Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Mube maso”

“Mube maso”

“Mube maso”

MU BIHE bya kera, abakumirizi cyangwa abarinzi barindaga imiryango y’umudugudu n’iy’insengero kandi hari n’igihe barindaga amarembo y’amazu y’abantu ku giti cyabo. Uretse kuba ku mugoroba baragenzuraga niba imiryango yarabaga ifunze neza, abo barinzi banararaga izamu. Iyo yari inshingano yahabwaga abantu bizewe, kubera ko ari bo bari bashinzwe umutekano w’umudugudu. Iyo babonaga hari akaga kawugarije bagombaga guhita batabaza.

Yesu Kristo yari azi neza akamaro k’abarinzi. Hari igihe yagereranyije abigishwa be n’abarinzi kandi abatera inkunga yo kuba maso ku bihereranye n’iherezo rya gahunda ya kiyahudi. Yagize ati “mujye mwirinda, mube maso musenge, kuko mutazi igihe ibyo bizasohoreramo. Ni nk’umuntu wasize urugo rwe ajya mu kindi gihugu . . . ategeka umukumirizi kuba maso. Nuko namwe mube maso kuko mutazi igihe nyir’urugo azaziramo.”​—Mariko 13:33-35.

Mu buryo nk’ubwo, ubu iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi imaze imyaka isaga 125 itera abantu inkunga yo ‘kuba maso’ nk’uko Yesu yabivuze. Mu buhe buryo? Nk’uko bivugwa ku ipaji ya 2 y’iyi gazeti, “ikurikiranira hafi ibiba mu isi byuzuza ubuhanuzi bwa Bibiliya. Ihumuriza abantu bose muri iyi nkuru nziza ivuga ko vuba hano Ubwami bw’Imana buzakuraho burundu abakandamiza bagenzi babo kandi bukazahindura isi paradizo.” Ku isi hose, hakwirakwizwa kopi z’iyi gazeti zisaga 26.000.000 mu ndimi 150. Umunara w’Umurinzi ni yo gazeti yo mu rwego rw’idini ikwirakwizwa cyane kurusha izindi zose ku isi. Kimwe n’uko abarinzi ba kera baburiraga abantu kugira ngo ‘babe maso,’ Abahamya ba Yehova na bo bifashisha iyi gazeti kugira ngo batere abantu aho bari hose inkunga yo ‘kuba maso’ mu buryo bw’umwuka, kubera ko Yesu Kristo, ari we nyir’urugo, ari hafi kuza gusohoza urubanza rwaciriwe iyi si.​—Mariko 13:26, 37.