Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imyifatire myiza ‘yizihiza inyigisho z’Imana’

Imyifatire myiza ‘yizihiza inyigisho z’Imana’

Imyifatire myiza ‘yizihiza inyigisho z’Imana’

UMUKOBWA ukiri muto witwa Maria wo mu mujyi wa Kransnoyarsk wo mu gihugu cy’u Burusiya aririmba neza cyane, ku buryo umwarimu we yamushyize muri korari y’ishuri. Nyuma y’igihe gito ariko, Maria yaje kwegera umwe mu barimu be, amusobanurira abigiranye ikinyabupfura ko hari indirimbo zimwe na zimwe atashoboraga kuririmba. Waba uzi icyabimuteye? Ni uko kuririmba indirimbo z’amadini byari bihabanye n’imyizerere ye ishingiye kuri Bibiliya. Uwo mwarimu yaguye mu kantu maze aramubaza ati ‘none se hari ikibi kiri mu gusingiza Imana binyuriye mu ndirimbo?’

Kugira ngo Maria amwereke impamvu atakwemera kuririmba indirimbo isingiza Imana y’Ubutatu, yarambuye Bibiliya ye amusobanurira ko Yesu n’Imana batagize Imana imwe, kandi ko umwuka wera ari imbaraga Imana ikoresha (Matayo 26:39; Yohana 14:28; Ibyakozwe 4:31). Maria yaravuze ati “ibyo ntibyigeze binteranya na mwarimu. Muri rusange, ku ishuri ryacu dufite abarimu beza cyane. Baratureka buri wese akishyira akizana.”

Muri uwo mwaka w’amashuri, imyifatire ya Maria yatumye abarimu ndetse n’abanyeshuri bigana bamwubaha. Maria agira ati “amahame ya Bibiliya amfasha mu mibereho yanjye. Umwaka w’amashuri urangiye, nahawe igihembo cy’uko nari inyangamugayo kandi nkagira gahunda. Ikigo cy’amashuri cyoherereje ababyeyi banjye ibaruwa yihariye yo kubashimira ko batoje umukobwa wabo uburere bwiza.”

Maria yabatijwe ku itariki ya 18 Kanama 2001. Agira ati “nshimishwa no kuba nshobora gukorera Yehova, Imana ihebuje!” Abahamya ba Yehova bakiri bato bo ku isi hose babaho mu buryo buhuje n’amagambo yo muri Tito 2:10, aho dusoma ngo “kugira ngo muri byose bizihize inyigisho z’Imana Umukiza wacu.”

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

Ibaruwa yo gushimira hamwe na diporome

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

Maria n’ababyeyi be igihe yari amaze kubatizwa