Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibitangaza nawe wiboneye!

Ibitangaza nawe wiboneye!

Ibitangaza nawe wiboneye!

IJAMBO “igitangaza” nanone risobanura “ikintu gitangaje cyane kidasanzwe kiba cyabaye cyangwa cyakozwe.” Twese twiboneye bene ibyo bitangaza Imana iba itagizemo uruhare.

Kubera ko abantu barushijeho kugira ubumenyi ku mategeko ya fiziki agenga ibintu kamere, bashoboye kugera ku bintu ubusanzwe bahoze babona ko bidashobora kugerwaho. Urugero, za orudinateri, za televiziyo, ikoranabuhanga mu by’ikirere, ndetse n’irindi terambere nk’iryo ryagezweho muri iki gihe, byatumye ibintu abantu benshi batekerezaga ko bidashoboka mu myaka ijana ishize, ubu bishoboka.

Hari abahanga mu bya siyansi bazi neza ko bafite ubumenyi buke gusa ku bintu bitangaje byo mu rwego rwa siyansi bigaragara mu byo Imana yaremye, bavuga ko batazongera guhamya ko ikintu iki n’iki kidashoboka. Ahubwo usanga basa n’aho bemera ko hari igihe icyo kintu gishobora kuzabaho. Bityo bakaba bagaragaje ko hari ibintu byo mu rwego rwa siyansi bisa n’aho ari “ibitangaza” muri iki gihe, ariko bishobora kuzagerwaho.

N’ubwo twakoresha ibisobanuro bya mbere by’ijambo “ibitangaza,” aho risobanura ibintu “byakozwe n’imbaraga ndengakamere,” twavuga ko buri wese muri twe yabonye ibitangaza. Urugero, tubona izuba, ukwezi n’inyenyeri; ibyo byose bikaba byararemwe n’ “imbaraga ndengakamere” z’Umuremyi ubwe. Uretse n’ibyo se, ni nde wundi ushobora gusobanura mu buryo bwuzuye kandi burambuye uko umubiri w’umuntu ukora? Uko ubwonko bukora? Cyangwa uko urusoro rw’umuntu rukura? Hari igitabo kigira kiti “umubiri w’umuntu ugenzurwa kandi ugakoreshwa n’ubwonko: ni nk’imashini ifite ubushobozi bwo kumva buhambaye, nka moteri yikoresha ubwayo, nka orudinateri ishobora gukora izindi zisa na yo; muri make umubiri w’umuntu urahambaye kandi mu buryo bwinshi ibyawo ni amayobera” (The Body Machine). Mu by’ukuri, Imana yaremye “umubiri w’umuntu” yakoze igitangaza n’ubu kigikomeza kudutangaza. Nanone kandi, hari ibindi bitangaza wagiye ubona n’ubwo ushobora kuba utaramenye ko ari ibitangaza.

Mbese igitabo gishobora kuba igitangaza?

Nta kindi gitabo cyakwirakwiriye cyane nka Bibiliya. Mbese ubona ko Bibiliya ubwayo ari igitangaza? Mbese umuntu ashobora kuvuga ko kuba ikiriho byatewe n’ “imbaraga ndengakamere”? Ni iby’ukuri ko Bibiliya ari igitabo cyanditswe n’abantu, ariko kandi bavuze ko banditse ibitekerezo by’Imana, atari ibyabo ubwabo (2 Samweli 23:1, 2; 2 Petero 1:20, 21). Bitekerezeho nawe. Abanditse Bibiliya bari abantu 40, babayeho mu gihe cy’imyaka 1.600. Bakuriye mu buzima butandukanye: abashumba, abasirikare, abarobyi, abantu basanzwe, abaganga, abatambyi n’abami. Icyakora, bashoboye gutangaza ubutumwa bumwe bw’ibyiringiro kandi bw’ukuri.

Nk’uko intumwa Pawulo yabyanditse, Abahamya ba Yehova bashingiye ku kuba biga Bibiliya babyitondeye, bemera ko Bibiliya atari ‘ijambo ry’abantu, ahubwo bayemera nk’ijambo ry’Imana nk’uko riri koko’ (1 Abatesalonike 2:13). Ibitabo byabo bimaze imyaka myinshi bisobanura ukuntu ibyo abantu bita ko ari ibitekerezo bivuguruzanya muri Bibiliya bishobora guhuzwa n’umutwe rusange wayo. Kuba ibirimo bigenda byuzuzanya na byo ubwabyo ni igihamya kigaragaza ububasha bw’Imana. *

Nta kindi gitabo abantu bagerageje kuzimangatanya nk’uko byagenze kuri Bibiliya. Nyamara kandi iracyariho, kandi iboneka mu ndimi zisaga 2.000, yaba yuzuye cyangwa igice cyayo. Kuba Bibiliya yararinzwe ikaba ikiriho no kuba ibyanditswemo bitarahindutse, bigaragaza ko Imana ari yo yabigizemo uruhare. Mu by’ukuri, Bibiliya ni igitangaza!

Igitangaza ‘kizima kandi gifite imbaraga’

Ibitangaza byo mu bihe bya kera, nko gukiza indwara no kuzura abantu, ntibikibaho. Ariko dufite impamvu zo kugira icyizere ko mu isi nshya y’Imana dutegereje, ibitangaza nk’ibyo bizongera kubaho noneho bwo bikazaba mu rwego rw’isi yose. Bizatuma habaho ihumure rihoraho kandi bizaba birenze ibyo dushobora kwiyumvisha muri iki gihe.

Bibiliya, twabonye mu buryo bw’igitangaza, muri iki gihe ishobora gukora ibyagereranywa n’ibitangaza binyuze mu gushishikariza abantu guhindura kamere zabo zikarushaho kuba nziza. (Reba urugero mu gasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ijambo ry’Imana rifite imbaraga,” ku ipaji ya 8.) Mu Baheburayo 4:12, hagira hati “kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.” Ni koko, Bibiliya yakoreshejwe mu guhindura imibereho y’abantu basaga miriyoni esheshatu bo hirya no hino ku isi, ituma ubuzima bwabo bugira intego kandi ibaha ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza.

Kuki utareka ngo Bibiliya ikore ibitangaza mu mibereho yawe?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Niba ushaka gusuzuma ibyo bitekerezo abantu bita ko bivuguruzanya kugira ngo ubone ukuntu byuzuzanya, uzabona ingero nyinshi mu gitabo La Bible : Parole de Dieu ou des Hommes ?, igice cya 7, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 7]

MBESE YARI YAPFUYE CYANGWA YARI AKIRI MUZIMA?

Dukurikije ibivugwa muri Yohana 19:33, 34, Yesu yari yapfuye igihe ‘umwe [mu basirikare] yamucumitaga icumu mu rubavu, uwo mwanya hakavamo amaraso n’amazi.’ Ariko, hari ubundi buhinduzi bugaragaza ko muri Matayo 27:49, 50 ho havuga ko ibyo byabaye Yesu akiri muzima. Kuki iyo mirongo ivuguruzanya?

Amategeko ya Mose yavugaga ko intumbi y’umunyabyaha itagombaga kurara imanitse ku giti (Gutegeka 21:22, 23). Ku bw’ibyo, mu gihe cya Yesu iyo byageraga nimugoroba umugizi wa nabi akimanitse kandi atarapfa, ubusanzwe bamuvunaga amaguru kugira ngo apfe vuba. Ntiyabaga agishoboye kweguka ngo yeme kugira ngo abone uko ahumeka neza. Kuba abasirikare baravunnye amaguru y’abagizi ba nabi bari bamanitse iruhande rwa Yesu ariko aye ntibayavune, bigaragaza ko batekerezaga ko yapfuye. Umusirikare ashobora kuba yarateye Yesu icumu mu rubavu kugira ngo amenye neza adashidikanya ko yapfuye no kugira ngo atazava aho azanzamuka noneho bakabeshya ngo yazutse.

Mu buhinduzi bumwe na bumwe, muri Matayo 27:49, 50 hakurikiranya ibintu mu buryo butandukanye. Hagira hati “undi muntu afata icumu aritera mu rubavu rwe, havamo amaraso n’amazi. Ariko Yesu yongera kuvuga ijwi rirenga, aratanga.” Icyakora, iyo nteruro yanditse mu nyuguti ziberamye ntiboneka mu nyandiko za kera za Bibiliya zandikishijwe intoki. Intiti nyinshi zemeza ko yongewemo nyuma ivanywe mu Ivanjiri ya Yohana kandi igashyirwa aho itagombaga kujya. Ni yo mpamvu ubuhinduzi bwinshi bushyira iyo nteruro mu dusodeko cyangwa mu dukubo, hanyuma bugashyira ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji cyangwa se bukayivanamo burundu.

Mu mwandiko w’Ikigiriki wakusanyijwe na Westcott afatanyije na Hort, ari na wo abahinduye Traduction du monde nouveau bifashishije cyane, iyo nteruro iri mu dusodeko tubiri. Abakusanyije uwo mwandiko bavuga ko iyo nteruro “igomba kuba rwose yarongewemo n’abandukuzi.”

Bityo rero, icyo twakwemeza tudashidikanya ni uko muri Yohana 19:33, 34 havuga ukuri kandi ko igihe umusirikare w’Umuroma yateraga Yesu icumu, Yesu yari yamaze gupfa.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 8]

IJAMBO RY’IMANA RIFITE IMBARAGA

Igihe Detlef yari ingimbi, ababyeyi be baratanye bituma yishora mu biyobyabwenge, inzoga no mu muzika wo mu bwoko bwa heavy metal. * Yinjiye mu gatsiko k’insoresore ziyita skinhead (zirangwa no kogosha umusatsi zikawumaraho); bidatinze, imyifatire ye irangwa n’urugomo yatumye atangira kugirana ibibazo n’abapolisi.

Mu mwaka wa 1992, insoresore 60 za skinhead zahuye n’izindi nsoresore 35 zikunda umuzika wa rock witwa punk (zirangwa no kwiyogoshesha penke) zirwanira mu kabari ko mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Budage. Uwitwa Thomas wo mu gatsiko k’izo nsoresore zikunda umuzika wa punk, baramukubise bamuhindura inoge ku buryo yishwe n’inkoni. Abenshi mu bari bayoboye utwo dutsiko barimo na Detlef, bashyikirijwe ubutabera hanyuma barafungwa; urubanza rwabo rukaba rwaravuzwe cyane mu itangazamakuru.

Nyuma gato Detlef amaze gufungurwa, Abahamya ba Yehova bamuhaye inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo “Pourquoi la vie est-elle si difficile?” (Kuki ubuzima bugoye cyane?) Yahise abona ukuri kw’ibivugwa muri iyo nkuru y’Ubwami hanyuma atangira kwigana Bibiliya n’Abahamya. Ibyo byatumye ahindura imibereho ye mu buryo bwuzuye. Kuva mu mwaka wa 1996 ni Umuhamya wa Yehova urangwa n’ishyaka.

Sigfried wahoze mu gatsiko k’insoresore zikunda umuzika wa punk, akaba yari incuti magara ya wa musore wishwe witwaga Thomas; na we yaje guhinduka Umuhamya, ubu akaba ari umusaza w’itorero. Igihe Siegfried yari yagiye gutanga disikuru mu itorero Detlef ateraniramo (bikaba byarahuriranye n’uko nyina wa Thomas na we yajyaga ateranira aho ngaho rimwe na rimwe), Detlef yatumiye Siegfried ku ifunguro rya saa sita. Iyo baza guhura mu myaka icumi ishize urwango bari bafitanye rwari gutuma bicana, ariko ubu urukundo rwabo rwa kivandimwe rurigaragaza.

Detlef na Siegfried bategerezanyije amatsiko Thomas igihe azaba yazukiye mu isi izaba yahindutse paradizo. Detlef agira ati “iyo mbyibutse ndarira. Mbabajwe cyane n’ibyo nakoze.” Bombi bifuza kuzafasha Thomas kumenya Yehova no kwishimira ibyiringiro Bibiliya itanga, nk’uko ubu bafasha abandi kubigeraho.

Koko rero, izo nkuru zigaragaza ukuntu Ijambo ry’Imana rifite imbaraga!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 25 Amazina yarahinduwe.

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Umubiri w’umuntu uremye mu buryo buhambaye cyane

[Aho ifoto yavuye]

Anatomy Improved and Illustrated, London, 1723, Bernardino Genga