Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inama zirangwa n’ubwenge ku bantu bashakanye

Inama zirangwa n’ubwenge ku bantu bashakanye

Inama zirangwa n’ubwenge ku bantu bashakanye

‘Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko mugandukira Umwami wacu. Bagabo, mukunde abagore banyu.’​—ABEFESO 5:22, 25.

1. Ni gute abantu bakwiriye kubona ishyingiranwa?

YESU yavuze ko ishyingiranwa ari uburyo bwaringanijwe n’Imana bwo guhuza umugabo n’umugore bakaba “umubiri umwe” (Matayo 19:5, 6). Rihuza abantu babiri bafite kamere zitandukanye bakitoza gukunda ibintu bimwe no gufatanyiriza hamwe bagamije kugera ku ntego imwe. Ishyingiranwa ni umuhigo wo kuzabana kugeza ku gupfa, nta bwo ari amasezerano y’umuhango gusa umuntu ashobora kurengaho igihe cyose yishakiye. Mu bihugu byinshi, kubona ubutane ntibigorana, ariko Abakristo bo babona ko ishyingiranwa ari iryera. Hari impamvu imwe gusa ishobora gutuma abashakanye batana.—Matayo 19:9.

2. (a) Ni ibihe bintu abashakanye bafite bishobora kubafasha? (b) Kuki ari ngombwa ko abashakanye bakora ibishoboka byose kugira ngo bagire ishyingiranwa ryiza?

2 Hari umujyanama mu bihereranye n’imiryango wavuze ati “ishyingiranwa ryiza ni iry’abantu bahora biteguye kugira ibyo bahindura, kuko ishyingiranwa rituma havuka imimerere mishya, rigahangana n’ibibazo bigenda bivuka kandi rikabasaba gukoresha umutungo baba bafite muri buri cyiciro cy’ubuzima bwabo.” Ku Bakristo bashyingiranywe, uwo mutungo ukubiyemo inama zirangwa n’ubwenge zitangwa na Bibiliya, ubufasha bahabwa n’Abakristo bagenzi babo, ndetse n’imishyikirano myiza bagirana na Yehova binyuriye ku isengesho. Ishyingiranwa ryiza ntirihungabanywa n’ingorane umugabo n’umugore bahura na zo, kandi uko imyaka igenda ihita ribatera ibyishimo no kunyurwa. Icy’ingenzi kurushaho, ryubahisha Yehova Imana, we watangije ishyingiranwa.—Itangiriro 2:18, 21-24; 1 Abakorinto 10:31; Abefeso 3:15; 1 Abatesalonike 5:17.

Mwigane Yesu n’itorero rye

3. (a) Vuga muri make inama Pawulo yagiriye abantu bashatse. (b) Ni uruhe rugero rwiza Yesu yatanze?

3 Imyaka ibihumbi bibiri ishize, intumwa Pawulo yagiriye Abakristo bashatse inama irangwa n’ubwenge ubwo yandikaga ati “nk’uko Itorero rigandukira Kristo, abe ari ko abagore bagandukira abagabo babo muri byose. Bagabo, mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira” (Abefeso 5:24, 25). Mbega ukuntu aha hatanzwe ingero nziza! Abagore b’Abakristokazi bakomeza kugandukira abagabo babo bicishije bugufi baba bigana itorero mu birebana no kwemera no kubahiriza ihame ry’ubutware. Abagabo bizera bakomeza gukunda abagore babo, haba mu bihe byiza cyangwa mu bihe bigoranye, baba bagaragaje rwose ko bakurikiza urugero rwa Kristo mu bihereranye n’uko yakunze itorero akaryitaho.

4. Ni gute abagabo bashobora gukurikiza urugero rwa Yesu?

4 Abagabo b’Abakristo ni abatware b’imiryango yabo, ariko rero na bo bafite umutware, ari we Yesu (1 Abakorinto 11:3). Ku bw’ibyo, nk’uko Yesu yitaye ku itorero rye, abagabo na bo bita mu buryo bwuje urukundo ku miryango yabo haba mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri, n’ubwo ibyo bibasaba kwigomwa. Kumererwa neza kw’imiryango yabo ni byo biza mbere y’ibyo bo ubwabo bifuza cyangwa se ibyo bakunda. Yesu yaravuze ati “ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe” (Matayo 7:12). Gukurikiza iryo hame ni ngombwa cyane mu ishyingiranwa. Ibyo Pawulo yabigaragaje ubwo yavugaga ati “abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo. . . . Nta muntu wakwanga umubiri we, ahubwo yawugaburira akawukuyakuya” (Abefeso 5:28, 29). Kimwe n’uko umugabo akora ibishoboka byose kugira ngo agaburire kandi akuyakuye umubiri we, ni na ko agomba gukora ibishoboka byose kugira ngo atunge kandi akuyakuye umugore we.

5. Ni gute abagore bakwigana itorero rya gikristo?

5 Abagore bubaha Imana bakurikiza urugero rw’itorero rya gikristo. Igihe Yesu yari ku isi, abigishwa be baretse ku bushake imirimo bari basanzwe bakora maze baramukurikira. Nyuma y’urupfu rwe, bakomeje kumugandukira, kandi ubu hashize imyaka isaga 2.000 itorero ry’Abakristo b’ukuri rigandukira Yesu muri byose. Abagore b’Abakristokazi na bo ntibasuzugura abagabo babo cyangwa se ngo bashake gupfobya ihame ryo mu Byanditswe rihereranye n’ubutware mu muryango. Aho kubigenza batyo, bashyigikira kandi bakagandukira abagabo babo, bagafatanya na bo bityo bakabatera inkunga. Iyo umugabo n’umugore bagaragarizanya urukundo mu buryo nk’ubwo, ishyingiranwa ryabo riba ryiza kandi bombi bagira ibyishimo mu mibanire yabo.

Mukomeze kubana na bo

6. Ni iyihe nama Petero yagiriye abagabo, kandi se kuki ari iy’ingenzi?

6 Intumwa Petero na we yagiriye inama abashakanye kandi amagambo yabwiye abagabo yari amagambo akomeye. Yaravuze ati “namwe bagabo ni uko; mubane n’abagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira kuko bameze nk’inzabya zidahwanije namwe gukomera, kandi mubūbahe nk’abaraganwa namwe ubuntu bw’ubugingo, kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi” (1 Petero 3:7). Agaciro k’iyo nama Petero yagiriye abagabo kagaragarira mu magambo asoza uwo murongo. Umugabo aramutse atubashye umugore we, byagira ingaruka ku mishyikirano ye na Yehova. Amasengesho ye ntashobora kumvwa.

7. Ni gute umugabo yagombye kubaha umugore we?

7 None se, ni gute abagabo bakubaha abagore babo? Kubaha umugore wawe bisobanura kumwitaho mu buryo burangwa n’urukundo, ukamuha agaciro. Ku bantu benshi, kwita ku mugore muri ubwo buryo byasaga n’aho ari ibintu bidasanzwe. Hari umuhanga w’Umugiriki wanditse ati “mu mategeko y’Abaroma umugore nta cyo yari avuze. Yahoraga afatwa nk’umwana. . . . Umugabo yashoboraga kumukoresha icyo ashaka cyose.” Mbega ukuntu ibyo byari bihabanye n’inyigisho za gikristo! Umugabo w’Umukristo yubahaga umugore we. Ibyo yamukoreraga byabaga bishingiye ku mahame ya gikristo si ku byo we ubwe yabaga yishakiye. Ikindi nanone, ‘yerekanaga ubwenge’ mu byo yamugiriraga azirikana ko ari urwabya rudahwanyije na we gukomera.

Ni mu buhe buryo ari ‘urwabya rudahwanije’ n’umugabo gukomera?

8, 9. Ni mu buhe buryo abagore bahwanye n’abagabo?

8 Mu kuvuga ko umugore ari ‘urwabya rudahwanije n’[umugabo] gukomera,’ Petero ntiyashakaga kuvuga ko abagore badafite ubwenge nk’abagabo cyangwa se ko mu buryo bw’umwuka badakomeye nka bo. Ni iby’ukuri ko abagabo benshi b’Abakristo bafite inshingano mu itorero abagore badashobora guhabwa kandi ko mu muryango abagore bagomba kugandukira abagabo babo (1 Abakorinto 14:35; 1 Timoteyo 2:12). Ariko rero, ari abagabo ari n’abagore bose basabwa kugira ukwizera kumwe, kwihangana mu rugero rungana no gukurikiza amahame amwe yo mu rwego rwo hejuru mu birebana n’umuco. Kandi nk’uko Petero yabivuze, ari abagabo ari n’abagore bose ‘baraganwa ubuntu bw’ubugingo.’ Ku bihereranye no kuzabona agakiza, imbere ya Yehova Imana bose barareshya (Abagalatiya 3:28). Petero yandikiraga Abakristo basizwe bo mu kinyejana cya mbere. Ku bw’ibyo, amagambo yavuze yibukije abagabo b’Abakristo ko bo n’abagore babo bari “abaraganwa na Kristo,” bakaba bari basangiye ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru (Abaroma 8:17). Igihe kimwe, bose bari kuzaba abatambyi n’abami mu Bwami bw’Imana bwo mu ijuru.—Ibyahishuwe 5:10.

9 Abagore b’Abakristokazi basizwe ntibari bari munsi y’abagabo babo b’Abakristo basizwe. Uko kandi ni na ko bimeze ku bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi. Abagabo n’abagore bose bagize imbaga y’ “abantu benshi” bamesa ibishura byabo bakabyejesha amaraso y’Umwana w’Intama. Abagabo n’abagore bose bafatanyiriza hamwe mu gusingiza Yehova “ku manywa na nijoro” (Ibyahishuwe 7:9, 10, 14, 15). Abagabo n’abagore bose bategereje igihe ‘bazinjirira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana’ ubwo bazaba bamaze gusingira “ubugingo nyakuri” (Abaroma 8:21; 1 Timoteyo 6:19). Baba ari abasizwe cyangwa abagize izindi ntama, Abakristo bose bakorera Yehova bagize “umukumbi umwe” uyoborwa n’ “umwungeri umwe” (Yohana 10:16). Mbega ukuntu iyo ari impamvu ikomeye yagombye gutuma umugabo n’umugore b’Abakristo bubahana!

10. Ni mu buhe buryo abagore ari ‘inzabya zidahwanije n’abagabo gukomera’?

10 None se, ni mu buhe buryo abagore ari inzabya zidahwanyije n’abagabo gukomera? Petero ashobora kuba yarashakaga kuvuga ko muri rusange abagore baba ari bato kandi bakagira imbaraga nke ubagereranyije n’abagabo. Ikindi nanone, kubera kudatungana, gutwita bigira ingaruka ku buzima bw’umugore. Abagore bakibyara bahura n’imimerere ya buri gihe ituma bagira intege nke. Nta gushidikanya ko baba bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye mu bihe nk’ibyo baba bafite intege nke zijyana no gutwita no kubyara. Umugabo wubaha umugore we akamenya ubufasha akeneye, azagira uruhare rukomeye mu gutuma ishyingiranwa ryabo riba ryiza.

Mu muryango utavuga rumwe mu by’idini

11. Ni mu buhe buryo ishyingiranwa rishobora kuba ryiza n’ubwo umugabo n’umugore baba badahuje idini?

11 Byagenda bite se, niba abashakanye badahuje idini bitewe n’uko nyuma y’uko bashyingiranwa umwe muri bo yemeye ukuri kwa gikristo ariko undi we ntakwemere? Ese abo bantu bashobora kugira ishyingiranwa ryiza? Abenshi biheraho bakavuga ko bishoboka. Umugabo n’umugore badahuje idini bashobora kugira ishyingiranwa ryiza mu gihe bakomeje kwihanganira ingorane bahura na zo kandi bombi bakumva bishimiye kubana. Uretse n’ibyo kandi, mu maso ya Yehova baba ari umugabo n’umugore bashakanye; baba ari “umubiri umwe.” Ku bw’ibyo rero, abagabo n’abagore b’Abakristo bagirwa inama yo kugumana n’uwo bashakanye utizera niba yemeye ko bagumana. Mu gihe baba bafite abana, bazungukirwa n’ubudahemuka bw’umwe mu babyeyi babo w’Umukristo.—1 Abakorinto 7:12-14.

12, 13. Ni gute abagore b’Abakristokazi bakurikiza inama Petero yabagiriye bagafasha abagabo babo batizera?

12 Petero yagiriye inama nziza cyane abagore b’Abakristokazi badahuje idini n’abo bashakanye. Amagambo yavuze ashobora no gufasha abagabo b’Abakristo bari mu mimerere nk’iyo. Petero yaranditse ati ‘bagore mugandukire abagabo banyu, kugira ngo nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kubaha.’—1 Petero 3:1, 2.

13 Umugore abashije gusobanurira umugabo we ibyo yizera abigiranye amakenga, byaba ari nta ko bisa. Ariko se bite niba adashaka kubyumva? Ayo ni amahitamo ye. Ariko rero, ntiyagombye gucika intege, bitewe n’uko imyifatire ya gikristo na yo ishobora kubwiriza mu buryo bukomeye. Abagabo benshi mbere batashishikazwaga cyangwa se rwose banarwanyaga ukwizera kw’abagore babo, baje kugera ‘mu mimerere y’abakwiriye ubuzima bw’iteka’ nyuma yo kubona imyifatire myiza y’abagore babo (Ibyakozwe 13:48, NW ). N’ubwo umugabo atakwemera ukuri, ashobora gushimishwa n’imyifatire y’umugore we bigatuma ishyingiranwa ryabo riba ryiza. Hari umugabo ufite umugore w’Umuhamya wa Yehova wavuze ko we atari kuzigera na rimwe ashobora gukurikiza amahame Abahamya bagenderaho. Ariko kandi, yivuzeho kuba ari “umugabo wishimye ufite umugore mwiza” kandi mu ibaruwa yandikiye ikinyamakuru kimwe, yashimye cyane umugore we n’Abahamya bagenzi be.

14. Ni mu buhe buryo abagabo bashobora gufasha abagore babo batizera?

14 Abagabo b’Abakristo bashyize mu bikorwa inama ziboneka muri ayo magambo ya Petero na bo babashije kureshyeshya abagore babo ingeso nziza. Abagore batizera biboneye ukuntu abagabo babo batangiye kuba abantu bita ku nshingano zabo, badasesagura amafaranga bagura itabi, inzoga, bakina urusimbi kandi bareka kubabwira nabi. Bamwe muri abo bagore bagiye bamenyana n’abandi bagize itorero rya gikristo. Batangajwe n’urukundo ruranga umuryango wa gikristo w’abavandimwe kandi ibyo babonye ku bavandimwe byabarehereje kuri Yehova.—Yohana 13:34, 35.

Umuntu ‘w’imbere uhishwe mu mutima’

15, 16. Ni iyihe myifatire y’umugore w’Umukristokazi ishobora kureshya umugabo we utizera?

15 Ni iyihe myifatire ishobora kureshya umugabo? Mu by’ukuri, ni imyifatire ubusanzwe abagore b’Abakristokazi bitoza kugira. Petero yaravuze ati “umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma, uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukānisha imyenda, ahubwo ube uw’imbere uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w’umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro ari wo w’igiciro cyinshi mu maso y’Imana. Abagore bera ba kera biringiraga Imana, ni ko birimbishaga bagandukira abagabo babo, nk’uko Sara yumviraga Aburahamu akamwita umutware we. Namwe muri abana b’uwo, niba mukora neza ntimugire ubwoba bubahamura.”—1 Petero 3:3-6.

16 Petero yagiriye buri mugore w’Umukristokazi inama yo kutibanda ku bwiza bw’inyuma. Ahubwo yaravuze ngo umugabo we ajye abona ingaruka inyigisho zo muri Bibiliya zigira kuri kamere ye. Yagombye gukora ku buryo umugabo we abona ko yambaye umuntu mushya. Wenda ashobora kubona ko umugore we yagize ihinduka agereranyije n’uko yari ameze kera (Abefeso 4:22-24). Nta gushidikanya ko azishimira cyane kandi akareshywa n’umutima we w’ “ubugwaneza n’amahoro.” Uretse no kuba umutima nk’uwo ushimisha umugabo, ni n’uw’ “igiciro cyinshi mu maso y’Imana.”—Abakolosayi 3:12.

17. Ni mu buhe buryo Sara yabereye abagore b’Abakristokazi urugero rwiza?

17 Sara avugwaho kuba ari urugero rwiza kandi rwose abagore b’Abakristokazi bakwiriye kumwigana, baba bafite abagabo bizera cyangwa batizera. Nta gushidikanya ko Sara yabonaga ko Aburahamu ari umutware we. Ndetse no mu mutima we yamwitaga “umutware” we (Itangiriro 18:12). Nyamara ibyo ntibyamusuzuguzaga. Ukurikije ukuntu yizeraga Yehova mu buryo budakuka, yari umugore ukomeye mu buryo bw’umwuka. Koko rero, ni umwe mu bagize ‘igicu cy’abahamya’ bari bafite ukwizera kwagombye kudusunikira ‘gusiganirwa aho dutegekwa twihanganye’ (Abaheburayo 11:11; 12:1). Nta mugore n’umwe w’Umukristokazi ushobora gusuzuguzwa no kwigana Sara.

18. Ni ayahe mahame yagombye gukurikizwa mu muryango ugizwe n’abantu badahuje idini?

18 No mu muryango ugizwe n’abantu badahuje idini, umugabo aba ari umutware. Niba ari we wizera, azubaha imyizerere y’umugore we ari na ko yirinda guteshuka ku kwizera kwe. Niba umugore ari we wizera, na we azirinda guteshuka ku kwizera kwe (Ibyakozwe 5:29). Ariko rero, azirinda kurwanya ubutware bw’umugabo we. Azubaha umwanya afite kandi akomeze kugengwa n’ ‘amategeko y’umugabo we.’—Abaroma 7:2.

Inama zirangwa n’ubwenge zitangwa na Bibiliya

19. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe bishobora gutuma abashakanye bahura n’ibibazo, ariko se ni gute babitsinda?

19 Muri iki gihe hari ibintu byinshi bishobora gutuma abashyingiranywe bagira ibibazo. Hari abagabo bananirwa gusohoza inshingano zabo. Abagore bamwe banga kwemera kuyoborwa n’abagabo babo. Mu miryango imwe n’imwe, umwe mu bashakanye ahohoterwa na mugenzi we. Ibibazo by’ubukungu, kudatungana kwa kimuntu, umwuka w’iyi si n’ubwiyandarike buyiranga ndetse no kubona amahame mbwirizamuco mu buryo bukocamye bishobora kugerageza ubudahemuka bw’Umukristo. Ariko rero, abagabo n’abagore b’Abakristo bakurikiza amahame yo muri Bibiliya, uko imimerere barimo yaba iri kose, babona imigisha ya Yehova. Ndetse no mu gihe umwe mu bashakanye ari we waba akurikiza amahame yo muri Bibiliya, biba biruta ko ari nta n’umwe waba ayakurikiza. Ikindi kandi, Yehova akunda kandi ashyigikira abagaragu be bakomeza ndetse no mu gihe bitoroshye kuba indahemuka ku muhigo bahize wo kubana akaramata n’abo bashakanye. Ntiyibagirwa ubudahemuka bwabo.—Zaburi 18:26, Bibiliya Ntagatifu; Abaheburayo 6:10; 1 Petero 3:12.

20. Ni iyihe nama Petero yagiriye Abakristo bose?

20 Intumwa Petero amaze kugira inama abagabo n’abagore bashatse, yashoje avuga amagambo meza cyane atera inkunga. Yaravuze ati “ibisigaye, mwese muhuze imitima, mubabarane kandi mukundane nk’abavandimwe, mugirirane imbabazi mwicisha bugufi mu mitima. Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye cyangwa igitutsi yabatutse, ahubwo mumwiture kumusabira umugisha kuko ari byo mwahamagariwe, kugira ngo namwe muragwe umugisha” (1 Petero 3:8, 9). Iyo rwose ni inama nziza kuri bose, ariko cyane cyane ku bashakanye!

Mbese uribuka?

• Ni gute abagabo b’Abakristo bigana Yesu?

• Ni mu buhe buryo abagore b’Abakristokazi bigana itorero?

• Ni mu buhe buryo abagabo bakubaha abagore babo?

• Ni iyihe myifatire myiza umugore w’Umukristokazi akwiriye kugira mu gihe umugabo we atizera?

[Ibibazo]

Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Umugabo w’Umukristo akunda kandi akita ku mugore we

Umukristokazi yubaha umugabo we

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Mu buryo butandukanye n’uko byavugwaga mu mategeko y’Abaroma, inyigisho za gikristo zo zasabaga umugabo kubaha umugore we

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Abagabo n’abagore bagize imbaga y’ “abantu benshi” bategereje kuzabona ubugingo buhoraho muri Paradizo

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Sara yemeraga ko Aburahamu yari umutware we