Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Rusi

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Rusi

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Rusi

NI IGITABO kirimo inkuru ikora ku mutima, ivuga ibintu byabayeho bigaragaza ubudahemuka hagati y’abagore babiri. Kirimo inkuru ivuga ibyo kubaha cyane Yehova Imana no kwiringira gahunda yashyizeho. Gikubiyemo inkuru igaragaza ukuntu Yehova yitaga cyane ku bantu bari bagize igisekuru Mesiya yari kuzakomokamo. Ni inkuru ishishikaje cyane ivuga ibihereranye n’ibyishimo ndetse n’akababaro umuryango umwe wagize. Igitabo cya Bibiliya cya Rusi gikubiyemo ibyo bintu byose ndetse n’ibirenze ibyo.

Igitabo cya Rusi kivuga ibintu byabaye mu gihe cy’imyaka igera kuri 11 ‘mu minsi abacamanza’ bacaga imanza muri Isirayeli (Rusi 1:1). Ibyanditsemo bishobora kuba byarabaye igihe Abacamanza batangiraga gutegeka, kubera ko Bowazi wari umutunzi akaba n’umwe mu bantu b’ingenzi bavugwa muri iyi nkuru ivuga ibintu byabayeho, yari umuhungu wa Rahabu wabayeho mu gihe cya Yosuwa (Yosuwa 2:1, 2; Rusi 2:1; Matayo 1:5). Iyo nkuru ishobora kuba yaranditswe n’umuhanuzi Samweli mu mwaka wa 1090 M.I.C. * Ni cyo gitabo cyonyine cyo muri Bibiliya cyitiriwe izina ry’umugore utari Umwisirayelikazi. Ubutumwa bukubiyemo ni ‘buzima kandi bufite imbaraga.’—Abaheburayo 4:12.

‘AHO UZAJYA NI HO NZAJYA’

(Rusi 1:1–2:23)

Nawomi na Rusi bageze i Betelehemu, abantu bose batangiye kubavugaho. Abagore bo muri uwo mujyi batunze urutoki uwo babonaga ari mukuru hagati ya Nawomi na Rusi, bakomeza kubazanya bati “uyu ni Nawomi se?” Nawomi arabasubiza ati “ntimukanyite Nawomi, ahubwo mujye munyita Mara, kuko Uwiteka yangiriye ibisharira cyane. Navuye ino nuzuye, Uwiteka angaruye iwacu nareyereye.”—Rusi 1:19-21.

Igihe inzara yateraga muri Isirayeli igatuma umuryango we wimuka ukava i Betelehemu ukajya mu gihugu cya Mowabu, Nawomi yari ‘yuzuye’ kubera ko yari afite umugabo hamwe n’abahungu babiri. Icyakora bamaze igihe runaka batuye i Mowabu, umugabo we Elimeleki yarapfuye. Nyuma yaho, abo bahungu bombi bashatse abagore b’Abamowabukazi ari bo Orupa na Rusi. Hashize hafi imyaka icumi, abo bahungu be bombi bapfuye nta kana basize, basiga abo bagore uko ari batatu bonyine. Igihe Nawomi wari nyirabukwe wabo yiyemezaga gusubira i Buyuda, abakazana be bari abapfakazi bajyanye na we. Bari mu nzira bagenda, Nawomi yinginze abakazana be abasaba gusubira i Mowabu ngo bajye gushaka abagabo bo mu bwoko bwabo. Orupa yarabyemeye. Icyakora Rusi we yanze gusiga Nawomi, maze aramubwira ati ‘aho uzajya ni ho nzajya, kandi aho uzarara ni ho nzarara. Ubwoko bwawe ni bwo buzaba ubwoko bwanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye.’—Rusi 1:16.

Abo bapfakazi bombi, Nawomi na Rusi, bageze i Betelehemu batangiye gusarura sayiri. Rusi yagendeye kuri gahunda yo guhumba yateganywaga n’Amategeko y’Imana, maze atangira guhumba mu murima mu by’ukuri wari uw’umugabo w’Umuyahudi wari usheshe akanguhe witwaga Bowazi, wari mwene wabo wa Elimeleki. Rusi yanyuze Bowazi kandi akomeza guhumba mu murima we “ageza aho barangirije gusarura sayiri n’ingano.”—Rusi 2:23.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:8—Kuki Nawomi yabwiye abakazana be gusubira ‘mu mazu ya ba nyina’ aho gusubira mu mazu ya ba se? Niba icyo gihe se wa Orupa yari ariho cyangwa niba atari akiriho, ntibyavuzwe. Icyakora, se wa Rusi we yari ariho (Rusi 2:11). Ariko kandi, Nawomi yerekeje ku mazu ya ba nyina, wenda atekereza ko kubibabwira byari gutuma bibuka ihumure rituruka ku rukundo rwa kibyeyi. Mu buryo bwihariye, ibyo byari guhumuriza abo bakobwa bari bafite agahinda kenshi ko gutandukana na nyirabukwe bakundaga cyane. Ayo magambo ashobora nanone kugaragaza ko nyina wa Rusi na nyina wa Orupa bari bafite ingo zihamye, bitandukanye n’uko byari bimeze kuri Nawomi.

1:13, 21—Ese Yehova ni we wateje Nawomi ibyago kandi atuma ahura n’ubuzima bubabaje? Oya. Nta kibi na kimwe Nawomi yigeze ashinja Imana. Gusa akurikije ibyari byaramubayeho byose, yatekereje ko Yehova ashobora kuba yaramurwanyaga. Yumvaga ababaye cyane kandi amanjiriwe. Byongeye kandi, muri icyo gihe kugira abana byabonwaga nk’aho ari umugisha ukomoka ku Mana, naho kutabyara bikaba umuvumo. Kuba nta kuzukuru yagiraga kandi akaba yari yarapfushije abahungu be bombi, bishobora kuba byaratumye Nawomi yumva afite impamvu zatuma atekereza ko Yehova yari yaramukojeje isoni.

2:12—Ni iyihe ‘ngororano itagabanyije’ Yehova yahaye Rusi? Rusi yabyaye umuhungu kandi yahawe igikundiro cyo kuba umwe mu bari bagize igisekuru cy’ingenzi cyane kurusha ibindi byose byabayeho mu mateka, ari cyo gisekuru cya Yesu Kristo.—Rusi 4:13-17; Matayo 1:5, 16.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:8; 2:20. N’ubwo yahuye n’ibyago bitari bike, Nawomi yakomeje kwiringira ineza yuje urukundo ya Yehova. Natwe dushobora kumwigana cyane cyane mu gihe duhanganye n’ibigeragezo bikaze.

1:9. Mu rugo ntihagombye kuba gusa ahantu abagize umuryango bafatira amafunguro bakanaryama. Hagombye kuba ahantu harangwa amahoro ho kuruhukira no guhumurizwa.

1:14-16. Orupa ‘yasubiye mu bwoko bwabo no ku mana ye.’ Rusi we si ko yabigenje. Yemeye gusiga igihugu yavukiyemo cyarimo ihumure n’umutekano kandi akomeza kuba indahemuka kuri Yehova. Nitwitoza gukunda Imana urukundo rudahemuka kandi tugakomeza kugaragaza umwuka wo kwitanga, bizadufasha kwirinda gutwarwa n’irari rirangwa n’ubwikunde ryatuma ‘dusubira inyuma tukarimbuka.’—Abaheburayo 10:39.

2:2. Rusi yifuzaga kungukirwa na gahunda yo guhumba yari yarashyizweho ku bw’inyungu z’abanyamahanga n’abakene. Yicishaga bugufi. Umukristo ukennye ntiyagombye kwirata ngo yange kwemera ubufasha bwuje urukundo ahawe na bagenzi be bahuje ukwizera, cyangwa imfashanyo iyo ari yo yose ubutegetsi bwaba bwemeye kumuha.

2:7. N’ubwo Rusi yari afite uburenganzira bwo guhumba, yabanje kubisabira uruhushya (Abalewi 19:9, 10). Icyo cyari ikimenyetso cy’uko yicishaga bugufi. Bihuje n’ubwenge rero ko natwe ‘dushaka kugwa neza’ cyangwa tukicisha bugufi kubera ko ‘abicisha bugufi bazaragwa igihugu, bacyishimiremo, bagire amahoro asesuye.’—Zefaniya 2:3; Zaburi 37:11, Inkuru Nziza ku Muntu Wese.

2:11. Rusi ntiyari umuntu ufitanye isano na Nawomi gusa. Yari incuti nyancuti (Imigani 17:17). Ubucuti bwabo bwari bukomeye kubera ko bwari bushingiye kuri iyi mico: urukundo, ubudahemuka, kwishyira mu mwanya w’abandi, ubugwaneza ndetse n’umwuka wo kwitanga. Icy’ingenzi cyane kurushaho, bwari bushingiye ku cyifuzo bari bafite cyo gukorera Yehova no kuba bamwe mu bamusenga. Natwe dufite uburyo bwiza bwo kugirana ubucuti nyabwo n’abasenga Imana by’ukuri.

2:15-17. Ndetse n’igihe Bowazi yahaga Rusi uburyo bwo gukora atavunitse, yakomeje ‘guhumba muri uwo murima ageza nimugoroba.’ Rusi yakoranaga umwete. Umukristo yagombye kuba azwiho gukorana umwete.

2:19-22. Nawomi na Rusi bamaraga amasaha menshi ku mugoroba bagirana ibiganiro bishimishije, umukuru abaza umuto uko imirimo yiriwemo yari imeze, bose bakavuga bisanzuye ibyo batekerezaga n’ibyiyumvo byabo. None se si ko byagombye kugenda no mu miryango y’Abakristo?

2:22, 23. Rusi yari atandukanye na Dina umukobwa wa Yakobo, kubera ko Rusi we yashakishaga uburyo yakwifatanya n’abasenga Yehova. Urwo ni urugero rwiza rwose kuri twe!—Itangiriro 34:1, 2; 1 Abakorinto 15:33.

NAWOMI YONGERA ‘KUZURA’

(Rusi 3:1–4:22)

Nawomi yari ashaje cyane ku buryo atashoboraga kongera kubyara. Ni yo mpamvu yagiriye inama Rusi, agira ngo Rusi amubyarire abana mu cyimbo cye binyuze mu gushyingiranwa n’umucunguzi cyangwa kumucikura. Rusi yagendeye ku nama za Nawomi maze asaba Bowazi kubacungura. Bowazi yari yiteguye kubikora. Ariko kandi, hari undi mwene wabo wa bugufi wagombaga kubanza guhabwa uburyo bwo kubacikura.

Bowazi yahise ahagurukira icyo kibazo. Mu gitondo cyakurikiyeho, yakoranyije abakuru icumi b’i Betelehemu hamwe na wa mwene wabo, maze amubaza niba yakwemera kubacungura. Uwo mugabo yarabyanze. Ku bw’ibyo, Bowazi yarabacunguye maze arongora Rusi. Babyaye umuhungu bamwita Obedi, akaba ari sekuru w’Umwami Dawidi. Ubwo noneho abagore b’i Betelehemu babwiye Nawomi bati ‘Uwiteka ahimbazwe. Yashubije intege mu bugingo bwawe, azagutunga mu bukecuru bwawe, kuko umukazana wawe ugukunda akakugirira umumaro uruta uwo abahungu barindwi, ari we umubyaye’ (Rusi 4:14, 15). Uwo mugore wari wasubiye i Betelehemu ‘yareyereye’ cyangwa imbokoboko, yari yongeye ‘kuzura’!—Rusi 1:21.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

3:11—Ni iki cyatumye Rusi yitwa “umugore utunganye”? ‘Umurimbo w’inyuma wo kuboha umusatsi’ cyangwa “uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukānisha imyenda” si wo watumye abantu bashimagiza Rusi. Ahubwo ni umurimbo we ‘w’imbere uhishwe mu mutima,’ ni ukuvuga ubudahemuka bwe n’urukundo rwe, kwicisha bugufi no kugwa neza, gukorana ishyaka no kugira umwuka wo kwitanga. Umugore uwo ari we wese utinya Imana ushaka kuzajya avugwa nka Rusi yagombye kwihatira kwitoza iyo mico.—1 Petero 3:3, 4; Imigani 31:28-31.

3:14—Kuki Rusi na Bowazi babyutse butaracya? Impamvu si uko muri iryo joro bari bakoze igikorwa cy’ubwiyandarike bashakaga guhisha. Uko bigaragara, ibyo Rusi yakoze iryo joro byari bihuje n’ibyari bisanzwe bikorwa n’umugore wabaga ashaka ko bamucikura. Yakoze ibihuje n’inama Nawomi yari yamugiriye. Ikindi kandi, igisubizo Bowazi yamuhaye kigaragaza neza ko nta kibi yigeze abona mu byo Rusi yari yakoze (Rusi 3:2-13). Uko bigaragara, Rusi na Bowazi babyutse hakiri kare kugira ngo hatagira umuntu ubona aho ahera atangira gukwirakwiza impuha zidafite ishingiro.

3:15—Kuba Bowazi yarahaye Rusi incuro esheshatu za sayiri byasobanuraga iki? Icyo gikorwa gishobora kuba gisobanura ko kimwe n’uko umunsi w’ikiruhuko wakurikiraga iminsi itandatu y’akazi, umunsi wa Rusi wo kuruhuka na wo wari wegereje. Bowazi yari gukora ku buryo Rusi abona “uburuhukiro” mu nzu y’umugabo we (Rusi 1:9; 3:1). Birashoboka kandi ko Rusi yari ashoboye kwikorera incuro esheshatu gusa za sayiri.

3:16—Kuki Nawomi yabajije Rusi ati “mbega ni wowe mukobwa wanjye?” Ese ntiyari yamenye ko ari umukazana we? Birashoboka ko Nawomi atari yamenye ko ari Rusi kubera ko igihe Rusi yasubiraga kwa Nawomi, bushobora kuba bwari butaracya neza. Icyo kibazo nanone gishobora kuba gisobanura ko Nawomi yashakaga kumenya niba Bowazi yari yemeye kubacungura.

4:6—Ni mu buhe buryo umucunguzi yashoboraga ‘kwangiza’ umurage we iyo yabaga akoze igikorwa cyo gucungura? Mbere na mbere, iyo umuntu wabaga akennye cyane yabaga yaragurishije gakondo ye, umucunguzi yagombaga gutanga amafaranga yo kugura iyo sambu ku giciro cyabaga cyagenwe hakurikijwe umubare w’imyaka yabaga isigaye kugira ngo Yubile ikurikiraho ibe (Lewi 25:25-27). Kubigenza atyo byari gutuma agaciro k’umutungo we kagabanuka. Ikindi kandi, umuhungu Rusi yari kuzabyara ni we wari kuzaragwa iyo sambu yaguzwe, aho kuba umwe muri bene wabo ba bugufi b’uwo mucunguzi.

Icyo ibyo bitwigisha:

3:12; 4:1-6. Bowazi yakurikije gahunda Yehova yari yarateganyije abyitondeye. Ese natwe dukurikiza gahunda za gitewokarasi tubyitondeye?—1 Abakorinto 14:40.

3:18. Nawomi yizeraga Bowazi. Mbese muri ubwo buryo natwe ntitwari dukwiriye kwiringira bagenzi bacu b’indahemuka duhuje ukwizera? Rusi yari yiteguye gucikurwa n’umuntu atari azi, umuntu Bibiliya itavuga n’izina (Rusi 4:1). Kubera iki? Ni ukubera ko yiringiraga gahunda Imana yari yarateganyije. Ese natwe ni ko tumeze? Urugero wenda nko ku birebana no gushaka uwo tuzabana, ese tujya twumvira inama tugirwa yo gushyingiranwa gusa n’ ‘uri mu Mwami wacu’?—1 Abakorinto 7:39.

4:13-16. N’ubwo Rusi yari Umumowabukazi kandi akaba yarahoze asenga ikigirwamana cyitwa Kemoshi, yahawe umugisha wihariye. Ibyo bigaragaza ihame rivuga ko “bitaba ku bushake bw’umuntu cyangwa ku mwete abigirira, ahubwo biva ku Mana ibabarira.”—Abaroma 9:16.

Imana ‘izabashyira hejuru mu gihe gikwiriye’

Igitabo cya Rusi kitugaragariza ko Yehova ari Imana igira ineza yuje urukundo, kandi igoboka abagaragu bayo b’indahemuka (2 Ngoma 16:9). Iyo dutekereje ukuntu Rusi yahawe umugisha, duhita tubona ko ari iby’ingenzi kwiringira Imana dufite ukwizera kutajegajega, tukiringira byimazeyo ko “iriho, [kandi ko] igororera abayishaka” bashyizeho umwete.—Abaheburayo 11:6.

Rusi, Nawomi na Bowazi biringiye byimazeyo gahunda Yehova yateganyije, kandi byabahesheje ingororano. Mu buryo nk’ubwo, “ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye” (Abaroma 8:28). Nimucyo rero dukomeze gushyira mu bikorwa inama y’intumwa Petero igira iti “nuko mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye. Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.”—1 Petero 5:6, 7.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Mbere y’Igihe Cyacu.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ese uzi impamvu Rusi yanze gusiga Nawomi?

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Ni iki cyatumye Rusi yitwa “umugore utunganye”?

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Ni iyihe ‘ngororano itagabanyije’ Yehova yahaye Rusi?