Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tujye duterwa ishema n’uko turi Abakristo

Tujye duterwa ishema n’uko turi Abakristo

Tujye duterwa ishema n’uko turi Abakristo

“Uwīrāta yīrāte Uwiteka.”​—1 ABAKORINTO 1:31.

1. Ni ikihe kintu kigenda kirushaho kugaragara ku bijyana n’ukuntu abantu babona idini?

HARI umugabo ukurikiranira hafi ibibera mu madini uherutse kugira icyo avuga ku myifatire abantu benshi bagira ku bihereranye n’idini ryabo. Yasobanuye agira ati “ikintu kigaragara kurusha ibindi cyagiye kirushaho kwiyongera mu madini yo muri iki gihe, gihabanye n’ibiba byitezwe muri ayo madini: usanga abantu batagishishikazwa n’idini ryabo.” Yakomeje avuga ko usanga “abantu bagenda barushaho kutita ku madini barimo.” Yavuze ko abantu benshi “bemera Imana . . . ; ikibazo gusa ni uko usanga batayitayeho.”

2. (a) Kuki kuba abantu batagishishikazwa n’iby’idini bidatangaje? (b) Ni akahe kaga uwo mwuka wo kudashishikazwa n’iby’idini ushobora guteza Abakristo b’ukuri?

2 Abigishwa ba Bibiliya ntibatangazwa no kuba abantu bagenda barushaho kudashishikazwa n’idini (Luka 18:8). Ibyo ni ibintu umuntu yagombye kwitega ko biba ku madini muri rusange. Hashize igihe kinini cyane idini ry’ikinyoma riyobya abantu kandi rigatuma bamanjirwa (Ibyahishuwe 17:15, 16). Ariko kandi, uwo mwuka ugenda urushaho gukwirakwira wo kudashishikarira iby’idini no kutarigirira ishyaka, ushobora guteza akaga Abakristo b’ukuri. Ntidushobora kwemera kuba abantu badashishikazwa n’ukwizera kwabo, kuko byatuma ishyaka tugira ryo gukorera Imana n’iryo dufitiye ukuri kwa Bibiliya ricogora. Yesu yatanze umuburo kuri iyo mimerere yo kuba akazuyazi igihe yaburiraga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babaga i Lawodikiya, agira ati ‘ntukonje kandi ntubira. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize! Uri akazuyazi.’—Ibyahishuwe 3:15-17.

Dusobanukirwe neza abo turi bo

3. Ni ibihe bintu biranga Abakristo bishobora kubatera ishema?

3 Kugira ngo Abakristo barwanye uwo mwuka wo kudashishikazwa n’iby’idini, bagomba gusobanukirwa neza abo ari bo kandi bagaterwa ishema n’ibintu bibaranga bibatandukanya n’abandi. Kubera ko turi abagaragu ba Yehova tukaba n’abigishwa ba Kristo, Bibiliya igaragaza ibintu bishobora gutuma tumenya abo turi bo. Turi ‘abahamya’ ba Yehova, tukaba n’ “abakozi bakorana n’Imana” mu gihe dushishikarira kugeza ku bandi “ubutumwa bwiza” (Yesaya 43:10; 1 Abakorinto 3:9, NW; Matayo 24:14). ‘Turakundana’ (Yohana 13:34). Abakristo b’ukuri ni abantu “bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza” (Abaheburayo 5:14). Turi “amatabaza mu isi” (Abafilipi 2:15). Twihatira gukomeza ‘kugira ingeso nziza hagati y’abapagani.’—1 Petero 2:12; 2 Petero 3: 11, 14.

4. Ni gute umuntu usenga Yehova ashobora kumenya uwo atari we?

4 Nanone kandi, abasenga Yehova by’ukuri bazi abo batari bo. ‘Si ab’isi’ nk’uko Umutware wabo Yesu Kristo na we atari uw’isi (Yohana 17:16). Bakomeza kwitandukanya n’ “abapagani” bafite ‘ubwenge buri mu mwijima bwabatandukanyije n’ubugingo buva ku Mana’ (Abefeso 4:17, 18). Ibyo bituma abigishwa ba Yesu ‘bareka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bakiga kujya birinda, bakiranuka, bubaha Imana mu gihe cya none.’—Tito 2:12.

5. Inkunga duterwa yo ‘kwīrāta Uwiteka’ yumvikanisha iki?

5 Kuba dusobanukiwe neza abo turi bo hamwe n’imishyikirano dufitanye n’Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi, bituma ‘twīrāta Uwiteka’ (1 Abakorinto 1:31). Twirata mu buhe buryo? Kubera ko turi Abakristo b’ukuri, duterwa ishema no kuba Yehova ari we Mana yacu. Dukurikiza iyi nama igira iti “ahubwo uwīrāta yīrāte ibi yuko asobanukiwe, akamenya yuko ari jye Uwiteka ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi” (Yeremiya 9:23). ‘Twīrāta’ igikundiro dufite cyo kuba tuzi Imana kandi ikaba idukoresha mu gufasha abandi.

Ibishobora gutuma tudakomeza kumenya neza abo turi bo

6. Kuki bamwe bijya bibagora gukomeza gusobanukirwa neza ibintu bigaragaza ko ari Abakristo?

6 Ni byo koko, gukomeza gusobanukirwa neza ibintu bigaragaza ko turi Abakristo bidutandukanya n’abandi, si ko buri gihe biba byoroshye. Umusore warerewe mu muryango w’Abakristo yibuka ko yigeze kumara igihe yaracitse intege mu buryo bw’umwuka. Agira ati “hari igihe najyaga numva ntasobanukiwe impamvu ndi Umuhamya wa Yehova. Nari narigishijwe ukuri kwa Bibiliya kuva nkiri umwana. Rimwe na rimwe najyaga numva Abahamya na bo ari kimwe n’andi madini azwi yemewe n’amategeko.” Abandi bashobora kuba bararetse imyidagaduro, itangazamakuru hamwe n’uko abantu batubaha Imana bo muri iki gihe babona ubuzima, bikaba ari byo bigena abo bagomba kuba bo (Abefeso 2:2, 3). Rimwe na rimwe, Abakristo bamwe bashobora kugera igihe bishidikanyaho bakanibaza niba amahame n’intego bafite bihwitse.

7. (a) Ni mu buhe buryo bukwiriye abagaragu b’Imana bashobora kwigenzuramo? (b) Ni ryari bishobora guteza akaga gafifitse?

7 Mbese ni bibi ko rimwe na rimwe umuntu yajya yigenzura yitonze? Si bibi. Ushobora kuba wibuka ko intumwa Pawulo yateye Abakristo inkunga yo gukomeza kwigenzura, agira ati “ngaho nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera kandi mwigerageze” (2 Abakorinto 13:5). Aha, iyo ntumwa yateye Abakristo inkunga yo gushyiraho imihati ishyize mu gaciro bagatahura intege nke zo mu buryo bw’umwuka izo ari zo zose bashobora kuba bafite, bakabikora bagamije gufata ingamba zikwiriye kugira ngo bikosore. Mu gihe Umukristo yigenzura areba niba akiri mu kwizera, agomba kureba neza niba amagambo ye n’ibikorwa bye bihuza n’ibyo avuga ko yizera. Icyakora turamutse twigenzuye tugamije intego zitari nziza, bigatuma dushaka kumenya “abo turi bo” cyangwa dushakira ibisubizo mu bintu bidafite aho bihuriye n’imishyikirano dufitanye na Yehova cyangwa n’itorero rya gikristo, nta cyo byatugezaho kandi bishobora kutwangiza cyane mu buryo bw’umwuka. * Ntituzigere na rimwe twifuza ‘guhinduka nk’inkuge imenetse ku byo kwizera’!—1 Timoteyo 1:19.

Abakristo na bo bahura n’ingorane

8, 9. (a) Mose yagaragaje ate ko yishidikanyagaho? (b) Yehova yitwaye ate amaze kubona ko Mose yumvaga adakwiriye? (c) Amagambo ya Yehova agarura icyizere akugiraho izihe ngaruka?

8 Ese Abakristo bajya rimwe na rimwe bishidikanyaho bagombye kumva ko bacitse intege? Oya rwose! Koko rero, bashobora guhumurizwa no kumenya ko ibyiyumvo nk’ibyo atari ibya none. Abahamya b’Imana b’indahemuka bo mu bihe bya kera na bo byababayeho. Reka dufate urugero rwa Mose wari ufite ukwizera n’ubudahemuka bikomeye cyane kandi wubahaga Imana cyane. Igihe Mose yahabwaga inshingano yabonaga imurenze cyane, yarashidikanyije maze arabaza ati “ndi muntu ki” (Kuva 3:11)? Uko bigaragara, igisubizo we yatekerezaga cyari iki ngo ‘nta cyo ndi cyo!’ cyangwa ngo ‘sinabishobora!’ Ibintu byinshi bitandukanye Mose yari yarahuye na byo mu buzima bwe bishobora kuba byaratumye yumva adakwiriye: yakomokaga mu ishyanga ryari ryaragizwe abacakara. Abisirayeli bari baramwanze. Ntiyari intyoza mu magambo (Kuva 1:13, 14; 2:11-14; 4:10). Yari umushumba w’intama, kandi Abanyegiputa banenaga uwakoraga uwo mwuga (Itangiriro 46:34). Ntibitangaje rero kuba yarumvaga adakwiriye kuzacungura ubwoko bw’Imana bwari mu bucakara!

9 Yehova yagaruriye Mose icyizere amusezeranya ibintu bibiri bikomeye cyane, agira ati “ni ukuri nzabana nawe, ibizakubera ikimenyetso yuko ari jye ugutumye, ni uko uzakura ubwo bwoko muri Egiputa, mugakorera Imana kuri uyu musozi” (Kuva 3:12). Imana yabwiye umugaragu wayo washidikanyaga ko yari kuzakomeza kumuba hafi. Ikindi kandi, Yehova yavuze ko nta kabuza yari kuzakura ubwoko bwe mu bubata. Uko ibihe byagiye bihita, Imana yagiye itanga amasezerano nk’ayo yo kuzashyigikira abagaragu bayo. Urugero, igihe bari hafi yo kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, binyuze kuri Mose Imana yabwiye ishyanga rya Isirayeli iti “mukomere mushikame. . . . Uwiteka Imana yawe ubwayo izakujya imbere, ntizagusiga ntizaguhāna” (Gutegeka 31:6). Nanone Yehova yahumurije Yosuwa ati “nta muntu n’umwe warinda kuguhagarara imbere iminsi yose yo kubaho kwawe. . . . Nzabana nawe sinzagusiga kandi sinzaguhāna” (Yosuwa 1:5). Yasezeranyije Abakristo ati ‘sinzabasiga na hato, kandi ntabwo nzabahāna na hato’ (Abaheburayo 13:5). Kuba dufite umuntu ukomeye nk’uwo udushyigikiye ubwabyo byagombye gutuma duterwa ishema n’uko turi Abakristo!

10, 11. Ni iki cyafashije Umulewi witwaga Asafu gukomeza kugira imitekerereze ikwiriye ku birebana n’akamaro ko gukorera Yehova?

10 Hashize hafi imyaka 500 nyuma ya Mose, Umulewi w’indahemuka witwaga Asafu yanditse atibereye, avuga ukuntu yashidikanyije ku kamaro ko kugendera mu nzira yo gukiranuka. Mu gihe Asafu yahatanaga akomeza gukorera Imana n’ubwo yari ahanganye n’ibigeragezo hamwe n’ibishuko, yabonye abantu basuzuguraga Imana bagenda barushaho gukomera no kumererwa neza. Byamugizeho izihe ngaruka? Yariyemereye ati “ariko jyeweho, ibirenge byanjye byari bugufi bwo guhanuka, intambwe zanjye zari zishigaje hato zikanyerera. Kuko nagiriraga ishyari abibone, ubwo narebaga abanyabyaha baguwe neza.” Yatangiye gushidikanya ku kamaro ko kuba umwe mu basenga Yehova. Yaratekereje ati “ni ukuri nogereje ubusa umutima wanjye, kudacumura nagukarabiye ubusa. Kuko natewe n’ibyago umunsi ukira.”—Zaburi 73:2, 3, 13, 14.

11 Asafu yahanganye ate n’ibyo byiyumvo byamubuzaga amahwemo? Yaba se yarabyirengagije? Oya. Yabibwiye Imana mu isengesho nk’uko tubibona muri Zaburi ya 73. Asafu yahinduye cyane uko yabonaga ibintu igihe yasuraga urusengero. Igihe yari mu rusengero, yaje gusobanukirwa ko burya nta bundi buzima bwaruta kwitangira gukorera Imana. Amaze kubona bundi bushya ko gukorera Yehova bifite agaciro, yasobanukiwe ko Yehova yanga ikibi kandi ko igihe cyari kuzagera ababi bagahanwa (Zaburi 73:17-19). Asafu amaze kwisubiraho, yarushijeho gusobanukirwa neza uwo yari we, amenya igikundiro yari afite cyo kuba umugaragu wa Yehova. Yabwiye Imana ati “ndi kumwe nawe iteka, umfashe ukuboko kw’iburyo. Uzanyoboza ubwenge bwawe, kandi hanyuma uzanyakirane icyubahiro” (Zaburi 73:23, 24). Asafu yongeye kumva atewe ishema n’Imana ye.—Zaburi 34:3.

Bari bazi neza abo bari bo

12, 13. Tanga ingero z’abantu bavugwa muri Bibiliya batewe ishema n’imishyikirano bari bafitanye n’Imana.

12 Uburyo bumwe bwadufasha guhora tuzirikana abo turi bo, tukazirikana ko turi Abakristo, ni ugusuzuma kandi tukigana ukwizera kw’abantu b’indahemuka basengaga Imana, bakomeje guterwa ishema n’imishyikirano bari bafitanye na yo n’ubwo bahuraga n’ingorane. Reka dufate urugero rwa Yozefu umuhungu wa Yakobo. Akiri muto, baramugambaniye baramugurisha ngo abe umucakara maze ajyanwa mu Misiri, mu birometero bibarirwa mu magana, kure ya se watinyaga Imana kandi kure cyane y’abantu b’iwabo bamukundaga kandi bamushyigikiraga. Igihe Yozefu yari mu Misiri, nta muntu yari afite washoboraga kumugira inama zihuje n’ibyo Imana ishaka, kandi yagombaga guhangana n’ibibazo bitoroshye byageragezaga amahame mbwirizamuco yagenderagaho n’ukuntu yishingikirizaga ku Mana. Ariko kandi, yihatiye gukomeza kuzirikana uwo yari we kugira ngo atibagirwa ko yari umugaragu w’Imana, kandi akomeza kuba indahemuka ku byo yari azi ko bikwiriye. Yaterwaga ishema no kuba yari umwe mu basenga Yehova n’ubwo yari mu bantu bamwangaga, kandi ntiyigeze atinya kuvuga icyo yatekerezaga.—Itangiriro 39:7-10.

13 Hashize imyaka hafi 800 nyuma yaho, umwana w’umukobwa w’Umwisirayelikazi wari waragizwe umuja w’umusirikare mukuru mu ngabo z’Abasiriya witwaga Naamani, ntiyigeze yibagirwa uwo yari we, ngo yibagirwe ko yasengaga Yehova. Igihe yabonaga uburyo, yatanze ubuhamya bwiza kuri Yehova ashize amanga igihe yavugaga ko Elisa ari umuhanuzi w’Imana y’ukuri (2 Abami 5:1-19). Indi myaka myinshi nyuma yaho, n’ubwo Umwami Yosiya wari ukiri muto yabaga mu bantu bari barononekaye, yatangije ivugurura ryo mu rwego rw’idini ryamaze igihe kirekire, asana urusengero rw’Imana kandi atuma abaturage b’igihugu cye bagarukira Yehova. Yaterwaga ishema n’ukwizera kwe n’ugusenga kwe (2 Ngoma, igice cya 34 n’icya 35). Igihe Daniyeli na bagenzi be batatu b’Abaheburayo bari i Babuloni, ntibigeze bibagirwa abo bari bo, ngo bibagirwe ko bari abagaragu ba Yehova. Ndetse n’igihe bahuraga n’ingorane hamwe n’ibigeragezo, bakomeje gushikama. Uko bigaragara, baterwaga ishema no kuba bari abagaragu ba Yehova.—Daniyeli 1:8-20.

Tujye duterwa ishema n’abo turi bo

14, 15. Guterwa ishema n’ibintu bigaragaza ko turi Abakristo bikubiyemo iki?

14 Kuba abo bagaragu ba Yehova baragize icyo bageraho ni uko bitoje kujya bumva batewe ishema n’igihagararo bari bafite imbere y’Imana. Bite se kuri twe muri iki gihe? Guterwa ishema n’ibintu bigaragaza ko turi Abakristo bikubiyemo iki?

15 Mbere na mbere, ibyo bikubiyemo kwishimira cyane kuba turi bamwe mu bagize ubwoko bwitirirwa izina rya Yehova, yemera kandi aha umugisha. Nta gushidikanya Imana izi neza abayo. Intumwa Pawulo wabayeho mu gihe amadini yari mu rujijo rwinshi, yaranditse ati “Uwiteka azi abe” (2 Timoteyo 2:19; Kubara 16:5). Yehova aterwa ishema n’ “abe.” Yavuze ko “ubakoraho aba akoze ku mboni y’ijisho rye” (Zekariya 2:12). Biragaragara neza rwose ko Yehova adukunda. Ubwo rero, imishyikirano dufitanye na we yagombye kuba ishingiye ku rukundo rwinshi tumukunda. Pawulo yaranditse ati “ukunda Imana ni we umenywa na yo.”—1 Abakorinto 8:3.

16, 17. Kuki Abakristo, baba abato n’abakuze, bashobora guterwa ishema n’umurage wo mu buryo bw’umwuka bafite?

16 Abakiri bato barezwe n’ababyeyi b’Abahamya ba Yehova bagombye kwigenzura bakareba niba bagenda barushaho kumva ko ari Abakristo, bashingiye ku mishyikirano bafitanye n’Imana. Ntibashobora gukomeza kugendera gusa ku kwizera kw’ababyeyi babo. Pawulo yanditse avuga ko buri mugaragu w’Imana, “imbere ya Shebuja ari ho ahagarara cyangwa akaba ari ho agwa.” Ni yo mpamvu yongeyeho ko “umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y’Imana” (Abaroma 14:4, 12). Uko bigaragara, gukomeza gusenga Yehova utabikuye ku mutima ngo ni uko gusa ushaka gukurikiza urugero rw’ababyeyi bawe, ntibizatuma ugirana na we imishyikirano yihariye kandi irambye.

17 Uko amateka yagiye akurikirana, hagiye habaho uruhererekane rw’Abahamya ba Yehova. Urwo ruhererekane ruhera ku muntu w’indahemuka Abeli wabayeho, ubu hakaba hashize imyaka igera ku 6.000, rukageza ku mbaga y’ “abantu benshi” y’Abahamya bo muri iki gihe no ku mbaga y’abayoboke benshi ba Yehova bazahabwa ubuzima bw’iteka (Ibyahishuwe 7:9; Abaheburayo 11:4). Kuri urwo ruhererekane rw’abasenga Yehova mu budahemuka ni twe tugezweho. Mbega ukuntu dufite umurage wo mu buryo bw’umwuka ukungahaye!

18. Ni gute amahame tugenderaho adutandukanya n’isi?

18 Nanone ibintu bigaragaza ko turi Abakristo bikubiyemo amahame tugenderaho, imico ndetse n’ibindi bintu bituranga ko turi Abakristo. Ni “Inzira”; ni bwo buryo bwiza bwonyine bwo kubaho kandi bushimisha Imana (Ibyakozwe 9:2; Abefeso 4:22-24). Bakristo, “mugerageze byose mugundire ibyiza” (1 Abatesalonike 5:21). Dusobanukiwe neza itandukaniro rinini riri hagati y’Abakristo n’isi yitandukanyije n’Imana. Yehova yashyize itandukaniro rigaragara hagati y’ugusenga k’ukuri n’ukw’ikinyoma. Binyuze ku muhanuzi we Malaki, yaravuze ati “ubwo ni bwo muzagaruka mukamenya gutandukanya abakiranutsi n’abanyabyaha, abakorera Imana n’abatayikorera.”—Malaki 3:18.

19. Ni uwuhe mutego Abakristo b’ukuri badashobora na rimwe kugwamo?

19 Kubera ko kwirata Yehova ari ibintu by’ingenzi cyane muri iyi si yayobye, ni iki gishobora kudufasha gukomeza guterwa ishema n’Imana yacu kandi tugakomeza kuzirikana ko turi Abakristo? Ingingo ikurikira ikubiyemo inama z’ingirakamaro. Mu gihe uzisuzuma, ugomba kumenya neza ibi bikurikira: Abakristo b’ukuri ntibazigera na rimwe bagwa mu mutego wo kumva badashishikajwe n’idini ryabo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Aha turimo turavuga gusa ibintu bifitanye isano n’imimerere yacu yo mu buryo bw’umwuka. Kuri bamwe bajya barwara indwara zo mu mutwe, bishobora kuba ngombwa ko bajya kwivuza ku baganga babizobereyemo.

Mbese uribuka?

• Ni gute Abakristo bashobora “kwīrāta Uwiteka”?

• Ni irihe somo wakuye ku ngero za Mose na Asafu?

• Ni abahe bantu bavugwa muri Bibiliya batewe ishema n’umurimo bakoreraga Imana?

• Guterwa ishema n’ibintu bigaragaza ko turi Abakristo bikubiyemo iki?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Hari igihe cyageze Mose atangira gushidikanya

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Abagaragu ba Yehova benshi bo mu bihe bya kera batewe ishema n’ibintu byagaragazaga ko bari batandukanye n’abandi