Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese wigereranya n’abandi?

Mbese wigereranya n’abandi?

Mbese wigereranya n’abandi?

NI NDE muri twe utarahura n’umuntu umurusha ubwiza, usa n’aho abantu benshi bamukunda kuturusha, wumva ibintu vuba kuturusha cyangwa akaba aturusha mu ishuri? Birashoboka ko abandi baturusha ubuzima bwiza, akazi keza, bageze kuri byinshi kuturusha kandi basa n’aho baturusha incuti nyinshi. Bashobora kuba batunze ibintu byinshi kuturusha, baturusha amafaranga, imodoka nshya kandi basa n’aho bishimye kuturusha. Mbese iyo tubonye ibyo bintu abandi baturusha, bituma twigereranya na bo? Mbese ntidushobora kwirinda kwigereranya n’abandi? Kuki Umukristo agomba kubyirinda, kandi se ni gute dushobora kunyurwa tutigereranyije n’undi muntu uwo ari we wese?

Igihe dushobora kwigereranya n’abandi n’impamvu zibitera

Igitekerezo gituma abantu bashaka kwigereranya n’abandi, ngo ni uko bituma bakomeza kumva ko bafite agaciro cyangwa bakumva karushijeho kwiyongera. Akenshi abantu bumva banyuzwe iyo basanze barageze ku bintu bimwe n’ibyo urungano rwabo rwagezeho. Ikindi gitekerezo gituma twigereranya n’abandi, ni uko tuba tugerageza kugabanya ibyiyumvo byo kutigirira icyizere, kumenya ibyo dushobora gukora n’aho ubushobozi bwacu bugarukira. Twitegereza ibyo abandi bagezeho. Niba hari byinshi duhuriyeho kandi hakaba hari intego zimwe na zimwe bagezeho, hari ubwo twakumva natwe dushobora kuzigeraho.

Akenshi abantu bafite ibyo bahuje ni bo bakunze kwigereranya; nk’abahuje igitsina, abanganya imyaka, abari mu rwego rumwe rw’imibereho kandi baziranye. Iyo tubona ko umuntu aturenze cyane, ntibikunze kubaho ko twigereranya na we. Mu yandi magambo, umwangavu uciriritse yakwigereranya n’umunyeshuri bigana kuruta uko yakwigereranya n’umukobwa w’ikirangirire mu by’imideri. Uwo mukobwa w’ikirangirire na we ntiyakwigereranya n’uwo mwangavu.

Ni mu bihe bintu abantu bakunze kwigereranyamo? Ibintu cyangwa imico abantu bo mu karere aka n’aka babona ko ari iby’agaciro, wenda nk’ubwenge, uburanga, ubukire n’imyambaro, bishobora gutuma bigereranya n’abandi. Nanone dukunda kwigereranya n’abandi mu bihereranye n’ibintu bidushishikaza. Urugero, ntitwagirira ishyari umuntu tuziranye ubika za tembure za kera ngo afite nyinshi, keretse niba natwe dushishikazwa no gukusanya izo tembure.

Kwigereranya n’abandi bituma umuntu agira ibyiyumvo binyuranye cyane: ashobora kumva anyuzwe cyangwa akiheba, akumva akunze abo bantu yigereranya na bo kandi ashaka kuba nka bo cyangwa bikamuhangayikisha akaba yashaka no kubarwanya. Bimwe muri ibyo byiyumvo birangiza kandi ntibihuje n’imico ya gikristo.

Kwigereranya ugamije kurushanwa

Abantu benshi bigereranya n’abandi bagamije kuba “ibirangirire,” baba bagaragaza umwuka wo kurushanwa. Baba bashaka kugira icyo barusha abandi kandi ntibanyurwa keretse bumva ko hari icyo babarusha. Kuba hamwe n’abo bantu ntibishimisha. Kugirana ubucuti na bo biragorana kandi kubana na bo biraruhije. Uretse no kuba abantu nk’abo baticisha bugufi, ubusanzwe ntibashobora no gushyira mu bikorwa inama ya Bibiliya yo gukunda bagenzi babo, kubera ko iyo myifatire yabo ishobora mu buryo bworoshye gutuma abandi bumva basuzuguritse kandi bakumva bakozwe n’isoni.—Matayo 18:1-5; Yohana 13:34, 35.

Gutuma abandi bumva “basuzuguritse” birabakomeretsa mu buryo runaka. Hari umwanditsi umwe wagize ati “tubabazwa n’uko tutagize icyo tugeraho, cyane cyane igihe bigaragara ko abantu turi mu mimerere imwe bageze ku bintu natwe twashakaga gutunga.” Bityo, umwuka wo kurushanwa utuma ugirira umuntu ishyari, inzika n’uburakari ubitewe n’ibyo afite, ibyo yagezeho, urwego rw’imibereho arimo, uko abandi bamubona, inyungu afite mu buzima wowe udafite n’ibindi. Ibyo bituma umwuka wo kurushanwa wiyongera, kandi ntibigira iherezo. Bibiliya iciraho iteka umwuka wo gushaka “kurushanwa.”—Abagalatiya 5:26, gereranya na NW.

Abantu b’abanyeshyari bagerageza gusenya ibyo abandi bagezeho bibwira ko bibongerera agaciro. Imyifatire nk’iyo ishobora gusa n’aho ari utuntu duto, ariko iyo itamenyekanye ngo ikosorwe ishobora gutuma umuntu akora ibikorwa bibi birangwa n’ubugome. Reka turebe inkuru ebyiri zivugwa muri Bibiliya zigaragaza ububi bw’ishyari.

Ubwo Isaka yabaga mu gihugu cy’Abafilisitiya, yagize “imikumbi n’amashyo n’abagaragu benshi, atera Abafilisitiya ishyari.” Batangiye gusiba amariba yari yarafukuwe na Aburahamu se wa Isaka, kandi umwami wabo asaba Isaka kuva muri icyo gihugu (Itangiriro 26:1-3, 12-16). Ishyari ryabo ryarimo ubugome kandi ryangiza. Ntibashoboraga kwihanganira kubona Isaka afite uburumbuke bushimishije muri bo.

Nyuma y’ibinyejana byinshi, Dawidi yakoze ibintu bitangaje ku rugamba. Abagore bo muri Isirayeli bijihije gutsinda kwe baririmba bati “Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi yica inzovu.” N’ubwo Sawuli yari yashingijwe mu rugero runaka yatekereje ko kuba bamugereranyije na Dawidi ari ukumusuzugura, bituma agira ishyari mu mutima we. Uhereye ubwo yatangiye kugirira Dawidi urwango ruhoraho. Bidatinze, yagerageje kwica Dawidi, kandi na nyuma yaho yabigerageje incuro nyinshi. Mbega ukuntu ishyari rishobora guteza ibintu bibi cyane!—1 Samweli 18:6-11.

Ku bw’ibyo, niba iyo twigereranyije n’abandi mu bikorwa byabo cyangwa inyungu bafite mu buzima twe tudafite bituma tugira ibitekerezo nk’ibyo by’ishyari cyangwa kurushanwa, ni ukuba maso! Ibyiyumvo nk’ibyo birangiza kandi binyuranye n’uko Imana ibona ibintu. Ariko mbere y’uko dusuzuma ukuntu twakwirinda iyo myifatire, reka tubanze turebe ikindi kintu gishobora gutuma twigereranya n’abandi.

Kwigenzura no kunyurwa

‘Mbese ndi umuhanga, ndi mwiza se, ndi umuntu ushoboye, ese nteye neza, abantu baranyubaha kandi bakankunda? Niba ari byo se, ni mu rugero rungana iki?’ Icyakora, si kenshi twireba mu ndorerwamo tugamije kwibaza ibyo bibazo. Hari umwanditsi wagize ati “mu buryo buziguye, ibyo bibazo bikunze kunyura mu bwenge bwacu, kandi twabyemera tutabyemera tubibonera ibisubizo twumva bitunyuze mu buryo runaka. Umuntu utazi neza ibyo ashobora kugeraho, ashobora gutekereza kuri ibyo bintu atabitewe no gushaka kurushanwa cyangwa ishyari. Ahubwo ashobora kuba abitewe n’uko gusa ashaka kwigenzura. Ibyo si ko byanze bikunze biba ari bibi. Gusa, uburyo bwiza bwo kwigenzura ni ukwirinda kwigereranya n’abandi.

Dufite ubushobozi butandukanye mu bintu bitandukanye. Buri gihe hari abantu tuzahora tubona ko basa n’aho hari icyo baturusha. Bityo, aho kugira ngo tubagirire ishyari twagombye gusuzuma agaciro k’ibyo dukora dushingiye ku mahame y’Imana akiranuka, kuko ari yo ashobora kutuyobora neza akatwereka ibintu byiza kandi bikwiriye. Yehova ashishikazwa na buri wese muri twe ku giti cye. Ntakeneye kutugereranya n’undi muntu uwo ari we wese. Intumwa Pawulo yaduteye inkunga igira iti “ibyiza ni uko yakwisuzuma mu murimo we ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yirata ku bwe wenyine atari ku bwa mugenzi we.”—Abagalatiya 6:4.

Rwanya ishyari

Kubera ko abantu bose badatunganye, bishobora kuba ngombwa ko dushyiraho imihati myinshi kandi ihoraho tukarwanya ishyari. Biroroshye kumenya ko Ibyanditswe bitubwira ngo “ku by’icyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we,” ariko kubishyira mu bikorwa byo birakomeye. Pawulo yari azi ko kamere ye ibogamira ku cyaha. Kugira ngo ayirwanye yagombaga ‘kubabaza umubiri we awukoresha uburetwa’ (Abaroma 12:10; 1 Abakorinto 9:27). Ibyo bisobanura ko tugomba kurwanya ibitekerezo byo kurushanwa, tukabisimbuza ibitekerezo byubaka. Tugomba gusenga Yehova tumusaba kudufasha ‘kutitekerezaho birenze urugero turiho.’—Abaroma 12:3, Inkuru Nziza ku Muntu Wese.

Kwiga Bibiliya no gutekereza ku byo tumaze kwiga na byo bizadufasha. Urugero, tekereza kuri Paradizo yo mu gihe kizaza Imana idusezeranya. Icyo gihe abantu bose bazaba bafite amahoro, ubuzima bwiza, ibyokurya bihagije, amazu meza n’akazi kabanyuze (Zaburi 46:9, 10; 72:7, 8, 16; Yesaya 65:21-23). Ubwo se hari umuntu uzifuza kurushanwa? Nta we rwose. Nta mpamvu n’imwe izaba ihari yo gushaka kurushanwa. Mu by’ukuri, Yehova ntiyatubwiye buri kantu kose ku bihereranye n’uko ubuzima buzaba bumeze icyo gihe, ariko mu buryo bushyize mu gaciro, twavuga ko abantu bose bazashobora gukora ibintu bibashimisha n’imyuga ibashishikaza. Hari wenda uzashaka kwiga ibihereranye n’inyenyeri, undi ibihereranye no kuboha ibintu byiza. None se ubwo hari uwabona aho ahera agirira ishyari mugenzi we? Ibyo bagenzi bacu bazaba bakora bizadushishikariza natwe kugera ku bindi bintu byinshi aho kuba impamvu yo kubarakarira. Umwuka wo kurushanwa uzacika burundu.

Niba se ubwo ari bwo buzima twifuza, ntitwari dukwiriye kwihingamo imyifatire nk’iyo duhereye ubu? Ubu turi muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, aho tudahura n’ibibazo byinshi byibasiye iyi si. Kubera ko mu isi nshya y’Imana nta mwuka wo kurushanwa uzaba uhari, rwose hari impamvu yo kuwirinda uhereye ubu.

None se kwigereranya n’abandi ni bibi? Hari igihe se bishobora kuba bikwiriye?

Kwigereranya n’abandi mu buryo bukwiriye

N’ubwo kwigereranya n’abandi byagiye bitera umushiha no kwiheba, si ko buri gihe bigenda bityo. Ku bihereranye n’ibyo, zirikana inama y’intumwa Pawulo igira iti “mugere ikirenge mu cy’abaragwa amasezerano babiheshejwe no kwizera no kwihangana” (Abaheburayo 6:12). Kugerageza kwihingamo imico nk’iy’abo bagaragu ba Yehova b’indahemuka bo mu gihe cya kera bishobora kutugirira akamaro. Birumvikana ko ibyo bikubiyemo kwigereranya n’abandi mu rugero runaka. Koko rero, bizadufasha kureba ingero twakwigana n’aho dukeneye gukosora.

Reka dufate urugero rwa Yonatani. Hari uwavuga ko yari afite impamvu zo kugira ishyari. Kubera ko Yonatani yari umuhungu w’imfura w’Umwami Sawuli wa Isirayeli, hari igihe ashobora kuba yari yiteze ko azaba umwami; ariko Yehova yatoranyije Dawidi umusore wari ukiri muto Yonatani yarushaga imyaka 30. Yonatani yagaragaje ko yari atandukanye n’abandi kuko aho kugirira Dawidi inzika, yagiranye na we ubucuti buzira uburyarya kandi aramushyigikira, kuko yemeraga ko ari umwami washyizweho na Yehova. Yonatani yari umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka rwose (1 Samweli 19:1-4). Yonatani yari atandukanye na se wabonaga Dawidi nk’aho ari umuntu bahanganye, kuko we yemeraga ko ibyo bintu byakozwe na Yehova maze yemera kugandukira ibyo Imana ishaka. Ntiyigeze yigereranya na Dawidi ngo yibaze ati “kuki ari Dawidi watoranyijwe aho kuba jye?”

Mu gihe turi kumwe na bagenzi bacu b’Abakristo, ntitwagombye na rimwe kumva duhangayitse, ngo twibwire ko abandi bashaka kuturusha cyangwa gufata umwanya wacu. Umwuka wo guhangana ntukwiriye. Aho kurushanwa, Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka barangwa no gufatanya n’abandi, ubumwe n’urukundo. Umuhanga mu by’imibereho y’abaturage witwa Francesco Alberoni yagize ati “urukundo ni umwanzi ukomeye w’ishyari. Iyo dukunda umuntu tumwifuriza ibyiza, ndetse iyo hari icyo yagezeho kandi yishimye natwe turishima.” Niba mu itorero rya gikristo hari umuntu wahawe inshingano runaka, ikintu kirangwa n’urukundo twagombye gukora ni ukubyishimira. Nguko uko Yonatani yari ameze. Kimwe na Yonatani, niba dushyigikira abasohoza inshingano zabo mu budahemuka mu muteguro wa Yehova tuzahabwa imigisha.

Twagombye kwishimira urugero ruhebuje duhabwa n’Abakristo bagenzi bacu. Kwigereranya na bo mu buryo bushyize mu gaciro bishobora gutuma twigana ukwizera kwabo mu buryo bwiza (Abaheburayo 13:7). Ariko tutitonze, uko kubigana bishobora kuvamo kurushanwa. Niba twumva ko umuntu dukunda hari ibyo aturusha maze tukagerageza kumuvuga nabi cyangwa kumunenga, icyo gihe ntituzaba tumwigana ahubwo tuzaba tumufitiye ishyari.

Nta muntu udatunganye dushobora gufatiraho icyitegererezo gitunganye. Ni yo mpamvu Ibyanditswe bigira biti “mwigane Imana nk’abana bakundwa.” Nanone bigira biti ‘Kristo yarabababarijwe abasigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye’ (Abefeso 5:1, 2; 1 Petero 2:21). Twagombye kwihatira kwigana imico ya Yehova na Yesu ari yo urukundo, urugwiro, kwishyira mu mwanya w’abandi no kwicisha bugufi. Twagombye gufata igihe cyo kwisuzuma tukigereranya na bo mu mico, imigambi no mu buryo bakoramo ibintu. Kwigereranya muri ubwo buryo bishobora kutwungura mu mibereho yacu, bikaduha ubuyobozi bwiringirwa, bigatuma twumva dutuje kandi dufite umutekano. Nanone bishobora kudufasha kuba Abakristo n’Abakristokazi bakuze mu buryo bw’umwuka (Abefeso 4:13). Niba duharanira gukora ibishoboka byose kugira ngo twigane urugero rwabo rutunganye, nta gushidikanya ko tutazajya dukunda kwigereranya na bagenzi bacu.

[Ifoto yo ku ipaji ya 28 n’iya 29]

Umwami Sawuli yagiriye Dawidi ishyari

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Yonatani ntiyigeze abona Dawidi wari ukiri muto nk’umuntu bahanganye