamwe areba ibikezikezi, kandi ni iki bagombye gukora mu buryo bwihutirwa?

21 Ubu hari abantu bifatanya n’ubwoko bwa Yehova baretse amaso yabo yo mu buryo bw’umwuka atangira kureba ibikezikezi. Ese aho byaba byaratewe n’uko bananiwe kwihangana nk’uko byagendekeye bamwe mu bigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere? Ese imihangayiko y’ubuzima, gukunda ubutunzi cyangwa ibitotezo byabagizeho ingaruka (Matayo 13:3-8, 18-23; Luka 21:34-36)? Wenda hari ababonye ko ikintu runaka ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ yatangaje kigoye kucyiyumvisha. Niba hari icyakubayeho muri ibi byavuzwe, turagutera inkunga yo kongera kwiyigisha Ijambo ry’Imana ushyizeho umwete kandi ukinginga Yehova kugira ngo wongere ugirane na we imishyikirano ikomeye kandi ya gicuti.—2 Petero 3:11-15.

22. Kuba twasuzumye iyerekwa ryo guhindura isura kwa Yesu hamwe n’ubuhanuzi bufitanye isano na ryo byakugizeho izihe ngaruka?

22 Abigishwa ba Yesu babonye iyerekwa ryo guhindura isura kwe igihe bari bakeneye inkunga. Muri iki gihe, dufite ikintu gikomeye kurusha iryo yerekwa kidukomeza: isohozwa ry’uwo musogongero uhambaye hamwe n’ubundi buhanuzi bwinshi bufitanye isano na wo. Mu gihe dutekereza kuri ibyo bintu bihebuje byamaze kuba impamo hamwe n’icyo bisobanura mu gihe kizaza, nimucyo tujye tugaragaza n’umutima wacu wose ko dufite ibyiyumvo nk’ibyo intumwa Yohana yari afite, igihe yavugaga ati “Amen, ngwino Mwami Yesu.”—Ibyahishuwe 22:20.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Ibyo bishaka kuvuga ko nk’uko ibise bifata umugore uramukwa, ibibazo byo muri iyi si bizakomeza kugenda birushaho kuba byinshi, bikaze umurego kandi bimare igihe. Indunduro yabyo izaba ari umubabaro ukomeye.

Mbese uribuka?

• Mu myaka ya 1870, ni iki itsinda rito ry’Abigishwa ba Bibiliya ryaje gusobanukirwa ku bihereranye no kugaruka kwa Kristo?

• Ni gute iyerekwa ryo guhindura isura kwa Yesu ryashohojwe?

• Kuba Yesu agendera ku ifarashi akagenda anesha byagize izihe ngaruka ku isi no ku itorero rya gikristo?

• Tugomba gukora iki kugira ngo tube mu bazarokoka igihe Yesu azarangiza igikorwa cye cyo kunesha?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]

Umusogongero wabaye impamo

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Mbese uzi uko byagenze igihe Kristo yatangiraga igikorwa cye cyo kunesha?