Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Intambara z’amagambo kuki zisenya?

Intambara z’amagambo kuki zisenya?

Intambara z’amagambo kuki zisenya?

“Mbese muri mwe intambara ziva he, n’intonganya ziva he?”​—YAKOBO 4:1.

UMWANDITSI wa Bibiliya Yakobo ntiyabajije icyo kibazo ingabo z’Abaroma muri icyo gihe zari ziri ku rugamba rwo kwigarurira ibihugu; nta n’ubwo kandi yashakaga kumenya impamvu zatumaga agatsiko k’Abayahudi b’ibyigomeke bo mu kinyejana cya mbere I.C. * bishora mu ntambara. Yakobo yari arimo avuga iby’ubushyamirane buba hagati y’abantu bake cyane, bashobora no kuba babiri gusa. Kubera iki? Kubera ko ubushyamirane buba hagati y’abantu babiri bushobora gusenya kimwe n’izindi ntambara. Zirikana izi nkuru zo muri Bibiliya.

Abahungu b’umukurambere Yakobo bangaga mwene se Yozefu urunuka, kugeza ubwo bamugurishije ajya kuba umucakara (Itangiriro 37:4-28). Nyuma yaho, Sawuli Umwami wa Isirayeli yagerageje kwica Dawidi. Kubera iki? Kubera ko yagiriraga Dawidi ishyari (1 Samweli 18:7-11; 23:14, 15). Abakristokazi bo mu kinyejana cya mbere, ari bo Ewodiya na Sintike, bagiranye amakimbirane maze bihungabanya itorero ryose.—Abafilipi 4:2.

Mu bihe bya vuba, iyo abantu bagiranaga amakimbirane bayakemuzaga kurwanisha inkota cyangwa pisitori. Akenshi, umwe muri abo babaga bahanganye yarapfaga cyangwa akamugara. Naho muri iki gihe, usanga abantu bafitanye inzika baterana amagambo mabi akomeretsa. N’ubwo intambara z’amagambo zidashobora kumena amaraso, zikomeretsa abantu mu byiyumvo kandi zikabateza urubwa. Akenshi muri izo ‘ntambara’ inzirakarengane ni zo zihababarira.

Reka dufate urugero rw’ibyabaye ku bapasiteri babiri b’Abangilikani mu myaka mike ishize. Umwe yashinje mugenzi we ko yacungaga nabi umutungo w’idini. Amakimbirane yabo yageze aho aramenyekana maze itorero bayoboraga ricikamo ibice. Bamwe mu bayoboke babo bangaga kuza mu rusengero igihe umupasiteri batavugaga rumwe yabaga yigishije. Na bo ubwabo barasuzuguranaga cyane, ku buryo bahuriraga mu rusengero baje gusenga ntihagire uvugisha undi. Uwo mupasiteri washinjaga mugenzi we na we ubwe yaje gushinjwa ubusambanyi, maze amakimbirane arushaho gukaza umurego.

Arikiyepisikopi wa Canterbury yahamagaje abo bapasiteri bombi, yita iyo ntambara yabo “kanseri” n’ “amahano ashyira umugayo ku izina ry’Umwami Wacu.” Mu mwaka wa 1997, umwe muri abo bapasiteri yemeye kwegura. Undi we yakomeje kuguma mu mwanya we kugeza ubwo yagombaga kuwukurwaho n’ikiruhuko cy’iza bukuru. Ariko kandi, na bwo yakomeje kuwugundira igihe kirekire uko bishoboka kose, awuvaho ku itariki ya 7 Kanama 2001, yujuje imyaka 70. Hari ikinyamakuru cyavuze ko uwo mupasiteri yasezeye ku munsi mukuru wa “Mutagatifu” Victricius (The Church of England Newspaper). “Mutagatifu” Victricius yari muntu ki? Ni Musenyeri wabayeho mu kinyejana cya kane uvugwaho kuba yarakubiswe inkoni nyinshi cyane kubera ko yanze kujya mu gisirikare. Icyo kinyamakuru cyagaragaje aho bari batandukaniye kigira kiti “uwo mupasiteri wacyuye igihe ntiyigeze agaragaza na busa umwuka wo kwanga guhangana na mugenzi we.”—The Church of England Newspaper.

Iyo abo bapasiteri bakurikiza inama yo mu Baroma 12:17, 18, bari kwirinda gukomeretsanya cyangwa gukomeretsa abandi. Aho hagira hati “ntimukiture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza. Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose.”

None se, byifashe bite kuri wowe? Mbese iyo umuntu agukoshereje, waba ugira uburakari cyane ku buryo uhita umwuka inabi? Waba se wirinda kuvuga amagambo asharira kandi ugashaka kwimakaza amahoro? Mbese iyo ugize uwo ukosereza uramwitarura, ugaterera iyo wiringira ko bizashyira kera akibagirwa? Cyangwa wihutira gusaba imbabazi? Waba usaba imbabazi cyangwa se waba uziha abandi, kugerageza kwimakaza amahoro bizaguhesha umunezero. Inama zikubiye muri Bibiliya zishobora kudufasha gukemura amakimbirane kabone n’iyo yaba amaze igihe kirekire, nk’uko igice gikurikira kibigaragaza.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Igihe Cyacu.