Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingaruka Yesu yagize ku batuye isi yose

Ingaruka Yesu yagize ku batuye isi yose

Ingaruka Yesu yagize ku batuye isi yose

UMUHINDUZI wa Bibiliya witwa Edgar Goodspeed yaranditse ati “ibintu byose amavanjiri avuga ko Yesu yavuze, byaba ibyo yavugiye ahiherereye cyangwa mu ruhame, ashobora kuba yarabivuze mu masaha abiri. Ariko n’ubwo ibyo yavuze ari bike, byageze abantu ku mutima cyane, ku buryo umuntu yakwemeza ko nta wundi muntu wigeze agira ingaruka cyane ku bantu bo ku isi nka we.”

Igihe Yesu Kristo yarangizaga umurimo we wo ku isi mu mwaka wa 33 I.C. *, yasize abigishwa barimo abagabo n’abagore bagera nko ku 120 (Ibyakozwe 1:15). Muri iki gihe abantu barenga miriyari ebyiri bavuga ko ari Abakristo. Abandi babarirwa muri miriyoni amagana bemera ko Yesu ari umuhanuzi. Kandi koko, inyigisho ze zagize ingaruka zihambaye cyane ku bantu.

Ndetse n’abayobozi batari Abakristo bemeye ko Yesu yagize ingaruka ku bantu b’isi yose. Urugero, hari umwigishamategeko w’Umuyahudi witwa Hyman Enelow wanditse ati “mu mateka y’abantu avuga iby’amadini, Yesu ni we wakunzwe n’abantu benshi cyane, ni we bize cyane kandi ni na we muntu wagize ingaruka ku bantu cyane kuruta undi muntu uwo ari we wese.” Nanone kandi, Enelow yaravuze ati “ni nde ushobora kumenya ingaruka Yesu yagize ku bantu uko zingana? Urukundo yatumye abantu bagira, ihumure yatanze, ibyiza yagiriye abantu, ibyiringiro n’ibyishimo yatumye abantu bagira; nta wundi muntu wigeze akora ibintu nk’ibyo mu mateka y’abantu. Mu bantu bakomeye cyane n’abagiraneza babayeho, nta n’umwe wigeze agera abantu bo ku isi hose ku mutima cyangwa ngo abagireho ingaruka nk’uko Yesu yabigenje. Ni we muntu washishikaje abantu kurusha undi wese mu mateka.” Umuyobozi w’Umuhindu witwa Mohandas K. Gandhi, we yagize ati “nta muntu n’umwe nzi wakoreye abantu ibintu byinshi nk’ibyo Yesu yakoze. Mu by’ukuri, nta kintu kibi kiri mu Bukristo.” Icyakora, yongeyeho ati “Abakristo ni mwe muteza ibibazo. Mwananiwe no kubaho mu buryo buhuje n’inyigisho zanyu.”

Amadini yiyita aya gikristo afite amateka maremare agaragaza ukuntu yananiwe gukurikiza inyigisho za Yesu. Umuhanga mu by’amateka y’Ubukristo witwa Cecil John Cadoux yavuze ko “kuba Kiliziya ikomeza kugenda isa n’idohoka ku mahame mbwirizamuco, ari ibintu byagiye bihangayikisha abayobozi b’amadini ya gikristo kuva kera . . . mu mwaka wa 140 [mu Mwaka w’Umwami Wacu].” Yaravuze ati “uko kudafatana uburemere amahame mbwirizamuco nk’uko byari bimeze ku Bakristo ba mbere, mu by’ukuri ni byo byatumye abantu bishushanya n’ab’isi.”

Uko kudohoka ku mahame mbwirizamuco byarushijeho kwiyongera mu kinyejana cya kane, ubwo Umwami w’Abami w’Abaroma Konsitantino yabaga Umukristo. Cadoux yaranditse ati “abahanga mu by’amateka babonye ukuntu Kiliziya yatandukiriye bikomeye igihe yemeraga gufatanya na Konsitantino, kandi hari bamwe muri bo bagiye babinenga.” Mu binyejana byakurikiyeho uhereye ubwo, abiyita Abakristo bakomeje gukora ibikorwa bikojeje isoni, bisuzuguza izina rya Kristo.

Ubwo rero ibibazo bidushishikaje ni ibi bikurikira: mu by’ukuri Yesu yigishije iki? Kandi se, izo nyigisho ze zagombye kutugiraho izihe ngaruka?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Igihe Cyacu.

[Ifoto yo ku ipaji ya 3]

“Nta muntu n’umwe nzi wakoreye abantu ibintu byinshi nk’ibyo Yesu yakoze.”—Mohandas K. Gandhi

[Ifoto yo ku ipaji ya 3]

“Nta wundi muntu wigeze agira ingaruka cyane ku bantu bo ku isi nka we.”Edgar Goodspeed

[Aho ifoto yavuye]

Culver Pictures