Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dukomeze kurinda imico iranga ubukristo bwacu

Dukomeze kurinda imico iranga ubukristo bwacu

Dukomeze kurinda imico iranga ubukristo bwacu

“‘Muri abagabo bo guhamya ibyanjye,’ ni ko Uwiteka avuga.”—YESAYA 43:10.

1. Ni abahe bantu Yehova yireherezaho?

NUGERA mu Nzu y’Ubwami, uzitonde uraranganye amaso hirya no hino. Ni bande uzabona aho hantu ho gusengera? Ushobora kuzabona abakiri bato bafite imitima itaryarya, biga ubwenge bwo mu Byanditswe bitonze (Zaburi 148:12, 13). Ushobora nanone kuzahabona abatware b’imiryango bihatira gushimisha Imana n’ubwo bari mu isi itesha agaciro imibereho y’umuryango. Wenda uzanabona abageze mu za bukuru dukunda, bakomeza kubaho bahuje no kwiyegurira Yehova kwabo n’ubwo bahanganye n’ubumuga bw’iza bukuru (Imigani 16:31). Abo bose bakunda Yehova cyane; kandi yabonye ko bikwiriye kubireherezaho bakagirana na we imishyikirano. Umwana w’Imana yaravuze ati “nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye.”—Yohana 6:37, 44, 65.

2, 3. Kuki gukomeza kuzirikana abo turi bo, tukamenya ko turi Abakristo, ari ikibazo kitoroshye?

2 Mbese ntidushimishwa no kuba turi mu bwoko Yehova yemera kandi akabuha umugisha? Ariko kandi, muri ibi ‘bihe birushya’ gukomeza kuzirikana abo turi bo, tukamenya ko turi Abakristo, ni ikibazo kitoroshye (2 Timoteyo 3:1). Ibyo ni ikibazo cyane cyane ku bakiri bato barererwa mu miryango y’Abakristo. Umwe muri abo bakiri bato yagize ati “n’ubwo najyaga mu materaniro ya gikristo, nta ntego zisobanutse zo mu buryo bw’umwuka nari mfite, kandi mvugishije ukuri, nta cyifuzo kidakuka nari mfite cyo gukorera Yehova.”

3 Hari bamwe bashobora kurangazwa n’amoshya y’urungano, gutwarwa n’iby’isi na kamere ibogamira ku cyaha n’ubwo baba bifuza nta buryarya gukorera Yehova. Iyo duhuye n’ibigeragezo, bishobora gutuma dutangira kugenda twibagirwa abo turi bo, ntitumenye ko turi Abakristo. Urugero, abantu benshi muri iki gihe babona ko amahame mbwirizamuco ya Bibiliya atagihuje n’igihe tugezemo cyangwa ko adahuje n’ubwenge (1 Petero 4:4). Hari abumva ko atari ngombwa gusenga Imana nk’uko ibisaba (Yohana 4:24). Mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abefeso, yavuze ko isi ifite ‘umwuka’ wayo; ni ukuvuga imyifatire yiganje mu isi (Abefeso 2:2). Uwo mwuka utera abantu kugira imitekerereze nk’iy’abantu batazi Yehova.

4. Yesu yatsindagirije ate ko ari ngombwa kurinda imico igaragaza neza ko turi Abakristo?

4 Icyakora, kubera ko turi abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye, tubona ko turamutse twibagiwe imico igaragaza ko turi Abakristo byaduteza akaga gakomeye, twaba tukiri bato cyangwa se dukuze. Imico ikwiriye igaragaza ko turi Abakristo, igomba kuba ishingiye gusa ku mahame ya Yehova n’ibyo adusaba. Ibyo bihuje n’ubwenge kubera ko twaremwe mu ishusho ye (Itangiriro 1:26; Mika 6:8). Imico igaragaza ko turi Abakristo, Bibiliya iyigereranya n’imyambaro y’inyuma, umuntu yambara bose bakayibona. Yesu yatanze umuburo urebana n’ibi bihe turimo agira ati “dore nzaza nk’umujura. Hahirwa uba maso akarinda imyenda ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa bakareba isoni z’ubwambure bwe” * (Ibyahishuwe 16:15). Ntitwifuza kwiyambura imico igaragaza Ubukristo bwacu hamwe n’amahame atuyobora ngo twemerere isi ya Satani kutuyobora. Twemeye ko ibyo bitubaho, twaba dutakaje “imyenda” yacu. Ibyo byaba bibabaje kandi biteye agahinda.

5, 6. Kuki ari iby’ingenzi kugira imimerere ihamye yo mu buryo bw’umwuka?

5 Iyo umuntu azi neza uwo ari we, akamenya ko ari Umukristo, bigira ingaruka zikomeye ku ntego yimiriza imbere mu buzima bwe. Mu buhe buryo? Umuntu usenga Yehova aramutse atamenye neza uwo ari we, ashobora kurangara, ntagire intego zisobanutse. Incuro nyinshi Bibiliya ituburira ko tugomba kwirinda kugira imitima ibiri. Umwigishwa Yakobo yatanze umuburo ugira uti “ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga ushushubikanywa. Umeze atyo ye kwibwira ko azagira icyo ahabwa n’Umwami Imana, kuko umuntu w’imitima ibiri anamuka mu nzira ze zose.”—Yakobo 1:6-8; Abefeso 4:14; Abaheburayo 13:9.

6 Twakora iki ngo turinde ibintu bigaragaza ko turi Abakristo? Ni iki cyadufasha kurushaho kubona ko dufite igikundiro gikomeye cyo gusenga Ishoborabyose? Gerageza gusuzuma uburyo bukurikira.

Shimangira ibintu bigaragaza ko uri Umukristo

7. Kuki byatugirira umumaro twinginze Yehova ngo atugenzure?

7Komeza gushimangira imishyikirano ufitanye na Yehova. Ikintu cy’agaciro kenshi cyane kurusha ibindi Umukristo atunze, ni imishyikirano afitanye n’Imana (Zaburi 25:14; Imigani 3:32). Iyo dutangiye gushidikanya ku bintu bigaragaza ko turi Abakristo, icyo kiba ari igihe cyo kongera gusuzumana ubwitonzi uko iyo mishyikirano imeze n’urugero ikomeyemo. Mu buryo bukwiriye, umwanditsi wa zaburi yinginze agira ati “Uwiteka, unyitegereze ungerageze, gerageza umutima wanjye n’ubwenge bwanjye” (Zaburi 26:2). Kuki ari iby’ingenzi ko Yehova atugenzura? Ni ukubera ko twe tudashobora kwigenzura neza tutibereye, ngo tugenzure intego zimbitse zidusunikira gukora ibintu n’ibyo umutima wacu ubogamiraho. Yehova ni we wenyine ushobora kumenya umuntu wacu w’imbere, ni ukuvuga intego zacu, ibitekerezo byacu n’ibyiyumvo byacu.—Yeremiya 17:9, 10.

8. (a) Ni gute ibigeragezo Yehova yemera ko bitugeraho bitugirira umumaro? (b) Ni mu buhe buryo wafashijwe kugira amajyambere mu Bukristo bwawe?

8 Iyo dusabye Yehova ngo atugenzure, tuba tunamutumiriye kutugerageza. Ashobora kureka hakabaho imimerere izahishura intego nyakuri zidusunika hamwe n’imimerere umutima wacu urimo (Abaheburayo 4:12, 13; Yakobo 1:22-25). Twagombye kwakira neza ibyo bigeragezo kubera ko biduha uburyo bwo kwerekana urugero ubudahemuka bwacu kuri Yehova bwimbitsemo. Ibyo bishobora kugaragaza niba ‘dutunganye rwose dushyitse tutabuzeho na gato’ (Yakobo 1:2-4). Kandi hagati aho, tuba dukura mu buryo bw’umwuka.—Abefeso 4:22-24.

9. Mbese ni ngombwa ko dukora ubushakashatsi ngo tumenye neza ukuri kwa Bibiliya? Sobanura.

9Iyigishe kugira ngo umenye udashidikanya ko Bibiliya ivuga ukuri. Turamutse tutishingikirije ku bumenyi butajegajega bwo mu Byanditswe, dushobora kudohoka tukibagirwa abo turi bo, ntitwibuke ko turi abagaragu ba Yehova (Abafilipi 1:9, 10). Buri Mukristo wese, yaba muto cyangwa mukuru, agomba kwikorera ubushakashatsi akamenya neza niba ibyo yemera ari ukuri koko nk’uko kuboneka muri Bibiliya. Pawulo yateye bagenzi be bahuje ukwizera inkunga igira iti “mugerageze byose mugundire ibyiza” (1 Abatesalonike 5:21). Abakristo bakiri bato baba mu miryango itinya Imana bagomba kuzirikana ko badashobora kwishingikiriza ku kwizera kw’ababyeyi babo gusa. Se wa Salomo, ari we Dawidi, yamuteye inkunga agira ati ‘umenye Imana ya so, ujye uyikorera n’umutima utunganye’ (1 Ngoma 28:9). Ntibyari kuba bihagije iyo Salomo yitegereza ukuntu se yizeraga Yehova. Yagombaga gushyiraho imihati akimenyera Yehova, kandi ni ko yabigenje. Yinginze Imana agira ati “ndagusaba kumpa ubwenge n’ubuhanga, kugira ngo ntambagire igihugu cyanjye niyereke abantu.”—2 Ngoma 1:10.

10. Kuki nta kosa ririmo kwibaza ibibazo bivuye ku mutima dufite intego zikwiriye?

10 Ukwizera gukomeye kuba gushingiye ku bumenyi. Pawulo yagize ati “kwizera guheshwa no kumva” (Abaroma 10:17). Yashakaga kuvuga iki? Yashakaga kuvuga ko iyo twigaburiye Ijambo ry’Imana dushimangira ukwizera kwacu kandi tukarushaho kwiringira Yehova, amasezerano ye n’umuteguro we. Kwibaza ibibazo bizira uburyarya ku birebana na Bibiliya bishobora gutuma tubona ibisubizo bitunyuze. Byongeye kandi, mu Baroma 12:2 tuhabona inama ya Pawulo igira iti “mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.” Ariko se ibyo twabigeraho dute? Twabigeraho twihatira ‘kumenya ubwenge bw’ukuri’ (Tito 1:1). Umwuka wa Yehova ushobora kudufasha gusobanukirwa ibintu bikomeye (1 Abakorinto 2:11, 12). Mu gihe dufite ingorane zo gusobanukirwa ikintu runaka, twagombye gusenga Imana tuyisaba ubufasha (Zaburi 119:10, 11, 27). Yehova yifuza ko dusobanukirwa Ijambo rye, tukaryizera kandi tukaryumvira. Yakira neza ibibazo bivuye ku mutima abantu bibaza bafite intego zikwiriye.

Iyemeze gushimisha Imana

11. (a) Ni ikihe cyifuzo gisanzwe gishobora kutubera umutego? (b) Ni gute twagira ubutwari bwo kurwanya amoshya y’urungano?

11Shakisha uko washimisha Imana aho gushimisha abantu. Ni ibisanzwe ko dushaka abantu twifatanya na bo kugira ngo mu rugero runaka tugaragaze abo turi bo. Buri muntu akenera incuti, kandi iyo turi mu bantu batwemera twumva bituguye neza. Mu myaka y’amabyiruka, ndetse n’iyo umuntu amaze gukura, urungano rushobora kumugiraho ingaruka zikomeye, bigatuma uko byagenda kose ashaka kwigana abandi cyangwa kubashimisha. Ariko kandi, incuti zacu cyangwa urungano rwacu si ko buri gihe baba batwifuriza kumererwa neza. Hari igihe baba bishakira gusa uwabashyigikira mu gukora ibibi (Imigani 1:11-19). Iyo Umukristo afite incuti mbi, ubusanzwe agerageza guhisha uwo ari we (Zaburi 26:4). Intumwa Pawulo yatanze umuburo ugira uti “ntimwishushanye n’ab’iki gihe” (Abaroma 12:2). Yehova aduha imbaraga zo mu mutima tuba dukeneye kugira ngo turwanye ibigeragezo byo kwishushanya na bo.—Abaheburayo 13:6.

12. Ni irihe hame n’urugero bishobora kuduha imbaraga zo gushikama mu byo kwizera mu birebana no kwiringira Imana kwacu?

12 Iyo hari ibigeragezo bishatse gupfukirana imico igaragaza ko turi Abakristo, ni byiza kwibuka ko gukomeza kuba indahemuka ku Mana ari byo by’ingenzi cyane kuruta uko abantu batubona cyangwa ibyo abantu benshi bemera. Amagambo yo mu Kuva 23:2 arimo ihame riturinda, rigira riti “ntugakurikize benshi gukora ibyaha.” Igihe abenshi mu Bisirayeli bashidikanyaga ko Yehova afite ubushobozi bwo gusohoza amasezerano ye, Kalebu yanze akomeje gukurikiza ibya benshi. Yari yiringiye adashidikanya ko amasezerano y’Imana ari ayo kwiringirwa, kandi icyo gihagararo yagize cyatumye agororerwa cyane (Kubara 13:30; Yosuwa 14:6-11). Mbese nawe witeguye kunanira ibishuko bigutera gukurikiza ibitekerezo bya benshi kugira ngo urinde imishyikirano ufitanye n’Imana?

13. Kuki kumenyesha abandi abo turi bo n’igihagararo cyacu cya gikristo ari iby’ubwenge?

13Imenyekanishe ko uri Umukristo. Hari abavuga ko uburyo bwiza bwo kwirwanaho ari ugutanga umubisha ukamutera, kandi ibyo ni ukuri niba dushaka kurinda imico yacu igaragaza ko turi Abakristo. Igihe Abisirayeli bizerwa bo mu gihe cya Ezira barwanywaga n’abatarashakaga ko bakora ibyo Yehova ashaka, baravuze bati “turi abagaragu b’Imana nyir’ijuru n’isi” (Ezira 5:11). Turamutse twemeye ko ibikorwa by’abantu baturwanya hamwe n’amagambo bavuga batunenga bitugiraho ingaruka, dushobora gushya ubwoba ntitugire icyo twongera gukora. Niba dushaka buri gihe gushimisha abantu bose bizatuma tutagira icyo tugeraho. Bityo rero, ntuzemere ko hagira abagukangisha. Buri gihe biba byiza iyo umenyesheje abandi mu buryo busobanutse neza ko uri umwe mu Bahamya ba Yehova. Mu buryo burangwa no kubaha ariko butajenjetse, ushobora kubasobanurira amahame ugenderaho, imyizerere yawe n’igihagararo cyawe cyo kuba uri Umukristo. Reka abandi bamenye ko wiyemeje gukomeza kugendera ku mahame ya Yehova yo mu rwego rwo hejuru mu bibazo birebana n’umuco. Bamenyeshe mu buryo bwumvikana neza ko udashobora guteshuka ku gushikama kwawe kwa gikristo. Bagaragarize ko uterwa ishema n’amahame mbwirizamuco ugenderaho (Zaburi 64:11). Kuba Umukristo ushikamye utandukanye n’abandi bishobora kukongerera imbaraga, bikakurinda, ndetse bikaba byanatuma bamwe bashaka kumenya ibyerekeye Yehova n’ubwoko bwe.

14. Mbese kudukoba cyangwa kuturwanya byagombye kuduca intege? Sobanura.

14 Ni koko, hari abashobora kugukoba cyangwa bakakurwanya (Yuda 18). Niba abandi batitabiriye neza imihati ushyiraho ugerageza kubasobanurira amahame ugenderaho, ntibikaguce intege (Ezekiyeli 3:7, 8). N’ubwo washyiraho imihati ingana ite, ntuzigera wemeza abantu badashaka kwemera. Ibuka Farawo. Nta cyago cyangwa igitangaza cyigeze gishobora kwemeza Farawo ko Mose yavugiraga Yehova, yemwe no gupfusha umwana we w’imfura ntibyatumye yemera. Ku bw’ibyo rero, ntuzemere ko gutinya abantu bikubuza kubwiriza. Kwiringira Imana no kuyizera bishobora kudufasha kunesha ubwoba.—Imigani 3:5, 6; 29:25.

Vana isomo ku byabaye, witeganyirize igihe kizaza

15, 16. (a) Umurage wacu wo mu buryo bw’umwuka ukubiyemo iki? (b) Ni mu buhe buryo twakungukirwa no gutekereza ku murage wacu twifashishije Ijambo ry’Imana?

15Komera ku murage wawe wo mu buryo bw’umwuka. Abakristo batekereza ku murage wabo ukungahaye wo mu buryo bw’umwuka bifashishije Ijambo ry’Imana bazungukirwa. Uwo murage ukubiyemo ukuri ko mu Ijambo rya Yehova, ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka hamwe n’icyubahiro cyo guhagararira Imana turi ababwiriza b’ubutumwa bwiza. Mbese ubona uruhare wowe ubwawe ugira mu Bahamya be bafite igikundiro cyo kuba barashinzwe umurimo urokora ubuzima wo kubwiriza iby’Ubwami? Wibuke ko Yehova ubwe ari we wivugira ati “muri abagabo bo guhamya ibyanjye.”—Yesaya 43:10.

16 Ushobora kwibaza ibibazo nk’ibi ngo “uwo murage wo mu buryo bw’umwuka nywuha agaciro kangana iki? Mbese nywuha agaciro gahagije ku buryo bituma mu mibereho yanjye nimiriza imbere gukora ibyo Imana ishaka? Mbese nywuha agaciro cyane ku buryo bimfasha kunanira igishuko icyo ari cyo cyose cyatuma nywupfusha ubusa?’ Umurage wacu wo mu buryo bw’umwuka ushobora nanone gutuma turushaho kumva dufite umutekano wo mu buryo bw’umwuka, umutekano ubonerwa mu muteguro wa Yehova honyine (Zaburi 91:1, 2). Kongera gusuzuma ibintu by’ingenzi byabaye mu mateka y’umuteguro wa Yehova wo muri iki gihe, bishobora kutwemeza tudashidikanya ko nta muntu cyangwa ikintu gishobora gutsemba ubwoko bwa Yehova ku isi.—Yesaya 54:17; Yeremiya 1:19.

17. Ni iki kindi gikenewe uretse kwishingikiriza gusa ku murage wacu wo mu buryo bw’umwuka?

17 Birumvikana ariko ko tudashobora kwishingikiriza gusa ku murage wacu wo mu buryo bw’umwuka. Buri wese muri twe agomba kugirana n’Imana imishyikirano ya gicuti. Pawulo yari yaramaze igihe akorana umwete yubaka ukwizera kw’Abakristo b’i Filipi, nyuma y’aho arabandikira ati “nuko abo nkunda, nk’uko iteka ryose mwajyaga mwumvira uretse igihe mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ari ko musohoza agakiza kanyu mutinya, muhinda imishyitsi” (Abafilipi 2:12). Nta wundi muntu twakwishingikirizaho ngo azaduheshe agakiza.

18. Ni gute ibikorwa bya gikristo bishobora gutuma turushaho gushimangira imico igaragaza ko turi Abakristo?

18Ifatanye mu bikorwa bya gikristo utizigamye. Hari abavuze ko “akazi umuntu akora kagira ingaruka ku mico imuranga.” Abakristo muri iki gihe bashinzwe umurimo w’ingenzi wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bwimitswe. Pawulo yagize ati “nubahiriza umurimo wanjye, kuko ndi intumwa ku banyamahanga” (Abaroma 11:13). Umurimo wacu wo kubwiriza ugaragaza aho dutandukaniye n’isi, kandi kuwifatanyamo bishimangira imico igaragaza ko turi Abakristo. Kwifatanya mu bindi bikorwa by’itorero tutizigamye, urugero nk’amateraniro y’itorero rya gikristo, gahunda zo kubaka ahantu ho gusengera, imihati ishyirwaho yo gufasha abakeneye ubufasha n’ibindi nk’ibyo, bishobora gutuma turushaho kuzirikana abo turi bo, tukamenya ko turi Abakristo.—Abagalatiya 6:9, 10; Abaheburayo 10:23, 24.

Kumenya neza abo turi bo biduhesha imigisha nyayo

19, 20. (a) Ni izihe nyungu ufite bitewe n’uko uri Umukristo? (b) Ni iki dushingiraho kugira ngo tumenye abo turi bo by’ukuri?

19 Fata igihe cyo gutekereza ku nyungu nyinshi dufite n’ibyiza byinshi tubona bitewe n’uko turi Abakristo b’ukuri. Dufite igikundiro cyo kuba Yehova ubwe atwemera. Umuhanuzi Malaki yagize ati “maze abubahaga Uwiteka baraganiraga, Uwiteka agatega amatwi akumva, nuko igitabo kikandikirwa imbere ye cy’urwibutso rw’abubahaga Uwiteka bakita ku izina rye” (Malaki 3:16). Imana ishobora kutugira incuti zayo (Yakobo 2:23). Ubuzima bwacu burushaho kugira ireme, bukagira intego zisobanutse neza, nzima kandi zikungahaye. Nanone kandi, twahawe ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka.—Zaburi 37:9.

20 Wibuke ko uwo uri we by’ukuri n’agaciro nyakuri ufite biterwa n’uko Imana ibona agaciro kawe, ntibiterwa n’uko abandi bashobora kuba bagutekereza. Abandi bantu bashobora kudushimagiza bakurikije amahame adakwiriye y’abantu. Ariko urukundo Imana idukunda hamwe n’ukuntu itwitaho buri muntu ku giti cye, ni byo biduha agaciro nyakuri: turi abayo (Matayo 10:29-31). Natwe rero, urukundo dukunda Imana ni cyo kintu kiruta ibindi gishobora gutuma turushaho kumenya abo turi bo, kandi tukagira intego zisobanutse kurusha izindi mu buzima. “Ukunda Imana ni we umenywa na yo.”—1 Abakorinto 8:3.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Ayo magambo ashobora kuba yerekeza ku nshingano y’umukuru w’urusengero rwari ku musozi w’i Yerusalemu. Nijoro yagendagendaga mu rusengero kugira ngo arebe niba abarinzi b’Abalewi bari maso cyangwa niba basinziririye aho bararaga izamu. Iyo yasangaga umurinzi asinziriye yamukubitaga inkoni, kandi yashoboraga kumuhanisha gutwika imyenda y’inyuma kugira ngo amukoze isoni.

Mbese uribuka?

• Kuki ari iby’ingenzi ko Abakristo barinda imimerere yabo yo mu buryo bw’umwuka?

• Ni gute twashimangira imico igaragaza ko turi Abakristo?

• Iyo duhuye n’ikibazo cyo kumenya uwo dukwiriye gushimisha, ni ibihe bintu byadufasha gufata imyanzuro ihwitse?

• Twebwe Abakristo, ni gute kumenya abo turi bo bishobora kugena uko imibereho yacu izamera?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 21]

Kwifatanya mu bikorwa bya gikristo tutizigamye bishobora gushimangira imico igaragaza ko turi Abakristo