Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ahazabera Amakoraniro y’Intara yo mu mwaka wa 2005 azaba afite umutwe uvuga ngo “kumvira Imana”

Ahazabera Amakoraniro y’Intara yo mu mwaka wa 2005 azaba afite umutwe uvuga ngo “kumvira Imana”

Ahazabera Amakoraniro y’Intara yo mu mwaka wa 2005 azaba afite umutwe uvuga ngo “kumvira Imana”

Mu mwaka ushize, abantu 26.284 bateranye mu makoraniro y’intara 14 yabereye mu duce dutandukanye mu Rwanda. Habatijwe abantu 370. Imiryango myinshi yakoze urugendo rw’amasaha menshi ku maguru kugira ngo ize muri iyo porogaramu y’iminsi itatu. Porogaramu y’ayo makoraniro yari irimo za disikuru zasuzumaga icyo ubuhanuzi bwa Bibiliya busobanura n’izasobanuraga ukuntu Abakristo bagombye gushyira mu bikorwa amahame yo mu Byanditswe mu mibereho yabo. Abateranye bose biyemereye ko iyo porogaramu hamwe n’imishyikirano ya kivandimwe bagiranye n’abandi Bahamya, byabagiriye akamaro kandi bikabatera inkunga cyane.

Ku Cyumweru hari darame yari ifite umutwe uvuga ngo Bakomeje kubwiriza ubutumwa bwiza. Iyo darame yibanze ku nkuru yo muri Bibiliya ivuga ukuntu intumwa n’Abakristo ba mbere bakomeje kubwiriza nta bwoba n’ubwo batotezwaga kandi bagahura n’imibabaro. Yakinwe n’abakinnyi bari bambaye imyenda isa n’iy’icyo gihe, kandi abateranye bose batewe inkunga yo kumera nk’Abakristo ba mbere kandi bagakomeza kubwiriza n’ubwo muri iki gihe barwanywa hamwe na hamwe. Hasohotse agatabo gashya mu Kinyarwanda gafite umutwe uvuga ngo Mukomeze kuba maso! Muri ayo makoraniro hasohotse n’akandi gatabo gafite umutwe uvuga ngo Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose. Ako gatabo ni igikoresho cy’ingirakamaro kizafasha Abahamya ba Yehova kubwiriza abantu bavuga indimi zitandukanye.

Mu mwaka wa 2005 hakozwe gahunda zo kuzagira amakoraniro y’intara 15 mu Rwanda. Twishimiye kugutumira kuzaza muri rimwe muri aya makoraniro akurikira.

29-31 NYAKANGA

BUTARE, Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

KABAYA, Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

KIGALI (A), Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova, Kicukiro

5-7 KANAMA

CYANGUGU, Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova

GISENYI, Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

KIGALI (B), Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova, Kicukiro

12-14 KANAMA

KIGALI (C), Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova, Kicukiro

MAHOKO (A), Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

19-21 KANAMA

RUHENGERI, Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

RWAMAGANA (A), Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

IGIFARANSA, Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova, Kicukiro

IGISWAYIRE, Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova, Kicukiro

MAHOKO (B) Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

26-28 KANAMA

RWAMAGANA (B), Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

MUVUMBA, Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

NYANGE, Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova, Nyange

KUBWIRIZA UBUTUMWA BWIZA MURI AFURIKA

Ku mugabane wa Afurika hari ibihugu 56 bituwe n’abaturage 755.145.559. Abahamya ba Yehova bazwiho kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Matayo 24:14). Muri Afurika hari ababwiriza b’Ubwami 950.321. Bayoboye ibyigisho bya Bibiliya 1.666.518. Ngaho rero isomere inkuru z’ibyo Abahamya bamwe bagezeho mu gihe babwirizaga ubutumwa bwiza.

Umwangavu w’umunyeshuri wo muri Malawi witwa Miranda, igihe bari mu masaha y’ikiruhuko ku ishuri yeretse umunyeshuri bigana igitabo Le secret du bonheur familial. Umwarimu yumvise ikiganiro bagiranye maze atumiza Miranda mu biro bye. Yamubajije impamvu yatumye abwira mugenzi we ko agomba gushaka. Miranda yamushubije ko atari yabwiye mugenzi we ngo ashake. Ahubwo bari baganiriye ukuntu icyo gitabo gishobora gufasha imiryango kubona ibyishimo nyakuri. Mwarimu yararakaye akankamira Miranda amubwira ati “uracyari umwana ntukwiriye gutanga inama ku ishyingiranwa.”

Miranda yasohotse mu biro bya mwarimu atishimye kandi atitira. Hashize iminsi ibiri, mwarimu we yongeye kumutumiza mu biro bye. Miranda avuga uko byagenze agira ati “mwarimu yambwiye ko yari ababajwe n’uko yandakariye, maze ambwira ko we n’umugore we bahoraga batongana amaherezo umugore aza kwahukana. Yansabye icyo gitabo nari neretse mugenzi wanjye twigana. Nakimuhaye nishimye. Hashize ibyumweru bibiri yaje kumbwira ko icyo gitabo ari ingirakamaro kandi ko yakigejeje ku mugore we. Amaherezo we n’umugore we barasubiranye.”

Muri Afurika y’Epfo hari umugabo ugeze mu za bukuru witwa Eric wari umaze igihe kirekire yigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, ariko ingeso yo kunywa itabi yari yaramubujije kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Umugore we amaze kubatizwa, na we yiyemeje kwishyiriraho iyo ntego. Yanditse ku mpapuro nyinshi mu nyuguti nini amagambo aboneka mu 2 Abakorinto 7:1, agira ati “nuko bakundwa, ubwo dufite ibyo byasezeranijwe, twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana.” Eric yashyize izo nyandiko ahantu hatandukanye mu nzu ye aho yashoboraga kujya ahita azibona. Iteka iyo yumvaga agize igishuko cyo gukongeza isegereti, yasomaga ayo magambo kandi agasenga Yehova kugira ngo amufashe kureka itabi. Ibyo byatumye amara amezi arenga icumi atongeye kurinywa. Ubu Eric ni umubwiriza utarabatizwa kandi arateganya kubatizwa mu ikoraniro ry’intara ritaha.

Igihe mushiki wacu w’umumisiyonari yari ategereje ubwato mu birwa bya Seychelles, yabonye umugore wari uri wenyine. N’ubwo mushiki wacu yari yananiwe bitewe n’uko yari yirije umunsi wose abwiriza, yegereye uwo mugore amuha inkuru y’Ubwami. Yarayakiriye, amubwira ko ari Umuhindu. Hashize iminsi runaka, bongeye guhurira mu muhanda, maze uwo mushiki wacu ashyiraho gahunda yo kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya. Umugabo w’uwo mugore ni umuganga w’Umugatolika, ariko amaze gusoma igitabo L’humanité à la recherche de Dieu hamwe n’igitabo Ubumenyi, yemeye kwifatanya muri icyo cyigisho. Umunsi umwe nimugoroba, uwo mugabo n’umugore we batumiye mushiki wacu n’umugabo we ngo bazaze ku cyokezo kidasanzwe. Bombi batwitse ibishushanyo byabo by’idini maze babitekesha ibyokurya! Bidatinze batangiye kujya mu materaniro no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Bamaze kubatizwa, bombi babaye abapayiniya b’abafasha. Kubera ko ikirwa batuyeho ari gito, uwo muvandimwe arazwi cyane. Bamwe usanga bavuga bati “muganga yabaye umupasiteri.” Ubu ni umukozi w’imirimo, naho umugore we ni umupayiniya w’igihe cyose.

Ishmael yize ururimi rw’amarenga kugira ngo azafashe abantu b’ibipfamatwi bo muri Zimbabwe kumenya ukuri. Umunsi umwe yari muri bisi, maze abona umugore w’igipfamatwi asabiriza amafaranga mu bagenzi. Ishmael yaramubwirije kandi ashyiraho gahunda yo kuzongera kubonana na we. Yamubajije icyo idini rye ryamwigishije ku birebana n’impamvu yabaye igipfamatwi, maze arasubiza ati “bambwiye ko ari ko Imana yabishatse.” Ishmael yamusobanuriye ko atari Imana ishaka ko abantu baba ibipfamatwi ahubwo ko ibyo ari inkurikizi z’icyaha no kudatungana twarazwe. Nanone yamusobanuriye ko vuba aha Imana izakuraho ubumuga bwose. Uwo mugore yaramubwiye ati “ndashaka kumenya impamvu idini ryanjye ryanyigishije ibinyoma.” Igihe yahuraga na Ishmael ku ncuro ya gatatu, yaramubwiye ati “uhereye ubu ndi uwo mu idini ryanyu. Sinshaka gukomeza kumva ibinyoma.” Yayoborewe icyigisho cya Bibiliya, kandi yazaga mu materaniro y’itorero buri gihe. Vuba aha ashobora kuzaba umubwiriza utarabatizwa.

Muri Gana, intambara yo gushakisha imibereho ituma abantu benshi batabona igihe gihagije cyo kwita ku bintu byo mu buryo bw’umwuka. Igihe mushiki wacu w’umupayiniya w’igihe cyose yabwirizaga ku nzu n’inzu, yahuye n’umugabo amubaza niba yabona iminota itanu gusa yo kuganira kuri Bibiliya. Yaramushubije ati “buri gihe ku manywa nta kanya mba mfite. Ntaha nyuma ya saa mbiri z’ijoro nje kuryama.”

Mushiki wacu yaramubajije ati “mbese birashoboka ko wafata ku gihe cyawe cyo kuryama kugira ngo wige Bibiliya?”

Yaramubwiye ati “keretse gusa ugiye uza nyuma ya saa mbiri z’ijoro.” Bukeye bwaho, uwo mushiki wacu n’umugabo we bagiye aho uwo mugabo atuye bahagera saa mbiri z’ijoro zuzuye. Basanze ari bwo akiva ku kazi, bahita batangira kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya. Bidatinze yatangiye kujya mu materaniro. Nyuma yaho yujuje ibisabwa aba umubwiriza utarabatizwa, amaherezo aza kubatizwa. Ihinduka yagize mu mibereho ye ryatangaje umugore we cyane ku buryo na we yemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, bidatinze aba umubwiriza utarabatizwa. Abaturanyi hamwe n’abandi bose bari bazi imibereho ya mbere y’uwo mugabo bagize ngo bararota bamubonye abwiriza ku nzu n’inzu. Benshi bashakaga kumenya ikintu cyashoboye guhindura umuntu nk’uwo wari uzwi ko ari umusinzi, umujura kandi akoresha ibiyobyabwenge. Nyuma yaho, abantu 22 bo muri uwo mudugudu basabye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Ubu 12 muri bo baza mu materaniro y’itorero buri gihe, kandi vuba aha bashobora kuzuza ibisabwa bakaba ababwiriza batarabatizwa.