Twakoresheje imimerere yacu yagendaga ihindagurika kugira ngo tubwirize mu bihugu bya kure
Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
Twakoresheje imimerere yacu yagendaga ihindagurika kugira ngo tubwirize mu bihugu bya kure
BYAVUZWE NA RICARDO MALICSI
Igihe narekaga akazi kanjye kubera igihagararo cyanjye cyo kutabogama kwa gikristo, jye n’umuryango wanjye twasenze Yehova tumusaba ko yadutegurira iby’igihe cyacu kizaza. Twagaragaje mu isengesho icyifuzo twari dufite cyo kwagura umurimo wo kubwiriza. Nyuma yaho gato, twatangiye ubuzima bwo kugenda twimuka, bikaba byaradusabye kujya mu bihugu umunani byo mu migabane ibiri y’isi. Ibyo byatumye dushobora gukorera umurimo wo kubwiriza mu bihugu bya kure.
NAVUKIYE muri Filipine mu mwaka wa 1933, ababyeyi banjye bakaba barifatanyaga na Kiliziya Yigenga ya Filipine. Abari bagize umuryango wacu bose uko ari 14 bari abayoboke b’iyo Kiliziya. Igihe nari mfite hafi imyaka 12, nasenze Imana nyisaba kunyobora ku idini ry’ukuri. Umwe mu barimu banjye yanyandikishije mu ishuri ryigishaga gatigisimu, maze ndahinduka mba umuyoboke ukomeye wa Kiliziya Gatolika. Sinasibaga kujya mu ntebe ya penetensiya ku wa Gatandatu cyangwa kujya mu misa ku Cyumweru. Ariko kandi, natangiye kujya ngenda nshidikanya kandi nkumva ntanyuzwe. Nibazaga uko bigenda iyo abantu bapfuye, nkibaza ku muriro w’iteka nkanibaza ku butatu; kandi ibyo bibazo byambuzaga amahwemo. Ibisubizo nahabwaga n’abayobozi b’amadini byabaga bidasobanutse kandi ntibyanyuraga.
Mbona ibisubizo binyuze
Mu gihe nigaga mu mashuri yisumbuye nabanye n’incuti zaje kunshora mu mirwano, mu gukina urusimbi, mu kunywa itabi no mu
bikorwa by’ubwiyandarike. Umugoroba umwe naje guhura na nyina w’umwana twiganaga. Yari Umuhamya wa Yehova. Namubajije bya bibazo byose nari narabajije abanyigishije gatigisimu. Byose yabishubije akoresheje Bibiliya, kandi nemeye rwose ko ibyo yambwiye ari ukuri.Naguze Bibiliya ntangira kuyigana n’Abahamya. Bidatinze, natangiye kujya mu materaniro yose y’Abahamya ba Yehova. Nkurikije inama Bibiliya itanga y’uko “kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza,” naretse kwifatanya n’incuti ziyandarikaga (1 Abakorinto 15:33). Ibyo byamfashije kugira amajyambere mu kwiga Bibiliya maze amaherezo nza kwiyegurira Yehova. Maze kubatizwa mu mwaka wa 1951, nabaye umubwiriza w’igihe cyose (umupayiniya) mu gihe runaka. Hanyuma mu Kuboza 1953, nashyingiranywe na Aurea Mendoza Cruz wambereye umufasha mu buzima bwanjye bwose, ambera n’umukozi w’indahemuka dukorana umurimo wo kubwiriza.
Amasengesho yacu asubizwa
Twifuzaga cyane kuba abapayiniya. Icyakora, kuba twarifuzaga kurushaho gukorera Yehova ntibyahise bishoboka. Ariko n’ubwo byari bimeze bityo, ntitwigeze tureka gusaba Yehova ko yaduha uburyo bwo kwinjira mu murimo we. Nyamara kandi ubuzima bwari budukomereye. Ariko rero, twakomeje kuzirikana intego zacu zo mu buryo bw’umwuka, kandi ngize imyaka 25 nagizwe umukozi w’itorero, nkaba nari mpagarariye rimwe mu matorero y’Abahamya ba Yehova.
Uko nagendaga ndushaho kugira ubumenyi kuri Bibiliya no gusobanukirwa amahame ya Yehova, naje kumenya ko akazi nakoraga kabangamiraga igihagararo cyanjye cyo kutivanga kwa gikristo (Yesaya 2:2-4). Nahisemo kukareka. Ibyo byagerageje ukwizera kwacu. Nari gutunga nte umuryango? Twongeye gusenga Yehova Imana (Zaburi 65:3). Twamubwiye ibyari biduhangayikishije n’ubwoba twari dufite, ariko nanone tumubwira icyifuzo twari dufite cyo kumukorera aho ababwiriza b’Ubwami bari bakenewe kurusha ahandi (Abafilipi 4:6, 7). Ntitwatekerezaga ko twari kubona uburyo bunyuranye bwo kumukorera!
Dutangira urugendo rwacu
Muri Mata 1965, nemeye akazi ko kuba umugenzuzi w’urwego rushinzwe kuzimya inkongi z’umuriro no gutabara ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Vientiane muri Laos, nuko twimukirayo. Muri uwo mujyi wa Vientiane hari Abahamya 24, kandi twishimiraga kujyana kubwiriza n’abamisiyonari hamwe n’abavandimwe bake baho. Nyuma yaho, naje kwimurirwa ku kibuga cy’indege cyo muri Udon Thani ho muri Tayilande. Aho muri Udon Thani nta Muhamya wabagayo. Iwacu mu muryango twagiraga amateraniro yose yo mu cyumweru, yazagamo abari bagize umuryango wacu gusa. Twabwirizaga ku nzu n’inzu, tugasubira gusura kandi tugatangiza ibyigisho bya Bibiliya.
Twibukaga inkunga Yesu yateye abigishwa be, ababwira ko bagombaga ‘[gukomeza] kwera imbuto nyinshi’ (Yohana 15:8). Bityo twiyemeje gukurikiza urugero rwabo maze dukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza. Ntitwatinze kubona ingaruka nziza zabyo. Hari umukobwa ukiri muto wo muri Tayilande wemeye ukuri kandi aba mushiki wacu wo mu buryo bw’umwuka. Hari abantu babiri bo muri Amerika ya Ruguru bemeye ukuri kandi mu gihe runaka baza kuba abasaza b’amatorero. Twakomeje kubwiriza ubutumwa bwiza mu gihe kirenga imyaka icumi mu majyaruguru ya Tayilande. Mbega ukuntu dushimishwa n’uko muri iki gihe muri Udon Thani hari itorero! Zimwe mu mbuto z’ukuri twateye ziracyera imbuto.
Ikibabaje ariko, byabaye ngombwa ko twongera kwimuka, maze dusenga dusaba ko “nyir’ibisarurwa” yadufasha gukomeza kwifatanya mu murimo wo kubwiriza (Matayo 9:38). Twimuriwe i Teherani, umurwa mukuru wa Irani. Ubwo hari mu gihe cy’ubutegetsi bwa Shah.
Tubwiriza mu mafasi agoranye
Tukigera i Teherani, twahise duhura n’abavandimwe bacu bo mu buryo bw’umwuka. Twifatanyije n’itsinda rito ryari rigizwe n’Abahamya bakomokaga mu bihugu 13. Hari ibyo twagombaga guhindura kugira ngo tubwirize ubutumwa bwiza muri Irani. N’ubwo tutarwanyijwe mu buryo bweruye, twagombaga kugira amakenga.
Bitewe na gahunda z’akazi abantu bari bashimishijwe babaga bafite, hari igihe twayoboraga ibyigisho bya Bibiliya saa sita z’ijoro cyangwa nyuma y’iyo saha, tukaba twageza mu gitondo. Ariko se mbega ukuntu twashimishijwe no kubona uwo murimo ugoye wera imbuto! Hari imiryango y’abantu bakomokaga muri Filipine no muri Koreya bemeye ukuri kwa gikristo kandi biyegurira Yehova.
Noneho bongeye kunyimurira i Dacca muri Bangaladeshi. Twagezeyo mu Kuboza 1977. Icyo ni ikindi gihugu kubwirizamo bitari bitworoheye. Icyakora, twahoraga twibuka ko tugomba gukomeza kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Tubifashijwemo n’ubuyobozi bw’umwuka wa Yehova, twashoboye kubona imiryango myinshi y’abantu biyitaga Abakristo. Bamwe muri bo bari bafitiye inyota amazi agarura ubuyanja y’ukuri kuboneka mu Byanditswe Byera (Yesaya 55:1). Ibyo byatumye dutangiza ibyigisho byinshi bya Bibiliya.
Twakomeje kuzirikana ko Imana ishaka ko “abantu bose bakizwa” (1 Timoteyo 2:4). Igishimishije ni uko ari nta muntu n’umwe wigeze agerageza kuduteza ibibazo. Kugira ngo twirinde urwikekwe urwo ari rwo rwose, twakoraga uko dushoboye kose tukabwiriza abantu mu buryo bwa gicuti. Nk’uko Pawulo yabigenzaga, “kuri bose” twageragezaga ‘kuba byose’ (1 Abakorinto 9:22). Iyo batubazaga impamvu tubasuye, twabasobanuriraga mu bugwaneza kandi twaje kubona ko abenshi batwakiranaga urugwiro.
Aho i Dacca twahasanze Umuhamya, tumutera inkunga yo kuza tukifatanya mu materaniro ya gikristo kandi nyuma yaho twagiye tujyana kubwiriza. Hanyuma hari umuryango waje kwigana Bibiliya n’umugore wanjye, maze awutumirira kujya uza mu materaniro. Ku bw’ineza yuje urukundo ya Yehova, uwo muryango wose waje mu kuri. Nyuma yaho, hari abakobwa babiri bo muri uwo muryango badufashije guhindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu rurimi rw’Ikibengali, kandi hari benshi muri bene wabo na bo baje kumenya Yehova. Hari abandi bigishwa ba Bibiliya benshi bemeye ukuri. Abenshi muri bo ubu ni abasaza mu itorero cyangwa abapayiniya.
Kubera ko Dacca ari umujyi utuwe cyane, twatumiye bamwe mu bagize umuryango wacu kuza kudufasha kuwubwiriza. Abenshi barabyemeye maze badusanga muri Bangaladeshi. Mbega ukuntu twishimye kandi tukaba dushimira Yehova ku bwo kuba twarabonye uburyo bwo kubwiriza ubutumwa bwiza muri icyo gihugu! Twatangiriye ku muntu umwe gusa, ariko ubu muri Bangaladeshi hari amatorero abiri.
Muri Nyakanga 1982, byabaye ngombwa ko tuva muri Bangaladeshi. Twasize abavandimwe amarira atuzenga mu maso. Nyuma yaho gato, naje kubona akazi ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe mu Bugande, aho twagombaga kumara imyaka ine n’amezi arindwi. Twari gukora iki ngo duheshe izina rikomeye rya Yehova icyubahiro muri icyo gihugu?
Dukorera Yehova muri Afurika y’i Burasirazuba
Tukigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe, umushoferi yaje kudutwara jye n’umugore wanjye ngo atujyane aho twagombaga kuba. Ubwo twavaga ku kibuga, natangiye kumubwiriza iby’Ubwami bw’Imana. Yarambajije ati “mbese uri Umuhamya wa Yehova?” Igihe namwemereraga, yaravuze ati “umwe mu bavandimwe banyu akora mu nzu ikoreramo abayobora indege ku kibuga.” Ako kanya nahise musaba ko yatujyanayo. Twahuye n’uwo muvandimwe, yishimira kutubona maze dushyiraho gahunda z’amateraniro n’izo kubwiriza.
Icyo gihe mu Bugande hari ababwiriza 228 bonyine. Mu mwaka wa mbere twamaze
Entebbe, twawumaze dutera imbuto z’ukuri turi kumwe n’abandi bavandimwe babiri baho. Kubera ko abantu baho bakunda gusoma, twashoboye gutanga ibitabo byinshi, harimo n’amagazeti abarirwa mu magana. Twatumiraga abavandimwe b’i Kampala, umurwa mukuru w’u Bugande, bakaza kudufasha kubwiriza ifasi ya Entebbe mu mpera z’ibyumweru. Natanze disikuru ya mbere y’abantu bose turi abantu batanu.Mu myaka itatu yakurikiyeho, bimwe mu bihe byagiye bidushimisha cyane kurusha ibindi mu mibereho yacu, ni ukubona bamwe mu bo twigishije babyitabira bakagira amajyambere yihuse (3 Yohana 4). Mu ikoraniro rimwe ry’akarere, habatijwemo abantu batandatu mu bo twiganye Bibiliya. Kubera ko twari abapayiniya kandi dufite akazi twakoraga igihe cyose, hari abantu benshi muri abo twigishije Bibiliya bavuze ko byabateye inkunga yo gukora umurimo w’igihe cyose.
Twaje kumenya ko n’aho twakoraga hashoboraga kuba ifasi yera imbuto. Igihe kimwe negereye umuyobozi wari ushinzwe ibyo kuzimya umuriro ku kibuga cy’indege maze mugezaho ibyiringiro Bibiliya itanga, by’ubuzima ku isi izahinduka paradizo. Namweretse muri Bibiliya ye ko abantu bumvira bazabaho mu mahoro kandi bunze ubumwe, ko nta wuzongera gukena, kubura aho aba, kandi ko nta ntambara, uburwayi cyangwa urupfu bizongera kubaho (Zaburi 46:10; Yesaya 33:24; 65:21, 22; Ibyahishuwe 21:3, 4). Kwisomera ibyo muri Bibiliya ye bwite byatumye ashimishwa. Ubwo icyigisho cya Bibiliya cyahise gitangira. Yazaga mu materaniro yose. Bidatinze, yiyeguriye Yehova arabatizwa. Nyuma yaho yaje kwifatanya natwe mu murimo w’igihe cyose.
Imyivumbagatanyo y’abaturage yabaye incuro ebyiri turi mu Bugande, ariko ntiyigeze ihagarika ibikorwa byacu byo mu buryo bw’umwuka. Abantu babanaga n’abakoreraga ibigo mpuzamahanga bimuriwe i Nayirobi muri Kenya mu gihe cy’amezi atandatu. Bamwe muri twe bari basigaye mu Bugande twakomeje amateraniro yacu ya gikristo kandi dukomeza umurimo wo kubwiriza, n’ubwo twagombaga kugira amakenga.
Muri Mata 1988, akazi kanjye kararangiye maze binsaba kongera kwimuka. Twavuye mu itorero rya Entebbe twishimiye cyane amajyambere yo mu buryo bw’umwuka yari ahari. Muri Nyakanga 1997, twabonye uburyo bwo kongera gusura Entebbe. Icyo gihe, bamwe mu bantu twigishije Bibiliya bari barabaye abasaza b’amatorero. Mbega ukuntu twashimishijwe no kubona ko abantu 106 baje mu iteraniro ry’abantu bose!
Tujya mu ifasi yari itarabwirizwamo
Mbese twari kongera kubona uburyo bushya bwo kubwiriza ahandi hantu? Ni byo rwose, akazi kanjye kakomereje ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cy’i Mogadiscio muri Somaliya. Twiyemeje gukoresha neza ubwo buryo bushya kugira ngo dukorere umurimo mu ifasi yari itarabwirizwamo.
Umurimo wacu wo kubwiriza wibanze gusa ku bakozi ba ambasade, abakozi bo muri Filipine n’abandi banyamahanga. Akenshi twahuriraga ku isoko. Twanabasuraga mu ngo zabo mu rwego rwa gicuti. Kugira ngo dushobore kugeza ubutumwa bwa Bibiliya ku bandi, twakoreshaga ubuhanga, tukagira amakenga kandi tukishingikiriza kuri Yehova mu buryo bwuzuye. Ibyo byeze imbuto mu bantu baturukaga mu bindi bihugu. Twavuye muri Mogadiscio hashize imyaka ibiri, mbere gato y’uko
intambara yo muri icyo gihugu itangira.Umuryango witwa Organisation de l’aviation civile internationale wongeye kunyohereza i Yangon muri Myanmar (Birimaniya). Nanone twari tubonye uburyo bwiza bwo gufasha abantu bafite imitima itaryarya kwiga iby’imigambi y’Imana. Nyuma ya Myanmar, twoherejwe i Dar es Salaam muri Tanzaniya. Kubwiriza ku nzu n’inzu i Dar es Salaam byari byoroshye cyane kubera ko hari abantu bavuga Icyongereza.
Mu bihugu byose twakoreyemo, twagize ibibazo bike cyane mu gusohoza umurimo wacu wo kubwiriza, n’ubwo incuro nyinshi hari igihe umurimo w’Abahamya ba Yehova wabaga ubuzanyijwe. Kubera akazi nakoraga, akenshi kabaga gafite aho gahuriye na leta cyangwa imiryango mpuzamahanga, byatumaga abantu batibaza byinshi ku bikorwa byacu.
Akazi kanjye kasabye ko jye n’umugore wanjye tuba mu buzima bwo guhora twimuka mu gihe cy’imyaka mirongo itatu. Icyakora, twe twabonaga gusa ako kazi ari uburyo twari dufite bwo kudufasha kugera ku ntego yacu y’ibanze. Buri gihe intego yacu y’ibanze yabaga ari iyo guteza imbere inyungu z’Ubwami bw’Imana. Dushimira Yehova kuba yaradufashije gukoresha neza imimerere yacu yagendaga ihindagurika, kandi dushimishwa n’igikundiro gihebuje yaduhaye cyo kugeza ubutumwa bwiza mu bihugu bya kure.
Dusubira aho byose byatangiriye
Ngeze ku myaka 58, niyemeje gufata ikiruhuko cy’iza bukuru mbere y’igihe maze ngasubira muri Filipine. Ubwo twatahaga, twasenze Yehova tumusaba kuyobora intambwe zacu. Twatangiye kwifatanya n’itorero ryo mu mujyi wa Trece Martires mu ntara ya Cavite. Tuhagera bwa mbere, hari ababwiriza b’Ubwami bw’Imana 19 gusa. Hashyizweho gahunda yo kubwiriza buri munsi, kandi hatangijwe ibyigisho byinshi bya Bibiliya. Ubwo abagize itorero batangiye kwiyongera. Hari igihe cyageze umugore wanjye akajya ayobora ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo 19, naho jye nkayobora 14.
Bidatinze, Inzu y’Ubwami yacu yaje kuba ntoya. Twasenze Yehova tumwereka icyo kibazo. Hari umuvandimwe wo mu buryo bw’umwuka hamwe n’umugore we biyemeje gutanga ikibanza, kandi ibiro by’ishami byatwemereye inguzanyo kugira ngo twubake Inzu y’Ubwami nshyashya. Iyo nzu nshyashya yagize uruhare rukomeye ku murimo wo kubwiriza, maze abantu baza mu materaniro bakiyongera buri cyumweru. Muri iki gihe, dukora urugendo rw’isaha tujya gufasha irindi torero rigizwe n’ababwiriza 17.
Jye n’umugore wanjye twishimira igikundiro twagize cyo gukorera umurimo mu bihugu byinshi. Iyo dushubije amaso inyuma tukareba imibereho twagize yo guhora twimuka, twumva tunyuzwe cyane no kumenya ko twayikoresheje mu buryo bwiza kurusha ubundi bushoboka bwose, ari bwo gufasha abandi kumenya Yehova.
[Ikarita yo ku ipaji ya 24 n’iya 25]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
TANZANIYA
U BUGANDE
SOMALIYA
IRANI
BANGALADESHI
MYANMAR
LAOS
TAYILANDE
FILIPINE
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Ndi kumwe n’umugore wanjye Aurea