Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inyungu zibonerwa mu kwiyunga n’abandi

Inyungu zibonerwa mu kwiyunga n’abandi

Inyungu zibonerwa mu kwiyunga n’abandi

UWITWA Ed yari agiye gupfa kandi Bill yaramwangaga. Imyaka 20 mbere yaho, Ed yari yarakoze ikintu cyatumye Bill atakaza akazi maze birabateranya kandi bari basanzwe ari incuti magara. Ariko noneho, Ed yageragezaga gusaba Bill imbabazi kugira ngo yipfire mu mahoro. Icyakora Bill yamwimye amatwi.

Imyaka igera kuri 30 nyuma yaho igihe Bill yari hafi gupfa, yasobanuye impamvu yanze kumubabarira. Yagize ati “ibyo Ed yankoreye ntiyagombye kuba yarabikoreye incuti ye magara nkanjye. Sinashakaga rwose kwiyunga na we nyuma y’imyaka makumyabiri. . . . Yego nshobora kuba narakoze nabi, ariko ni uko nabyumvaga.” *

Buri gihe si ko ubwumvikane buke bugira ingaruka zibabaje zityo; icyakora incuro nyinshi busiga abantu bakomeretse mu byiyumvo cyangwa bugatuma baba abarakare. Tekereza nk’umuntu wumva ibintu nk’uko Ed yabyumvaga. Iyo umuntu nk’uwo amaze kumenya ko ibyo yakoze byateje akaga, umutimanama we ushobora kumubuza amahwemo ndetse akababara kubera ko aba yumva yaratakaje incuti. Nanone kandi, biramubabaza iyo atekereje ukuntu incuti ye yahemukiye ibona ko ubucuti bari bafitanye nta cyo bukivuze.

Icyakora, umuntu utekereza nka Bill aba yumva yarahohotewe, ndetse ashobora no kuba umurakare cyane kandi akagira inzika. Aba yumva ko uwahoze ari incuti ye nta cyo yari ayobewe kandi ko yamuhemukiye yabigambiriye. Incuro nyinshi iyo abantu babiri bagiranye amakimbirane, buri wese yumva ko nta kosa afite, ahubwo ko mugenzi we ari we nyirabayazana. Mu buryo bw’ikigereranyo, ni nk’aho abo bantu bahoze ari incuti baba batangiye urugamba.

Bakomeza urugamba rwabo bakoresheje intwaro za bucece; iyo umwe aciye hino undi aca hirya, kandi iyo bahuriye mu bantu benshi barirengagizanya. Baritarurana bakajya banyuzamo bakarebana ikijisho cyangwa bakarebana bafite umujinya n’urwango mu maso. Iyo bavugana barakankamirana cyangwa bagatukana babwirana amagambo akomeretsa nk’ibyuma.

Ariko n’ubwo baba basa n’abahanganye mu buryo bugaragara, hari ibyo bashobora kuba bemeranyaho. Bashobora kuba bazi ko bafitanye ibibazo bikomeye kandi ko gushwana n’incuti magara bibabaza. Birashoboka ko buri wese aba yumva uburibwe bw’igikomere kiba kigenda kiba umufunzo cyatewe n’ubwo bucuti bwahagaze, kandi bombi baba bazi ko hari icyagombye gukorwa kugira ngo gikire. Ariko se ni nde uzafata iya mbere mu kuzahura imishyikirano yabo yasenyutse no gushaka uko yakwiyunga n’undi? Nta n’umwe uba ashaka gutera iyo ntambwe.

Mu myaka ibihumbi bibiri ishize, hari igihe intumwa za Yesu Kristo zajyaga impaka zirimo n’uburakari (Mariko 10:35-41; Luka 9:46; 22:24). Igihe kimwe zimaze kujya impaka, Yesu yarazibajije ati “icyo mwahoze mugira impaka tukiri mu nzira ni iki?” Kubera ikimwaro, baracecetse ntihagira n’umwe usubiza (Mariko 9:33, 34). Inyigisho za Yesu zabafashije kwiyunga. Inama Yesu na bamwe mu bigishwa be batanze, ziracyafasha abantu guhosha amakimbirane no gutuma bongera kuba incuti. Reka turebe ukuntu zibafasha.

Ihatire kwiyunga

“Sinshaka kuvugana na we kandi ntazangaruke mu maso.” Niba hari uwo wigeze kuvugaho amagambo nk’ayo, ugomba kugira icyo ukora nk’uko imirongo ya Bibiliya ikurikira ibigaragaza.

Yesu yarigishije ati “nuko nujyana ituro ryawe ku gicaniro, ukahibukira mwene so ko afite icyo mupfa, usige ituro ryawe imbere y’igicaniro ubanze ugende wikiranure na mwene so, uhereko ugaruke uture ituro ryawe” (Matayo 5:23, 24). Yarongeye ati “mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye” (Matayo 18:15). Amagambo ya Yesu atsindagiriza ko niba hari uwo mwagiranye ikibazo, wowe ugomba kumusanga mu maguru mashya mukagikemura. Wagombye kubikorana “umwuka w’ubugwaneza” (Abagalatiya 6:1). Intego y’icyo kiganiro si iyo kwisobanura ushaka kwigira umwere cyangwa guhatira mugenzi wawe kugusaba imbabazi, ahubwo ni ukugira ngo mwiyunge. Mbese iyo nama ya Bibiliya ni ingirakamaro?

Uwitwa Ernest ni umugenzuzi w’ikigo kinini. * Amaze imyaka myinshi akora akazi kamusaba guhosha amakimbirane hagati ye n’abakozi b’ingeri zose no kubungabunga imishyikirano ya gicuti agirana na bo mu kazi. Yiboneye ukuntu abantu bashobora kugirana amakimbirane mu buryo bworoshye. Agira ati “hari igihe nagiraga ibyo ntumvikanaho n’abandi. Icyakora iyo ibyo byabaga, nicaranaga n’umuntu dufitanye ikibazo tukakiganiraho. Hita umusanga. Mwicarane ugamije kwiyunga na we. Buri gihe bigira ingaruka nziza.”

Alicia afite incuti z’abantu bakomoka mu mico itandukanye; agira ati “hari igihe njya mvuga ikintu hanyuma nkumva ko nshobora kuba nakomerekeje umuntu. Icyo gihe nsanga uwo muntu nkamusaba imbabazi. Birashoboka ko nsaba imbabazi kenshi ndetse n’igihe bitari ngombwa kubera ko n’iyo nasanga uwo muntu atababaye, bituma numva nguwe neza. Icyo gihe menya ko burya atafashe ibintu uko bitari.”

Uko wanesha inzitizi

Icyakora, akenshi uburyo bwo guhosha amakimbirane bukomwa imbere n’inzitizi. Mbese wigeze kuvuga uti “kuki ngomba gufata iya mbere mu kwiyunga n’umuntu kandi ari we wampemukiye?” Cyangwa se waba warigeze gusanga umuntu ngo mukemure ikibazo mufitanye maze akakubwira ati “nta cyo mfite mvugana nawe?” Hari abavuga batyo kubera ko bakomerekejwe mu byiyumvo. Mu Migani 18:19 hagira hati “umuntu ubabajwe n’uwo bava inda imwe, kumugorora biraruhije biruta guhindura umurwa ukomeye, kandi intonganya zabo zimeze nk’ibyuma byugariye ibihome.” Bityo, tugomba kuzirikana ibyiyumvo by’umuntu. Niba aguteye utwatsi tegereza igihe gito uzagaruke. Icyo gihe “umurwa ukomeye” ushobora kuba ukinguye, n’ “ibyuma” byugarira urugi rugana ku bwiyunge bikavaho, rugakinguka.

Ikindi kintu gishobora kuzitira ubwiyunge ni ugutinya gutakaza icyubahiro. Hari abantu babona ko gusaba imbabazi cyangwa kuganira n’umuntu bagiranye ikibazo ari ubugwari. Yego birakwiriye ko umuntu yiyubaha, ariko se kwanga kwiyunga n’abandi byongerera umuntu icyubahiro, cyangwa birakigabanya? Mbese uko gushaka icyubahiro ntibyaba bigaragaza ko dufite ubwibone?

Umwanditsi wa Bibiliya witwa Yakobo yavuze ko intonganya zifitanye isano n’ubwibone. Nyuma yo gushyira ahagaragara “intambara” n’ “intonganya” byarangwaga mu Bakristo bamwe na bamwe, yakomeje agira ati “Imana irwanya abibone, ariko abicisha bugufi ikabahera ubuntu” (Yakobo 4:1-3, 6). Ni gute kwishyira hejuru cyangwa ubwibone bishobora kubangamira ubwiyunge?

Ubwibone butuma abantu bishuka bakumva ko ari beza kuruta abandi. Abantu bishyira hejuru bumva ko bafite ububasha bwo gucira bagenzi babo urubanza ku byerekeye amahame mbwirizamuco. Mu buhe buryo? Iyo habayeho ubwumvikane buke, akenshi babona ko abo bahanganye ari abantu badashobotse, barenze ihaniro. Ubwibone butuma bamwe basuzugura abantu batandukanye na bo, bakumva ko batagomba kubitaho, ko atari na ngombwa kubasaba imbabazi zivuye ku mutima. Ni yo mpamvu iyo abibone babonye amakimbirane avutse, aho kugira ngo bayahoshe mu buryo bukwiriye, akenshi baterera agati mu ryinyo.

Kimwe na bariyeri ziba mu muhanda zibuza imodoka gutambuka, incuro nyinshi ubwibone buzitira intambwe zigana ku mahoro. Ku bw’ibyo, niba utihatira kwiyunga na mugenzi wawe, ushobora kuba uhanganye n’ikibazo cy’ubwibone. Ni gute ushobora kunesha ubwibone? Wabigeraho wihingamo umuco unyuranye n’uwo, ari wo kwicisha bugufi.

Ihingemo kwicisha bugufi

Umuco wo kwicisha bugufi Bibiliya iwuha agaciro kenshi. Igira iti “uwicisha bugufi, akūbaha Uwiteka, ingororano ye ni ubukire n’icyubahiro n’ubugingo” (Imigani 22:4). Muri Zaburi ya 138:6 havuga uko Imana ibona abicisha bugufi n’abibone muri aya magambo ngo “kuko nubwo Uwiteka akomeye, yita ku bicisha bugufi n’aboroheje, ariko abibone abamenyera kure.”

Abantu benshi babona ko kwicisha bugufi ari igisebo. Abategetsi b’isi na bo ni uko babibona. N’ubwo abaturage bose babagandukira, abayobozi b’abanyapolitiki ntibagira ubutwari bwo kwemera amakosa yabo bicishije bugufi. Iyo umutegetsi avuze ngo “ndasaba imbabazi” biba inkuru ishyushye mu itangazamakuru. Hari umuntu wahoze ari umutegetsi uherutse gusaba imbabazi kubera ko yagize uburangare mu kaga kahitanye abantu benshi, maze amagambo yavuze aba ari yo aba imitwe mikuru mu itangazamakuru.

Kwicisha bugufi ni ukwiyoroshya cyangwa kutitekerezaho mu buryo burenze, bikaba binyuranye n’ubwibone. Ku bw’ibyo, kwicisha bugufi bigaragaza uko umuntu yitekereza, nta ho bihuriye n’uko abandi bamubona. Iyo umuntu yemeye amakosa ye yicishije bugufi, agasaba imbabazi abikuye ku mutima ntibimusuzuguza ahubwo bimwongerera icyubahiro. Bibiliya igira iti “kwishyira hejuru k’umutima kubanziriza kurimbuka, kandi kwicisha bugufi kubanziriza guhabwa icyubahiro.”—Imigani 18:12.

Ku byerekeye abanyapolitiki badasaba imbabazi z’amakosa yabo, hari umwanditsi wagize ati “ikibabaje ni uko basa n’aho babona ko kwemera amakosa ari ubugwari. Abantu b’ibigwari kandi batiyizera ntibajya bakunda kuvuga ngo ‘ndasaba imbabazi.’ Abantu b’umutima mwiza kandi b’intwari ni bo badasuzuguzwa no kuvuga ngo ‘nakosheje.’ ” Abatari abanyapolitiki na bo birabareba. Iyo ushyizeho imihati kugira ngo ubwibone ubusimbuze kwicisha bugufi, biguha icyizere cy’uko guhosha amakimbirane ugirana n’abandi bizarushaho kukorohera cyane. Dore uko umuryango umwe wiboneye ko ibyo ari ukuri.

Hari ibintu Julie na musaza we William batumvikanyeho bituma bashyamirana. Hanyuma, William yarakariye Julie n’umugabo we Joseph cyane, maze ahagarika imishyikirano yose yari afitanye na bo. Yageze n’aho asubiza Julie na Joseph impano zose bari baramuhaye mu myaka yashize. Uko amezi yagendaga ahita, uburakari bwasimbuye imishyikirano ya gicuti abo bavandimwe bari bafitanye.

Icyakora, Joseph yiyemeje gushyira mu bikorwa ibivugwa muri Matayo 5:23, 24. Yagerageje kwegera muramu we mu bugwaneza maze akajya amwandikira amabaruwa amusaba imbabazi kubera ko yamubabaje. Joseph yateye umugore we inkunga yo kubabarira musaza we. Icyo gihe William yabonye ko mu by’ukuri Julie na Joseph bashakaga kwiyunga na we maze aracururuka. William n’umugore we babonanye na Julie na Joseph maze basabana imbabazi, barahoberana kandi bongera kuba incuti.

Niba wifuza guhosha amakimbirane ufitanye n’umuntu, shyira mu bikorwa inama ziboneka muri Bibiliya wihanganye kandi wihatire kwiyunga na we. Yehova azabigufashamo. Nubigenza utyo, amagambo Imana yabwiye Abisirayeli bo mu bihe bya kera azagusohoreraho; ayo magambo agira ati “iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk’uruzi.”—Yesaya 48:18.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Byavuye mu gitabo cyitwa The Murrow Boys​—Pioneers on the Front Lines of Broadcast Journalism cyanditswe na Stanley Cloud afatanyije na Lynne Olson.

^ par. 12 Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Akenshi gusaba imbabazi bituma abantu bongera kubana mu mahoro