Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mbese kuba Dawidi n’ingabo ze barariye imitsima yo kumurikwa bigaragaza ko umuntu ugeze mu mimerere igoranye ashobora kurenga ku itegeko ry’Imana ntabihanirwe?—1 Samweli 21:2-7.

Dukurikije ibivugwa mu Balewi 24:5-9, abatambyi ni bo bonyine baryaga imitsima cyangwa imigati yo kumurikwa yabaga yashimbujwe indi ku Isabato. Ihame ryatumaga abatambyi baba ari bo bonyine bemererwaga kuyirya, ni uko iyo migati yari iyera kandi ikaba yari igenewe kuribwa n’abantu bakoraga umurimo w’Imana, ari bo batambyi. Ntibyari bikwiriye kuyiha umuntu ubonetse wese cyangwa gupfa kuyirya kugira ngo bishimishe gusa. Icyakora, umutambyi Ahimeleki nta cyaha yakoze igihe yahaga Dawidi n’ingabo ze imigati yari yamuritswe.

Birashoboka ko Dawidi yarimo asohoza inshingano yihariye yari yahawe n’Umwami Sawuli. Dawidi n’ingabo ze bari bashonje. Ahimeleki yabanje kumenya neza ko batari banduye hakurikijwe imihango yakorwaga. N’ubwo kuba Dawidi n’ingabo ze barariye imitsima yo kumurikwa byari bibuzanyijwe rwose n’amategeko, byari bihuje n’ihame ry’ibanze ry’uko iyo mitsima yo kumurikwa yari isanzwe iribwa. Ibyo byatumye Ahimeleki adakurikiza iryo tegeko nk’uko ryari risanzwe rikurikizwa. Na Yesu Kristo ubwe yahereye kuri ibyo bintu byabaye agaragaza ko kuba Abafarisayo barigishaga ko abantu bari bakwiriye gukurikiza itegeko ry’Isabato mu buryo butagoragozwa, bitari bikwiriye.—Matayo 12:1-8.

Icyakora, ibyo tumaze kubona ntibisobanura ko umuntu ashobora kurenga ku itegeko ry’Imana igihe ageze mu mimerere igoranye. Urugero, mu gihe Abisirayeli barwanaga n’Abafilisitiya, na bo bageze mu mimerere isa n’iyo. Umwami Sawuli yari yavuze ati “havumwe umuntu wese ugira icyo arya butaragoroba, ntaramara guhōra ababisha banjye.” Bibiliya ivuga ko ‘uwo munsi [bari bakomeje] kwica Abafilisitiya.’ Ingabo zari zananiwe kandi zishonje, maze abantu “baherako biyahura mu minyago, banyaga intama n’inka n’inyana, bazisogotera hasi baziryana amaraso” (1 Samweli 14:24, 31-33). Bacumuriye Yehova barenga ku itegeko ry’Imana ryo kutarya amaraso. Ibyo bakoze ntibyari bihuje n’uburyo bumwe rukumbi Yehova yari yaragennye bwo gukoresha amaraso, ari bwo kuba “impongano” y’ibyaha (Abalewi 17:10-12; Itangiriro 9:3, 4). Igishimishije ni uko Yehova yemeye ibitambo byihariye byatambiwe abari bakoze icyo cyaha.—1 Samweli 14:34, 35.

Ni koko, Yehova atwitezeho kumvira amategeko ye mu mimerere yose twageramo. Intumwa Yohana yaravuze ati ‘gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya.’—1 Yohana 5:3.

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Buri gihe ku Isabato, bashyiraga imigati mishya yo kumurikwa mu ihema ry’ibonaniro