Ibibazo by’abasomyi
Ibibazo by’abasomyi
Mbese Dawidi wari umuntu umeze nk’uko umutima w’Imana ushaka yaba yaricaga urw’agashinyaguro ingaruzwamuheto, nk’uko bamwe babitekereza iyo basomye ibivugwa muri 2 Samweli 12:31 no mu 1 Ngoma 20:3?
Oya. Imirimo y’uburetwa ni yo gusa yakoreshaga ingaruzwamuheto z’Abamoni. Abantu bumvise nabi ibintu Dawidi yakoraga bitewe n’ukuntu ubuhinduzi bumwe na bumwe bwa Bibiliya bwagiye buhindura iyo mirongo.
Iyo ubwo buhinduzi bwa Bibiliya buvuga ibihano byahabwaga Abamoni, bugaragaza ko Dawidi yabicaga urw’agashinyaguro. Urugero, dukurikije uko Bibiliya Yera ibivuga, muri 2 Samweli 12:31 hagira hati “akuramo abantu baho abakereza inkero n’ibyuma biharura n’intorezo z’ibyuma, kandi abanyuza mu itanura ry’amatafari. Uko ni ko yagenzaga imidugudu yose y’Abamoni.” No mu 1 Ngoma 20:3 na ho ni uko habivuga.
Icyakora, nk’uko intiti mu bya Bibiliya yitwa Samuel Rolles Driver ibivuga, ubugome “ni ikintu tuzi ko kitashoboraga kurangwa kuri Dawidi no muri kamere ye.” Ku bw’ibyo, hari ubuhinduzi bwa Bibiliya butanga ibisobanuro bigira biti “Dawidi ashyira mu matsinda abantu b’ingaruzwamuheto maze abakoresha akazi kugira ngo akure inyungu mu ntara yigaruriye, uko bigaragara ibyo bikaba ari ibintu byari bisanzwe bikorwa n’abami babaga batsinze” (The Anchor Bible). Nanone uwitwa Adam Clarke yunze muri icyo gitekerezo agira ati “ibyo rero bisobanura ko Dawidi yagize abo bantu abagaragu be, akabaha akazi ko gukoresha inkero, gucura ibyuma bimeze nk’amakanya bikoreshwa mu buhinzi, cyangwa gukora mu birombe, . . . kwasa inkwi no kubumba amatafari. Uyu murongo ntushaka kuvuga igikorwa cyo gukereza abantu inkero, kubatemaguza ibyuma no kubashisha intorezo; kandi nta n’ubwo Dawidi yigeze agirira Abamoni ibintu nk’ibyo.”
Abahinduzi banyuranye bo muri iki gihe batekereje kuri ubwo buryo busobanutse neza bwo kwiyumvisha ibintu, maze bagaragaza neza ko Dawidi atagombye kugerekwaho ibyo bikorwa bya kinyamaswa. * Bibiliya Ntagatifu na yo igira iti “naho abaturage b’aho arabajyana, kugira ngo bakoreshe inkero, bakoreshe amapiki n’intorezo z’ibyuma, kandi babumbe n’amatafari. Uko ni ko yagenjereje imigi yose y’Abahamoni” (2 Samweli 12:31). “Naho abaturage b’aho, arabajyana kugira ngo bajye bakoresha inkero, amapiki n’intorezo. Uko ni ko Dawudi yagenjereje imigi yose y’Abahamoni” (1 Amateka 20:3). Ubuhinduzi bwa Traduction du monde nouveau na bwo buhuza n’uko abo bahanga mu bya Bibiliya basobanukiwe ibintu. Bugira buti “abantu bari bawurimo yabakuyemo kugira ngo abahe akazi ko gusatuza amabuye inkero no gukoresha ibyuma bityaye hamwe n’intorezo, kandi abaha akazi ko kubumba amatafari” (2 Samweli 12:31). “Abaturage bari bawurimo yabakuyemo, abakoresha akazi ko gusatuza amabuye inkero no gukoresha ibyuma bityaye n’intorezo; kandi uko ni ko Dawidi yagenjereje imidugudu yose ya bene Amoni.”—1 Ngoma 20:3.
Dawidi amaze gutsinda Abamoni ntiyabishe urubozo cyangwa ngo abatsembe mu buryo buteye ubwoba. Ntiyiganye umuco mubi wo guhutaza ingaruzwamuheto warangwaga mu ntambara zo mu gihe cye.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 6 Iyo umwandiko w’Igiheburayo uhindutseho inyuguti imwe gusa, ushobora gusobanura ngo “yabashyize mu rukero” cyangwa ngo “yabaciyemo ibice (yabakereje urukero).” Byongeye kandi, ijambo ryahinduwemo “itanura ry’amatafari” rishobora nanone gusobanura “iforomo y’amatafari.” Iyo foromo yaba ari nto cyane ku buryo nta muntu wayinyuramo.