Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Mwaguzwe igiciro”

“Mwaguzwe igiciro”

“Mwaguzwe igiciro”

“Mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.”—1 ABAKORINTO 6:20.

1, 2. (a) Dukurikije ibivugwa mu Mategeko ya Mose, Abisirayeli babaga ari imbata bagombaga gufatwa bate? (b) Ni ayahe mahitamo imbata yabaga yakunze shebuja yabaga ifite?

HARI inkoranyamagambo ya Bibiliya ivuga ko “mu bihe bya kera, ububata bwari bwogeye kandi bwemewe hose.” Iyo nkoranyamagambo yongeraho ko “ubukungu bwa Misiri, ubw’Abagiriki n’ubw’Abaroma bwari bushingiye ku mirimo y’ububata. Mu kinyejana cya mbere cy’Ubukristo, umuntu umwe muri batatu bo mu Butaliyani n’umwe muri batanu bo mu bindi bihugu, yari imbata.”—Holman Illustrated Bible Dictionary.

2 N’ubwo ububata bwabagaho no muri Isirayeli ya kera, Amategeko ya Mose yakoraga ku buryo Abaheburayo babaga ari imbata babona kirengera. Urugero, Amategeko yateganyaga ko Umwisirayeli yashoboraga kuba imbata mu gihe cy’imyaka itarenze itandatu. Mu mwaka wa karindwi, yabaga yemerewe ‘kugenda akaba uw’umudendezo, atagize icyo yicunguje.’ Ariko amategeko yagengaga uko abantu babaga baragizwe imbata bagombaga gufatwa yari ashyize mu gaciro kandi yatumaga bagirirwa impuhwe. Ibyo byatumye Amategeko ya Mose ateganya ibi bikurikira: “ariko uwo mugurano niyerura ati ‘nkunze databuja n’umugore wanjye n’abana banjye, sinshaka kugenda ngo mbe uw’umudendezo’, shebuja amujyane imbere y’Imana amuhagarike ku rugi cyangwa ku nkomanizo, shebuja amupfumuze ugutwi uruhindu, agumye kumukorera iteka.”—Kuva 21:2-6; Abalewi 25:42, 43; Gutegeka 15:12-18.

3. (a) Ni ubuhe bubata Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bemeye kubamo? (b) Ni iki kidutera gukorera Imana?

3 Ubwo buryo bwo kwemera kuba imbata ku bushake bwari umusogongero w’ububata Abakristo b’ukuri barimo ubu. Urugero, Pawulo, Yakobo, Petero na Yuda banditse Bibiliya, bivugiye ubwabo ko bari imbata z’Imana na Kristo (Tito 1:1; Yakobo 1:1; 2 Petero 1:1; Yuda 1). Pawulo yibukije Abakristo b’i Tesalonike ko bari ‘barahindukiriye Imana bakimura ibigirwamana [byabo], ngo babone uko [baba imbata] bakorere Imana nyakuri kandi ihoraho’ (1 Abatesalonike 1:9). Ni iki cyatumye abo Bakristo bemera kuba imbata z’Imana? Ubundi se, ni iki cyatumaga Umwisirayeli wabaga ari imbata yemera kwigomwa umudendezo we? Ntiyabiterwaga se n’urukundo yakundaga shebuja? Ububata Abakristo barimo bushingiye ku rukundo bakunda Imana. Iyo tumaze kumenya kandi tugakunda Imana y’ukuri ihoraho, bituma twumva dushaka kuyikorera ‘n’umutima wacu wose n’ubugingo bwacu bwose’ (Gutegeka 10:12, 13). Ariko se, kuba imbata z’Imana na Kristo bikubiyemo iki? Ibyo bigira izihe ngaruka ku buzima bwacu bwa buri munsi?

“Mujye mukorera byose guhimbaza Imana”

4. Ni mu buhe buryo duhinduka imbata z’Imana n’iza Kristo?

4 Imbata ni umuntu uba ari umutungo w’undi muntu cyangwa w’abandi bantu mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi akaba agomba kubagandukira byimazeyo. Tuba umutungo wa Yehova iyo tumweguriye ubuzima bwacu kandi tukabatizwa. Intumwa Pawulo yabisobanuye agira ati “ntimuri abanyu ngo mwigenge kuko mwaguzwe igiciro” (1 Abakorinto 6:19, 20). Nk’uko byumvikana, icyo giciro ni igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo, kubera ko ari cyo Imana ishingiraho itwemerera kuba abagaragu bayo, twaba turi Abakristo basizwe cyangwa turi bagenzi babo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi (Abefeso 1:7; 2:13; Ibyahishuwe 5:9). Bityo, kuva igihe twabatizwaga, ‘turi ab’Umwami’ (Abaroma 14:8). Kubera ko twaguzwe amaraso y’igiciro ya Yesu Kristo, twahindutse imbata ze kandi dufite inshingano yo kumvira amategeko ye.—1 Petero 1:18, 19.

5. Kuba turi imbata za Yehova, ni iyihe nshingano y’ibanze dufite, kandi se tuyisohoza dute?

5 Imbata zigomba kumvira shebuja. Twahindutse imbata ku bushake bwacu kandi twabitewe n’urukundo dukunda Databuja. Muri 1 Yohana 5:3, havuga ko “gukunda Imana ari uku: ari uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya.” Bityo rero, kumvira Imana kwacu ni ikimenyetso kigaragaza ko tuyikunda kandi ko tuyigandukira. Ibyo bigaragarira mu byo dukora byose. Pawulo yaravuze ati “iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana” (1 Abakorinto 10:31). Mu buzima bwacu bwa buri munsi, ndetse no mu tuntu duto duto, turifuza kugaragaza ko ‘dukorera Yehova turi imbata ze.’—Abaroma 12:11, NW.

6. Kuba turi imbata z’Imana bigira izihe ngaruka ku myanzuro dufata mu buzima? Tanga urugero rubigaragaza.

6 Urugero, mu gihe tugiye gufata imyanzuro tugomba gutekereza twitonze ku byo Databuja wo mu ijuru, Yehova, ashaka (Malaki 1:6). Gufata imyanzuro ikomeye bishobora kugerageza ukumvira Imana kwacu. Ubwo se tuzumvira inama ze aho kugendera ku mutima wacu ubogamira ku “gushukana” kandi ‘ufite indwara utizeye gukira’ (Yeremiya 17:9)? Umukristokazi utarashaka witwa Melisa yari amaze igihe gito gusa abatijwe, ubwo umusore yatangiraga kumushakaho ubucuti. Yasaga n’ufite imico myiza kandi yari yaratangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Icyakora, hari umusaza waje kuganira na Melisa amubwira ukuntu bihuje n’ubwenge gukurikiza itegeko rya Yehova ryo gushaka gusa “uri mu Mwami wacu” (1 Abakorinto 7:39; 2 Abakorinto 6:14). Melisa ariyemerera ati “gukurikiza iyo nama ntibyari binyoroheye. Ariko nafashe umwanzuro w’uko kuva nari nariyeguriye Imana nkemera no gukora ibyo ishaka, nagombaga no kumvira amategeko yayo asobanutse neza.” Iyo atekereje ku byabaye, agira ati “nishimira kuba narakurikije iyo nama. Nyuma y’igihe gito uwo musore yahise ahagarika kwiga Bibiliya. Iyo nza gukomeza iyo mishyikirano, ubu mba narashyingiranywe n’umuntu utizera.”

7, 8. (a) Kuki tutagombye guhangayikishwa cyane no gushaka gushimisha abantu? (b) Tanga urugero rw’ukuntu umuntu ashobora gutsinda ikigeragezo cyo gutinya abantu.

7 Kubera ko turi imbata z’Imana, ntitugomba kuba imbata z’abantu (1 Abakorinto 7:23). Ni byo koko, nta muntu n’umwe wakwishimira kudakundwa n’abandi, ariko kandi, tugomba kuzirikana ko amahame Abakristo bagenderaho atandukanye n’ay’ab’isi. Pawulo yarabajije ati “mbese ni abantu nshaka kunezeza?” Maze afata umwanzuro agira ati “iyaba nkinezeza abantu simba ndi imbata ya Kristo” (Abagalatiya 1:10). Ntidushobora kwemera gukora ibyo urungano rwifuza ngo aha ni ukugira ngo dukunde dushimishe abantu. None se, twakora iki mu gihe duhanganye n’amoshya y’urungano rushaka ko twitwara nka rwo?

8 Reka dufate urugero rwa Elena, Umukristokazi ukiri muto wo muri Hisipaniya. Yiganaga n’abanyeshuri benshi bari basanzwe batanga amaraso. Bari bazi ko Elena ari Umuhamya wa Yehova bityo akaba atari kwemera gutanga amaraso cyangwa kuyaterwa. Igihe Elena yabonaga uburyo bwo gusobanurira abanyeshuri bose uko abona icyo kibazo, yemeye kubikora. Elena asobanura agira ati “mbabwije ukuri, numvaga mfite ubwoba bwo kubibasobanurira. Ariko nateguye neza kandi ibyo nagezeho biratangaje. Byatumye abenshi mu banyeshuri twiganaga barushaho kunyubaha, kandi mwarimu yambwiye ko yishimira umurimo nkora. Ikirenze ibyo byose, nashimishijwe n’uko nari navuganiye izina rya Yehova kandi nkaba nari nabashije gusobanura neza igihagararo cyanjye ntanga impamvu zishingiye ku Byanditswe” (Itangiriro 9:3, 4; Ibyakozwe 15:28, 29). Ni koko, kuba turi imbata z’Imana n’iza Kristo bituma dutandukana n’abandi. Icyakora, incuro nyinshi dushobora gutuma abantu batwubaha mu gihe tuzaba twiteguye kuvuganira ukwizera kwacu mu kinyabupfura.—1 Petero 3:15.

9. Ni irihe somo dukura ku mumarayika wabonekeye intumwa Yohana?

9 Kuzirikana ko turi imbata z’Imana bishobora nanone kudufasha gukomeza kwicisha bugufi. Igihe kimwe, intumwa Yohana yakozwe ku mutima cyane n’iyerekwa rihebuje rya Yerusalemu yo mu ijuru ku buryo yahise yikubita hasi imbere y’ibirenge bya marayika wari umuvugizi w’Imana, ashaka kumusenga. Uwo mumarayika yaramubwiye ati “reka! Ndi imbata mugenzi wawe kandi ndi mugenzi wa bene So b’abahanuzi, n’uw’abitondera amagambo y’iki gitabo. Imana abe ari yo uramya” (Ibyahishuwe 22:8, 9). Urwo ni urugero rwiza cyane uwo mumarayika yasigiye imbata z’Imana zose. Bamwe mu Bakristo bashobora kuba bafite inshingano zihariye z’ubuyobozi mu itorero. Icyakora, Yesu yagize ati “ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu, kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe, ajye aba imbata yanyu” (Matayo 20:26, 27). Kubera ko turi abigishwa ba Yesu, twese turi imbata.

“Twashohoje gusa ibyo twabwiwe gukora”

10. Tanga ingero zo mu Byanditswe zigaragaza ko atari ko buri gihe byabaga byoroheye abagaragu b’Imana b’indahemuka gukora ibyo ishaka.

10 Ku bantu badatunganye, gukora ibyo Imana ishaka si ko buri gihe biba byoroshye. Umuhanuzi Mose yabanje kwanga kumvira Yehova igihe yamusabaga kujya gukura Abisirayeli mu bubata bwo mu Misiri (Kuva 3:10, 11; 4:1, 10). Yona akimara guhabwa inshingano yo kujya kubwira abaturage b’i Nineve ubutumwa bw’urubanza bari baraciriwe, yahise ‘ahaguruka ngo acikire i Tarushishi, ahunge Uwiteka’ (Yona 1:2, 3). Baruki wari umukarani w’umuhanuzi Yeremiya, yinubye avuga ko yari arembejwe no kuganya (Yeremiya 45:2, 3). Twagombye kubyitwaramo dute mu gihe ibyifuzo byacu cyangwa ibyo twumva dushaka bitandukanye n’ibyo Imana ishaka ko dukora? Umugani Yesu yaciye uraduha igisubizo.

11, 12. (a) Vuga muri make ibikubiye mu mugani wa Yesu wanditse muri Luka 17:7-10. (b) Ni irihe somo dukura muri uwo mugani wa Yesu?

11 Yesu yavuze iby’umuntu wari imbata cyangwa umugaragu wari wiriwe mu murima umunsi wose yita ku mukumbi wa shebuja. Igihe uwo mugaragu yageraga mu rugo ananiwe cyane kubera ko yari yamaze amasaha 12 akora akazi k’ingufu, shebuja ntiyigeze amubwira ngo yicare maze arye ibyokurya biryoshye. Ahubwo shebuja yaramubwiye ati “banza untunganirize ibyokurya byanjye ukenyere umpereze kugeza ubwo ndangiza kurya no kunywa, maze hanyuma nawe ubone kurya.” Uwo mugaragu yashoboraga kwita ku byo we yari akeneye nyuma gusa y’aho amariye kwita kuri shebuja. Yesu yashoje uwo mugani we agira ati “nuko namwe nimumara gukora ibyo mwategetswe byose mujye muvuga muti ‘turi abagaragu batagira umumaro, kuko twashohoje gusa ibyo twabwiwe gukora.’ ”—Luka 17:7-10.

12 Yesu ntiyaciye uwo mugani ashaka kugaragaza ko Yehova atishimira umurimo tumukorera. Bibiliya ivuga mu buryo busobanutse neza ko “Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo” (Abaheburayo 6:10). Ahubwo, uwo mugani wa Yesu utwigisha isomo ry’uko imbata idashobora kwishimisha ubwayo cyangwa ngo ihugire mu kwiyitaho. Iyo twiyeguriye Imana kandi tugahitamo kuba imbata zayo, tuba twemeye ko ibyo Imana ishaka biza imbere y’ibyacu. Tugomba gushyira ibyo Imana ishaka mu mwanya wa mbere.

13, 14. (a) Ni iyihe mimerere ishobora kudusaba kunesha ibyo kamere yacu ibogamiraho? (b) Kuki twagombye kureka ibyo Imana ishaka bikaba ari byo biza mu mwanya wa mbere?

13 Kwiyigisha Ijambo ry’Imana buri gihe hamwe no gusoma ibitabo by’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ bishobora kudusaba gushyiraho imihati myinshi (Matayo 24:45). Ibyo bishobora kuba ngombwa mu buryo bwihariye niba kuva na kera gusoma byarajyaga bitugora cyangwa wenda icyo gitabo kikaba kivuga “amayoberane y’Imana” (1 Abakorinto 2:10). Ese ntitwagombye gushyiraho gahunda y’icyigisho cya bwite? Bishobora kudusaba kwicyaha tugashaka umwanya uhagije wo kwicara tukiyigisha. None se nitutabikora, ni gute dushobora kwifuza ‘ibyokurya bikomeye by’abakuru bafite ubwenge’?—Abaheburayo 5:14.

14 Bite se mu gihe dutashye tunaniwe nyuma y’umunsi wose w’akazi? Tuba tugomba kwihata kugira ngo tujye mu materaniro ya gikristo. Dushobora kumva wenda tudashishikajwe cyane no kubwiriza abanyamahanga. Na Pawulo ubwe yemeye ko hari igihe tubwiriza ubutumwa bwiza ‘tugononwa’ (1 Abakorinto 9:17). Ariko kandi, ibyo byose tubikora kubera ko Yehova, Databuja wo mu ijuru dukunda, atubwira ko twagombye kubikora. Kandi se koko, buri gihe iyo twashyizeho imihati kugira ngo twiyigishe, tujye mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza, ntitwumva tunezerewe kandi tugaruriwe ubuyanja?—Zaburi 1:1, 2; 122:1; 145:10-13.

Ntimukarebe ibiri “inyuma”

15. Ni mu buhe buryo Yesu yatanze urugero rwo kugandukira Imana?

15 Yesu Kristo yagaragarije se ko amugandukira mu buryo buhambaye cyane. Yesu yabwiye abigishwa be ati ‘sinavanywe mu ijuru no gukora ibyo nishakiye ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka’ (Yohana 6:38). Igihe yari mu busitani bwa Getsemani afite agahinda kenshi, yarasenze ati “Data, niba bishoboka iki gikombe kindenge, ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.”—Matayo 26:39.

16, 17. (a) Twagombye kubona dute ibyo twasize inyuma? (b) Garagaza ukuntu Pawulo yavuze ibintu bihuje n’ukuri igihe yagereranyaga “amase” n’ibintu isi yashoboraga kumuha.

16 Yesu Kristo yifuza ko twakomeza kuba indahemuka ku mwanzuro twafashe wo kuba imbata z’Imana. Yavuze ko “nta muntu ufashe isuka ureba inyuma, ukwiriye ubwami bw’Imana” (Luka 9:62). Nta gushidikanya, gukomeza gutekereza ku byo twasize inyuma ntibikwiriye ku muntu ukorera Imana ari imbata yayo. Ahubwo twagombye guha agaciro inyungu duheshwa no kuba twarahisemo kuba imbata z’Imana. Pawulo yandikiye Abafilipi ati “ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo.”—Abafilipi 3:8.

17 Tekereza ku bintu byose Pawulo yabonaga ko ari amase maze akabisiga kugira ngo ahabwe ingororano zo mu buryo bw’umwuka akesha kuba yari imbata y’Imana. Ntiyasize inyuma ubuzima bwiza bwo mu isi gusa, ahubwo yanaretse uburyo yari afite bwo kuzaba umuyobozi w’idini ry’Abayuda. Iyo Pawulo aza kuba yarakomeje kuba mu idini ry’Abayuda, yashoboraga kuzagira umwanya nk’uwa Simeyoni, umuhungu w’umwigisha wa Pawulo, ari we Gamaliyeli (Ibyakozwe 22:3; Abagalatiya 1:14). Simeyoni yaje kuba umuyobozi w’Abafarisayo kandi n’ubwo hari ibintu bimwe na bimwe yanze, yagize uruhare rukomeye mu myivumbagatanyo y’Abayahudi igihe bivumburaga ku Baroma mu mwaka wa 66-70 I.C. Yaguye muri iyo mirwano, akaba yarishwe n’Abayahudi b’intagondwa cyangwa n’ingabo z’Abaroma.

18. Tanga urugero rugaragaza ko ibyo umuntu yagezeho mu buryo bw’umwuka bihesha ingororano.

18 Abahamya ba Yehova benshi bakurikije urugero rwa Pawulo. Uwitwa Jean agira ati “nyuma y’imyaka mike ndangije amashuri, nabonye akazi ko kuba umunyamabanga nkorera umuhanga mu by’amategeko uzwi cyane wo mu mujyi wa Londres. Nari nishimiye akazi kanjye kandi nahembwaga umushahara utubutse, ariko mu mutima wanjye nari nzi ko nashoboraga kurushaho gukorera Yehova. Amaherezo, nanditse ibaruwa nsezera ku kazi maze ntangira gukora umurimo w’ubupayiniya. Nshimishwa cyane no kuba narateye iyo ntambwe ubu hakaba hashize imyaka igera kuri 20! Umurimo w’igihe cyose nkora watumye ngera kuri byinshi mu buzima biruta ibyo nari guheshwa n’akazi ako ari ko kose k’ubunyamabanga. Nta kintu gituma umuntu anyurwa cyane cyaruta kubona ukuntu Ijambo rya Yehova rishobora guhindura ubuzima bw’umuntu. Kugira uruhare muri iryo hinduka ni ibintu byiza cyane. Ibyo duha Yehova nta cyo bivuze ubigereranyije n’ibyo we aduha.”

19. Ni iki twagombye kwiyemeza gukora, kandi se kuki?

19 Imimerere turimo ishobora guhinduka bitewe n’igihe. Icyakora, kwiyegurira Imana kwacu ko ntiguhinduka. Turacyari imbata za Yehova kandi atwemerera guhitamo uko twakoresha igihe cyacu, imbaraga zacu, ubuhanga bwacu ndetse n’ubundi bushobozi dufite, mu buryo bwiza cyane kurusha ubundi. Bityo, imyanzuro dufata mu birebana n’ibyo ishobora kugaragaza urukundo dukunda Imana. Inagaragaza kandi urugero tugezamo twemera kwigomwa (Matayo 6:33). Uko imimerere twaba turimo yaba imeze kose, mbese ntitwagombye kwiyemeza guha Yehova ibyiza kurusha ibindi byose dushobora gutanga? Pawulo yaranditse ati “iyo umuntu yemeye gutanga akurikije ibyo afite, ibyo birahagije nta wukwiriye gutanga ibyo adafite.”—2 Abakorinto 8:12.

“Mwifitiye imbuto zanyu”

20, 21. (a) Imbata z’Imana zera izihe mbuto? (b) Ni gute Yehova agororera abantu bamuha ibyiza kurusha ibindi byose mu byo bashobora gutanga?

20 Kuba imbata z’Imana si umutwaro. Ahubwo biturinda ubundi bubata bukandamiza bwatubuza ibyishimo. Pawulo yaranditse ati “ubwo mwabātuwe ku byaha mukaba imbata z’Imana, mwifitiye imbuto zanyu ari zo kwezwa kandi amaherezo yanyu ni ubugingo buhoraho” (Abaroma 6:22). Iyo tubaye imbata z’Imana, twera imbuto zo kwera mu buryo bw’uko twisarurira inyungu zo kuba turi abantu bera, batanduye mu by’umuco no mu myifatire. Ikindi kandi, bizaduhesha ubuzima bw’iteka mu gihe kizaza.

21 Yehova agirira ubuntu imbata ze. Iyo dukoze uko dushoboye mu murimo we, atwugururira “imigomero yo mu ijuru” maze akadusukaho ‘umugisha tukabura aho tuwukwiza’ (Malaki 3:10). Mbega ukuntu tuzakomeza gushimishwa no gukorera Yehova turi imbata ze iteka ryose!

Mbese uribuka?

• Kuki duhinduka imbata z’Imana?

• Ni mu buhe buryo tugaragazamo ko tugandukira ibyo Imana ishaka?

• Kuki twagombye kuba twiteguye gushyira ibyo Yehova ashaka mu mwanya wa mbere?

• Kuki tutagombye kureba ibintu biri “inyuma”?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]

Uburyo bwari bwarateganyijwe bw’uko Umwisirayeli yashoboraga kuba imbata ku bushake bwari umusogongero w’ububata Abakristo barimo

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Iyo tubatijwe tuba duhindutse imbata z’Imana

[Amafoto yo ku ipaji ya 17]

Abakristo bashyira mu mwanya wa mbere ibyo Imana ishaka

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Mose yabanje gushidikanya mbere yo kwemera inshingano ye