Uko twashakisha “isaro ry’agaciro kenshi” muri iki gihe
Uko twashakisha “isaro ry’agaciro kenshi” muri iki gihe
“Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose.”—MATAYO 24:14.
1, 2. (a) Abayahudi bo mu gihe cya Yesu batekerezaga iki ku Bwami bw’Imana? (b) Yesu yakoze iki kugira ngo abasobanurire icyo Ubwami ari cyo, kandi se byagize izihe ngaruka?
IGIHE Yesu yazaga ku isi, Abayahudi bari bashishikajwe cyane n’Ubwami bw’Imana (Matayo 3:1, 2; 4:23-25; Yohana 1:49). Icyakora, mu mizo ya mbere abenshi ntibari basobanukiwe neza uko ubushobozi bw’ubwo Bwami bwari kuzaba bungana, n’uko aho bwari kuzategeka hari kuzaba hangana; nta n’ubwo bari bazi ko bwari kuzaba ari ubutegetsi bwo mu ijuru (Yohana 3:1-5). Ndetse na bamwe mu babaye abigishwa ba Yesu ntibari basobanukiwe neza icyo Ubwami bw’Imana ari cyo cyangwa se icyo bagombaga gukora kugira ngo bazabone imigisha yo kuzategekana na Kristo.—Matayo 20:20-22; Luka 19:11; Ibyakozwe 1:6.
2 Uko iminsi yagendaga ihita, Yesu yigishije abigishwa be amasomo menshi yihanganye, hakubiyemo na wa mugani uvuga iby’isaro ry’agaciro kenshi twabonye mu ngingo ibanza, abagaragariza ukuntu bagombaga gushyiraho imihati myinshi mu gushakisha Ubwami bw’ijuru (Matayo 6:33; 13:45, 46; Luka 13:23, 24). Ibyo bishobora kuba byarabakoze ku mutima cyane, kubera ko mu gihe gito bahise batangira kubwirizanya ishyaka kandi badacogora ubutumwa bwiza bw’Ubwami kugeza ku mpera y’isi. Ibyo igitabo cy’Ibyakozwe kibitangaho ibihamya byinshi.—Ibyakozwe 1:8; Abakolosayi 1:23.
3. Igihe Yesu yavugaga iby’iki gihe turimo, yavuze iki ku bihereranye n’Ubwami?
3 Muri iki gihe se ho byifashe bite? Abantu babarirwa muri za miriyoni babwirizwa, bamenyeshwa iby’imigisha izabonerwa mu isi izaba yahindutse paradizo itegekwa n’Ubwami. Matayo 24:3, 14; Mariko 13:10). Yasobanuye kandi ko uwo murimo wagutse cyane wagombaga gukorwa n’ubwo bari guhura n’inzitizi, ibibazo ndetse n’itotezwa bikomeye. Ariko kandi, yabijeje ababwira ko ‘uwihangana akageza imperuka ari we uzakizwa’ (Matayo 24:9-13). Ibyo byose bisaba umwuka wo kwigomwa no kwitanga nk’uwagaragajwe na wa mucuruzi wagendaga ashakisha ibicuruzwa wavuzwe mu mugani wa Yesu. Mbese no muri iki gihe haba hari abantu bagaragaza ukwizera n’ishyaka nk’ibyo mu guharanira inyungu z’Ubwami?
Mu buhanuzi bukomeye Yesu yavuze bwavugaga ibihereranye n’ “imperuka y’isi,” yavuzemo ibi bikurikira agira ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize” (Ibyishimo byo kumenya ukuri
4. Ukuri k’Ubwami kugira izihe ngaruka ku bantu muri iki gihe?
4 Umucuruzi uvugwa mu mugani wa Yesu yarishimye cyane igihe yabonaga icyo we yumvaga ko ari isaro “ry’agaciro kenshi.” Ibyo byishimo byamuteye gukora ibishoboka byose kugira ngo atunge iryo saro (Abaheburayo 12:1). Muri iki gihe na bwo, ukuri ku byerekeye Imana n’Ubwami bwayo kureshya abantu kandi kukabashishikariza kugira icyo bakora. Ibyo bitwibutsa ibyo Umuvandimwe A. H. Macmillan yanditse mu gitabo cye avuga ukuntu yashakishije uko yamenya Imana n’umugambi ifitiye abantu. Yagize ati “ibyo namenye, buri mwaka hari abantu babarirwa mu bihumbi na bo babimenya. Kandi abo ni abantu bameze nkanjye nawe, kubera ko bakomoka mu bihugu byose, mu moko yose, mu nzego zinyuranye z’imibereho kandi baba bari mu kigero gitandukanye cy’imyaka. Ukuri ntikurobanura. Kwireherezaho abantu bose.”—Faith on the March.
5. Ni ibihe bintu byiza byagezweho bigaragara muri raporo y’umurimo y’umwaka wa 2004?
5 Ukuri kw’ayo magambo kurigaragaza, kubera ko uko umwaka utashye, ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bushishikariza abantu b’imitima itaryarya babarirwa mu bihumbi amagana kwegurira Yehova ubuzima bwabo no gukora ibyo ashaka. Mu mwaka w’umurimo wa 2004, watangiye muri Nzeri 2003 ukarangira muri Kanama 2004, na ho ni uko byagenze. Muri ayo mezi 12, abantu 262.416 bagaragaje ko biyeguriye Yehova ku mugaragaro babatizwa mu mazi. Ibyo byabaye mu bihugu 235, aho Abahamya ba Yehova bayobora buri cyumweru ibyigisho 6.085.387 bya Bibiliya byo mu rugo, kugira ngo bafashe abantu bari mu mimerere itandukanye, bakomoka mu bihugu byinshi, mu moko menshi kandi bavuga indimi zitandukanye, kwemera ukuri ko mu Ijambo ry’Imana gutanga ubuzima.—Ibyahishuwe 7:9.
6. Ukwiyongera kwagiye kubaho uko imyaka yagiye ihita, kwatewe n’iki?
6 Ni iki cyatumye ibyo byose bishoboka? Nta gushidikanya ko Yehova ari we wireherejeho abo bantu bari mu mimerere ikwiriye. (Yohana 6:65; Ibyakozwe 13:48, gereranya na NW .) Icyakora, nta wakwirengagiza umwuka wo kwitanga n’imihati idacogora abantu bitangiye gushakisha Ubwami bashyizeho. Igihe umuvandimwe Macmillan yari afite imyaka 79, yaranditse ati “kuva igihe namenyeye ku ncuro ya mbere iby’amasezerano yateganyirijwe abantu barwara kandi bagapfa, ibyiringiro nari mfitiye ibyo ubutumwa bwa Bibiliya bwahishuye ntibyigeze bicogora. Kuva icyo gihe, niyemeje kumenya byinshi kurushaho ku byo Bibiliya yigisha, kugira ngo nshobore gufasha abari bameze nkanjye bashakaga kumenya Imana Ishoborabyose Yehova, hamwe n’imigambi myiza ifitiye abantu.”
7. Ni iyihe nkuru y’ibyabaye igaragaza ibyishimo n’ishyaka abantu bagira iyo bamenye ukuri kwa Bibiliya?
7 Iryo shyaka ryo gushishikarira gushaka
Ubwami rigaragara no mu bagaragu ba Yehova bo muri iki gihe. Reka dufate urugero rwa Daniela ukomoka i Vienne muri Otirishiya. Yagize ati “kuva nkiri umwana Imana yari incuti yanjye iruta izindi zose. Nahoraga nifuza kumenya izina ryayo kubera ko numvaga kuyita ‘Imana’ gusa bidahagije. Icyakora narategereje kugeza ngize imyaka 17, igihe Abahamya ba Yehova bakomangaga iwanjye. Bansobanuriye ibyo nashakaga kumenya byose ku Mana. Amaherezo nari menye ukuri kandi ibyo byaranshimishije cyane! Byaranshimishije cyane ku buryo natangiye kubwiriza buri wese.” Mu gihe gito, iryo shyaka yari afite ryatumye abo biganaga batangira kumunnyega. Daniela yakomeje agira ati “kuri jye ariko, nabonaga ko ari ubuhanuzi bwa Bibiliya bwarimo busohora, kubera ko nari nzi ko Yesu yari yarabwiye abigishwa be ko bari kuzangwa kandi bagatotezwa bazira izina rye. Nari nishimye cyane kandi byarantangaje!” Nyuma y’igihe gito, Daniela yeguriye ubuzima bwe Yehova arabatizwa, maze atangira gukurikirana intego y’umurimo w’ubumisiyonari. Amaze gushyingirwa, we n’umugabo we witwa Helmut batangiye kubwiriza abantu baba i Vienne bakomoka muri Afurika, mu Bushinwa, muri Filipine no mu Buhindi. Daniela na Helmut ubu ni abamisiyonari mu burengerazuba bw’amajyepfo ya Afurika.Ntibacogora
8. Bumwe mu buryo buhesha imigisha abantu benshi bagaragajemo ko bakunda Imana kandi ko ari indahemuka ku Bwami bwayo ni ubuhe?
8 N’ubundi kandi, umurimo w’ubumisiyonari ni bumwe mu buryo abagize ubwoko bwa Yehova bwo muri iki gihe bafite, bwo kugaragaza ko bakunda Imana kandi ko ari indahemuka ku Bwami bwayo. Kimwe na wa mucuruzi uvugwa mu mugani wa Yesu, abakora uwo murimo bemera gukora ingendo bakajya mu turere twa kure cyane ku bw’inyungu z’Ubwami. Birumvikana ariko ko abo bamisiyonari badakora izo ngendo bagamije gushakisha ubutumwa bwiza bw’Ubwami; ahubwo baba bashyiriye ubwo butumwa abantu baba mu turere twitaruye two ku isi, bakabigisha kandi bakabafasha kuba abigishwa ba Yesu Kristo (Matayo 28:19, 20). Mu bihugu byinshi, baba bagomba guhangana n’ingorane zikomeye cyane. Ariko kwihangana kwabo kubahesha imigisha myinshi.
9, 10. Ni ibihe bintu bishimishije abamisiyonari babonye mu bihugu bya kure bagiyemo, urugero nko muri République Centrafricaine?
9 Reka dufate urugero rwo muri République Centrafricaine, aho umwaka ushize abantu 16.184 baje ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo, bakaba bakubye hafi incuro zirindwi umubare w’ababwiriza b’Ubwami muri icyo gihugu. Kubera ko ahantu henshi muri icyo gihugu nta muriro w’amashanyarazi uhari, abaturage bakunze gukorera uturimo twabo two mu rugo hanze mu gicucu cy’igiti. Ni ibisanzwe rero ko n’abamisiyonari bakora umurimo wabo wo kubwiriza muri ubwo buryo; bakayoborera ibyigisho bya Bibiliya hanze mu gicucu cy’igiti. Uretse kuba haba habona kandi hakaba n’amafu, hari n’ikindi kintu bibafashaho. Abantu baho bakunda Bibiliya cyane kandi babona ko kuganira iby’idini ari ibintu bisanzwe nk’uko mu yindi mico usanga baganira ku by’imikino cyangwa iby’imihindukire y’ibihe by’ikirere. Incuro nyinshi, iyo umuntu ahise hafi aho akabona ibirimo bihabera na we ahita aza akifatanya muri icyo cyigisho.
10 Umunsi umwe umumisiyonari yarimo ayoborera icyigisho hanze, nuko umusore wabaga hakurya y’umuhanda araza abwira uwo mumisiyonari ko nta muntu wari warigeze amusura kandi asaba uwo mumisiyonari ko yazaza kumusura na we akamwigisha Bibiliya. Birumvikana ko uwo mumisiyonari yabyishimiye kandi akabyemera, none ubu uwo musore aratera imbere mu buryo bugaragara. Muri icyo gihugu abapolisi bakunze guhagarika Abahamya ku muhanda, badashaka kugira ibindi bababaza cyangwa kubaca amande, ahubwo ari ukugira ngo babasabe amagazeti asohotse vuba y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! cyangwa bashaka kubashimira kubera ko hari ingingo iba yarabashimishije by’umwihariko muri ayo magazeti.
11. N’ubwo bahura n’ingorane, abamisiyonari bamaze igihe kirekire mu murimo bawutekerezaho iki?
11 Abenshi mu batangiye umurimo w’ubumisiyonari mu myaka 40 cyangwa 50 ishize, na n’ubu baracyari indahemuka muri uwo murimo. Mbega ukuntu urwo ari urugero rwiza rw’ukwizera no kwihangana kuri twe! Hari umugabo n’umugore we b’abamisiyonari bakoreye umurimo mu bihugu bitatu mu myaka isaga 42 ishize. Umugabo yagize ati “twagiye duhura n’ingorane nyinshi. Urugero, twahanganye n’indwara ya malariya mu gihe cy’imyaka 35. Nyamara ntitwigeze na rimwe twicuza kuba twarafashe umwanzuro wo kuba abamisiyonari.” Umugore we yongeyeho ati “buri gihe twabonaga ibintu byinshi cyane byatumaga dushimira. Umurimo wo kubwiriza ni kimwe muri ibyo, kandi gutangiza ibyigisho bya Bibiliya biroroshye. Kubona abantu uyoborera baza mu materaniro kandi bakamenyana, biba buri gihe ari nk’umunsi mukuru wahuje abantu bo mu muryango.”
Batekereza ko ‘ibintu byose ari igihombo’
12. Ni gute umuntu agaragaza ko afatana uburemere by’ukuri agaciro Ubwami bufite?
12 Igihe wa mucuruzi wagendaga ashakisha ibicuruzwa yabonaga isaro ry’agaciro kenshi, “yaragiye ahita agurisha ibyo yari atunze byose maze ararigura” (Matayo 13:46, NW ). Uwo mwuka wo kwemera kwigomwa ikintu kigaragara ko gifite agaciro ni wo uranga abantu bagaragaza ko bafatana uburemere koko agaciro Ubwami bufite. Intumwa Pawulo, wari ufite ibyiringiro byo kuzabana na Kristo mu ikuzo ry’Ubwami bw’Imana, yagize ati “n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo.”—Abafilipi 3:8.
13. Ni mu buhe buryo umuntu umwe wo muri République Tchèque yagaragaje ko akunda Ubwami?
13 Mu buryo nk’ubwo, hari abantu benshi muri iki gihe bemera kugira ibintu bikomeye bahindura mu buzima bwabo kugira ngo babone imigisha y’Ubwami. Urugero, mu kwezi k’Ukwakira 2003, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri wo muri République Tchèque ufite imyaka 60, yaje kubona igitabo cyitwa Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka gikoreshwa mu kuyobora ibyigisho bya Bibiliya. Amaze kugisoma, yahise ashaka Abahamya ba Yehova bo mu karere k’iwabo kugira ngo bamuyoborere icyigisho cya Bibiliya. Yagize amajyambere yo mu buryo bw’umwuka kandi nyuma y’igihe gito atangira kujya mu materaniro yose. Bite se kuri gahunda yari afite yo kwiyamamariza kuba umuyobozi w’akarere ndetse no guhatana mu matora yo kuzaba umusenateri? Yahisemo kwerekeza iyo mihati ye yose mu yindi nzira yo guhatanira kuzabona ubuzima, aba umubwiriza w’Ubwami. Yagize ati “nashoboye guha abanyeshuri nyobora ibitabo byinshi by’imfashanyigisho za Bibiliya.” Yagaragaje ko yiyeguriye Yehova yibizwa mu mazi mu ikoraniro ryabaye muri Nyakanga 2004.
14. (a) Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwashishikarije abantu babarirwa muri za miriyoni gukora iki? (b) Ni ibihe bibazo bikangura ibitekerezo buri wese muri twe yagombye kwibaza?
14 Abandi bantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi na bo bitabiriye ubutumwa bwiza bw’Ubwami muri ubwo buryo. Bitandukanyije n’iyi si mbi, biyambura umuntu wa kera, bareka incuti bifatanyaga na zo kandi bareka intego bari bafite zo kwiruka inyuma y’iby’isi (Yohana 15:19; Abefeso 4:22-24; Yakobo 4:4; 1 Yohana 2:15-17). Kuki bakora ibyo bintu byose? Ni ukubera ko baba bumva ko imigisha izazanwa n’Ubwami bw’Imana iruta kure cyane ikintu cyose iyi si y’iki gihe ishobora gutanga. Ese nawe ni uko ufata ubutumwa bwiza bw’Ubwami? Mbese ubwo butumwa bugushishikariza guhindura ibishoboka byose kugira ngo imibereho yawe, amahame ugenderaho ndetse n’intego zawe, bihuze n’ibyo Yehova adusaba? Nubigenza utyo bizaguhesha imigisha ikungahaye muri iki gihe ndetse no mu gihe kizaza.
Isarura rigeze ku ndunduro
15. Byari byarahanuwe ko ubwoko bwa Yehova bwari kuzakora iki mu minsi y’imperuka?
15 Umwanditsi wa Zaburi yaranditse ati “abantu bawe bitanga babikunze ku munsi ugaba ingabo zawe.” Muri abo bitanze hakubiyemo “abasore” bameze “nk’ikime” n’ ‘abagore benshi bamamaza inkuru’ nziza (Zaburi 68:12; 110:3). Kwitanga hamwe n’umwete abagize ubwoko bwa Yehova, abagabo n’abagore, abakiri bato n’abakuze, bagaragaje muri iyi minsi y’imperuka byageze ku ki?
16. Tanga urugero rw’ukuntu abagaragu b’Imana bakora uko bashoboye kugira ngo bafashe abantu kumenya iby’Ubwami.
16 Umupayiniya cyangwa umubwiriza w’Ubwami w’igihe cyose wo mu Buhindi, yibazaga ukuntu abantu b’ibipfamatwi barenga miriyoni ebyiri bo muri icyo gihugu bafashwa kumenya iby’Ubwami (Yesaya 35:5). Yiyemeje kujya kwiga mu ishuri ryigisha ururimi rw’amarenga. Muri iryo shuri yamenyesheje ibyiringiro by’Ubwami abantu benshi b’ibipfamatwi, maze havuka amatsinda y’abantu biga Bibiliya. Mu byumweru bike, abantu barenga cumi na babiri batangiye kuza mu materaniro mu Nzu y’Ubwami. Nyuma y’aho, uwo mupayiniya yahuriye mu birori by’ubukwe n’umusore w’igipfamatwi wakomokaga i Calcutta, wari ufite ibibazo byinshi kandi wari wagaragaje ko ashaka kumenya byinshi kuri Yehova. Gusa haje kuvuka ikibazo. Uwo musore yagombaga gusubira i Calcutta, mu birometero 1.600 uvuye aho bari bari, kuko yagombaga kujya kwiga mu ishuri ryisumbuye kandi nta Muhamya wari uhari wari uzi ururimi rw’amarenga. Yashyizeho imihati myinshi yemeza se ko yamureka akajya kwiga mu ishuri riri i Bangalore, kugira ngo abone uko akomeza kwiga Bibiliya. Yateye imbere mu buryo bw’umwuka, maze nyuma y’igihe kigera hafi ku mwaka, yegurira ubuzima bwe Yehova. Nyuma y’aho na we yiganye Bibiliya n’abantu b’ibipfamatwi batari bake, barimo n’umusore w’incuti ye kuva mu bwana. Ubu hari gahunda irimo ikorwa n’ibiro by’ishami byo mu Buhindi kugira ngo abapayiniya bigishwe ururimi rw’amarenga maze babone uko bafasha abantu bo muri iyo fasi.
17. Vuga ibintu byaguteye inkunga mu buryo bwihariye wabonye muri raporo y’umwaka w’umurimo wa 2004 iri ku ipaji ya 19-22.
17 Ku ipaji ya 19 kugeza ku ya 22 z’iyi gazeti, urahasanga raporo y’umurimo wo kubwiriza wakozwe n’Abahamya ba Yehova ku isi hose mu mwaka w’umurimo wa 2004. Fata akanya ko kuyigenzura witonze, maze wirebere igihamya kigaragaza ko abagize ubwoko bwa Yehova hirya no hino ku isi bahugiye mu gushakisha isaro “ry’agaciro kenshi” muri iki gihe.
Mukomeze ‘gushaka [mbere na mbere] Ubwami’
18. Ni ibihe bintu Yesu atavuze mu mugani yaciye w’umucuruzi wagendaga ashakisha ibicuruzwa, kandi se kuki atabivuze?
18 Twongeye kugaruka kuri wa mugani Yesu yaciye w’umucuruzi wagendaga ashakisha ibicuruzwa, tubona ko Yesu nta cyo yigeze avuga ku birebana n’ukuntu uwo mucuruzi yari gukomeza kubona ibimutunga nyuma yo kugurisha ibyo yari atunze byose. Dushyize mu gaciro, hari bamwe bashobora kubaza bati ‘uwo mucuruzi yari gukura he ibyo kurya, ibyo kwambara ndetse n’aho kuba kandi nta kintu na kimwe yari asigaranye cyari kumugoboka? Ubwo se iryo saro ry’agaciro kenshi ryari kumumarira iki?’ Ku muntu ubona ibintu mu buryo bw’umubiri, ibyo byaba ari ibibazo koko umuntu yari akwiriye kwibaza. Ariko se, Yesu ntiyateye inkunga abigishwa be ababwira ati “[“nuko mukomeze mushake mbere na mbere,” NW ] ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa” (Matayo 6:31-33)? Isomo ry’ingenzi rikubiye muri uwo mugani ni uko ari ngombwa ko tugaragaza ko twitangiye Imana n’umutima wacu wose kandi ko tugirira ishyaka Ubwami bwayo. Ese aho twe hari isomo twabikuramo?
19. Ni irihe somo ry’ingenzi tuvana mu mugani wa Yesu uvuga iby’isaro ry’agaciro kenshi?
19 Twaba ari bwo tukimenya iby’ubwo butumwa bwiza buhebuje cyangwa twaba tumaze igihe kirekire dukurikirana inyungu z’Ubwami kandi tubwira abandi iby’imigisha buzazana, tugomba gukomeza kwerekeza ibitekerezo byacu ndetse n’inyungu zacu ku Bwami. Ibi bihe turimo biragoye, ariko dufite impamvu zifatika zo kwiringira ko ibyo dukurikiranye ari ibintu nyakuri kandi ko nta cyo twabinganya na cyo, kimwe na rya saro wa mucuruzi yabonye. Ibintu bibera ku isi hamwe n’ubuhanuzi bwa Bibiliya bwasohoye biduha ibihamya bitwemeza ko turi mu minsi y’ “imperuka y’isi” (Matayo 24:3). Nimucyo natwe, kimwe na wa mucuruzi wagendaga ashakisha ibicuruzwa, tugaragaze n’umutima wacu wose ko dufitiye ishyaka Ubwami bw’Imana kandi twishimire igikundiro dufite cyo gutangaza ubutumwa bwiza.—Zaburi 9:2, 3.
Mbese uribuka?
• Ni iki cyatumye abayoboke b’ugusenga k’ukuri biyongera uko imyaka yagiye ihita?
• Ni uwuhe mwuka ugaragara mu bantu bakora umurimo w’ubumisiyonari?
• Ni irihe hinduka abantu bagize bamaze kumva ubutumwa bwiza bw’Ubwami?
• Ni irihe somo ry’ingenzi dushobora kuvana ku mugani wa Yesu uvuga iby’isaro ry’agaciro kenshi?
[Ibibazo]
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 19-22]
RAPORO Y’ISI YOSE Y’ABAHAMYA BA YEHOVA Y’UMWAKA W’UMURIMO WA 2004
(Reba mu mubumbe w’igazeti y’Umunara w’Umurinzi)
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
“Ukuri . . . kwireherezaho abantu bose.”—A. H. Macmillan
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Daniela na Helmut babwirije mu ifasi yarimo abantu bavuga izindi ndimi i Vienne
[Amafoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]
Kimwe na wa mucuruzi wagendaga ashakisha ibicuruzwa, muri iki gihe abamisiyonari babona imigisha ikungahaye
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
“Abantu bawe bitanga babikunze”