Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Buri gihe Yehova akora ibitunganye

Buri gihe Yehova akora ibitunganye

Buri gihe Yehova akora ibitunganye

“Uwiteka akiranuka mu nzira ze zose.”​—ZABURI 145:17.

1. Wumva umeze ute iyo umuntu agufashe uko utari akagukeka ibibi, kandi se ni irihe somo ibyo bitwigisha?

MBESE haba hari umuntu wigeze kugufata uko utari, wenda agakemanga ibikorwa byawe n’intego zawe kandi atazi neza impamvu zatumye ubikora? Niba byarakubayeho birashoboka rwose ko byakubabaje, kandi koko nta we bitababaza. Ibyo bitwigisha isomo rikomeye: ni iby’ubwenge kwirinda gufata imyanzuro duhubutse mu gihe tutazi neza ibintu byose.

2, 3. Bamwe babyifatamo bate iyo basomye inkuru zo muri Bibiliya zitarimo ibisobanuro birambuye kandi bihagije byasubiza buri kibazo bibaza, ariko se ni iki Bibiliya itubwira kuri Yehova?

2 Byaba byiza dukomeje kujya tuzirikana iryo somo igihe tugiye gufata imyanzuro irebana na Yehova Imana. Kubera iki? Ni ukubera ko hari inkuru zimwe na zimwe zo muri Bibiliya usanga zisa n’izirimo urujijo iyo ukizisoma. Izo nkuru, wenda nk’izivuga ibikorwa bya bamwe mu basengaga Imana cyangwa imanza Imana yaciye mu gihe cyahise, zishobora kuba zitarimo ibisobanuro birambuye kandi bihagije byadusubiza ibibazo byose tuzibazaho. Ikibabaje ariko, ni uko hari abanenga ibivugwa muri izo nkuru, ndetse bakagera n’aho bashidikanya niba Imana ikiranuka kandi ikagira ubutabera. Icyakora, Bibiliya yo itubwira ko “Uwiteka akiranuka mu nzira ze zose” (Zaburi 145:17). Ijambo rye nanone ritwizeza ko Imana ‘itakora ibibi’ (Yobu 34:12; Zaburi 37:28). Ngaho noneho tekereza ukuntu ishobora kuba yumva imeze iyo abandi bayifashe uko itari bakayikeka ibibi!

3 Nimucyo dusuzume impamvu eshanu zagombye gutuma twemera imanza za Yehova. Hanyuma tukizirikana izo mpamvu, turi busuzume inkuru ebyiri zo muri Bibiliya zijya zigora bamwe kuzisobanukirwa.

Kuki tugomba kwemera imanza za Yehova?

4. Kuki twagombye kwicisha bugufi mu gihe dusuzuma ibikorwa by’Imana? Tanga urugero.

4 Mbere na mbere, kubera ko Yehova azi uko ibintu byose byagenze, twagombye kwicisha bugufi mu gihe dusuzuma ibikorwa by’Imana. Dufate urugero: tekereza umucamanza umaze igihe kirekire ashimirwa ko atabogama, yaciye urubanza mu rukiko. Watekereza iki ku muntu wanenga umwanzuro w’uwo mucamanza kandi wenda atazi uko ibintu byose byagenze cyangwa atazi iby’amategeko iyo biva n’iyo bijya? Byaba ari ubupfu hagize umuntu unenga ibintu atazi neza uko biteye (Imigani 18:13). Mbega ukuntu byaba ari ubupfu kurushaho, abantu buntu bihaye kunenga ‘Umucamanza w’abari mu isi bose!’—Itangiriro 18:25.

5. Ni iki tutagombye kwibagirwa mu gihe dusomye inkuru zo muri Bibiliya zivuga ukuntu Imana yaciriye imanza abantu bamwe na bamwe?

5 Impamvu ya kabiri ituma tugomba kwemera imanza z’Imana, ni uko itandukanye n’abantu; yo ireba mu mutima (1 Samweli 16:7). Ijambo ryayo rigira riti “jye Uwiteka ni jye urondora umutima nkawugerageza, nkitura umuntu wese ibihwanye n’inzira ze, uko imbuto ziva mu mirimo ye ziri” (Yeremiya 17:10). Bityo rero, nidusoma inkuru zo muri Bibiliya zivuga iby’imanza Imana yaciriye abantu bamwe na bamwe, ntitukibagirwe ko amaso yayo areba ibintu byose yatumye izirikana ibitekerezo byihishe inyuma, intego n’imigambi bitanditswe mu Ijambo ryayo.—1 Ngoma 28:9.

6, 7. (a) Yehova yagaragaje ate ko adatandukira amahame ye akiranuka kandi arangwa n’ubutabera n’ubwo byamusaba kwigomwa byinshi? (b) Ni iki twagombye kujya twibuka igihe dusomye ikintu muri Bibiliya kigatuma twibaza niba Imana yarakoresheje ubutabera?

6 Impamvu ya gatatu ituma tugomba kwemera imanza za Yehova ni uko akora ibihuje n’amahame ye akiranuka n’ubwo byaba bimusaba kwigomwa byinshi. Reka dufate urugero. Igihe Yehova yatangaga Umwana we ngo abe incungu yo kubatura abantu bumvira mu cyaha n’urupfu, yakoze ibihuje n’amahame ye akiranuka kandi arangwa n’ubutabera (Abaroma 5:18, 19). Ariko kandi, igihe Yehova yabonaga Umwana we akunda ababara hanyuma agapfira ku giti cy’umubabaro, bigomba kuba byaratumye Yehova na we agira umubabaro ukomeye kurusha undi wose. Ibyo bitwigisha iki ku Mana? Bibiliya ivuga ibyo “gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo” igira iti “[kwari u]kugira ngo [Imana] yerekane gukiranuka kwayo” (Abaroma 3:24-26). Ubundi buhinduzi buhindura mu Baroma 3:25 bugira buti “ibyo byagaragaje ko buri gihe Imana ikora ibitunganye kandi ko itabera” (New Century Version). Koko rero, kuba Yehova yaremeye kwigomwa kugira ngo atange incungu bigaragaza ko afite amahame ahebuje arebana n’ ‘ibitunganye n’ubutabera.’

7 Bityo rero, nidusoma ikintu muri Bibiliya kikadutera kwibaza niba Imana yarakoresheje ubutabera, dore icyo twagombye kujya twibuka: kubera ko Yehova ari indahemuka ku mahame ye, ntiyarinze Umwana we bwite gupfa ababaye. None se ubwo yari gutandukira ayo mahame mu bindi bintu? Icy’ukuri cyo ni uko Yehova atigera na rimwe atandukira amahame ye akiranuka kandi arangwa n’ubutabera. Ubwo rero dufite impamvu zumvikana zo kwemera tudashidikanya ko buri gihe akora ibitunganye kandi ko atabera.—Yobu 37:23.

8. Kuki byaba ari ukudashyira mu gaciro turamutse dutekereje ko Yehova adafite imico y’ubutabera no gukiranuka?

8 Reka turebe impamvu ya kane ituma tugomba kwemera imanza za Yehova: Yehova yaremye umuntu mu ishusho ye (Itangiriro 1:27). Abantu bahawe imico imeze nk’iy’Imana, hakubiyemo no kuba bashobora kugira ubutabera no gukiranuka. Byaba ari ukudashyira mu gaciro imico yacu y’ubutabera no gukiranuka iramutse itumye dutekereza ko Yehova we adafite iyo mico. Niba dusomye inkuru yo muri Bibiliya ikadutera urujijo, tugomba kwibuka ko icyaha twarazwe gituma tutabona ibyo gukiranuka n’ubutabera mu buryo butunganye. Yehova Imana, uwo twaremwe mu ishusho ye, we abona ibyo gukiranuka n’ubutabera mu buryo butunganye (Gutegeka 32:4). Byaba ari ubupfu rwose tunatekereje ko abantu bashobora kurusha Imana gukiranuka n’ubutabera!—Abaroma 3:4, 5; 9:14.

9, 10. Kuki Yehova adahatirwa kwisobanura mu byo akorera abantu?

9 Impamvu ya gatanu ituma tugomba kwemera imanza za Yehova ni uko ari we “Usumbabyose utegeka isi yose” (Zaburi 83:19). Kubera uwo mwanya afite, ntahatirwa kwisobanura mu byo akorera abantu. Ni Umubumbyi Mukuru, natwe tukaba tumeze nk’ibumba yabumbyemo inzabya kugira ngo azikoreshe ibyo ashaka (Abaroma 9:19-21). Ko turi ibumba mu ntoki ze, turi bande bo kwiha gukemanga imyanzuro ye cyangwa ibikorwa bye? Igihe umukurambere Yobu yananirwaga kwiyumvisha ibyo Imana igirira abantu, Yehova yaramukosoye aramubaza ati “mbese ugiye kumvuguruza icyo nategetse? Ugiye kumpererezaho ibyaha kugira ngo ubone urubanza?” Yobu amaze gusobanukirwa ko yari yapfuye kuvuga ibyo atazi, nyuma y’aho yarihannye (Yobu 40:8; 42:6). Ntituzigere dukora ikosa ryo kunenga Imana!

10 Uko bigaragara, dufite impamvu zumvikana zo kwemera ko buri gihe Yehova akora ibitunganye. Ubwo tumaze kubona urwo rufatiro rwo gusobanukirwa imikorere ya Yehova, nimucyo dusuzume inkuru ebyiri zivugwa muri Bibiliya zijya zitera bamwe urujijo. Iya mbere ivuga ibikorwa by’umwe mu basengaga Imana, naho indi ikavuga iby’urubanza Imana ubwayo yashohoje.

Kuki Loti yashatse guha abakobwa be agatsiko k’abantu bari barakaye?

11, 12. (a) Vuga uko byagenze igihe Imana yoherezaga i Sodomu abamarayika babiri bari biyambitse imibiri. (b) Iyi nkuru yatumye abantu bamwe bibaza ibihe bibazo?

11 Mu Itangiriro igice cya 19, tuhasanga inkuru ivuga uko byagenze igihe Imana yoherezaga abamarayika babiri bari biyambitse imibiri y’abantu i Sodomu. Loti yahase abo bashyitsi ngo bacumbike iwe. Ariko bigeze nijoro, agatsiko k’abagabo bo muri uwo mudugudu baraje bagota inzu maze bamubwira gusohora abo bashyitsi kugira ngo babakorere ibya mfura mbi. Loti yagerageje gusobanurira abari muri ako gatsiko ariko ntibyagira icyo bitanga. Loti yashakaga uko yarinda abashyitsi be maze aravuga ati “bene data, ndabinginze ntimukore icyaha kingana gityo. Dore mfite abakobwa babiri batararyamana n’abagabo, ndabasohora mubagirire ibyo mushaka byose. Gusa abo bagabo mwe kugira icyo mubatwara, kuko bageze munsi y’ipfundo ry’inzu yanjye.” Abari muri ako gatsiko bamwimye amatwi kandi haburaga gato ngo bamumenereho urugi. Amaherezo, abo bamarayika b’abashyitsi bateje ubuhumyi ako gatsiko kari kasizoye.—Itangiriro 19:1-11.

12 Iyi nkuru yagiye ituma bamwe bibaza ibibazo byinshi, kandi birumvikana rwose. Baribaza bati ‘kuki Loti yashatse kurinda abashyitsi be aha abakobwa agatsiko k’abagabo bamazwe n’irari? Mbese ubwo ntiyakoze ibidakwiriye, ndetse bigaragaza ubugwari?’ Tukizirikana iyi nkuru, kuki Imana yahumekeye Petero ngo avuge ko Loti yari “umukiranutsi”? Mbese ibyo Loti yakoze Imana yarabyemeraga (2 Petero 2:7, 8)? Reka dutekereze kuri iki kibazo kugira ngo tudafata imyanzuro itari yo.

13, 14. (a) Ni iki twagombye kuzirikana ku birebana n’inkuru yo muri Bibiliya ivuga ibyo Loti yakoze? (b) Ni iki kigaragaza ko ibyo Loti yakoze atabitewe n’ubugwari?

13 Mbere na mbere, twagombye kuzirikana ko Bibiliya yivugira gusa uko byagenze, aho gushima ibyo Loti yakoze cyangwa kubiciraho iteka. Nanone kandi Bibiliya ntitubwira icyo Loti yatekerezaga cyangwa icyamuteye gukora ibyo yakoze. Nagaruka mu gihe cyo “kuzuka kw’abakiranutsi,” wenda azatubwira byinshi kurushaho.—Ibyakozwe 24:15.

14 Loti ntiyari ikigwari rwose. Yari mu mimerere igoye. Igihe Loti yavugaga ko abo bashyitsi bari ‘bageze munsi y’ipfundo ry’inzu ye’ yagaragaje ko yumvaga ahatiwe kubarinda no kubaha ubuhungiro. Ariko ibyo ntibyari byoroshye. Umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi witwa Josèphe, yavuze ko abantu b’i Sodomu “bahohoteraga abagabo kandi ko batubahaga Imana . . . Bangaga abanyamahanga kandi bakiyononesha ibikorwa byo kwendana.” Nyamara Loti ntiyagize umususu imbere y’ako gatsiko k’abantu bamwangaga. Ahubwo yarasohotse maze agerageza gusobanurira abo bagabo bari barubiye. Ndetse ‘yagiye ku rugi, arukingira inyuma ye.’—Itangiriro 19:6.

15. Kuki dushobora kuvuga ko ibyo Loti yakoze yabitewe n’uko yari afite ukwizera?

15 Hari abashobora kwibaza bati ‘ariko se kuki Loti yashakaga guha abakobwa be ako gatsiko?’ Aho kwibwira ko yari afite intego mbi, kuki utasuzuma impamvu zishobora kuba zarabimuteye? Mbere na mbere, Loti ashobora kuba yarabitewe n’uko yari afite ukwizera. Bishoboka bite? Nta gushidikanya, Loti yari azi ukuntu Yehova yari yararinze Sara umugore wa Aburahamu, se wabo wa Loti. Uribuka ko kubera ko Sara yari mwiza cyane, Aburahamu yamusabye ko azajya avuga ko ari musaza we kuko yatinyaga ko abandi bamwica kugira ngo batware Sara. * Ibyo byatumye Sara ajyanwa kwa Farawo. Icyakora Yehova yarahagobotse abuza Farawo kwegera Sara (Itangiriro 12:11-20, NW ). Birashoboka ko Loti yaba yarizeraga ko abakobwa be na bo bashoboraga kurindwa mu buryo nk’ubwo. Igishishikaje kandi, ni uko Yehova abinyujije ku bamarayika be yagize icyo akora, kandi abo bakobwa nta cyo babaye.

16, 17. (a) Ni mu buhe buryo Loti ashobora kuba yarageragezaga gutera urujijo abagabo b’i Sodomu? (b) Icyo Loti yaba yaratekerezaga cyose, ni iki dushobora kwiringira?

16 Zirikana indi mpamvu ishoboka. Birashoboka ko Loti yashakaga gutera abo bagabo urujijo. Ashobora kuba yaratekerezaga ko abagabo bari muri ako gatsiko batari kwifuza abakobwa kubera ko Abanyasodomu bari baratwawe no kurarikira abagabo (Yuda 7). Byongeye kandi, abo bakobwa bari barasabwe n’abagabo bo muri uwo mudugudu, bityo bene wabo, incuti n’abari bafatanyije mu bucuruzi n’abo bakwe be bashobora kuba bari muri ako gatsiko (Itangiriro 19:14). Loti ashobora kuba yari yiringiye ko ayo masano yari gutuma bamwe mu bagabo bari muri ako gatsiko bavuganira abakobwa be. Ubwo rero ako gatsiko kari gucikamo ibice ntikabe kagiteje akaga cyane. *

17 Icyo Loti yaba yaratekerezaga cyose cyangwa impamvu zaba zarabimuteye zose, dushobora kwiringira ko ubwo Yehova buri gihe akora ibitunganye, agomba kuba yari afite impamvu zumvikana zo kubona ko Loti yari “umukiranutsi.” Kandi se tuzirikanye ibikorwa by’agatsiko k’Abanyasodomu bari basizoye, hari uwashidikanya ko Yehova yari afite impamvu zumvikana rwose zo gusohoreza urubanza ku baturage bo muri uwo mudugudu mubi?—Itangiriro 19:23-25.

Kuki Yehova yishe Uza?

18. (a) Byagenze bite igihe Dawidi yageragezaga kujyana Isanduku i Yerusalemu? (b) Iyi nkuru ituma bamwe bibaza ibihe bibazo?

18 Indi nkuru ishobora gutera bamwe urujijo ni ivuga ukuntu Dawidi yagerageje kujyana isanduku y’isezerano i Yerusalemu. Isanduku yashyizwe mu igare ryari riyobowe na Uza na mwene se. Bibiliya igira iti “bageze mu mbuga ihurirwamo ya Nakone, Uza arambura ukuboko kuramira isanduku y’Imana kuko inka zari zitsikiye. Maze uburakari bw’Uwiteka bukongerezwa Uza. Uwiteka amutsindaho amuhoye icyo cyaha cye, agwa aho ngaho iruhande rw’isanduku y’Imana.” Hashize amezi make nyuma y’aho, bagerageje gutwara isanduku ku ncuro ya kabiri barabishobora igihe Abalewi b’Abakohati bayihekaga ku ntugu nk’uko Imana yari yarabitegetse (2 Samweli 6:6, 7; Kubara 4:15; 7:9; 1 Ngoma 15:1-14). Hari abashobora kwibaza bati ‘kuki Yehova yafashe ingamba zikaze bene ako kageni? Uza yageragezaga kuramira Isanduku ngo itagwa nta kindi.’ Byaba byiza tuzirikanye ibintu bifitanye isano n’iyo nkuru byadufasha gusobanukirwa neza, naho ubundi twafata imyanzuro itari yo.

19. Kuki Yehova adashobora kugira uwo arenganya?

19 Tugomba kwibuka ko Yehova adashobora kurenganya umuntu (Yobu 34:10). Aramutse agize uwo arenganya byaba ari ukubura urukundo, kandi igihe twigaga Bibiliya twamenye ko “Imana ari urukundo” (1 Yohana 4:8). Byongeye kandi, Ibyanditswe bitubwira ko ‘gukiranuka no guca imanza zitabera ari imfatiro z’intebe [y’Imana]’ (Zaburi 89:15). None se, ni gute Yehova yagira uwo arenganya? Aramutse abikoze, yaba ashegeshe imfatiro z’ubutegetsi bwe bw’ikirenga.

20. Kuki Uza agomba kuba yari azi amategeko arebana n’Isanduku?

20 Zirikana ko Uza agomba kuba yari azi neza Amategeko y’Imana. Isanduku yagaragazaga kuhaba kwa Yehova. Amategeko yari yarasobanuye neza ko abantu batabyemerewe batagombaga kuyikoraho, atanga umuburo usobanutse neza ko abari kubirengaho bari kwicwa (Kubara 4:18-20; 7:89). Ku bw’ibyo rero, kwimura isanduku yera ntibyagombaga gukerenswa. Uko bigaragara, Uza yari Umulewi (n’ubwo atari umutambyi), bityo yagombye kuba yari azi neza Amategeko. Uretse n’ibyo kandi, hari hashize imyaka myinshi Isanduku yarimuriwe mu nzu ya se kugira ngo irindirweyo (1 Samweli 6:20–7:1). Yari yaramazeyo imyaka igera kuri 70, kugeza igihe Dawidi yashakiye kuyikurayo. Uhereye igihe Uza yari akiri umwana, ashobora kuba yari azi amategeko arebana n’Isanduku.

21. Ku kibazo cya Uza, kuki ari iby’ingenzi ko twibuka ko Yehova areba mu mutima?

21 Nk’uko twigeze kubivuga, Yehova areba ibiri mu mutima. Kubera ko Ijambo rye rivuga ko icyo Uza yakoze cyari “icyaha,” Yehova ashobora kuba yarabonye ko Uza yari asunitswe n’intego zishingiye ku bwikunde zitavuzwe mu buryo bweruye muri iyi nkuru. Mbese buriya Uza ntiyari umwibone wamenyereye kurengera imipaka (Imigani 11:2)? Mbese kuba Isanduku yari yarahoze irinzwe n’umuryango we mu ibanga barayijyanye ku mugaragaro byaba byaratumye yiyemera akumva ko ari igitangaza (Imigani 8:13)? Uza se yaba atari afite ukwizera ku buryo yatekereje ko Yehova atashoboraga kuramira isanduku yera yagaragazaga ukuhaba Kwe? Icyaba cyarabimuteye cyose, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova yakoze ibitunganye. Ashobora kuba hari ikintu yabonye mu mutima wa Uza cyatumye amusohorezaho urubanza rwihuse.—Imigani 21:2.

Dufite impamvu yumvikana yo kugira icyizere

22. Ni mu buhe buryo ubwenge bwa Yehova bugaragazwa n’uko rimwe na rimwe Ijambo rye rireka kuvuga ibintu bimwe na bimwe?

22 Ubwenge bwa Yehova butagereranywa, bugaragazwa n’uko rimwe na rimwe Ijambo rye rireka kuvuga ibintu bimwe na bimwe. Muri ubwo buryo, Yehova aduha uburyo bwo kugaragaza ko tumwiringira. Mbese duhereye ku byo twasuzumye, wowe ntiwibonera neza ko dufite impamvu zo kwemera imanza za Yehova? Koko rero, iyo twiyigishije Ijambo ry’Imana dufite umutima utaryarya n’ubwenge bwacu bwiteguye kuryakira, tumenya ibintu bihagije kuri Yehova bituma twemera tudashidikanya ko buri gihe akora ibitunganye kandi birangwa n’ubutabera. Ku bw’ibyo rero, niba hari inkuru ya Bibiliya itumye twibaza ibibazo tudashobora guhita tubonera ibisubizo bisobanutse neza, nimucyo tujye twiringira mu buryo bwuzuye ko Yehova yakoze ibitunganye.

23. Ni iki dushobora kwiringira ku birebana n’ibyo Yehova azakora mu gihe kiri imbere?

23 Dushobora nanone kwiringira ko mu gihe kizaza Yehova azakora ibitunganye. Ku bw’ibyo, nimucyo twiringire ko naza gusohoza urubanza rwe mu gihe cy’umubabaro ukomeye wegereje, ‘atazarimburana abakiranutsi n’abanyabyaha’ (Itangiriro 18:23). Urukundo akunda ibyo gukiranuka n’ubutabera ntirwamwemerera gukora bene ibyo. Dushobora nanone kwiringira mu buryo bwuzuye ko mu isi nshya yegereje azaduha ibyo dukeneye byose mu buryo bushoboka bwose.—Zaburi 145:16.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 15 Ubwoba bwa Aburahamu bwari bufite ishingiro, kuko hari urupapuro rwa kera rukozwe mu rufunzo ruvuga ukuntu Farawo yatumye abasirikare bafite intwaro bagafata umugore mwiza bamaze kwica umugabo we.

^ par. 16 Niba wifuza ibindi bitekerezo, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe 1980, ku ipaji ya 31.​—Mu Gifaransa

Mbese uribuka?

• Ni izihe mpamvu zagombye gutuma twemera imanza za Yehova?

• Ni iki cyadufasha kwirinda kugera ku myanzuro itari yo ku birebana no kuba Loti yarashatse guha abakobwa be agatsiko kari karakaye?

• Ni ibihe bintu byadufasha gusobanukirwa impamvu Yehova yishe Uza?

• Ni iki dushobora kwiringira ku birebana n’ibyo Yehova azakora mu gihe kiri imbere?

[Ibibazo]