Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuzamuka ujya mu ndiba ya Saba

Kuzamuka ujya mu ndiba ya Saba

Kuzamuka ujya mu ndiba ya Saba

MU GIHE runaka, ikirwa cy’u Buholandi cyitwa Saba cyigeze kuba indiri ikomeye y’abambuzi bazereraga mu Nyanja ya Karayibe bashaka abo bacuza utwabo. Muri iki gihe, ako karwa gato cyane kari ku birometero 240 uturutse mu Burasirazuba bwa Porto Rico gatuwe n’abaturage 1.600, batanu muri bo bakaba ari Abahamya ba Yehova. Icyakora, abo babwiriza batagira ubwoba bo bashakisha ikindi kintu cy’agaciro cyane kurusha iminyago. Bashakana umwete abantu “bari mu mimerere ikwiriye yatuma babona ubuzima bw’iteka.”—Ibyakozwe 13:48, NW.

Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwageze muri icyo kirwa ku itariki ya 22 Kamena 1952, igihe ubwato bwari bufite uburebure bwa metero 18 bwitwa Sibia bwageraga ku nkombe zacyo butwawe n’abamisiyonari b’Abahamya ba Yehova, ari bo Gust Maki na Stanley Carter (Matayo 24:14). Bazamutse urutare rucukuweho ingazi zisaga 500 maze babona kugera ku mudugudu wa Bottom, ari wo murwa mukuru w’ikirwa cya Saba. * Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, ako kayira ni ko konyine abantu bashoboraga kunyuramo kugira ngo bagere ku baturage bo kuri icyo kirwa.

Raporo ya mbere y’umurimo wo kubwiriza ku kirwa cya Saba yasohotse mu gitabo Annuaire des Témoins de Jéhovah 1966. Dukurikije iyo raporo, kuri icyo kirwa hari Umuhamya umwe gusa wakoranaga umwete. Nyuma y’aho, hari umuryango wo muri Kanada waje kuhamara imyaka myinshi uhabwiriza ubutumwa bwiza. Vuba aha, igihe Russel n’umugore we Kathy bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bari bamaze guhabwa ikiruhuko cy’iza bukuru, bagiye ku kirwa cya Saba kuhakorera umurimo wo kubwiriza. Reka batubwire uko byagenze.

Dusura ikirwa cya Saba

Jye n’umugore wanjye twaje n’indege tuje gusura Ronald, uwo akaba ari Umuhamya umwe rukumbi wari kuri icyo kirwa mu myaka ya za 90. Yari adutegerereje ku kibuga cy’indege. Yashimishijwe cyane n’imboga twamugemuriye, kubera ko kuri icyo kirwa nta bahinga imboga zo gucuruza. Twinjiye mu ikamyoneti tuzamuka buhoro buhoro umusozi witwa Mount Scenery tugenda dukata amakorosi menshi, maze tugera mu mpinga y’icyo kirunga cyazimye.

Twahagaze mu mudugudu witwa Hell’s Gate, Ronald ajya kureba niba itangazo ryatumiraga abantu kuri disikuru yo ku Cyumweru ryari rikimanitse ku kibaho cy’amatangazo rusange. Twashimishijwe no kuba ryari rigihari. Yagarutse mu modoka dukomeza kuzamuka tujya mu mudugudu munini cyane kuruta iyindi witwa Windwardside. Nk’uko izina ryawo ribigaragaza, uwo mudugudu nyaburanga uri mu ruhande rw’icyo kirwa ruhora ruhuhwamo n’akayaga, ukaba uri ku butumburuke bwa metero 400. Ubwo twerekezaga mu gahanda kagiye ku nzu ya Ronald, twabonye icyapa giteye amabengeza kiri ku ibaraza ryayo kigaragaza ko ari Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova.

Mu gihe cy’ifunguro rya saa sita, namubajije ikibazo cyari cyaratumye tugambirira kumusura, ngira nti “ni gute waje kuba umubwiriza w’Ubwami ku kirwa cya Saba?”

Ronald yaravuze ati “igihe imirimo yo kubaka ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova mu gihugu cya Porto Rico mu mwaka wa 1993 yari irangiye, jye n’umugore wanjye twashimishijwe no kuguma mu ifasi yo mu mahanga. Mbere y’aho, twari twarasuye ikirwa cya Saba turi kumwe n’undi mugabo n’umugore we maze tumenya ko hari abaturage 1.400, ariko ko nta Bahamya bari bahari. Twavuganye na Komite y’Ishami rya Porto Rico, dusaba kwimukira ku kirwa cya Saba.

“Byose byaje kugenda neza, amaherezo tuza kwemererwa kuhimukira. Ikibabaje ariko, ni uko nyuma y’imyaka ibiri umugore wanjye yaje kurwara bikomeye maze tugasubira muri Kaliforuniya. Amaze gupfa nagarutse ku kirwa cya Saba. Burya rero sinkunda gutangira ikintu ngo ne kukirangiza.”

Kubwiriza ku nzu n’inzu mu kirwa cya Saba

Icyumba cy’uruganiriro cy’inzu ya Ronald yari imaze imyaka ijana, ni cyo cyakoreshwaga nk’Inzu y’Ubwami. * Mu gihe twari turimo dufata amafunguro ya mu gitondo kandi twitegura kujya mu murimo, haje imvura iturutse mu bicu byagendaga, maze igwa mu gikoni cyari kidasakaye. Tumaze kurya, muri icyo gitondo twagiye kubwiriza ku nzu n’inzu mu mudugudu wa Bottom, ibicu bikaba byari binyanyagiye mu kirere. Ahantu hose twageraga, Ronald yasuhuzaga nyir’inzu mu izina. Ibiganiro byacu byibandaga ku makuru mashya yavugwaga muri ako karere. Abantu benshi wabonaga bazi Ronald n’umurimo akora, kandi abenshi muri bo bahitaga bakira ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.

Kwandika amazu y’abashimishijwe n’ubutumwa bw’Ubwami ntibiba byoroshye iyo utamenyeranye n’abantu bahatuye. Kubera iki? Ronald yaratubwiye ati “impamvu ni uko amategeko yaho asaba ko amazu yose asigwa irangi risa.” Ibyo nasanze ari ukuri kubera ko nitegereje hirya no hino ngasanga amazu yose yo ku kirwa cya Saba ari umweru, naho ibisenge byayo ari umutuku.

Iyo twabaga tumaze kugirana na nyir’inzu ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya, twamutumiraga kuri disikuru y’abantu bose ishingiye kuri Bibiliya yari gutangirwa mu Nzu y’Ubwami ku Cyumweru. Iyo Ronald ari kuri icyo kirwa, buri Cyumweru atanga disikuru y’abantu bose. Muri iki gihe ku kirwa cya Saba hayoborwa ibyigisho bya Bibiliya 17. Abantu 20 ni bo bateranye ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo mu mwaka wa 2004. Kandi n’ubwo uwo mubare usa n’aho ari muto cyane, ungana na 1 ku ijana by’abatuye icyo kirwa bose!

Mu by’ukuri, Abahamya ba Yehova bitangiye byimazeyo kugeza ubutumwa bw’Imana bw’agakiza ku bantu benshi uko bishoboka kose. Abahamya ba Yehova basohoza mu budahemuka itegeko bahawe ryo ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa,’ haba mu kirwa gito cyane nka Saba cyangwa ku mugabane wose uko wakabaye.—Matayo 28:19.

Icyatubabaje ariko, ni uko uruzinduko rwacu rwahise rurangira. Ubwo twari tugeze ku ndege twari kugendamo, twapepeye Ronald tumusezeraho. Ntituzigera twibagirwa uruzinduko twagiriye ku kirwa cya Saba, hamwe n’igihe twamaze tuzamuka twerekeza ku mudugudu wa Bottom!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Biragaragara ko abambuzi bise uwo murwa izina rya Bottom (indiba), kubera ko wari ahantu hitse, hahoze ari umunwa w’ikirunga.

^ par. 12 Ku itariki ya 28 Nzeri 2003, abakozi bitangiye umurimo bo muri Florida ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bagiye ku kirwa cya Saba maze bavugurura inzu yari iri hafi aho, none ubu ni yo yabaye Inzu y’Ubwami.

[Amakarita yo ku ipaji ya 10]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

PORTO RICO

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 10 yavuye]

Background: www.sabatourism.com