Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abakiri bato basingiza Yehova batuma imibereho yabo irushaho kuba myiza

Abakiri bato basingiza Yehova batuma imibereho yabo irushaho kuba myiza

“Gutabarwa kwanjye kuva kuri Yehova”

Abakiri bato basingiza Yehova batuma imibereho yabo irushaho kuba myiza

“NIFUZA kugira ibintu byiza kurusha ibindi byose umuntu ashobora kubona mu buzima!” Uko ni ko umusore ukiri muto yasobanuye ibyo yari yiteze kuzageraho. Ariko se, ni gute umuntu ukiri muto ashobora kubona ibintu byiza kurusha ibindi byose bishobora kuboneka mu buzima? Bibiliya itanga igisubizo cyumvikana neza igira iti “ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe.”—Umubwiriza 12:1.

Gukorera Yehova no kumusingiza, si ibintu bikorwa n’abantu bakuru gusa. Samweli, umuhungu wa Elukana na Hana, yakoreye Yehova mu ihema ry’ibonaniro akiri muto cyane (1 Samweli 1:19, 20, 24; 2:11). Umwana w’umukobwa w’Umuheburayokazi yagaragaje ko yizeraga Yehova byimazeyo, igihe yagiraga inama umugaba mukuru w’ingabo z’Abasiriya witwaga Naamani, yo gusanga umuhanuzi Elisa ngo amukize ibibembe (2 Abami 5:2, 3). Muri Zaburi ya 148:7, 12, abasore n’inkumi bategekwa gusingiza Yehova. * Igihe Yesu yari afite imyaka 12 gusa, yagaragaje ko yari ashishikajwe cyane no gukora umurimo wa Se (Luka 2:41-49). Kubera ko bari barigishijwe Ibyanditswe, hari abana babonye Yesu mu rusengero maze barangurura amajwi bati “hoziyana mwene Dawidi.”—Matayo 21:15, 16.

Uko basingiza Yehova muri iki gihe

Muri iki gihe, abakiri bato benshi b’Abahamya ba Yehova baterwa ishema n’imyizerere yabo maze bakagira ubutwari bwo kuyibwira abandi ku ishuri ndetse n’ahandi. Reka dufate ingero ebyiri.

Mu Bwongereza, abanyeshuri bigana na Stephanie, umukobwa w’imyaka 18, barimo biga ku kibazo gihereranye no gukuramo inda hamwe n’ibindi bibazo birebana n’amahame mbwirizamuco. Mwarimu yahamyaga ko gukuramo inda ubu byemewe hose kandi ko nta mukobwa ukiri muto wagombye kumva ko hari impamvu yamubuza kubikora. Mu gihe abanyeshuri bose bumvaga ko ibyo ari ukuri, Stephanie yumvise agomba kubabwira icyo atekereza kuri icyo kibazo ashingiye kuri Bibiliya. Yaje kubibonera uburyo igihe mwarimu yamubazaga icyo abitekerezaho. N’ubwo yatangiye afite ubwoba, Stephanie yakoresheje ubwo buryo yari abonye abereka icyo Ibyanditswe bivuga kuri icyo kibazo. Yasubiyemo amagambo ari mu Kuva 21:22-24 (Bibiliya Ntagatifu), maze asobanura ko niba byari bibi gukomeretsa umwana wabaga ukiri mu nda, ubwo byumvikana neza ko gukuramo inda binyuranye rwose n’ibyo Imana ishaka.

Uwo mwarimu wari umupasiteri ntiyari yarigeze asoma iyo mirongo. Kuba Stephanie yarabwirije ashize amanga byatumye agirana n’abanyeshuri bigana ibiganiro bishishikaje ku bintu bitandukanye. Umukobwa umwe muri abo, ubu buri gihe afata amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous !, abandi bakobwa babiri baje mu ikoraniro ry’intara ry’Abahamya ba Yehova kureba aho Stephanie yagaragaje ko yiyeguriye Imana abatizwa.

Umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu witwa Vareta uba mu gihugu cya Suriname muri Amerika y’Epfo, yakoresheje uburyo yari abonye bwo gusingiza Yehova igihe umwarimu wabo yari akeneye ihumure riturutse mu Byanditswe. Akimara kugaruka nyuma y’iminsi itatu yari amaze adahari, uwo mwarimu yabajije abanyeshuri be niba bari bazi icyari cyamushibije. Baramushubije bati “wari urwaye, si byo se?” Mwarimu yarabashubije ati “oya, napfushije mukuru wanjye kandi ndumva mfite agahinda. Ubwo rero ntimusakuze.”

Uwo munsi nyuma ya saa sita, mu gihe nyina wa Vareta yari aryamye aruhuka, Vareta we yari ahuze ashakisha mu magazeti ya kera, agenda asoma imitwe yayo. Yaje kubona Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2001, wari ufite umutwe uvuga ngo “Mbese, Ubuzima Bukomeza Kubaho Nyuma yo Gupfa?” Yarishimye cyane maze abyutsa nyina aramubwira ati “mama, mama, reba! Nabonye igazeti ndi buhe mwarimu ivuga ibihereranye n’urupfu!” Iyo gazeti bayoherereje mwarimu iherekejwe n’akabarwa ka Vareta. Yaranditse ati “iyi gazeti ni wowe nayishakiye. Muri Paradizo uzongera ubone mukuru wawe kubera ko Yehova atajya na rimwe abeshya. Yasezeranyije ko azazana paradizo ku isi, nta bwo ari mu ijuru.” Uwo mwarimu yagaragaje ko yashimishijwe cyane n’ihumure rishingiye kuri Bibiliya yakuye mu ngingo zo muri iyo gazeti.

Muteganye iby’igihe kizaza

Yehova ni “Imana igira ibyishimo,” kandi ashaka ko abakiri bato bishima (1 Timoteyo 1:11, NW ). Ijambo rye ubwaryo rigira riti “wa musore we, ishimire ubusore bwawe” (Umubwiriza 11:9). Yehova areba kure akabona ibirenze ibyo tubona muri iki gihe, kandi abona ingaruka zo mu gihe kiri imbere zishobora guterwa no kugira imyifatire mibi cyangwa myiza. Ni yo mpamvu Ijambo rye ribwira abakiri bato riti “ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza n’imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti ‘sinejejwe na byo.’ ”—Umubwiriza 12:1.

Ni koko, Yehova yifuza ko abakiri bato bakungukirwa mu buryo bwuzuye n’impano y’agaciro y’ubuzima. Abakiri bato nibibuka Imana kandi bakayisingiza, bizatuma bagira ubuzima bushimishije kandi buzabahesha ingororano. N’ubwo baba bahura n’ingorane, bashobora kuvugana icyizere bati “gutabarwa kwanjye kuva kuri Yehova.”—Zaburi 121:2, NW.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Reba Calendrier des Témoins de Jéhovah 2005, mars/ avril.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 9]

‘Nimushimire Uwiteka mu isi, mwe basore n’inkumi.’—Zaburi 148:7, 12

[Agasanduku ko ku ipaji ya 8]

YEHOVA ASHYIGIKIRA ABAKIRI BATO

‘Ni wowe byiringiro byanjye Mwami Uwiteka, ni wowe nizera uhereye mu buto bwanjye.’—Zaburi 71:5.

‘[Imana] ihaza [ubuzima] bwawe ibyiza, igatuma usubira mu busore bushya, bumeze nk’ubw’ikizu.’​—Zaburi 103:5.