Mbese ukuri kwera imbuto mu bo wigisha?
Mbese ukuri kwera imbuto mu bo wigisha?
IGIHE umusore witwa Eric yatangazaga ko atagishaka kuba Umuhamya wa Yehova, ababyeyi be bashenguwe n’agahinda. Byarabatunguye. Igihe Eric yari akiri muto, yifatanyaga mu cyigisho cya Bibiliya cy’umuryango, akajya mu materaniro ya gikristo kandi akifatanya n’itorero mu murimo wo kubwiriza. Yasaga n’uwagenderaga mu kuri. Icyakora, igihe yari atakiba iwabo, ni bwo ababyeyi be bamenye ko burya ukuri kwa Bibiliya kutigeze kumujyamo. Ibyo byarabashavuje cyane kandi bituma bamanjirwa.
Abandi bagiye bagira akababaro nk’ako bitewe n’uko umwigishwa wa Bibiliya yaretse kwiga mu buryo butunguranye. Iyo bigenze bityo, abantu bakunda kwibaza bati ‘kuki ntabibonye mbere y’igihe koko?’ Mbese dushobora gutahura niba ukuri kwera imbuto mu bo twigisha mbere y’uko bahura n’akaga ko mu buryo bw’umwuka? Kuri iyo ngingo se, ni iki cyatwemeza ko ukuri kudukoreramo twe ubwacu ndetse no mu bo twigisha? Yesu yadufashije kubona ibisubizo by’ibyo bibazo mu mugani we w’umubibyi dusanzwe tuzi.
Ukuri kugomba kugera ku mutima
Yesu yaravuze ati “imbuto ni ijambo ry’Imana. Izo [zatewe] mu butaka bwiza, abo ni bo bumva ijambo bakarifata neza mu mitima inyuzwe myiza bakera imbuto ku bwo kwihangana” (Luka 8:11, 15). Bityo, mbere y’uko ukuri k’Ubwami kugira ingaruka nziza ku bo twigisha Bibiliya, kugomba kubanza gushinga imizi mu mutima wabo w’ikigereranyo. Yesu atwizeza ko kimwe n’imbuto nziza zo mu butaka bwiza, iyo ukuri kw’Imana kugeze mu mutima mwiza guhita gutangira kugira ingaruka nziza no kwera imbuto. Ni izihe mbuto twagombye kureba?
Tugomba kureba imico y’imbere mu mutima, si uko umuntu agaragara inyuma. Kuba umuntu akurikiza gahunda yo kuyoboka Imana gusa, si ko buri gihe bigaragaza ibyiyumvo nyakuri biri mu mutima we (Yeremiya 17:9, 10; Matayo 15:7-9). Tugomba kureba imbere mu mutima. Umuntu agomba guhinduka mu buryo bwuzuye mu birebana n’ibyifuzo bye, intego ze n’ibyo yimiriza imbere. Agomba kwambara umuntu mushya uhuje n’uko Imana ishaka (Abefeso 4:20-24). Urugero, Pawulo yavuze ko Abatesalonike bamaze kumva ubutumwa bwiza, babwakiriye neza nk’ijambo ry’Imana. Ariko kandi kwihangana, ubudahemuka n’urukundo bagaragaje nyuma ni byo byamuhamirije ko ijambo ry’Imana ‘rikorera muri bo.’—1 Abatesalonike 2:13, 14; 3:6.
Birumvikana ko byatinda byatebuka, imyifatire y’umwigishwa izahishura ibiri ku mutima we byose nk’uko urugero rwa Eric rubigaragaza (Mariko 7:21, 22; Yakobo 1:14, 15). Ikibabaje ariko, imico mibi imwe n’imwe y’umuntu ijya kugaragarira neza mu bikorwa bye amazi yararenze inkombe. Ubwo rero, ikibazo cy’ingorabahizi ni ukugerageza gutahura intege nke zihariye mbere y’uko zihinduka ibisitaza byo mu buryo bw’umwuka. Tugomba kumenya uko twasuzuma umutima w’ikigereranyo. Twawusuzuma dute?
Twigane urugero rwa Yesu
Birumvikana ko Yesu yashoboraga gusoma ibiri mu mitima y’abantu nta kwibeshya (Matayo 12:25). Nta n’umwe wabishobora muri twe. Ariko kandi, yatweretse ko natwe dushobora gutahura ibyifuzo by’umuntu, imigambi ye n’ibyo yimiriza imbere. Kimwe n’uko umuganga w’umuhanga akoresha uburyo butandukanye bwo gusuzuma kugira ngo amenye aho umutima w’umurwayi ufite ikibazo, Yesu na we yakoreshaga Ijambo ry’Imana kugira ngo ‘afindure’ kandi ashyire ahagaragara “ibyo umutima wibwira ukagambirira” ndetse n’igihe byabaga bitaragaragara inyuma.—Imigani 20:5; Abaheburayo 4:12.
Urugero, igihe kimwe Yesu yafashije Petero kumenya intege nke zaje guhinduka igisitaza nyuma. Yesu yari azi ko Petero amukunda. Kandi Yesu yari amaze kugirira Petero icyizere amuha “imfunguzo z’ubwami” (Matayo 16:13-19). Icyakora nanone Yesu yari azi ko Satani yari yibasiye intumwa. Mu minsi yari gukurikiraho, zagombaga guhura n’ibitotezo bikaze byashoboraga gutuma ziteshuka. Nk’uko biragaragara, Yesu yatahuye ko ukwizera kwa bamwe mu bigishwa be kwari kudakomeye. Ni yo mpamvu atajijinganyije kubereka icyo bagombaga gukosora. Reka dusuzume uburyo yatangije icyo kiganiro.
Muri Matayo 16:21 hagira hati “Yesu aherako yigisha [“yereka,” NW ] abigishwa be ko akwiriye . . . kubabazwa, . . . akicwa.” Zirikana ko Yesu atabwiye abigishwa be ahubwo ko yaberetse ibyagombaga kumubaho. Birashoboka rwose ko yakoresheje imirongo yo muri Bibiliya igaragaza ko Mesiya yagombaga kubabazwa kandi akicwa, urugero nka Zaburi ya 22:15-19 cyangwa Yesaya 53:10-12. Ibyo ari byo byose, Yesu yahaye Petero n’izindi ntumwa uburyo bwo kuvuga ibyari mu mitima yabo asoma cyangwa akavuga imirongo yo mu Byanditswe. Bagombaga kwitwara bate mu bitotezo bari kuzahura na byo?
Igitangaje ariko, n’ubwo Petero yagaragaje ubushizi bw’amanga n’ishyaka, amagambo yabwiye Yesu ahubutse yahishuye ibitekerezo bibi yari afite. Petero yagize ati “biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato.” Nk’uko Yesu yabigaragaje, imitekerereze ya Petero yari mibi kuko atatekerezaga ‘iby’Imana ahubwo yatekerezaga iby’abantu,’ kandi iryo ryari ikosa riremereye ryashoboraga kumuviramo ingaruka zikomeye. Hanyuma se Yesu yakoze iki? Yesu amaze gucyaha Petero, yamubwiriye hamwe n’abandi bigishwa be ati “umuntu nashaka kunkurikira, yiyange, yikorere igiti cye cy’umubabaro akomeze ankurikire.” Yifashishije ibitekerezo biri muri Zaburi ya 49:9 n’iya 62:13, yibutsa abigishwa be abigiranye ineza ko ibyiringiro byabo by’ubuzima bw’iteka bidashingiye ku bantu batabonerwamo agakiza, ahubwo ko bishingiye ku Mana.—Matayo 16:22-28, gereranya na NW.
N’ubwo nyuma yaho Petero yagize ubwoba igihe gito maze akihakana Yesu incuro eshatu, nta gushidikanya ko iki kiganiro hamwe n’ibindi byamufashije gutora agatege mu buryo bw’umwuka vuba vuba (Yohana 21:15-19). Nyuma y’iminsi 50, Petero yahagaze imbere y’imbaga y’abantu i Yerusalemu ahamya ashize amanga ko Yesu yazutse. Mu byumweru, amezi ndetse n’imyaka byakurikiyeho, yahanganye abigiranye ubutwari no gufatwa, agakubitwa kandi agafungwa incuro nyinshi; asiga urugero ruhebuje rwo gushikama nta bwoba.—Ibyakozwe 2:14-36; 4:18-21; 5:29-32, 40-42; 12:3-5.
Ibyo twabivanamo irihe somo? Mbese ushobora kubona icyo Yesu yakoze kugira ngo amenye kandi ashyire ahagaragara ibyari ku mutima wa Petero? Yabanje gutoranya umurongo w’Ibyanditswe kugira ngo ashishikarize Petero kugira
icyo avuga ku kibazo cyihariye yari afite. Hanyuma, ibyo byatumye Petero aboneraho uburyo bwo kuvuga ibyari ku mutima we. Nyuma yaho, Yesu yahaye Petero indi nama ishingiye ku Byanditswe yamufashije gukosora ibitekerezo n’ibyiyumvo bye. Ushobora kumva ko imyigishirize ya Yesu irenze ubushobozi bwawe; ariko reka dusuzume izindi ngero ebyiri zerekana ko kwitegura no kwishingikiriza kuri Yehova bishobora kudufasha gukurikiza urugero rwa Yesu.Uko wamenya ibiri ku mutima
Igihe umugabo w’Umukristo yari amaze kumenya ko abana be babiri bigaga mu mashuri abanza, umwe mu mwaka wa mbere undi mu wa kabiri bari bafashe bombo ku meza ya mwarimu, yicaranye na bo abafasha gutekereza. Aho kubyirengagiza nk’aho nta cyo bitwaye, ngo abone ko ari ubukubaganyi bw’abana gusa, uwo mugabo yagize ati “nagerageje gutahura ibiri mu mitima yabo kugira ngo menye impamvu yabateye gukora icyo kintu kibi.”
Uwo mugabo yasabye abana kwibuka ibyabaye kuri Akani nk’uko bivugwa muri Yosuwa igice cya 7. Abo bana bahise bumva ko bakoze nabi maze bemera icyaha. Imitimanama yabo yari yatangiye kubabuza amahwemo. Bityo, se yabasomeye mu Befeso 4:28 hagira hati “uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo akore imirimo. . . kugira ngo abone ibyo gufasha umukene.” Kugira ngo ashimangire iyo nama yo mu Byanditswe, uwo mugabo yategetse abana be kugura izindi bombo bakaziha mwarimu kugira ngo bamwishyure izo bari bamwibye.
Uwo mugabo yagize ati “tumaze gutahura imigambi mibi yose yari mu mitima y’abana bacu, twagerageje kuyirandura tuyisimbuza imigambi myiza kandi itanduye binyuriye mu kubafasha gutekereza.” Nta gushidikanya ko kuba abo babyeyi barigishije abana babo bakurikije urugero rwa Yesu byagize ingaruka nziza kandi zirambye. Amaherezo, abo bahungu bombi baje gutumirirwa gukora ku cyicaro gikuru kiri kuri Beteli y’i Brooklyn, umwe muri bo akaba akihakorera, ahamaze imyaka 25.
Reka dusuzume uko undi Mukristo yafashije umwigishwa wa Bibiliya. Uwo mwigishwa yajyaga mu materaniro, akabwiriza akaba yari amaze no kuvuga ko yifuza kubatizwa. Icyakora, byaragaragaraga ko yishingikirizaga cyane ku bushobozi bwe aho kwishingikiriza kuri Yehova. Uwo Muhamya yagize ati “kubera ko uwo mukobwa yari atarashaka, yari yaragiye aba nyamwigendaho atabizi. Nahangayikishwaga n’uko yagwa agacuho cyangwa akaba yacika intege mu buryo bw’umwuka.”
Ku bw’ibyo, uwo Muhamya yigiriye inama yo gufasha uwo mwigishwa gutekereza ku byanditswe muri Matayo 6:33, amutera inkunga yo guhindura ibyo yimirizaga imbere, akabanza gushaka Ubwami ubundi akiringira Yehova. Yamubajije nta buryarya ati “mbese kuba wibana bituma rimwe na rimwe bikugora kwiyambaza abandi, hakubiyemo na Yehova?” Umwigishwa yiyemereye ko yasaga n’aho yaretse gusenga. Uwo Muhamya yamuteye inkunga yo gukurikiza inama iboneka muri Zaburi ya 55:23, maze umutwaro we akawikoreza Yehova kubera ko muri 1 Petero 5:7 hatwizeza ngo “yita kuri mwe.” Ayo magambo yamukoze ku mutima. Uwo Muhamya yagize ati “iyo yari incuro ya mbere mbona uwo mukobwa arira.”
Reka ukuri gukomeze kugukoreremo
Iyo tubonye abo twigisha bitabira ukuri kwa Bibiliya biradushimisha cyane. Icyakora, kugira ngo imihati dushyiraho dufasha abandi igire ingaruka nziza, twagombye kubaha urugero rwiza Yuda 22, 23). Twese tugomba ‘gusohoza agakiza kacu dutinya, duhinda imishyitsi’ (Abafilipi 2:12). Ibyo bikubiyemo kureka buri gihe umucyo w’Ibyanditswe ukamurikira imitima yacu tukareba niba hari icyo tugomba gukosora mu myifatire, mu byifuzo no mu byiyumvo byacu.—2 Petero 1:19.
(Urugero, mbese ishyaka wagiraga mbere mu mirimo ya gikristo ryaragabanutse? Niba ryaragabanutse se byatewe n’iki? Bishobora kuba byaratewe n’uko ukabya kuba nyamwigendaho. Wabwirwa n’iki ko ari icyo cyabiteye? Soma muri Hagayi 1:2-11 usuzume neza uburyo Yehova yafashije Abayahudi gutekereza igihe bari bagarutse mu gihugu cyabo. Hanyuma ibaze uti ‘naba mpangayikishwa cyane no kubona amafaranga menshi cyangwa kwigwizaho ubutunzi? Mbese niringira by’ukuri ko nindamuka nshyize iby’umwuka mu mwanya wa mbere, Yehova azita ku muryango wanjye? Cyangwa se numva ko mbere na mbere ngomba kubanza kwiyitaho?’ Niba hari icyo ugomba guhindura mu mitekerereze cyangwa mu byiyumvo byawe wijijinganya kubikora. Inama ziboneka mu Byanditswe urugero nko muri Matayo 6:25-33, Luka 12:13-21 no muri 1 Timoteyo 6:6-12, zidufasha gushyira mu gaciro ku bihereranye n’ibintu dukeneye; ibyo bikaba bituma Yehova akomeza kuduha imigisha.—Malaki 3:10.
Ubwo buryo bwo kwisuzuma nta kwibera bushobora kugorana. Kwemera ko dufite intege nke runaka tuzibwiwe n’abandi bishobora kudukomeretsa mu byiyumvo. Nyamara ariko, nufata iya mbere mu gufasha umwana wawe, umwigishwa wa Bibiliya ndetse nawe ubwawe usunitswe n’urukundo, n’ubwo cyaba ari ikibazo kikureba cyangwa gisaba ubushishozi cyane, ushobora kuzaba uteye intambwe ya mbere urokora ubuzima bwe cyangwa ubwawe.—Abagalatiya 6:1.
Ariko se mu gihe imihati yawe itagize icyo igeraho wabigenza ute? Ntugahite ugamburura. Guhindura umutima udatunganye bishobora kugorana, bigatwara igihe ndetse rimwe na rimwe bigatuma umuntu amanjirwa. Ariko kandi bishobora no guhesha ingororano.
Wa musore witwa Eric twavuze tugitangira, yagaruye agatima maze yongera “kugendera mu kuri” (2 Yohana 4). Yagize ati “maze kubona ko hari icyo natakaje ni bwo nagarukiye Yehova.” Ubu Eric akorera Imana mu budahemuka abifashijwemo n’ababyeyi be. N’ubwo yabanje kwinubira imihati ababyeyi be batahwemye gushyiraho bagenzura umutima we, ubu yishimira ibyo bamukoreye. Agira ati “ababyeyi banjye ni igitangaza rwose! Ntibigeze na rimwe bareka kunkunda.”
Kumurikira imitima y’abo twigisha dukoresheje umucyo w’Ijambo ry’Imana ni igikorwa kigaragaza ineza yuje urukundo (Zaburi 141:5). Komeza kugenzura imitima y’abana bawe n’iy’abo mwigana Bibiliya kugira ngo umenye niba koko bagenda bambara umuntu mushya uhuje n’imico ya gikristo. Reka ukuri gukomeze gukorera mu bandi ndetse no muri wowe “ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri.”—2 Timoteyo 2:15.
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Amagambo ya Yesu yahishuye intege nke za Petero
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Jya ukoresha Bibiliya kugira ngo utahure ibiri mu mutima