Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Babaye indahemuka mu bigeragezo”

“Babaye indahemuka mu bigeragezo”

“Babaye indahemuka mu bigeragezo”

MU MATARIKI ya mbere y’ukwezi kwa Mata 1951, guverinoma y’igihugu cy’igihangange cy’Abasoviyeti yagabye igitero ku itsinda ry’Abakristo b’inzirakarengane b’Abahamya ba Yehova bo mu burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Imiryango igera ku bihumbi irimo abana bato, abagore batwite n’abandi bantu bageze mu za bukuru, bapakiwe muri kontineri zifunze za gari ya moshi bajyanwa muri Siberiya, bagerayo bakoze urugendo ruruhije rw’iminsi 20. Bagombaga kubayo ubuzima bwabo bwose mu mimerere igoye kandi badafite ibya ngombwa by’ibanze bikenerwa mu buzima.

Mu birori byabereye i Moscou muri Mata 2001 byo kwibuka imyaka 50 ishize ibyo bibaye, hasohotse filimi yasobanuraga uko Abahamya ba Yehova bo mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti bamaze imyaka 50 bakandamizwa. Muri iyo filimi abahanga mu by’amateka n’abandi bantu babyiboneye n’amaso basobanura uko Abahamya barokotse kandi bakiyongera n’ubwo bahuye n’ibitotezo bikaze.

Abantu babarirwa muri za miriyoni bo mu Burusiya n’ahandi barebye iyo filimi yitwa Fidèles dans les épreuves — Les Témoins de Jéhovah en Union soviétique, kandi abantu bose muri rusange ndetse n’abahanga mu by’amateka barayishimagije. Dore icyo intiti ebyiri z’Abarusiya ziba mu karere koherejwemo imiryango myinshi y’Abahamya yahambirijwe zavuze kuri iyo filimi:

“Iyi filimi yaranshimishije cyane. Ubusanzwe nkunda abayoboke b’idini ryanyu; ariko nyuma yo kureba iyi filimi narushijeho kubakunda. Iyo filimi yakoranywe ubuhanga cyane! Icyanshimishije by’umwihariko, ni uko mugaragaza ibyabaye kuri buri muntu ku giti cye. N’ubwo ndi umuyoboke w’idini rya Orutodogisi kandi nkaba nta gahunda mfite yo guhindura idini ryanjye, Abahamya baranshimisha cyane. Nifuzaga ko ishami nigishamo ryagira kopi y’iyi filimi. Jye na bagenzi banjye twiyemeje kuyereka abanyeshuri bacu, tukanayishyira kuri gahunda y’amasomo.”—Byavuzwe na Sergei Nikolayevich Rubtsov, umwarimu uhagarariye ishami ry’amateka muri Kaminuza Nderabarezi ya Leta ya Irkutsk mu Burusiya.

“Nishimiye ko iyi filimi yasohotse. Iyo abantu bakoze filimi ivuga ibirebana no gukandamizwa, akenshi usanga bibagora cyane kuvuga mu buryo bushyize mu gaciro uko ibintu byagenze. Ariko mwe mwabigezeho. Rwose, muzanzanire izindi filimi zanyu.”—Byavuzwe na Sergei Ilyich Kuznetsov, umwarimu uhagarariye ishami ry’amateka muri Kaminuza ya Leta ya Irkutsk mu Burusiya.

Abahamya ba Yehova bo muri Siberiya na bo bashimishijwe cyane n’iyo filimi. Dore icyo bamwe muri bo bayivuzeho muri make:

“Igihe ibivugwa muri iyi filimi byabaga, abenshi mu baturage bo mu Burusiya bari barabwiwe ibinyoma ku birebana n’ibikorwa by’Abahamya ba Yehova. Ariko nyuma yo kureba iyi filimi, babashije kwibonera ko umuteguro wacu atari agatsiko k’ingirwadini nk’uko babitekerezaga mbere. Abandi baherutse kuba Abahamya bagira bati ‘ntitwari tuzi ko tubana kandi ko dusangiye umurimo n’Abakristo bashikamye kariya kageni.’ Hari Umuhamya wamaze kureba iyo filimi ahita asaba kuba umupayiniya w’igihe cyose.”—Byavuzwe na Anna Vovchuk, wahambirijwe akajyanwa muri Siberiya.

“Igihe nabonaga muri iyo filimi ba maneko b’abapolisi bakomanga ku rugi rw’Umuhamya, natangiye guhinda umushyitsi. Byanyibukije igihe bigeze gukomanga ku rugi rw’iwacu mama agahita avuga ngo ‘ubanza hari ahantu hahiye.’ Icyakora iyo filimi yanyibukije nanone ko hari Abahamya bababaye cyane kundusha. Izo nkuru zose zatumye tugira imbaraga nyinshi n’ishyaka ryo gukomeza gukorera Yehova.”—Byavuzwe na Stepan Vovchuk wahambirijwe akajyanwa muri Siberiya.

“Ndi umwana w’umwe mu Bahamya bahambirijwe. Bityo, nibwiraga ko numvise byinshi ku birebana n’ibyabaye icyo gihe. Ariko maze kureba iyo filimi, nabonye ko burya nta cyo nari nzi. Uko numvaga ibivugwa na bamwe mu bagiraga icyo babazwa, amarira yanzengaga mu maso. Ubu mbona ko ibintu byababayeho atari amateka gusa, ahubwo ko ari ibintu nyakuri. Iyi filimi yakomeje imishyikirano mfitanye n’Imana kandi imfasha kwitegura kuzihanganira ingorane izo ari zo zose zo mu gihe kizaza.”—Byavuzwe na Vladimir Kovash wo muri Irkustk.

“Kuri jye, iyi filimi ifite imbaraga kurusha inkuru yanditse. Iyo nitegerezaga kandi nkumva ibyo abavandimwe babazwaga, numvaga nsa n’uri kumwe na bo mu byababayeho byose. Urugero rw’umuvandimwe washushanyaga udukarita akatwoherereza abakobwa be bari bakiri bato igihe yari afunzwe, rwanshishikarije kugerageza gucengeza ukuri kwa Bibiliya mu mitima y’abana banjye. Mwarakoze rwose! Iyi filimi yatumye Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya barushaho kumva ko ari bamwe mu bagize umuteguro wa Yehova wo ku isi hose.”—Byavuzwe na Tatyana Kalina wo muri Irkutsk.

“Umugani ugira uti ‘kwibonera ibintu biruta kubyumva incuro ijana’ ushobora kwerekezwa rwose kuri iyi filimi. Irashishikaje cyane, ivuga ibiriho, kandi ihuje n’imimerere turimo. Nyuma yo kuyireba, byabaye ngombwa ko mfata igihe gihagije cyo kuyitekerezaho. Yatumye niyumvisha neza imimerere abo Bahamya bahambirijwe barimo. Ubu iyo ngereranyije imimerere barimo icyo gihe n’iyo turimo, bimfasha kubona ingorane zo muri iki gihe mu buryo butandukanye n’uko nari nsanzwe nzibona.”—Byavuzwe na Lidia Beda wo muri Irkutsk.

Iyo filimi yitwa Fidèles dans les épreuves yasohotse mu ndimi 25 kandi ku isi hose yakiriwe neza. * Yerekanywe na televiziyo zo muri St. Petersburg na Omsk, izo mu yindi mijyi yo mu Burusiya, mu mijyi yo muri Ukraine ya Vynnytsya, Kerch, Melitopol, ndetse no mu karere ka Lʹviv. Iyo filimi yanahawe igihembo n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe ibyo kwerekana za filimi.

Imbaraga z’ubutumwa buri muri iyo filimi zigaragarira mu ngero z’abantu basanzwe babarirwa mu bihumbi bagize ubutwari budasanzwe n’imbaraga zo mu buryo bw’umwuka mu gihe cy’imyaka myinshi bamaze batotezwa. Biragaragara ko Abahamya ba Yehova bo mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti babaye indahemuka mu bigeragezo. Niba wifuza kureba iyo filimi, Abahamya ba Yehova bazishimira kuyikugezaho. Ushobora kubaza umwe mu Bahamya bo mu karere k’iwanyu.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 13 Iyo filimi iboneka mu ndimi zikurikira: Bulgare, Icyongereza, Igifaransa, Igifinwa, Igihisipaniya, Igiholandi, Igihongiriya, Igikanto, Igikoreya, Igipolonye, Igisuwede, Igitaliyani, Ikidage, Ikidanwa, Ikigiriki, Ikimandare, Ikinyandoneziya, Ikirusiya, Ikiyapani, Lithuanien, Norvégien, Roumain, Slovaque, Slovène na Tchèque.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 8 yavuye]

Staline: U.S. Army photo

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 9 yavuye]

Staline: U.S. Army photo