Bibiliya y’i Berleburg
Bibiliya y’i Berleburg
MU KINYEJANA cya 17 n’icya 18, mu Itorero ry’Abaluteriyani ryo mu Budage havutse agatsiko k’idini kitwaga Piétisme. Bamwe mu bayoboke ba Piétisme barakobwaga ndetse bakanatotezwa bazira imyizerere yabo. Abenshi muri bo b’intiti bahungiye i Berleburg, mu birometero bigera ku 150 mu majyaruguru ya Frankfurt am Main. Bahawe ubuhungiro n’umutware waho witwaga Count Casimir von Wittgenstein Berleburg wubahaga amadini cyane. Kuba abo babwiriza b’intiti barabaga aho i Berleburg, byatumye bakora ubuhinduzi bushya bwa Bibiliya ubu yitwa Bibiliya y’i Berleburg. Iyo Bibiliya yaje kuboneka ite?
Muri abo bashakaga ubuhungiro harimo uwitwaga Johann Haug wahatiwe kuva iwe i Strasbourg, bitewe n’uko abahanga mu bya tewolojiya b’aho ngaho bamwangaga. Haug yari intiti n’umuhanga mu by’indimi. Yagejeje kuri bagenzi be b’intiti bari i Berleburg icyifuzo gikomeye yari afite cyo “gukora ubuhinduzi bwa Bibiliya yose buzira amakemwa, gukosora amakosa yari mu buhinduzi bwa Luther no gukoresha amagambo asobanutse neza nk’uko Ijambo ry’Imana riri kandi ryumvikana” (Die Geschichte der Berlenburger Bibel [Amateka ya Bibiliya y’i Berleburg]). Intego ye yari iyo gukora ubuhinduzi bwa Bibiliya ifite ibisobanuro, ku buryo yakumvwa na rubanda rwa giseseka. Haug yasabye intiti zo mu bindi bihugu by’i Burayi kumufasha kandi yamaze imyaka 20 akora ubwo buhinduzi. Bibiliya y’i Berleburg yatangiye gucapwa mu mwaka wa 1726. Kubera ko yari ifite ibisobanuro byinshi, byabaye ngombwa ko icapwa mu mibumbe umunani.
Hari ibintu bimwe na bimwe bishimishije biboneka muri Bibiliya y’i Berleburg. Urugero, mu Kuva 6:2, 3 hagira hati “Imana yongera kubwira Mose iti ‘ndi UMWAMI! Kandi nabonekeye Aburahamu/Isaka na Yakobo/ndi Imana Ishoborabyose: ariko sinabimenyesha nitwa YEHOVA.”’ Ibisobanuro bigira biti “izina YEHOVA . . . , izina ryihariye/cyangwa/ryashyizwe ahagaragara.” Nanone izina bwite ry’Imana ari ryo Yehova rigaragara mu bisobanuro by’umurongo wo mu Kuva 3:15 no mu Kuva 34:6.
Uko ni ko Bibiliya y’i Berleburg yaje kuba imwe muri Bibiliya z’Ikidage zikoresha izina Yehova, haba mu mirongo yazo cyangwa mu bisobanuro byayo. Bumwe mu buhinduzi bwa Bibiliya bwo muri iki gihe buha izina bwite ry’Imana icyubahiro rikwiriye, ni Bibiliya yitwa Les Saintes Écritures — Traduction du monde nouveau, yacapwe n’Abahamya ba Yehova.