Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Kubona isaro ry’agaciro kenshi”

“Kubona isaro ry’agaciro kenshi”

“Kubona isaro ry’agaciro kenshi”

“Uhereye igihe cya Yohana Umubatiza ukageza ubu, ubwami bw’ijuru ni yo ntego abantu baharanira, kandi abayiharanira [batyo] bayigeraho.”​—MATAYO 11:12, NW.

1, 2. (a) Muri umwe mu migani Yesu yaciye avuga ku Bwami, ni uwuhe muco udafitwe na benshi yashakaga gutsindagiriza? (b) Ni iki Yesu yavuze mu mugani w’isaro ry’agaciro kenshi?

MBESE haba hari ikintu uha agaciro cyane ku buryo ushobora gutanga ibyo utunze byose cyangwa ukigomwa ibyawe byose kugira ngo ugitunge? N’ubwo abantu bajya bavuga ko bitangiye gukurikirana intego zimwe na zimwe, urugero nk’amafaranga, kuba ibirangirire, kugira ububasha cyangwa imyanya y’icyubahiro; ntibikunze kubaho ko umuntu abona ikintu cyiza cyane ku buryo yakwemera guhara ibye byose kugira ngo agitunge. Muri umwe mu migani ishishikaje cyane Yesu Kristo yaciye avuga ku Bwami bw’Imana, yavuze kuri uwo muco mwiza ariko udafitwe na benshi.

2 Uwo mugani ni uwo Yesu yaciriye abigishwa be biherereye, ukaba uvuga iby’isaro ry’agaciro kenshi. Yesu yagize ati ‘ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umutunzi ushaka imaragarita [“isaro,” NW ] nziza, abonye imaragarita [“isaro,” NW ] imwe y’igiciro cyinshi, aragenda agurisha ibyo yari atunze byose ngo abone kuyigura’ (Matayo 13:36, 45, 46). Ni irihe somo Yesu yashakaga ko abari bamuteze amatwi bakura muri uwo mugani? Kandi se ni gute dushobora kungukirwa n’amagambo Yesu yavuze?

Amasaro afite agaciro kenshi cyane

3. Kuki mu bihe bya kera amasaro meza yari afite agaciro cyane?

3 Kuva kera cyane, amasaro yakundaga gukoreshwa nk’imitako. Hari igitabo kivuga ko dukurikije ibivugwa n’umwanditsi w’Umuroma witwa Pline l’Ancien, amasaro yazaga “ku mwanya wa mbere mu bintu byose byari bifite agaciro.” Mu buryo butandukanye n’uko bimeze kuri zahabu, ifeza cyangwa andi mabuye y’umurimbo, amasaro yo akomoka ku binyabuzima. Birazwi neza ko ubwoko bumwe bw’ibinyamushongo byitwa huîtres perlières bishobora gutwikira akantu kaba kabyinjiyemo, wenda nk’akabuye gato cyane, bikagatwikiriza ibintu birenduka byitwa nacre biba byavubuye, bigahindura ako kabuye mo isaro ryiza cyane. Mu bihe bya kera, amasaro meza cyane kurusha ayandi bakundaga kuyakura mu Nyanja Itukura, mu Kigobe cya Peresi no mu Nyanja y’u Buhindi; kandi aho hose hari kure y’igihugu cya Isirayeli. Iyo ni yo mpamvu Yesu yavuze iby’ “umucuruzi ugenda ashakisha ibicuruzwa, washakaga amasaro meza” (NW). Kugira ngo abone amasaro nyayo afite agaciro byamusabaga gushyiraho imihati myinshi.

4. Ni irihe somo ry’ingenzi Yesu yashakaga kwigisha igihe yacaga umugani w’umucuruzi wagendaga ashakisha ibicuruzwa?

4 N’ubwo kuva kera amasaro meza yahendaga cyane, uko bigaragara isomo ry’ingenzi Yesu yashakaga kwigisha igihe yacaga uwo mugani, ntiryari ukugaragaza ukuntu ayo masaro ahenda. Muri uwo mugani, Yesu ntiyagereranyije gusa Ubwami bw’Imana n’isaro ry’agaciro kenshi, ahubwo yashishikarije abantu gutekereza ku “mucuruzi ugenda ashakisha ibicuruzwa, washakishaga amasaro meza” ndetse n’uko yitwaye amaze kubona isaro ryiza. Umucuruzi w’amasaro ugenda ashaka ibicuruzwa yabaga atandukanye n’umucuruzi uyu usanzwe ufite iduka, kuko yagombaga kuba abizobereyemo, azi kwitegereza cyane cyangwa afite ubushobozi bwo guhita atahura utumenyetso duto tutagaragara turanga isaro ryiza cyane. Yahitaga amenya isaro nyaryo iryo ari ryo akiribona kandi ntibashoboraga kumubeshyeshya amasaro adafite agaciro cyangwa ay’amiganano.

5, 6. (a) Ni ikihe kintu cyihariye cyarangaga umucuruzi uvugwa mu mugani wa Yesu? (b) Umugani uvuga iby’izahabu zihishwe uhishura iki ku mucuruzi wagendaga ashakisha ibicuruzwa?

5 Hari ikindi kintu gishishikaje cyane dukwiriye kuzirikana kuri uwo mucuruzi. Umucuruzi uyu usanzwe aba agomba mbere na mbere kubanza kubara akamenya amafaranga azagurisha iryo saro, bityo bigatuma amenya ayo ari butange arigura kugira ngo narigurisha azabone inyungu. Agomba no gutekereza niba azabona isoko ry’iryo saro kugira ngo azahite arigurisha vuba vuba. Mu yandi magambo, ikiba kimushishikaje ni ukubona inyungu y’ibyo yashoye mu gihe gito gishoboka, ntaba ashishikajwe no gutunga iryo saro. Ariko umucuruzi Yesu yavugaga muri uwo mugani, we si uko yari ameze. We ntiyari ashishikajwe n’inyungu y’amafaranga. Kandi koko, yari yiteguye gutanga “ibyo yari atunze byose,” ni ukuvuga icyitwaga icye cyose, kugira ngo abone icyo yashakishaga.

6 Abacuruzi benshi bashobora kubona ko ibyo uwo mugabo uvugwa mu mugani wa Yesu yakoze, bidahuje n’ubwenge. Umucuruzi uzi gushishoza ntiyatekereza gukora ikintu nka kiriya gishobora kumuhombya. Ariko umucuruzi uvugwa mu mugani wa Yesu we yabonaga ibintu mu bundi buryo. Ntiyari agamije kuronka inyungu y’amafaranga, ahubwo inyungu ye byari ibyishimo no kunyurwa kubera ko yari afite ikintu kirusha ibindi byose agaciro. Ibyo bigaragazwa n’umugani umeze nk’uwo Yesu yaciye. Yagize ati “ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’izahabu zahishwe mu murima, umuntu azigwaho arazitwikīra aragenda, umunezero umutera kugur[ish]a ibyo yari atunze byose ngo abone kugura uwo murima” (Matayo 13:44). Ni koko, ibyishimo uwo mugabo yaheshejwe no kuba yari avumbuye zahabu kandi akaba yari agiye kuyitunga byari bihagije kugira ngo atange ibyo yari atunze byose. Mbese no muri iki gihe hari abantu bameze nk’uwo mugabo? Haba se hari ubutunzi umuntu yatangaho ibyo atunze byose?

Abantu bafatanaga uburemere agaciro kenshi Ubwami bufite

7. Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje ko yari azi neza ko Ubwami bufite agaciro kenshi cyane?

7 Igihe Yesu yacaga uwo mugani, yarimo avuga ku ‘bwami bwo mu ijuru.’ We ubwe yafatanaga uburemere cyane agaciro kenshi Ubwami bufite. Inkuru zo mu Mavanjiri zitanga ibihamya byinshi bibigaragaza. Yesu amaze kubatizwa mu mwaka wa 29 I.C., * ‘yatangiye kwigisha avuga ati “mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.” ’ Yamaze imyaka itatu n’igice yigisha imbaga y’abantu benshi iby’Ubwami. Yagenze igihugu cyose “ajya mu midugudu n’ibirorero yigisha, avuga ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana.”—Matayo 4:17; Luka 8:1.

8. Yesu yakoze iki kugira ngo agaragaze icyo Ubwami buzasohoza?

8 Nanone kandi, igihe Yesu yakoraga ibitangaza byinshi mu gihugu cyose, yagaragaje icyo Ubwami bw’Imana buzakora. Muri ibyo bitangaza harimo nko gukiza abantu indwara, kugaburira abashonje, gutegeka umuyaga n’inyanja ndetse no kuzura abapfuye (Matayo 14:14-21; Mariko 4:37-39; Luka 7:11-17). Amaherezo yagaragaje ko ari indahemuka ku Mana no ku Bwami atanga ubuzima bwe, apfa amanitswe ku giti cy’umubabaro ahowe ukwizera kwe. Kimwe n’uko wa mucuruzi wagendaga ashakisha ibicuruzwa yemeye gutanga ibyo yari atunze byose kuri rya saro “ry’agaciro kenshi” mu buzima bwe Yesu yari yaritangiye Ubwami kandi yarabupfiriye.—Yohana 18:37.

9. Ni uwuhe muco udafitwe n’abantu benshi wagaragaraga mu bigishwa ba mbere ba Yesu?

9 Uretse kuba mu buzima bwe Yesu yaribandaga ku Bwami, nanone yakoranyije itsinda rito ry’abigishwa. Abo na bo bari abantu bafatanaga uburemere cyane agaciro kenshi Ubwami bufite. Muri abo harimo Andereya, wahoze mbere ari umwigishwa wa Yohana Umubatiza. Bamaze kumva Yohana ahamya ko Yesu ari we ‘Mwana w’intama w’Imana,’ Andereya hamwe n’undi mwigishwa wa Yohana, ushobora kuba ari umwe mu bahungu ba Zebedayo na we witwaga Yohana, bahise bakurikira Yesu kandi baramwizera. Ariko ntibyaciriye aho. Andereya yahise ajya kureba mwene se witwaga Simoni maze aramubwira ati “twabonye Mesiya.” Nyuma y’aho gato, Simoni (nyuma waje kwitwa Kefa cyangwa Petero) hamwe na Filipo n’incuti ye yitwa Natanayeli na bo baje kwemera ko Yesu ari we Mesiya. Kandi koko, Natanayeli yaje kubwira Yesu ati “uri Umwana w’Imana koko. Ni wowe Mwami w’Abisirayeli.”—Yohana 1:35-49.

Bashishikariye kugira icyo bakora

10. Abigishwa babyitwayemo bate igihe Yesu yabahamagaraga nyuma y’aho ahuriye na bo bwa mbere?

10 Ibyishimo Andereya, Petero, Yohana hamwe n’abandi bagize igihe babonaga Mesiya, bishobora kugereranywa n’ibyo wa mucuruzi wagendaga ashakisha ibicuruzwa yagize igihe yabonaga isaro ry’agaciro kenshi. Noneho se icyo gihe bari bagiye gukora iki? Amavanjiri ntatubwira byinshi ku byo bahise bakora bakimara guhura na Yesu bwa mbere. Uko bigaragara, abenshi basubiye mu buzima bwabo busanzwe. Icyakora, mu gihe kiri hagati y’amezi atandatu kugeza hafi ku mwaka, Yesu yongeye guhura na Andereya, Petero, Yohana na Yakobo mwene se wa Yohana aho barobaga ku Nyanja ya Galilaya. * Yesu ababonye yarababwiye ati “nimunkurikire nzabagire abarobyi b’abantu.” Babyitabiriye bate? Ku birebana na Petero na Andereya, inkuru ya Matayo igira iti “uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira.” Kuri Yakobo na Yohana iyo nkuru igira iti “uwo mwanya basiga ubwato na se, baramukurikira.” Inkuru ya Luka yongeraho ko ‘basize byose baramukurikira.’—Matayo 4:18-22; Luka 5:1-11.

11. Ni iyihe mpamvu ishobora kuba yaratumye abigishwa ba Yesu bahita bamukurikira igihe yabahamagaraga?

11 ’Ese kuba abo bigishwa barahise bakurikira Yesu waba ari umwanzuro bafashe bahubutse? Oya rwose! N’ubwo bamaze guhura na Yesu bwa mbere basubiye mu kazi bakoraga iwabo ko kuroba, ntitwashidikanya ko ibyo biboneye hamwe n’ibyo bumvise icyo gihe byagize ingaruka zikomeye cyane mu mutima no mu bwenge byabo. Icyo gihe kigera hafi ku mwaka cyari gishize cyatumye babona umwanya uhagije wo kubitekerezaho. Ubwo noneho igihe cyo gufata umwanzuro cyari kigeze. Mbese bari kuba nka wa mucuruzi Yesu yavuze wagendaga ashakisha ibicuruzwa, wakozwe ku mutima cyane no kuba yari abonye isaro ry’agaciro katagereranywa, maze ‘akagenda agahita’ akora ibishoboka byose kugira ngo agure iryo saro? Ni ko babigenje. Ibyo bari barabonye n’ibyo bari barumvise byari byarabakoze ku mutima. Bahise babona ko igihe cyari kigeze ngo bagire icyo bakora. Ku bw’ibyo, nk’uko inkuru ibitubwira, ntibatindiganyije bahise basiga byose bakurikira Yesu.

12, 13. (a) Abenshi mu bari bateze amatwi Yesu bitabiriye bate ibyo yababwiraga? (b) Ni iki Yesu yavuze ku bigishwa be b’indahemuka, kandi se ayo magambo ye yumvikanisha iki?

12 Mbega ukuntu abo bigishwa b’indahemuka bari batandukanye n’abandi bantu baje kuvugwa nyuma mu nkuru zo mu Mavanjiri! Hari abantu benshi Yesu yakijije indwara n’abo yagaburiye nyamara bakomeza guhugira mu mihihibikano yabo ya buri munsi (Luka 17:17, 18; Yohana 6:26). Hari ndetse n’abanze gukurikira Yesu igihe yabasabaga kuba abigishwa be (Luka 9:59-62). Mu buryo bunyuranye cyane n’abo bantu, Yesu yaje kuvuga nyuma yaho ku babaye indahemuka, agira ati “uhereye igihe cya Yohana Umubatiza ukageza ubu, ubwami bw’ijuru ni yo ntego abantu baharanira, kandi abayiharanira [batyo] bayigeraho.”—Matayo 11:12, NW.

13 Aya magambo ngo “baharanira” hamwe na “abayiharanira” asobanura iki? Ku birebana n’inshinga y’Ikigiriki ayo magambo akomokaho, hari inkoranyamagambo yagize iti “iyo nshinga yumvikanisha gushyiraho imihati ikomeye” (Vine’s Expository Dictionary of Old and New Testament Words). Intiti mu bya Bibiliya yitwa Heinrich Meyer yasobanuye ko uwo murongo “wumvikanisha uburyo umuntu aharanira Ubwami bwa Mesiya bwegereje akabuharanira n’imbaraga ze zose, ashishikaye cyane kandi yumva nta cyamubuza kubuharanira. . . . Aba ashishikariye Ubwami cyane ku buryo abushaka akoresheje imbaraga ze zose (ntaba acyicara ngo abutegereze atuje gusa).” Kimwe na wa mucuruzi wagendaga ashakisha ibicuruzwa, abo bantu bake bahise babona mu by’ukuri icyari gifite agaciro kenshi icyo ari cyo, kandi bemera gusiga ibyo bari batunze byose ku bw’inyungu z’Ubwami.—Matayo 19:27, 28; Abafilipi 3:8.

Abandi na bo batangiye gushakisha Ubwami

14. Ni gute Yesu yafashije intumwa ze kwitegura umurimo wo kubwiriza Ubwami, kandi se ibyo byagize izihe ngaruka?

14 Uko Yesu yakomezaga kugenda abwiriza, yatozaga kandi agafasha abandi kugira ngo bazagere muri ubwo Bwami. Yabanje gutoranya 12 mu bigishwa be maze abita intumwa cyangwa abo yatumye. Abo Yesu yabahaye amabwiriza asobanutse neza arebana n’ukuntu bari gukora umurimo wabo wo kubwiriza, kandi abaha n’imiburo ihereranye n’ingorane hamwe n’ibitotezo bari guhura na byo (Matayo 10:1-42; Luka 6:12-16). Mu myaka hafi ibiri yakurikiyeho, bajyanye na Yesu aho yajyaga kubwiriza hose mu gihugu, bagirana na we imishyikirano ya bugufi. Bumvise ibyo yavugaga, bibonera ibitangaza yakoraga kandi babona n’urugero yabahaye (Matayo 13:16, 17). Nta gushidikanya ko ibyo byose byabakoze ku mutima cyane, ku buryo kimwe na wa mucuruzi wagendaga ashakisha ibicuruzwa, byatumye bakurikirana inyungu z’Ubwami bafite ishyaka kandi babikorana umutima wabo wose.

15. Yesu yavuze ko ari iyihe mpamvu y’ingenzi yagombaga gutuma abigishwa be bishima?

15 Uretse za ntumwa 12, Yesu ‘yatoranyije abandi mirongo irindwi, atuma babiri babiri ngo bamubanzirize, bajye mu midugudu yose n’aho yendaga kujya hose.’ Na bo yababwiye ko bari kuzahura n’ibigeragezo n’ingorane maze abategeka kujya babwira abantu ngo “Ubwami bw’Imana burabegereye” (Luka 10:1-12). Igihe abo 70 bagarukaga, bari bishimye cyane maze babwira Yesu bati “databuja, abadayimoni na bo baratwumvira mu izina ryawe.” Bashobora kuba baratangajwe no kuba Yesu yarabahishuriye ko bari kuzagira ibyishimo birenze ibyo kubera ko bagiraga ishyaka ryo gushaka Ubwami. Yarababwiye ati “ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditse mu ijuru.”—Luka 10:17, 20.

16, 17. (a) Ni iki Yesu yabwiye intumwa ze z’indahemuka mu ijoro rya nyuma yamaranye na zo? (b) Amagambo Yesu yabwiye intumwa ze yatumye zigira ibihe byishimo kandi se yazijeje iki?

16 Amaherezo, ku itariki ya 14 Nisani 33 I.C., mu ijoro rya nyuma Yesu yamaranye n’intumwa ze, yatangije icyaje nyuma kwitwa Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba kandi azitegeka kuzajya zizihiza uwo munsi. Muri iryo joro, yabwiye intumwa ze 11 bari basigaranye ati “ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe. Nanjye mbabikiye ubwami nk’uko Data yabumbikiye, kugira ngo muzarye munywe mwegereye ameza yanjye mu bwami bwanjye. Kandi muzicara ku ntebe z’icyubahiro, mucire imanza imiryango cumi n’ibiri y’Abisirayeli.”—Luka 22:19, 20, 28-30.

17 Mbega ukuntu izo ntumwa zigomba kuba zarishimye kandi zikumva zinejejwe n’amagambo Yesu yari avuze! Bari bagiye guhabwa icyubahiro ndetse n’igikundiro biruta kure cyane ibyo umuntu uwo ari we wese ashobora kugira (Matayo 7:13, 14; 1 Petero 2:9). Kimwe na wa mucuruzi wagendaga ashakisha ibicuruzwa, bari barigomwe ibintu byinshi kugira ngo bakurikire Yesu mu guharanira inyungu z’Ubwami. Icyo gihe noneho bari bijejwe ko kuba bari barigomwe byinshi kugeza icyo gihe bitari byarababereye imfabusa.

18. Uretse intumwa 11, ni bande bandi amaherezo bari kuzungukirwa n’Ubwami?

18 Intumwa zari kumwe na Yesu muri iryo joro si zo zonyine zari kuzungukirwa n’Ubwami. Yehova yashakaga ko abantu 144.000 bose hamwe ari bo bari kuzahabwa isezerano ryo kuzategekana na Yesu Kristo mu Bwami bw’ikuzo bwo mu ijuru. Ikindi kandi, intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa “[imbaga y’]abantu benshi umuntu atabasha kubara, . . . bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama, . . . bavuga . . . bati ‘agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’Umwana w’Intama.’ ” Abo ni abazategekwa n’Ubwo Bwami. *Ibyahishuwe 7:9, 10; 14:1, 4.

19, 20. (a) Ni irihe rembo abantu bo mu mahanga yose bugururiwe? (b) Ni ikihe kibazo kizasuzumwa mu ngingo ikurikiraho?

19 Mbere gato y’uko Yesu azamuka ajya mu ijuru, yahaye intumwa ze itegeko rigira riti ‘nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’umwuka wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi’ (Matayo 28:19, 20). Bityo, abantu baturuka mu mahanga yose bashoboraga kuzaba abigishwa ba Yesu Kristo. Nk’uko wa mucuruzi wagendaga ashakisha ibicuruzwa yabigenje igihe yabonaga rya saro ryiza, na bo bari kuzerekeza imitima yabo ku Bwami, baba abari kuzagira ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru cyangwa abari kuzagira ibyo kuba mu isi.

20 Amagambo ya Yesu agaragaza ko umurimo wo guhindura abantu abigishwa wagombaga gukomeza kugeza “ku mperuka y’isi.” No muri iki gihe se haba hakiri abantu bameze nka wa mucuruzi wagendaga ashakisha ibicuruzwa, bemera kwigomwa ibyabo byose kugira ngo bashakishe Ubwami bw’Imana? Icyo kibazo kizasuzumwa mu ngingo ikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Igihe Cyacu.

^ par. 10 Yohana, mwene Zebedayo, ashobora kuba yarakurikiye Yesu kandi akibonera bimwe mu bintu Yesu yakoze nyuma y’aho bahuriye bwa mbere, bityo bikaba ari byo byatumye abasha kubyandika neza cyane mu nkuru yo mu Ivanjiri ye (Yohana, igice cya 2-5). Icyakora, mbere y’uko Yesu aza kumuhamagara yasubiye mu kazi yakoraga iwabo ko kuroba.

^ par. 18 Niba ushaka ibindi bisobanuro, reba igice cya 10 cy’igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Mbese ushobora gusobanura?

• Ni irihe somo ry’ingenzi rikubiye mu mugani w’umucuruzi wagendaga ashakisha ibicuruzwa?

• Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje ko yafatanaga cyane uburemere agaciro kenshi Ubwami bufite?

• Ni iki cyatumye Andereya, Petero, Yohana hamwe n’abandi bakurikira Yesu batazuyaje igihe yabahamagaraga?

• Ni irihe rembo abantu bo mu mahanga yose bugururiwe?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

‘Basize byose bakurikira’ Yesu

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Mbere y’uko Yesu azamuka ajya mu ijuru, yahaye abigishwa be itegeko ryo guhindura abantu abigishwa